Abakoresha Twitter bakwiye guhindura amagambo y'ibanga (Password) yabo hakiri kare

Abarenga miliyoni 336 bakoresha urubuga nkorayambaga rwa Twitter baragirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga (Password) bakoresha binjira muri konti zabo kuko habaye amakosa yatuma bishoboka kuba yagaragarira abahacker nk'uko bitangazwa n'abayobozi b'iyi kompanyi.

Uko ikibazo giteye

Ubundi Twitter ibika imyirondoro y'uyikoresha mu buryo bubasha gusomeka byoroshye (Plain text) ariko siko biba bimeze ku magambo y'ibanga. Ubundi mu isi y'ikoranabuhanga kirazira kugaragaza amagambo y'ibanga mu buryo busomeka byoroshye ni nayo mpamvu ubona ko iyo ugiye kwinjira muri konti yawe runaka wandika amazina ukoreshaho akaba asomeka neza nyamara wakwandika passwords zo zikaza ari utudomo, utunyenyeri cyangwa se utundi tumenyetso. Iyo password zigeze aho zibikwa rero zihindurwa ukundi kuntu kudashobora gusomwa byoroshye kuko zihinduka uruvange rw'inyuguti, imibare n'ibimenyetso. Iyo nzira yo guhinduka ikaba yitwa "Hashing".

Urugero nanditse "hello" ishobora kubikwa yahindutse "EnCt27a12d8bdb4fe6f59449dd342a4f751c7c05c18617a12d8bdb4fe6f59449dd342CYcAW9v/wwG
y86YV7FpAJz7ZIg==IwEmS". Bigaragara ko uwabona ibyo bigambo byose atapfa kubibyazamo hello. 

Twitter rero  byaje kuyibana ingutu ubwo yahuraga n'akabazo (bug) katumye passwords zibika mu buryo busomeka (plain text) ibyo bikaba byatuma hagize ubasha kuyinjirira yahita abona amakuru yose uru rubuga rubitse bityo akaba yayakoresha nabi nko guhita ashyira hasi konti z'abandi bigateza igihombo gikomeye iyi kompanyi.

Twitter itangaza ko iyo bug yamaze kubonerwa umuti ndetse ubu nta kibazo kuko iyi kompanyi yemeje ko nta muntu n'umwe watwaye ayo makuru mu gihe akabazo kari kakirimo. Ibyo ariko biragoye kubyizera kuko kuba ntaw'urigamba ko yatwaye aya makuru ntibivuga ko wakwizera ijana ku ijana ko ntawayatwaye akaba ari nayo mpamvu buri wese ukoresha uru rubuga agirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga akoresha yinjira muri konti ye.

Uburyo wakoresha uhindura passwords zawe:

Injira muri konti yawe ukande ku ifoto ikuranga (profile picture) >> Settings and Privacy >> Password (Ahagana ibumoso).

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wacyandika ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Ibintu 10 buri muntu ukoresheje Android bwambere akwiye kumenya

Guhitamo Smartphone nshya biba byiza ariko rimwe na rimwe guhitamo iyo ukoresha biba bitoroshye ,ariko niba ufite gahunda yo gukoresha igikoresho gikoresha OS ya Android ariko ukaba utazi aho wahera komeza usome.

Niba uteganya kugura igikoresho gikoresha Android  cyangwa ukaba  warakiguze ukaba ushaka kumenya byinshi bicyerekeyeho, tugufitiye iby'ibanze wagakwiye kumenya ku byerekeye Android Operating System

Tudatinze  mu magambo rero reka dutangire.

1. Ese Android ni iki?

Android ubundi ni Operating System ikunze gukoreshwa cyane cyane muri Smartphone yakozwe na Google.nk'uko kuri za mudasobwa tugira Windows 7,8,10, Linux n'iindi. Ariko kuri telephone tugira Android, iOS na Windows. Ushobora guhita wibaza uti ese Operating System ni iki?

Operating System muri make ni porogaramu icunga cyangwa igenzura ibikoresho biri kuri mudasobwa yawe cyangwa Telephone yawe ndetse n'andi ma porogaramu ari muri mudasobwa yawe cyangwa se telephone yawe .

2. Ninde Wavumbuye Android?

Operating System ya Android yavumbwe na kompanyi Ya Google ikaba yarashyizwe hanze muri 2008 akaba ari nacyo gihe ama kompanyi amwe n’amwe  yatangiye gushyira Android mu bikoresho byayo cyane cyane ama Telephone. Muri ayo ma kompanyi harimo LG, Samsung, Sony, Motorola n'andi menshi yakomeje gushyira Operating System ya Android muma Telephone, Tablets, amasaha, za Television ndetse n’ibindi.

3. Ese ni ukubera iki ama versions ya Android agenda yitwa amazina y'ibintu biryoherera?

Nyuma y'uko Android ishyirwa hanze cyangwa imurikwa, burigihe Google ikora Updates za Android ariko buri uko haje Version nshya iba ifite izina ry'ibintu biryoherera kandi ibyo biryoherera byose bigenda bifata amazina bitewe n'uko inyajwi zikurikirana urugero hari nka Éclair, Froyo, Gingerbread, Honeycomb, Ice Cream Sandwich, Jelly Bean , Kit Kat, Lollipop, Marshmallow, Nougat na Oreo ariyo iheruka.

4. Ese Android igira ama Apps(Applications)?

Google ifite ububiko bw'ama application buzwi ku izina rya Google Play Store, iyo Play Store rero iifite ama application atabarika ndetse n’ama games. Ushobora kuhamanurira kubuntu cyangwa ukaba wahagura ibitabo, indirimbo, videos nibindi.

5. Ese nihe nakura ama Apps  nakoresha muri Telephone yanjye?

Ku batabizi, aho wakura ama apps ushyira muri telephone yawe ni kuri Google Play aho niho wasanga ama porogaramu atabarika ndetse na Games wabasha gushyira muri telephone ikoresha OS ya android.

Ushobora no kuba urimo gukoresha mudasobwa yawe ukaba waninjiye wanakoze sign in ukoresheje account isa n'iyo wakoresheje muri telephone yawe ako kanya ushobora kumanura porogaramu runaka ukoresheje mudasobwa igaihta ijya muri Telephone yawe.

6.Ese ni ukubera iki Android igaragara mu buryo butandukanye bitewe n'igikoresho irimo?

Google ubundi ikora Android , ariko ubundi andi makompanyi nka Samsung ,Motorola n’andi makompanyi akoresha Android mu bikoresho akora, iyo akaba ari nayo mpamvu uko Android igaragara mu gikoresho cyakozwe na kompanyi imwe iba itandukanye n’uko igaragara mu kindi gikoresho cyakozwe n'indi kompanyi bitewe na nyiri kompanyi uko yashatse gukora icyo gikoresho.

7. Ni Ubuhe buryo bworoshye ushobora kuba wakoresha kugira ngo ubashe guhindura  uburyo ubika nimero zawe kuri telephone?

Akenshi na kenshi abenshi muri twe dukunze kubika nimero z'inshuti n’abavandimwe kuri Sim card cyangwa ku bubiko bwa Telephone ariko android hari ubundi buryo yashyizeho bwo kuba wabika nimero zawe zose kuri Gmail kugira ngo mu gihe wahinduye Telephone  cyangwa igihe wabuze Sim card yawe bizakorohere kuba wakongera kubona nimero z'inshuti zawe .

8. Ese Hari ama apps meza ya Android?

Hari ama application menshi ya android. Ushobora kubona ama apps bitewe n'icyo ushaka kuyikoresha cyangwa bitewe n'icyo ikora.

9. Itandukanirro riri hagati ya Home ndetse na App Drawer?

App drawer ni aho ushobora gusanga ama application yose ari muri Telephone yawe. Akaba ariho bitandukaniye na iPhone kubera ko kuri iPhone ama apps yawe yose aba ari kuri home Screen. Kuri Android ubona app drawer ndetse na Home aho ushobora gusyiraho ama application ukunda ndetse na widgets.

10. Ni gute wakomeza gucunga umutekano wa Telephone yawe?

Hari uburyo bwinshi wakoresha kugira ngo ukomeze usigasire umutekano wa Smartphone yawe. Android Operating System ubundi ikoresha Linux Kernel bivuze ko igira umutekano. Ariko ushobora gukoresha ubundi buryo kugira ngo ubashe gukaza umutekano wa Smartphone yawe .

Wakunze ibyo twanditse  wabisangiza n’abandi

by crook in Android

Nigute waba umuprogrameri mwiza?

Muri iyi iminsi kurusha nikindi gihe cyigeze kubaho technology(ikoranabuhanga)  iri mubintu bikenewe kandi biri guteza imbere ibikorwa byose aho biva bikagera ubu yaba abahinzi ndetse nibindi bikorwa byishoramari ubu bikeneye programu cyangwa systeme za mudasobwa, ibi bigatuma aba programeri muri ikigihe bakenewe cyane kwisoko gusa icyiza cya technology(ikoranabuhanga) ushobora kuyisanga ahantu hose kuri murandasi(internet), gusa benshi bakunze kwibaza uburyo baba abaprogrameri.

 Icyo ugomba kumenya nuko kuba umuprogrameri ntibisaba amashuri y'ikirenga cyangwa ubwenge buhambaye!

Ushobora kuba wumva bikomeye... arko ukuri nuko bishobora no kukworohera kurusha uko wabicyekaga. icyo ugomba gukora ni ugusoma cyane,gukora(practice),ndetse no kudacika intege, ibi nibimwe mubintu bizagufasha kuba umuprogrameri mwiza.


Ibyibanze

Mbere yuko utangira kwirushya urwana namacode ugomba kubanza kwiyigisha ibyibanze kuri mudasobwa(computer,computer science), interineti cyangwa se murandasi kuko nibyo bizagufasha mururugendo rwo kuba umuprogrameri mwiza reba hano.


Koresha Commande cyane

ushobora kuba utazi commande icyaricyo, gusa ibintu byose dukora kumashini byose  wanabikora ukoresheje commande. urugero ushobora gukereya folder "mkdir <izina rya folder>", uko uzakoresha commande cyane bizagufasha kuba umuprogrameri mwiza kuko ibikoresho byaba programeri byinshi bikoresha amacommade.



[photo: Windows command prompt]

Hitamo text editor (aho bandikira code) nziza 

aba programeri bagira amahitamo atandukanye iyo bigeze kuma text editor bitewe nuko izo text editor zibafasha kandi zikanaborohereza. Izi ni zimwe muri text editor nziza zizagufasha kandi zikoreshwa naba programeri benshi.

  

1.Visual Studio Code (vscode)


[photo: Microsoft visual studio text editor]

2.Sublime


[photo: Sublime text editor]

3.Notepad++


[photo: Notepad++ text editor]

Wibuke ko ushobora gukoresha text editor ushaka muri izi tuvuze haruguru cyangwa nizindi ushaka 

Iga gukoresha "git & github" 

Git ubundi ni version control system igufasha gu contorora ibice bya porogaramu yawe ndetse ukaba wanasubira inyuma mugihe wibeshye cyangwa hagize ikindi kibazo kivuka kandi sinibyo gusa kuko github igufasha gukorana nabandi ba programeri kumushinga(project) umwe muherereye mumpande zitandukanye.


Imbuga zagufasha kwiga byihuse programming

Imbuga wabarizaho ibibazo bijyanye na programming

reba programming languages zikunzwe kandi zikoreshwa cyane maze nawe wihitiremo iyo wakoresha aha

.

by kush in Web Dev How To

Menya byinshi ku makuru yibwe facebook na cambridge analytica

Hashize ibyumweru birenga bibiri amakuru y’ikoranabuhanga yiganjemo Saga za Facebook, aho yatakaje akayabo ka miliyari zigera kuri 60 z’amadollars ($ 60B) mu minsi itarenze itatu, hakiyongera ho ko n’umuyobozi wayo Mark Zuckerberg ari nawe wayishinze nawe yatakaje agera  kuri $ 5B, mu minsi ibiri gusa, byose bitewe no kugwa kw’agaciro k’imigabane ya facebook ku isoko ry’imari ni imigabane facebook icururizwaho ryitwa Nasqad.


Ibi byose byatewe n’iki? 
Iyi nkuru nicyo igiye kuva imuzi!

Ibi byatangiye mu cyumweru gishize ubwo umukozi w’ikigo gikora ibikorwa bya Data science (Data Science ni uburyo bwo kwiga, kuba ufite amakuru ku bantu cya ibintu menshi ukaba wayashakamo ibyo wifuza kumenya, bijya gusa na statistics gusa mu buryo buteye imbere cyane, urugero: ushobora kuba ufite amakuru n’imibare yose yerekana uko imvura yagiye igwa muri Kigali wenda guhera muri 2005 kugeza muri 2015, maze ukaba wafata aya makuru ukabasha kuba Wabasha gu predictinga uko imvura izagwa mu myaka 2 itaha, cg ukaba wamenya niba hazabaho Ibiza mu myaka iza, n’andi makuru yose ushaka kureba, nubwo ibi bitaba aribyo 100%, gusa amahirwe aba ari menshi ko ibyo wa predictinga biba hejuru ya 80% iyo ifite amakuru menshi nanone  bitewe n’ubuhanga ufite muri data science)

Tugarutse kuri iyi saga. 
Uyu mukozi yitwa Christopher Wylie wakoreraga iki kigo bita Cambridge analytica gikora akazi ka Data Science yashize hanze amwe mu makuru Atari akwiye kujya hanze, aho yavuze iki kigo  cyakoreshejwe  kugira ngo babashe gucengeza propaganda yabo maze trump abashe gutorwa.


[photo: Christopher Wylie]

Ku itariki 18 werurwe, ikinyamakuru The Guadian cyashyize inkuru k’urubuga rwabo inkuru ifite umutwe uvuga ngo “I made Steve Bannon’s Psychological Warfare tool”.

"Psychological warfare" ni amayeri yose ushobora gukoresha kugira ngo umuntu muhanganye umuhindure imitekerereze cg utume atekereza uko ubyifuza byaba binyuze  mu kumutera kumva ko adashoboye, cg kumva ko ibitekerezo bye nta shingiro bifite, n’ibindi byinshi.

Tugenekereje “I made steve Bannon’s psychological warfare” bishatse kuvuga ngo “Nakoreye Steve Bannon igikoresho akoresha ahindura abantu imitekereze”. Nubwo Wylie we mu magambo ye yivugiye ati “Steven Bannon’s psychological warfare mindfuck tool”

Steve Bannon ni muntu ki ?

Nta byinshi mvuga kuri steve Bannon gusa, yari umwe mu bakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump mu matora ya 2016, yari mu bantu bimbere cyane ku buryo trump amaze no gutorwa yagizwe umwe mu bari bagize akanama k'abajyanama be bakomeye, nubwo muri Kanama 2017 , amaze amezi 8 gusa, byarangiye trump amwirukanye bagatandukana utyo. Uyu steve bannon n'undi muherwe bita Robert Mercer niba bashoye amafranga menshi muri iki gikorwa nubwo Bannon ariwe wakireberaga.


[photo: Steve Bannon]

Wylie ubwe mu magambo ye aganira na Observer (gikorana na the guardian) yavuze ati: “We exploited Facebook to harvest millions of people’s profiles. And built models to exploit what we knew about them and target their inner demons. That was the basis the entire company was built on”.

aya makuru yose  byatangiye imyaka 4 ishize ubwo umwarimu wigisha muri kaminuza ibijyanye na Pyschology (imitekerereze ya kimuntu) witwa Aleksandr Kogan yegereye uwitwa Michal Kosinski wakoraga applications zikorana na facebook (facebook third-party apps), aho yari yarakoze application abantu bakoreshaga
babanje kwinjiramo bakoresheje facebook zabo kugira ngo bazikoreshe.

Izi programu mvuga hano (facebook third-party apps) ni zimwe, dukunze kubona abantu bakoresha kuri facebook zitwa nka “How you will look in your 80s” ifata amafoto yawe zikayahindura ubuto bwawe zikayahindura uko uzaba usa nugera mu busaza, n’izindi nka “which celebrity you look like”, “Who will be your valentine this Year”. 

Niba ukoresha facebook nziko hari imwe muri izo application ushoborakuba uzi, warayibonye zimwe mu nshuti zawe ziyikoresha cg nawe warazikoresha, gusa iyo ugiye kuzikoresha bakubwira amwe mu makuru iyo application izatwara facebook ibitse, wabyemera ikayatwara. Nubwo facebook Platform policy itemera ko izi application aya makuru zatwaye zitemerewe kuyagurisha cg ngo ziyakoreshe mu bindi bikorwa.

Ni uko izi third-party apps zibasha gutwara amakuru y’abantu bakoresha facebook, uko bagenda babika menshi y’abantu benshi ni nako baba bafite ubushobozi bwinshi

Igihe Kosinski yanganga gutanga amakuru iyi application ye yari yaramaze gufata iyakura mu bantu bayikoresha, Kogan yahisemo ku mwishyura ibihumbi  800 by’amadollars ($ 800K) ngo amukorere indi application izajya ifata amakuru menshi ashoboka ku muntu wese uyikoresha hakubiyemo na pages yahiye akurikirana (likes) kuri facebook,  iyi application yaje kwitwa “ThisIsYourDigitalLife”, iza no gukundwa cyane kuko yakoresheje n’abantu ibihumbi 270, muri abo bantu bose ariko harimo abishyuwe kugira ngo bakoreshe iyi application nabo amakuru yabo akajyanwa. 

gusa kubera ko icyo gihe facebook itari yagafata umurongo uhamye wo kurinda amakuru y’abantu bayikoresha, icyo gihe byari byoroshye kugira ngo niba umuntu akoresheje iyo application ube wagenda umenye n’inshutize (friends) amakuru yazo nubwo bo   baba batarigeze bakoresha iyo
application.  

Ibi byatumye iyi application ibasha kuba yafata amakuru y’abantu bagera kuri million 50 zose kuri facebook.

Nkuko bitangazwa n’abakora ibi bikorwa bya data science, byibuze kumenya amapages 68 umuntu aba yara likinze kuri facebook birahagije kuba wamenya ibara ry’uruhu rwe (skin color), sex orientation(abo aryamana nabo. Gay or Straight), ibitekerezo bye kubyerekeye politike (political views), n'ibindi byinshi.

Iki gitekerezo aba bagabo bari bafite cyari gikubiyemo kubasha kumenya imyitwarrire y’umuntu n’imitekerereze ye bagendeye kubyo akunda ‘likes’ (likes akora kuri
facebook na pages akurikirana), maze bakaba bakwiga ku mitekereree ye. maze bagakora uko bashoboye kose harimo nko kugerageza guhindura amakuru umuntu abona kuri news feed ye (amakuru ubona iyo dufunguye konti ya facebook yawe), ayo makuru harimo ay'ibinyoma, ibihuha byose bigamije ku muhindura ibitekerezo byuko abona umukandida ateganya gutora. Ku buryo birangira ahinduye imitekereze yuko yabonaga uruhande rumwe rwa politike.

Nyuma yuko iyi saga imenyekanye byagize ingaruka kuri facebook bikomeye aho byagaragaye ko amakuru facebook ibitse ku bantu barenga miliyari y’abatuye isi bayikoresha ashobora kuba akoreshwa mu buryo bubi ndetse no mu bikorwa bibi.

Nibwo hatangiye igisa nka movement yitwa #DeleteFacebook aho abantu benshi bagendaga basiba konti za facebook zabo. Abantu bari bashyigikiye iki gikorwa harimo n’abakomeye bafite amazina azwi mw’ikoranabuhanga twavuga nka Brian Acton washinze whatsapp nyuma akaza kuyigurisha kuri facebook, twavuga na Elon Musk uherutse gusiba pages z’ibigo bye bikomeye nka SpaceX igurutsa ibyogajuru mu kirere.


[photo: Elon Musk kuri twitter ye, asubiza abantu ko agiye gusiba page ya facebook ya company ye]


Iyi nkuru igisohoka, byafashe iminsi irenga itatu, Mark Zuckerberg umuyobozi mukuru wa facebook nta kintu atangaje aho itangazamakuru ryari ryatangiye kuvuga ko yatinye kugira icyo atangaza,
ku wa gatatu tariki 21 werurwe nibwo yakoze interview na CNN  asaba imbabazi anongeraho we mu magambo ye ati: “we have responsibility to protect your data, and if we don’t the we don’t deserve to serve you”,  anongera ho igihe cyose congress ya amerika yamutumiza yaza akisobanura. Ndetse ko facebook yamaze gufatira ingamba zikomeye third-party apps.


[Photo: Mark zuckerberg, umuyobozi wa facebook]

Inteko Nshingamategeko y’ubwongereza nayo ikaba ishaka ko mark Zuckerberg yagezwa imbere y’iyi nteko akaba yasubiza biwe mu bibazo bifuza kumubaza , gusa bikaba bisa nkaho ho adashaka kuzahagera.

nabwo facebook yahise ihagarika Cambridge Analytica hamwe na konti ya Kogan na Wylie kuri facebook.

Ku wa kabiri taliki 20 werurwe nabwo CEO w’iki kigo Cambridge Analytica witwa Alexander Nix akaba nawe yarahagaritswe ku buyobozi bw’iki kigo nyuma yuko afashwe amashusho rwihishwa (undercover Camera) ari kuganira n’umunyamakuru w’igitanzamakuru cya Channel 4 News waje yigize umu client mushya ushaka ko nawe bamukorera nk’ibyo bakora wo muri Sri Lanka, aho uyu muyobozi yafashwe ku mashusho arimo yigamba ko ntacyo batakorera umuclient wabo ko bashobora no kohereza abakobwa bigurisha aho undi mu candida baba bahanganye aba, bikagera mu itangazamakuru isura ye nayo ikaba yagaragara nabi muri rubanda,

Nubwo iki kigo nyuma yo guhagarika uyu muyobozi wacyo cyatangaje ko ntabyo kizi kuri ibyo bikorwa uyu muyobozi yavuze bakora.

Iki kigo si amatora yo muri leta zunze ubumwe z’amerika bagizemo uruhare gusa kuko bivugwa ko banagize uruhare mu matora yo muri Kenya aheruka, ukongera ho ko banagize uruhare muri referendum iheruka kuba mu bwongereza yiswe “Brexit” aho abongereza bahisemo kuva mu muryango wunze ubumwe w’uburayi (European Union)

Mu gusoza navuga ko ubu kubera ikoreshwa rya internet hamwe n’uburyo ubu ikoranabuhanga rijyanye na Data science  rikoreshwa ku rugero rwo hejuru mu bintu byinshi. Ibi byatumye Data(information) ziba imali ikomeye.  Ku buryo ubu kuba utunze information nyinshi zerekeye ku bantu wabinganya no kugira ikirombe cy’izahabu cg icya petrol.

Tekereza kuba nka facebook ukaba ufite amakuru (data) menshi ku bantu barenga miliyari ituye isi, uzi aho baba, numero zabo za telephone, amafoto yabo, aho bakunze kuba bari, abo bakunze kuba bari kumwe, inshuti zabo, ise , mama, aho yize, aho akora, ibyo akunda kurya, ibyo anywa, umugore we  abo bavukana, abana be n’andi makuru menshi

Aya yose bayakurahe?  Nitwe tuyitangira iyo twuzuza imyirondoro yacu n’ibyacu byose kuri facebook, iyo tuhafunguza konti n’ibyo twuzuza kuri walls zacu.

Nubwo amakuru facebook ifite kubatuye isi ari menshi ntago warangiza utavuze Google yo kubera ko iyo idufiteho ni ntagereranywa. Kubera ko dukoresha products za google mu buzima bwacu bwa buri kanya, Google mail (gmail), Android Phones, Google search, google chrome n’ibindi byinshi ntarondora

Ubonye uburyo ubona amakuru yose google ikuziho, ushobora gusanga ikuzi kurusha uwo mubana mu nzu imwe.

by BahatiPhill in Tech News

Linux for hacker:Igice cya kabiri

Mu gice cyambere, twarebeye hamwe ibyerekeye File system, cd cyangwa guhindura directory wakoreragamo n’ibindi byose by'ibanze.

Muburyo bwinshi uburyo bw'ibanze kugira ngo ubashe kuba umu white hat Hacker nuko ugomba kwimenyereza gukoresha command line interface(CLI) cyane.

Aka gace tugiye kurebera hamwe uko Wabasha gukoresha commands n’ibindi bikenerwa mu rugendo rwa hacking.

Akenshi na kenshi aba hacker bagitangira(beginners) baba bibaza uburyo babonamo ibintu nk'ama command amwe n'amwe kubera ko abenshi baba bamaze igihe kinini bikoreshereza windows Operating System cyangwa OSX kugira ngo babashe kubona commands zikunze gukoreshwa muri Hackings bikabagora.

Ushobora kuba wibaza uti ese ni gute namenya aho ibyo nshaka gukoresha byose biherereye ni ukuvuga ko ushobora kwifashisha command line ukaba wabona aho ama command amwe n'amwe abitse urugero nka directory, binaries, config files, n'ibindi aho byaba biherereye.

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe uko twakoresha Terminal (command line ) kugira ngo turebe ko twabona aho andi ma commands abitse. Tudatinze mu magambo rero reka dutangirire kuri command yitwa Locate.

1. Locate

Linux ifite uburyo bwinshi ushobora gukoresha kugira ngo ubashe kuba wabona porogaramu runaka, commande, ama files n’ibindi wifashishije uburyo bworoshye bwa command line.

Uburyo bwa mbere bukunze gukoreshwa cyangwa wakoresha ni ugukoresha command yitwa Locate.

Locate ikoreshwa ikurikiranye n’ijambo ushaka gushaka (keyword) icyo iyi command ikora ibasha gushakisha muri file system ishakamo iryo jambo uyihaye aho riherereye.

Uko ikoreshwa ufungura terminal nk'uko twabibonye mu gice cyambere.

Andika locate ukurikizeho ijambo cyangwa command ushaka kumenya aho riherereye ubundi ukande Enter.


2. whereis

Niba tuzi neza icyo turigushaka ko ari binary (bihuye na executable muri window Os), Linux ifite commands zihariye ushobora gukoresha muri ayo ma commande harimo  whereis.

Whereis command ntabwo izakuzanira gusa aho binary ushaka iherereye ahubwo izanakwereka uko wayikoresha ikuzanira man page twabonye mu gace kambere.

1. kali>whereis aircrack-ng

2. Kali>whereis msfconsole

Aha izakwereka aho msfconsole Iherereye: /usr/bin/msfconsole /usr/share/man/man1/msfconsole.1.gz


Nk'uko ubibona kuri iyi foto iri haruguru  dukoresheje whereis  twabonya aho binary yitwa aircrack-ng iherereye, ariko aha nuyikoresha urimo gushaka document runaka ntabwo uzabasha kuyibona kubera ko ikoreshwa mu gushaka ama binaries n'andi ma command gusa.

3. which

Which yo irihariye kuko yo yerekana aho commande runaka iherereye.

1. Kali>which aircrack-ng 

2. Kali>which msfconsole



4. FIND

FIND ni command ikunze gukoreshwa cyane kubera uburyo  yoroshya uburyo umuntu ashaka ibintu. Commande ya find ifite ubushobozi bwo gushaka file cyangwa binary muri directory runaka ikanashakisha ayo ma file cyangwa ama binaries yifashishije amwe mu ma parameters harimo nk'izina rya file n’ibindi. Ibi bikurikira nibyo ishobora kukwereka.

1. Igihe yaba yarakorewe (created) cyangwa yaba yarahinduriwe(modified)

2. Nyirayo

3. Permission

4. Ingano yiyo file cyangwa folder(size)

5. Group

Uburyo wakoresha find ni ubu:

Andika Find <ukurikizeho directory ushaka ko ishakiramo> <options> <expression>

Niba ushaka nko gushaka file ibitse kuri root (/)  ifite izina rya apache2 wakoresha iyi commmand:

1. Kali>find / -type  f -name apache2

2. kali>find /root/Desktop f –name izina rya file ushaka

/:ni directory iri bushakiremo
Ushobora gusimbuza / n'ahandi hantu ushaka gushakira. Urugero, ushobora gushyiraho usr,share,lib.

-type: ni type ya file aha ni ukugaragaza ko -f bivuzeko ari file isanzwe

-name: irashakisha igendeye ku izina apache2 ni ukuvuga izina ishaka.



Nk'uko ubibona command ya find yatangiriye aho file system itangirira igenda ishakisha muri buri directory yose ishakamo ijambo apache2 aho riherereye, ikaba yabonye ahantu henshi hari apache2, bikaba byatuma iyi commande igenda gake ni ukuvuga ko kubona icyo dushaka kubera ko find igenda ishakisha muri buri directory.

Reka turebe igihe tuzaba dushaka apache2 iherereye muri /etc directory.

Kuri ubu buryo tuzatangira gushaka duhereye kuri /etc directory. Icyo find izakora izareba muri iyo directory nirangiza ihite iduha igisubizo kijyanye n'ibyo twasabye.

Kali>find /etc -type  f -name apache2


Nk'uko ubibona haruguru ubu nibwo buryo bwihuse kurusha ubwabanje aha yerekana aho apache2 iri n'ama subdirectory iherereyemo muri /etc directory. find aho itandukaniye n'andi macommand twabonye haruguru nka Locate ,Whereis yo ni uko itwereka neza aho file dushaka iherereye mu buryo bwihuse.

Mugihe muri folder urimo gushakiramo harimo andi ma files afite izina rijya gusa n'iryo ushaka cyangwa ushaka kureba ama files yose yifitemo izina ushaka wakoresha iyi commande ikurikira:

Kali>find /etc -type  f -name ‘apache2.*’


5. grep

Mu gihe urimo gukoresha command line ushobora gushaka keyword runaka. Commande ya grep yo ni filter kugira ngo ishake keyword runaka. Ikoreshwa rimwe na rimwe iyo output yatanzwe na command runaka ushaka kuyishyira muyindi commande ibyo bita (piping) ushobora guhita wibaza uti ese piping ni iki? piping ni uburyo ufata output ya command runaka ukaba wayikoresha muyindi command. Kugira ngo dukore piping twifashisha | ako karongo nk'urugero nshobora kuba nshaka kureba process zirimo ku running nkoresheje commande ya ps ikurikiwe na aux switch:

Uko yandikwa: kali >ps aux


Uko ubibona haruguru iyi commande impa ama services arimo ku running muri system. None se mugihe ushaka kureba service imwe irimo ku running uyikuye muri aya ma services arimo ku running wakora iki?

Ushobora kwifashisha piping ufata output wabonye wufashishije ps aux ukayijyana muri grep Wenda nshaka kurebako apache2 services irimo gukora(running).

Nakwandika kali>ps aux | grep apache2

Iyi commande yerekana ama services arimo ku running yarangiza ikohereza output kuri grep aho grep izashakamo keyword wabashije kuyiha ariyo apache2 hano twakoresheje yarangiza ikaduha output.


Uko ubibona haruguru grep yabashije gukora filter ikuramo keyword twayihaye iba ariyo itwereka yonyine ikaba idufasha mu kudatakaza igihe burigihe dukora scan y'ama services arimo kurunning.

Niba ushaka kuba white hat hacker cyangwa ufite mugenzi wawe ubishaka kora share.

Hari ikibazo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho watwandikira ahagenewe ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya facebook ktimez.com tukabasha kugufasha.

by crook in Dev Ops

Facebook iri kugerageza akamenyetso ka "Dislike"

Facebook, kompanyi ifite urubuga nkoranyambaga rukunzwe ndetse rukoreshwa n'imbaga nyamwinshi, ubu igiye guhaza ibyifuzo by'abayikoresha maze ibazanire akamenyetso ko kugaragaza ko udakunze ikintu runaka ubonye kuri urwo rubuga.

Facebook icyamamara, iyo wabonaga ikintu runaka nk'ifoto, video cyangwa igitekerezo cyashyizweho, washoboraga kugaragaza amarangamutima yawe mu buryo bubiri gusa. Washoboraga gukunda (Like) cya kintu cyangwa se waba ubona kwerekana ko ugikunze bidahagije cyangwa wenda utagikunze ukaba wanashyiraho igitekerezo (comment) gikubiyemo uko amarangamutima yawe ameze.

Uko uru rubuga rwagiye rutera imbere, hagiye haza uburyo bwo gukunda igitekerezo (comment) cyaba cyatanzwe ku ifoto cyangwa video runaka yewe no gusubiza (reply) icyo gitekerezo mu rwego rwo kwagura ibiganiro bibera kuri Facebook.

Ntibyagarukiye aho kuko abakoresha uru rubuga babonye ko ibyo bidahagije ngo berekane amiyumvo yabo ku bintu bitandukanye bitambuka kuri uru rubuga, bityo bakomeza gusaba akamenyetso ko kwerekana ko batakunze ibyo babonye nk'uko hari ako kwerekana ko babikunze. Mu gusubiza ibyifuzo byabo, Facebook ntiyabahaye akamenyetso bifuzaga ahubwo yahise izana uburyo yise reaction butuma ukoresha Facebook agaragaza amarangamutima ye akoresheje utumenyetso tuzwi nka Emoji. Icyo gihe Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook yavuze ko impamvu yo kudakora akamenyetso kasabwe ari ukugira ngo uru rubuga rutazahinduka aho abantu bamera nk'abakora amatora biciye muri utwo tumenyetso.

Aha abakoresha Facebook ntibanyuzwe kuko ubusabe bwabo butahagaze kugeza ubwo magingo aya Facebook yaje kuva ku izima igatangira gukora akamenyetso ka Dislike nk'uko yabisabwe kenshi nubwo yo yirinze kukita Dislike button, ndetse kakaba kari mu igeragezwa ku bantu bake. Aka kamenyetso kazaba ari igikumwe kireba hasi byerekana ikinyuranyo cy'akari gasanzwe kerekana gukunda ibyo ubonye kuri facebook ko kari igikumwe kireba hejuru. Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe aka kamenyetso kazatangira gukoreshwa.

Ufite igitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi ushaka kutugezaho, watwandikira ahagenewe kujya ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Sobanukirwa: Bluetooth

Bluetooth yagiye hanze mu mwaka wa 1994 ishyizwe hanze n'uruganda rwa Ericsson, izina bluetooth rikaba ryaravuye ku mwami wayoboye Denmark na Norway witwaga Harald Bluetooth wabayeho mu kinyejana cya 10. icyo gihe biriya bihugu byari byiganjemo abantu bo mu bwoko bw'aba Vikings, nawe akaba yari umu viking. 


umwami Bluetooth


Bluetooth ikora ite?

Bluetooth nayo ni ubwoko bwa wireless communication, nkuko uzi za Wi-Fi,  gusa bukorera ahantu hatoya. ibikoresho bya electronic biza birimo iyi bluetooth guhera kuri za Digital Camera (izigira bluetooth), printers, telephones, mudasobwa, n'ibindi bikoresho byinshi bya electronics  biba bishobora guhanahana no gu shareringa data hagati yabyo. 

Bluetooth ikoresha frequency ya 2.45 GHz, bivuze ko ubashije kuba ufite igikoresho cyakira frequency ya 2.45GHz, ushobora kujya ufata ibintu byose biri guca ahantu uherereye bijyanywe na bluetooth (nkuko iyo ufite radio FM ubasha gufata signals ziri guca aho uherereye ziri kugenda kuri frequency hagati ya 88 kugeza kuri 108 MHz, kuko radio ni igikoresho cyakozwe ngo kijye cyakira izo signal zose zigendera muri iriya range,  gusa ntibivuze ko signal yose iri hagati ya 88-108MHz radio fm zacu zasobora kuyumviriza,  kuko ushobora gufata nawe signal ya wenda 88Mhz ukayinyuza nawe mu kirere (ukayi transmittinga), ariko wamaze kuya encondinga, ku buryo radio niyo yayakira itaza kuza gushobora ku decodinga (demodulation) ya signal wohereje, kuko radio itazi ibyo wohereje ibyo aribyo)

Abahanga mu bya electronics nibo baba barashyizeho ziriya standards zose tugenderaho, nko kuvuga ngo bluetooth ikorera kuri 2.45GHz, bivuze ko uruganda rwose ruzajya gukora igikoresho cya bluetooth ruzubahiriza ariya mahame, nti rukore bluetooth ikorera kuri wenda 3GHz kuko iyo ntiyazigera ikorana n'izindi

Ingano yaho  bluetooth ishobora kugeza biterwa n'ubushobozi n'ingufu zo kohereza kure no kwakira by'icyo gikoresho irimo hamwe na na verison ya bluetooth, ubu nguba hakaba hari versions za bluetooth zigera muri eshanu aho iya 5 ishobora kugeza muri metero 400 (nubwo itarashyirwa mu bikoresho biri kw'isoko ubu), naho twebe izo dukoresha zikaba inyinshi ari version ya 3, aho itarenza metero 10, version ya 4 yo igeza muri metero 100 ikaba inagira umuvuduko wa  2.1Mbps 

Network yakozwe na bluetooth bayita PAN cyangwa Piconet

Umutekano wa Bluetooth

waba wibaza niba iyo ucanye bluetooth ya telephone yawe, ibyo uri kuhanyuza cg ibyo uri gu shareringa n'undi muntu muri kumwe aho, byaba bifite umutekano ko nta wundi muntu wabibona? cg ujya wibaza niba mu gihe ucanye bluetooth atari nkaho uba ufunguye umuryango, ku muntu wese ubifitiye ubushobozi n'ubumenyi akaba yakwinjira muri telephone yawe?

Yego Bluetooth hamwe n'izindi wireless communication hafi ya zose zijya kohereza ibyo zohereza zabanje kwa encryptinga kuburyo niyo wabifata utabigenewe ntacyo byakumarira, gusa  aba hackers n'abandi banyabyaha benshi nabo bagenda bagira ibyo bangiza.  hari icyo nakwita nka attacks eshatu ubu zishobora gukorwa kuri bluetooth yawe mu gihe ujya usiga uyicanye,

  • Bluebugging () 
  • Bluejacking (gu controlla bluetooth itari iyawe, ukayikoresha ibyo ushaka byose)
  • Bluesnarfing ( kureba ibintu bantu babiri bari gukoresha bluetooth bari guhanahana)
  • BlueBorne (iyi niyo nshya yavumbuwe umwaka ushize wa 2017, mu gihe bluetooth yawe icanye, yakora icyo yifuza cyose muri telephone tawe)

niba utara updatinga smartphone yawe, patches zo google na apple zatanze umwaka ushize, nawe menya ko telephone yawe ishobora kwinjirirwa hakoreshejwe uburyo bwa blueborne, gusa niba utaranigeze wa updatinga, ibyiza ni ukujya wibuka gufunga bluetooth yawe mu gihe utari kuyikoresha kuko mu gihe izimije ntawabona aho yinjirira. 

aha navuze muri make, ushaka kemenya byinshi kuri izo attacks, wajya google! ukazigaho


Ahazaza ha Bluetooth

kubera ko nayo ari ubwoko bwa wireless communication nkuko twatangiye tubivuga, kandi ikaba ikenerwa cyane mu dukoresho duto ngendanwa. aho utwo dukoresho dukorwa himirijwe ko twarambana umuriro, bluetooth yo ikaba irya umuriro mwinshi iyo icanye, ibi biba imbogamizi ku bantu bakora utu dukoresho.  ikindi kibazo bluetooth izahura nacyo ni iterambere rya internet aho ubu hari icyitwa "Internet of things" gisa nkaho kiri gufata intera cyane muri iyi minsi (internet of things ni uburyo bushya buri kuza ubu, buhuza ibikoresho byose bya electronic kuba byajya kuri  internet kandi bwo kubaba budafite ya mbogamizi ya bluetooth yo gukora ahantu hato 

ibi bigasa nkaho nubwo bluetooth ntaho yenda kujya vuba aha, ariko uko imyaka izagenda ihita bigaragara ko ikoreshwa ryayo rizagenda  rigabanuka

niba ushaka gusoma byinshi kuri bluetooth wa kanda aha

by BahatiPhill in How To

Kompanyi 20 zihemba amafaranga menshi mu zikora iby'ikoranabuhanga.

Kompanyi zikomeneye zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga usanga zinjiza amafaranga menshi cyane ariko ntizibagirwa ko zibigeraho zibikesha abakozi bazo b'indashyikirwa bityo zikabagenera umushahara utubutse dore ko aribo baba batumye zinjiza agatubutse. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe kompanyi 20 zambere mu zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi zose.

Amatsiko ahita yica umusomyi yo kumenya niba kompanyi zikomeye azi nka Google, Facebook, Microsoft n'izindi ko zaba ziri ku rutonde. Niba se ziriho ni iza kangahe? Ese buriya zirekura angahe ku mukozi wazo?

Uru rutonde ruriho amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe (Median Total Compensation) ari nayo yashingiweho zikurikirana mu myanya, hamwe n'agera kuri konti y'umukozi nk'umushahara we(Median Base Compensation), byose mu madolari ya Amerika. Amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe aba akubiyemo za komisiyo, amashimwe, inyongera runaka umukozi yagenerwa n'andi mafaranga aba arenga ku mushahara umukozi yagenerwa bitewe n'impamvu runaka. Ubwo nandikaga iyi nkuru idolari rimwe rya Amerika ryavunjaga amafaranga 861.32 y'Urwanda.

Urutonde rwa kompanyi 20 zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi.

20. Akamai
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,000
Umushahara ugera ku mukozi: $121,000

19. Palo Alto Network
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,020
Umushahara ugera ku mukozi: $124,700

18. F5 Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,555
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

17. Twitter
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $142,000
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

16. Walmart eCommerce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $143,500
Umushahara ugera ku mukozi: $124,900

15. Microsoft
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $144,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

14. Broadcom
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $145,025
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

13. Informatica
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $147,400
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

12. Synposys
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $148,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

11. Dimension Data
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $110,000

10. Salesforce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

9. LinkedIn
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

8. Juniper Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $138,500

7. Amazon Lab126
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $152,800
Umushahara ugera ku mukozi: $130,400

6. NVIDIA
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $154,000
Umushahara ugera ku mukozi: $150,000

5. Facebook
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

4. Google
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,250
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

3. Cadence Design Systems
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $156,702
Umushahara ugera ku mukozi: $141,202

2. Splunk
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $161,010
Umushahara ugera ku mukozi: $132,500

1. VMware
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $167,050
Umushahara ugera ku mukozi: $136,750

Ngurwo urutonde rwa kompanyi zihemba amafaranga menshi, ubwo abafite impano n'ubumenyi bwihagazeho muzagerageze amahirwe yanyu murebe ko mwabonayo akazi namwe mujye mufata akayabo bitewe na kompanyi muzaba mwarihebeye.

Ese uko kompanyi zikurikirana byagutunguye? hari iyo usanze itarimo se kandi wayicyekeraga gutanga agatubutse ku bakozi bayo? Ibyo byose n'ikindi gitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi waba ufite, wabyandika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Kompanyi nka Google, Facebook, WhatsApp n'izindi zinjiza amafaranga gute?

Mu isi y'ikoranabuhanga ryibanda ku itumanaho usanga habarizwamo kompanyi zikize cyane kandi ugasanga ibyo zikora byarigaruriye imitima y'imbaga itagira ingano, ibi bikagaragarira buri wese ukurikirana impinduka zigenda ziba mu buryo abantu bakoresha bahanahana amakuru. Mu myaka yashize abantu bandiiranaga amabaruwa cyangwa bakohereza inuma itwaye ubutumwa bashaka kugeza kubo bifuza ariko muri iyi minsi biragoye kuzabona umuntu ari kwandikira undi ibaruwa mgo amubaze amakuru y'iminsi. Ibyo byose bituruka ku ikoranabuhanga ryateye imbere rikatuzanira uburyo butandukanye buhendutse kandi bwihuta cyane nka Whatsapp, Facebook, Email, Instagram, Snapchat, Twitter n'ubundi buryo bwinshi cyane busigaye bukoreshwa mu itumanaho.

Ikibazo kibazwa na benshi rero usanga gishingiye ku kuba application z'ayo makompanyi bazibonera ubuntu bakazikoresha nta kiguzi bityo bagahora bibaza aho kompanyi zikura amafaranga kandi ibikorwa byazo babibonera ubuntu. Iki ni ikibazo cyumvikana buriwese yakwibaza akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uburyo kompanyi zikomeye nka Google, Whatsapp, Facebook n'izindi zibona amafaranga.

Google

Ku ikubitiro reka duhere kuri Google nka kompanyi iri mu zambere zikize kandi zitanga serivisi zigaruriye imbaga nyamwinshi. Google niyo kompanyi iyoboye izindi mu bikorwa byo kwamamaza binyuze ku mbuga nyinshi cyane zitandukanye. Ibi bihita byoroshya kumva ingano y'amafaranga ikura mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Hari igihe usura urubuga runaka wenda rwandika ibijyanye n'imyidagaduro waba uri gusoma inkuru ukabona ubutumwa bwamamaza nk'ishuri runaka. Ibi bituruka ku kuba Google iba yarabitse amakuru ajyanye n'ibyo ukunze gushakisha mu ishakiro ryayo bityo ikakuzanira ubutumwa bwamamaza bwa kompanyi zikora ibijyanye n'ibyo ukunda gushakisha.

Google kandi nk'uko ariyo nyiri YouTube urubuga ruyoboye mu kureberwaho amashusho kuri internet aha naho ihasarura akayabo katagira ingano biturutse mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye mu mashusho agaragara kuri uru rubuga. Si Youtube gusa kuko n'izindi applications za Google zicamo ubutumwa bwamamaza. Nk'uko Google ifite abayikoresha benshi cyane ni nako itambutsa ubutumwa bwwamamaza bukagera kuri benshi kurusha undi wese.

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram, Snapchat n'izindi zikoreshwa cyane nazo ntizasigaye inyuma mu gutambutsa ubutumwa bwamamaza ndetse zigakuramo agatubutse. Urugero nka Facebook igenda igerageza kumenya byinshi ku muntu uyikoresha nko kumenya ahantu yize, aho atuye, ubwoko bw'imiziki akunda kumva, cyangwa amafilime akunda kureba igakoresha ayo makuru yose igatambutsa ku rukuta rw'uyikoresha ubutumwa bwamamaza bujyanye n'ibyo yivuzeho kuko amakuru niwe ubwe uba yarayatanze. N'izindi mbuga nkoranyambaga zikorera amafaranga muri ubwo buryo.

WhatsApp by'umwihariko kuko yo idakoresha uburyo bwo kwamamaza

WhatsApp nk'urubuga nkoranyambaga rwatangiye muri 2009 ubu rukaba rukunzwe kandi rukoreshwa n'umubare munini w'abantu, ifite ubundi buryo yakuyemo amafaranga bidaturutse mu kwamamaza kuko yo ntijya itambutsa ubutumwa bwamamaza. Whatsapp ikimenyekana hari aho yagurishwaga idolari rimwe gusa (1$) kugira ngo uyifuza atangire kuyikoresha ndetse akazajya yishyura iryo dolari buri mwaka. Ibyo ariko ntibyabaga ahantu hose kuko hari aho kuyikoresha umwaka wa mbere byabaga ari ubuntu ariko nyuma y'umwaka hakajya hishyurwa idolari rimwe ku mwaka. Nyuma y'uko iguzwe na Facebbok muri 2014, nyuma gato ibyo kwishyura  nabyo byaje kuvaho muri 2016 WhatsApp ihinduka ubuntu neza neza. Aha byahita byoroha kumva akayabo Whatsapp yari imaze kwinjiza ku bantu barenga Miliyari bayikoreshaga. 

Wakwibaza uti ese ko WahatsApp isigaye ari ubuntu, ubwo hehe no kwinjiza amafaranga? Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo hambere yagiraga iti " Whatsapp igiye kujya yishyuza ibigo by’ubucuruzi ", kuri ubu Whatsapp yamaze gushyira hanze application yayo WahatsApp Business ikiri mu igeragezwa, iyo application ikazajya ibasha guhuza abayikoresha n'ibigo by'ubucuruzi, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n'abandi bifuza kuyifashisha mu rwego rwo kugeza ibyo bakora kuri rubanda nyamwinshi. Birumvikana cyane ko ahubwo amafaranga aribwo agiye kwisukiranya bitewe n'uko ibigo byinshi bizayoboka ubu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabyo ndetse no kwegera abakiliya babyo.

Izindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet zo zinjiza gute?

Tugarutse ku zindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet nk'izijyanye n'imikino, imiziki, amafilime, ibitabo n'izindi, nazo zifite uburyo zikura amafaranga mu bazikoresha. Nka serivisi zikora ibijyanye n'imiziki ni ukuvuga kumvira imiziki kuri internet aha twatanga urugero rwa Spotify, Apple music, Tidal, Deezer n'izindi nyinshi cyane zo usanga hari amafaranga uzikoresha aba agomba kwishyura ku kwezi kugira ngo abashe kuzikoresha. nyinshi muri izi serivisi zifite uburyo bwo kureshya umukiliya, aho ahabwa iminsi runaka yo kuzikoresha ku buntu akazikoresha ijana ku ijana nta kiguzi. Iyo ya minsi irangiye usanga hari bimwe bitagikora kugira ngo ubikoreshe bikagusaba kwishyura ifatabuguzi. Ubu buryo burakora cyane kuko muri ya minsi y'ubuntu uba wararyohewe no gukoresha za serivisi ijana ku ijana ariko yarangira ugasanga ibyakuryoheraga nibyo bitagikora bityo ukanga kubihara ukishyura.

Imikino myinshi nayo usanga ikoresha uburyo bwenda gusa n'ubwo tumaze kuvuga kuri serivisi z'imiziki. Ku mikino ho, hari imikino uzakina ugende urenga ibyiciro runaka uko ugenda uryoherwa n'umukino nitewe no kurenga ibyiciro runaka ugere aho urangize icyiciro runaka ariko bakubwire ko kugira ngo ujye ku cyiciro gikurikira ugomba kwishyura. Hari igihe uzareba ibihe byiza wagize ukina wa mukino, ubigereranye n'udufaranga ducye bagusaba uvuge uti burya akeza karigura ube urishyuye. Ni gutyo bigendekera ama miliyoni aba yikinira imikino ku dufaranga ducye ariko twa ducye iyo uduteranyije ugakuba umubare munini w'abakina wa mukino usanga akayabo karageze kuri konti ya nyir'umukino. Imikino si gutyo yinjiza gusa kuko habaho n'itarindira kuguha ibyiciro by'ubuntu ahubwo ugasanga kugira ngo utunge uwo mukino ugomba kubanza kwishyura.

Iyi nkuru yakozwe ku cyifuzo cy'umusomyi wacu watwandikiye adusaba kumubwira uburyo ziriya mbuga zinjiza amafaranga.

Nawe ufite ikibazo, icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ingingo wifuza ko twazagarukaho mu nkuru zacu zitaha, watwandikira ahabugenewe cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Uburyo wabika status ya whatsapp udafashe Screenshot

Twese kuri ubu tuzi application yitwa Whatsapp abenshi muri twe turayikoresha kuri ubu hari uburyo yashyizeho bwo kuba wahindura status kuri konti yawe ya whatsapp ukaba wasangiza inshuti zawe muri ayo ma status washyiraho harimo (amafoto,video …).

Ariko nubwo whatsapp yashyizeho ubwo buryo bwokuba wasangiza inshuti zawe amafoto n’ibindi ntabwo irabasha gushyiraho
uburyo wakoresha kugira ngo ubashe kuba wabika ifoto cyangwa video inshuti yawe yashyize kuri status ye igihe wayikunze.

Wabifata ute nkubwiye ko hari uburyo washobora kuba wabika iyo status mugihe wayikunze?

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo twabika (save) status inshuti zacu zashyize kuri account zabo mugihe twabikunze utiriwe ufata Screenshot .

Icyo bigusaba ni ugushyira porogaramu yitwa status saver muri telephone yawe gusa ubundi ukaba wakwibikira amafoto cyangwa  video inshuti zawe zashyize kuri status zabo.

Reka turebere hamwe icyo bidusaba kugirango tubashe kuba twabika status z’inshuti zacu mugihe twakunze ayo ma status.

1.Manura porogaramu yitwa status saver for whatsapp uyishyire muri telephone yawe nurangiza uyifungure. Ushobora kuyimanura unyuze aha (https://play.google.com/store/apps/details?id=com.gremamdia.stosaver)

2.Fungura whatsapp yawe ukande kuri status y’uwo ushaka kubika status afite nurangiza utegereze video cyangwa ifoto irangize ku loading .

3.Fungura ya porogaramu washyize muri telephone yawe (Status Saver for Whatsapp) ubundi uhitemo video cyangwa amafoto aha icyo usabwa ni uguhitamo icyo ushaka kureba. Ni ukuvuga ko status wabitse ako kanya izahita igaragara muri iyo porogaramu .

4.Kanda kuri download button nurangiza wongere ukande ahanditse save ako kanya ifoto izahita ijya muri Gallery yawe.

Ubu akaba aribwo buryo bwambere wakoresha kugira ngo ubashe kubika status muri gallery ya telephone yawe.

Uburyo bwa kabiri wakoresha ukabona status zose waba wararebye:

1.Fungura telephone yawe nurangiza ufungure Filemanager

2.Fungura Whatsapp folder nurangiza ufungure folder yanditseho Media.



3.Emeza kubona ama folder ari hidden (ahishwe) umaze kuyemeza uzahita ubona folder yitwa statuses. Yifungure uzahita ubona status zose wabashije kubona 



Ubu akaba aribwo buryo wakoresha ukabona status z'inshuti zawe zose utifashishije porogaramu n'imwe! Ubu akaba aribwo buryo wakoresha kugirango ubashe kubika status y’inshuti yawe mugihe wayikunze.

Hari ikibazo cyangwa igitekereo ufite watwandikira ahagenewe kujya ibitekerezo.

by crook in How To

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017