Byinshi wamenya kuri Porogaramu nshya yashyizwe hanze na Meta(Facebook) ifite izina rya Threads

Nkuko benshi tubizi Instagram ni imwe mu ma porogaramu yambere muguhuza abantu no gutanga uburyo abantu bahererekanya amakuru, ndetse nibihe runaka bagize , bakabisanziga inshuti zabo ndetse n’imiryango. Uruganda rwa Meta(Facebook) muminsi mike ishize rukaba rwarabashije gushyira hanze porogaramu nshya, Igamije kuba yateza imbere uburyo bwitumanaho ndetse no kwisanzura. Rere muri iyi nkuru yuyu munsi tugiye kurebera hamwe ibyo wagakwiye kumenya kuri iyi porogaramu nshya ya Threads.

Threads Instagram Application
Threads Instagram Application

Muburyo bwoguhangana n’ubwiganze bwa Twitter uruganda rwa Meta(Facebook) rukaba rwashyize hanze porogaramu nshya yitwa Threads. Iyi porogaramu cyangwa Application mundimi z’amahanga umunsi wambere wokujya ahagaragara ikaba yarabashije kuba yakoreshwa nabantu bagera kuri milliyoni 55 bidashidikanwaho nkuko byaje kwemezwa n’umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Meta Mark Zuckerberg, Iyi porogaramu nshya yashyizwe hanze igufasha  gukomeza gukoresha amazina wari usanzwe ukoresha kuri Instagram, kuba wakomeza kugira aba followers warusanzwe ufite ndetse ugakomeza no kugira Verification badge kubari basanzwe bayifite.

Akaba ari porogaramu igufasha kuba wasangiza abagukurikiye ubutumwa bugufi (post or thread) butarengeje inyuguti 500, hakiyongeraho links, amafoto ndetse na video itarengeje iminota 5. Gusa ariko kugira ubashe kuba wakoresha iyi porogaramu bigusabako ugomba kuba ufite konte kuri Instagram, Mugihe ufite Instagram ntabintu byinshi bigusaba uretse kuba wakoresha Usename na password wakoreshaga kuri Instagram akanya nkako guhumbya ukaba ugize account kuri iyi porogaramu nshya ya Threads.

Umaze kuba wafungura konte kuri Threads ushobora kuba wakurikira abantu bose wakurikiraga kuri Instagram ukoresheje button imwe yanditseho follow all , ushobora kandi kuba wagenzura abashobora kuba bareba posts washyize kuri Threads, ukaba ndetse wanabuza abagukurikira bamwe na bamwe kuba batabona posts zimwe na zimwe washyize hanze mugihe ubishatse.

Privacy and Control:

Privacy and Control
Privacy and Control:

Instagram ikaba yarashyize ingufu nyinshyi kubirebana na privacy kuri Threads. Ikaba yarahaye abakoresha iyo porogaramu ya Threads igenzura rikomeye kubyo bakunda gusangiza ababakurikira. Kumuntu ukoresha iyi porogaramu uba ufite imbaraga zo guhitamo ababona posts zawe, ahantu uherereye n’andi makuru. Hagamijweko ugenzura amakuru yawe bwite.

Umwanzuro:

You can lose your Instagram account if you delete Threads profile
You can lose your Instagram account if you delete Threads profile

Porogaramu ya Threads irimo kubana abantu bayijyaho uko isaha imwe ivaho indi ijyaho nkuko twabibonye mugice cy’Itangiriro , Kuberako burimuntu wese ufite konte ya Instagram ashobora kuba yayikoresha akaba yafungura konte kuri Threads muburyo bworoshye, ushobora kandi kuba wakurikira abantu bakurikiraga kuri Instagram ukaba wabakurikira no kuri Threads muburyo bworoshye. Biroroshye cyane sibyo?

Gusa ushobora kuba umaze gufungura konte kuri Threads ukumva ushaka kuba wayisiba ako kanya  cyangwa  igihe kizaza, gusa nimba uhisemo kuba wasiba konte yawe ya Threads bishobora kuba bizagusabako usiba na konte yawe ya Instagram.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *