[Sobanukirwa]: Kubera iki Smartphone yawe ifite Airplane mode ?

Airplane mode cyangwa icyo bamwe bakunze kwita gushyira telephone mu kadege ni ikintu ushobora kuba warabonye muri Setting za telephone yawe bikaza kugutera kuba wakwibaza uti ese Airplane mode niki ? ese igomba kuba yakoreshwa ryari?

Ubundi Uburyo bwakadege cyangwa Airplane mode bukaba bwarazanywe nuko ibikoresho by’ikoranabuhanga byagendaga bitera imbere. Iyi mikorere ya Airplane mode ntabwo igarukira kuri Smartphone gusa ahubwo ushobora kuba wanayisanga mubikoresho byinshi harimo (Mudasobwa, tablets, iPhone, Smart watch nibindi bikoresho byinshi).

Tablet, watch phone and computer
Tablet, watch phone and computer

Byose byatangiye mu 1990 igihe telephone zigendanwa zashyirwagwa hanze zigatangira kuba zakoreshwa, Aba pilot muri icyo gihe bakaba baratangiye kuba bakumva urusaku muri ecouter zabo. Bakaba baraje kuba bavumburako urwo rusaku ruturuka muri telephone abagenzi babaga binjije mundege bivuzeko uko umubare wabagenzi winjizaga telephone mundege muri icyo gihe ari nako urusaku aba pilote babashaga kuba bakumva rwagendaga ruba rwinshi. Muri icyo gihe amacompany menshi atwara abantu mu ndege akaba yaratangiye kuba yabuza abantu kuba bakoresha telephone zawe zigendanwa mugihe bari mu ndege. Bikaba byari itegekoko umugenzi wese winjiye mundege yagombaga kuba yazimya telephone ye burundu cyangwa akaba yayisiga murugo.

phone transimission signals
phone transmission signals

Ariko uko telephone zagiye zitera imbere, company zikora telephone zabonyeko kuba ufite telephone igendanwa ukaba wanayikoresha mu ndege bishobora kuba byateza ikibazo, Akaba ariyompamvu amakompanyi akora telephone akaba yaraje kuba yakora uburyo umugenzi ashobora kuba yakoresha telephone mugihe ari mundege, Ubwo buryo bushya byashyizweho akaba ari Airplane mode. Airplane mode akaba ari iterambere ryaririgezweho muri icyo gihe kandi kugeza nanubu akaba ari uburyo bugikoreshwa cyane. Kuberako  smartphone za Android ndetse na iPhone ubu utagomba kuba wazizimya mugihe uri mundege, kurubu ushobora kuba wanazikoresha WIFI ifunguye, Kuberako kurubu smartphone zikresha Signals zituruka kuri Satellite aho kuba zakoresha signals zituruka kuri Radio. Ibi bikaba bituma abagenzi bashobora kuba bakoherereza ubutumwa abo basize mungo zabo , guhamagara, ndetse nokuba bafata amashusho mugihe bari murugendo. Gusa ibi muri za 90 abantu bakaba batariyumvishagako byabaho. Gusa nubwo ubu buryo bwa airplane mode busabwa kuba bwakoreshwa na federasiyo ishinwe ibyi ndege muri Amerika , mu mwaka 2021 abagenzi bagera 29% biyemereyeko babashije kuba bakwibagira kuba bakwemeza uburyo bwa Airplane mode  byibuze inshuro imwe igihe bakoraga ingendo bakoresheje indege.

29 % of passengers didn't enable Airplane mode in 2021
29 % of passengers didn’t enable Airplane mode in 2021

Gusa nubwo hatigeze habaho impanuka y’indege itewe nokuba umugenzi yakoresheje telephone atabanje kwemeza uburyo bwa Airplane mode, ntibivuzeko bitateza ikibazo kuberako indege igira radio altimeters icyo zikora zipima uburebure bwokuva hasi kugera kundege, iyo sensor ikoreshwa naba pilote cyane kugirango babashe kuba uburebure buri hagati yahoo indehe iri ndetse nubutaka kugira babashe kuba bagwisha indehe ntakibazo kibaye.

Landing
Landing

Cyane cyane iyo hari ibihu, urubura cyangwa ikirere kitameze neza, Airplane mode ushobora kuba uyifata nkaho ari feature idafite icyo imaze gusa abenshi bakunze kuyikoresha cyane iyo badashakako hari umuntu ubahamagara kandi badashaka kuzimya telephone yabo, bahitamo gukoresha Airplane mode kuberako iyo ikoreshejwe umuntu ashobora kuba yakoresha wifi agakomeza agasura imbuga zitandukanye ndetse akanaba yakoresha imbugaze nkoranyambaga.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *