[Sobanukirwa]: Kubera iki iPhone idafite indirimbo yihariye yokwitabiraho..?

Ushobora kuba wahinduye telephone yawe ya Android ukajya kuri iPhone, Ukaba wagerageje kuba washyira ringtone yihariye muri telephone yawe. Ukaba waje gusanga Atari ibintu byoroshye keretse ushatse kuba wakurikiza uburyo bugoye bwokuba busaba mudasobwa,iTunes ndetse na porogaramu igufasha kuba wahindura audio.

Gusa ugereranije uburyo ushobora kuba wahindura indirimbo yokuba wakwitabiraho(rington)e  kuri telephone za android biroroshye cyane kuberako byose bigerwaho iyo ugiye muri settings ukaba Wabasha guhitamo audio ushaka gukoresha nk’indirmbo yokuba wakwitabiraho(Ringtone).

Custom ringtone
Custom ringtone

Ushobora guhita wibaza uti ese ni ukubera iki uruganda rwa Apple rutabashije kuba rwakoroshya uburyo umuntu ashobora kuba yahindura indirimbo yitabiraho kuri iPhone?

Byiza igisubizo kigufi byose ni ubusambo cyangwa umururumba, Uruganda rwa Apple rumaze igihe kinini mubucuruzi bwo kuba rwagurisha indirimbo zitabirwaho(ringtones) kuva iPhone ya mbere yashyirwa hanze mu 2007, Icyo gihe uruganda rwa Apple rwabashaga kuba rwakwinjiza asaga milliyaridi imwe yamadolari mugihe kingana n’umwaka umwe gusa ku ndirimbo zose zakoreshwaga nka ringtones zifite amasegonda agera kuri 30 gusa, Indirimbo yitabirwaho mugihe uhamagawe icyo gihe ikaba yarabaga ifite amasegonda mirongo 30 ikaba yaracuruzwaga kuma centime 19.9 $ , mugihe indirimbo yose yuzuye T-Mobile ndetse na Sprint zabashaga kuba zayigurisha kuma dolari agera kuri 2.5, Mugihe Verzion yo yabashaga kuba yakwishyuza amadolari 3 kundirimbo imwe, Gusa abakiriya bakaba batarishimiye icyo giciro kuberako bataba bafite ububasha bwose kuri iyo ndirimbo baba bamaze kugura.

Gusa nubwo umukiriya yabaga yishyuye icyo giciro kuri iyo ndirimbo azakoresha nka ringtone ntabwo byabaga bivuzeko ashobora kuba yayikoresha igihe cyose. ahubwo Apple ibasha kuba yaha umufatabuguzi igihe ntarengwa kuva kuminsi 90 kugeza kumwaka umwe ni ukuvugako iyo icyo gihe kirangiye iyo ndirimbo umuntu akoresha yitabiraho ihita iburirwa irengero bikaba bisabako umukiriyako yongera kwishyura andi mafaranga kugira abashe kuba yakongera gukoresha iyo ndirimbo yokwitabiraho.

Kandi ikindi tutibagiweko guhindura indirimbo yokwitabiraho(ringtones) utabashije kuba wakwishyura Atari ibintu biba byoroshye kuri iPhones. Mu 2007 akaba aribwo uruganda rwa Apple  rwazanye uburyo bwokuba wakwishyura amafaranga runaka kugirango ubashe kuba wakoresha indirimbo cyangwa amajwi yokuba wakwitabiraho, Kugira ubashe kuba wakoresha ringtones biba byagusaba kuba wagura iyo ndirimbo yokwitabiraho mugihe cyagateganyo iyo ndirimbo ukaba uba utegetswe kuyigura yose kuri iTunes, bikaba bisaba kandi ko ugomba kwishyura ama centime 99 kugira ubashe kuba wakata iyo ndirimbo ikagera kumasegonda 30.

Ni ukuvugako kugira ubashe kuba wakoresha indirimbo nka ringtones bisabako ubasha kuba wishyuye amafaranga arimunsi yamadolari 2 angana ni dolari rimwe nama centime 98, muri iki gihe byumvikanako byaba ari ukurengera gusa muri kiriya gihe (2007) byari iterambere. Kuberako umukiriya ntabwo yabaga yishyuye gusa amafaranga y’indirimbo yitabirwaho ahubwo yabaga anishyuye indirimbo yose yuzuye.Icyo gihe umukiriya yabaga afite uburenganzira bwokuba yakoresha agace runaka komuri iyo ndirimbo yose nka ringtone kandi indirimbo ntabwo yigeraga ibura.

Music industry
Music industry

Gusa kurubu uruganda rwamuzika rwarahindutse cyane ugereranije n’imyaka cumi nitanu ishize kuberako muri iki gihe kuba wakumva indirimbo online (streaming) nibyo bigezweho kurusha kuba wagura, kandi abakiriya kurubu ntabwo bagiha agaciro indirimbo zo kwitabiraho nkuko byahoze. Gusa aho kugira uruganda rwa Apple rubashe guha umukiriya uburyo yakoresha indirimbo yitabiraho kubuntu ahubwo rwazanye ingamba nshya , nimba ugerageje kuba wahindura indirimbo witabiraho muri settings uzahasanga button ya “Tone Store” nuyikandaho izahita ikujyana kububiko bwumuziki bwa iTunes, Aho ushobora kuba warebera indirimbo ukaba wanagura imwe ku I dolari rimwe nama centime 29, Nyuma yokuba wagura indirimbo yokwitabiraho izahita igaragara hejuru yurutonde rwa ringtones muri settings.Ntabwo ari kubwimpanuka kuba uruganda rwa Apple rudashobora kuba rwashyiraho uburyo umuntu ashobora kuba yahindura indirimbo yokwitabiraho ashaka ahubwo Apple yo ahokugira ibigire ubuntu ibasha kuba yahereza umukiriya cyangwa umuntu ukoresha iPhone Link imujyana aho yaba yagurira iyo ringtone. Ushobora kuba utekerezako uruganda rwa Apple rwabikoze kubwimpanuka gusa ntabwo ariko biri. Ushobora kuba wareba iyi comment  umuntu umwe yashyize kuri video imwe ya channel ya Apple kuri video ifite izina ryitwa  How to set custom Vibrations on your iPhone “, Umuntu umwe yabajije ikibazo kigira kiti “ Nigute umuntu yahindura indirimbo yokwitabiraho kuri iPhone yanjye? Apple yarasubije it Dore ingingo wakoresha kugirango ubashe kuba wahindura indirimbo yakwitabiraho

Nigute umuntu yahindura indirimbo yokwitabiraho kuri iPhone yanjye?
Nigute umuntu yahindura indirimbo yokwitabiraho kuri iPhone yanjye?

Gusa urebya inkuru bajyanyeho uwo muntu ni inkuru ikwereka uburyo bweruye bwokuba wagura iyo ndirimbo kuri iTunes.

buy ringtone
buy ringtone

Iyo nkuru yerekana gusa ko uburyo bushoboka wakoresha kugirango ube wahindura indirimbo yokwitabiraho ari ukuba wagura iyo ndirimbo kuri iTunes, Uruganda rwa Apple rukaba rudafite uburyo  umuntu ukoresha iPhone ashobora kuba yahindura indirimbo yitabiraho ntakiguzi,ibi bikaba aribyo bituma hari ama video menshi kuri youtube asobanura uburyo bikorwamo.

uburyo wahindura indirimbo yokwitabiraho kuri iPhone
uburyo wahindura indirimbo yokwitabiraho kuri iPhone

Gusa nubwo muri iki gihe Atari ibintu bikunzwe cyane, haracyariho umubare wabantu benshi bagikeneye kuba bahindura indirimbo bitabiraho bitabasabye kuba bagura iyo ndirimbo, Gusa uruganda rwa Apple rwo rukaba rwarahisemoko mugihe ushaka kuba wakoresha indirimbo runaka nk’indirimbo yogukoresha witaba bigomba kugusaba kuba wayigura.

Uruganda rwa Apple rukaba rukora ibi byose kugirango rubashe kuba rwakwinjiza amafaranga.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Reba video unyuze hano: 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *