[Sobanukirwa]: Kubera iki iPhones zikorerwa mubushinwa?

Ibicuruzwa byinshi byo muri Amerika bikorerwa mu Bushinwa, ariko iyo urebye ibicuruzwa byinshi bihenze bikunze gukorerwa mu bihugu biba bikomokamo. Ariko Apple  nkuruganda ruhenze kwisi  rukora ibikoresho byikoranabuhanga muri iki gihe ibikoresho byarwo bikaba bikorerwa mugihugu cyubushinwa . Bikaba byaraguteye kwibaza uti ese ni ukubera iki uru ruganda rutabasha kuba rwakorera ibicuruzwa byarwo muri Amerika ?

Uruganda rwa Apple muri china
Uruganda rwa Apple muri china

Gusa ubashije kuba wabaza umwe mu bahagariye uruganda rwa Apple icyo kibazo yagusubizako nubundi basanzwe bakorera ibikoresho byabo muri Amerika. Kuberako Mac Pro yakorerewe muri Amerika. Ati kandi ibice uruganda rwa Apple rukoresha kubicuruzwa byinshi biva muma company yo muri Amerika. Nk’ibirahuri bikoreshwa kuri iPhone nibindi. Gusa ikigisubizo yaba atanze ntabwo cyumvikana cyane. Kuberako mugihe ukura ibice bikoze igikoresho cyawe muri Amerika  . Byakakoroheye kuba wanakorera ibyo bicuruzwa byawe mugihugu cyawe.

Ibice bimwe bya iPhone
Ibice bimwe bya iPhone

Mubyukuri ibyo nibyo uruganda rwa Apple rwakundaga gukora kuri Mudasobwa za Mac, Ariko igihe iPod zatangiye kuba zakorwa cyangwa zatunganwa , uruganda rwa apple rwariruziko inganda zabo zo muri California zitari zifite ubushobozi bwokuba zatunganya ibikoresho byose byasabwaga kwikorwa ryaza iPods. Ntabwo arukuberako gusa iPods zarikuba igikoresho cyari gucuruzwa cyane kurusha Mac, ahubwo kuberako uruganda rwa Apple rwashakagako ruzajya rushyira hanze iPod nshya buri mwaka. Inganda zo muri America zikaba zarakoraga gake ugereranije nizo muri Asia kandi tutibagiweko nuko izo nganda xo muri Amerika ibiciro byazo byagombaga kuba bihanitse.

Rero igihe Tim Cook yari Visi president wuruganda rwa Apple akaba yarabashije kuba yashyiraho gahunda yo kuba yakwimurira ikorwa ryibikoresho bya iPhones mu nganda zibihugu bimwe na bimwe bibarizwa kumugabane wa Asia harimo nka Taiwan ndetse n’Ubushinwa.

Kuva muri Amerika kugera muri China
Kuva muri Amerika kugera muri China

Iri hinduka rikaba ryaratumye mumwaka wakurikiyeho  uruganda rwa Apple rwarabashije kuba rwashyira hanze ubwoko bubiri butandukanye bwa iPods kandi arinako zabonaga update nshya burimwaka.

Kandi igihe uruganda rwa Apple rwarurimo kuba rwakora iPhone, Apple yariziko igihugu cy’Ubushinwa kwaricyo cyabasha kuba cyaba ahantu heza hokuba hateranirizwa iPhones. Kuko igihe iPhone yari yenda kuba yashyirwa hanze kumugaragaro, Steve Job akaba yarahisemo guhindura ikirahuri cyimbere ya iPhone yambere yashyizwe hanze mu 2007 iPhone igihe yakorwaga imbere harikuzaba hariho Plastic, Steve Jobs rero akaba yarabashije kuba yabihindura avugako kuri iPhone hagomba kujyaho ikirahuri aho kugira hajyeho plastic, Ibyo byose bikaba byarakozwe mugihe hari hasigaye ibyumweru bike gusa kugirango iPhone ibe yashyirwa hanze. Iryo hindurwa rikaba ryaratumye abakozi bagera kubihumbi 8 bakora igihe kingana n’amasaha 12 kumunsi kugirango babashe kuba bakuraho plastic kuri iPhone zarizakozwe bagashyiraho ikirahuri. Ikigikorwa kikaba cyarikuzatwara inganda zomuri Amerika amezi n’amezi kugirango kibashe kuba cyarangira ariko bikaba byaratwaye ibyumweru bigera kuri bibiri inganda zomugihugu cyomubushinwa.

Uruganda rwa Apple gusa rukaba rukoresha inganda zo mubushinwa cyane mugukora ibikoresho byarwo kuberako ibiciro bigabanuka, ndetse kandi ibyo bikoresho bikaba biboneka no mugihe gito. Kuri ubu kandi uruganda rwa Apple rukaba rwarabashije kuba rwakwagura aho rukoresha ibikoresho byarwo rukaba rwarageze mugihugu cy’Ubuhinde, Tailand, Malaysia ndetse nigihugu cya Vietnam, Bikaba bigaragara kandi ko ntagitekerezo cyokuba uruganda rwa Apple rwakorera iPhone mugihugu cya Amerika vuba aha.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *