[Sobanukirwa]: Kubera iki uruganda rwa Microsoft rwatumye uruganda rwa Apple rudafunga imiryango?

Mu wamka 1997, uruganda rwa Apple rwari ruri mubihe bikomeye. Uruganda rwa Apple rwari rumaze iminsi rutameze neza mubijyanye n’ubukungu kugeza aho rwari ruri mugihombo. Icyo gihe Steve Jobs yari umuyibozi mukuru(CEO) wurwo ruganda, ariko muri icyo gihe Steve Jobs yari aziko uruganda ayoboye rukeneye amafaranga yokuba yashyirwa muruganda rwe kugirango rubashe gukomeza gukora. Kuberako abantu benshi baribafite imigabane muri uru ruganda yari ayoboye bari bariimo kugenda bakuramo imigabane yabo, ikindi kandi abashoramari bakaba baratinyaga kuba bagura imigabane muri uru ruganda kuberako  babonaga ruri mubihe byarwo byanyuma. Kurundi ruhande uruganda rwa Microsoft rwishimiraga aho iterambere ryarwo rigeze kuberako muri icyo gihe akaba arirwo ruganda rwatanganga mudasobwa zigera kuri 98% yazamudasobwa zakoreshwaga kwisi muri icyo gihe. Uku kuba uruganda rwa Microsoft rwarirwihariye ubucuruzi bujyanye naza mudasobwa bikaba byaratumye Minisiteri y’ubutabera yo muri Amerika ihanga ijisho uruganda rwa Microsoft, kuberako abantu benshi babonagako Microsoft ndetse na Operating System ikora ari ukukwikubira. Amaherezo byarangiye uruganda rwa Microsoft rugiye munkiko nyuma yuko hagaragayeko Uruganda rwa Microsoft rwabashaga kuba rwashyira browser ya internet Explorer muri za mudasobwa rwabashaga kuba rwagurisha, mugihe rwakomezaga uburyo bwokuba wahindura browser ya Internet Explorer ngo ube wakoresha cyangwa washyiramo browser ya Netsape kuberako muri icyo gihe akaba arizo browser zonyine zabagaho gusa.

Netscape vs Internet Explorer
Netscape vs Internet Explorer

Netscape akaba ariyo browser yari ihanganye na browser ya Internet Explorer muri icyo gihe, Inganda Apple na Microsoft zari ziri mubibazo muri iki gihe, uruganda rwa Apple rwari rukeneye amafaranga naho  uruganda rwa Microsoft rwo rwari rukeneye urundi ruganda bashobora kuba bahangana mugukora ibikoresho byikoranabuhanga kugirango rubashe kuba rwakuraho ibirego rwaregwaga .Steve Jobs na Bill Gates bakimara kubona ibi bakaba barabonyemo amahirwe yokuba bafatanya, Gahunda yaje gufatwa ni uko  uruganda rwa Microsoft rugura imigabane ihwanye na miliyoni 150 zamadorari muruganda rwa Apple, ibi bikaba byaraje kuba byafasha uruganda rwa Apple bigabanya ibyago byokuba rwafunga imiryango. Ikindi kandi ibi byari birino munyungu z’uruganda rwa Microsoft kuberako iyo uruganda rwa Apple rufunga imiryango uruganda rwa Microsoft rwarikuzakomeza kujya munkiko zahato nahato.

Steve Jobs and Bill Gates1
Steve Jobs and Bill Gates

Gusa hari kindi kibazo cyakagombye kuba cyakwibazwaho: Byagenda bite mugihe uruganda rwa Apple rubashije kuba rwatera imbere cyane mugihe ruyobowe na Steve Jobs, wari uherutse kuba yaba umuyobozi mukuru wa Apple, Muri icyo gihe nubundi uruganda rwa Microsoft ntabwo byari kuruhangayikisha cyane. Kuberako uruganda rwa Apple rwahanganaga kwisoko rwa mudasobwa zo mubwo bwo hejuru ariko rukaba rwari  rufite  ibicuruzwa bike, Kurundi ruhande uruganda rwa Microsoft rwo rwibandaga mukuba rwakora mudasobwa nyinshi kuberako rwo nubundi rwabonaga amafaranga ya license rutitaye kugiciro mudasobwa igurishwaho. Steve Jobs na Bill Gates bombi babonyeko inganda zabo zidakeneranye gusa. ahubwo zishobora kuba zakomeza ubufatanye ndetse zikanakorana neza.

Bityo izo nganda zikaba zaraje kugirana amasezerano yatunguye inganda zose zakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga muri icyo gihe, ayo masezerano Steve Jobs na Bill Gates bagiranye yatumye  uruganda rwa Microsoft rushora muri Apple asaga miliyoni 150 zamadolari , gusa kandi muri icyo gihe uruganda rwa Apple rukaba rwaremeyeko ruzajya rushyira browser ya Internet Explorer muri mudasobwa rwabashaga kuba rwashyira hanze.

Bill gates invested 150 M in Apple
Bill gates akaba yarashoye asaga miliyoni 150 z’amadolari muruganda rwa Apple

Ubu bufatanye bwabaye hagati y’uruganda rwa Microsoft nurwa Apple, bukaba butarashimishije abakoreshaga mudasobwa zakorwaga n’uruganda rwa Apple bakaba barabonagako browser ya Internet Explorer ari imwe muri browser mbi cyane. Gusa nubwo benshi batishimiye ubwo bufatanye byarangiye bigenze nkuko byari byateganijwe, Microsoft yaje kujurira kubirego byose yari yararezwe, biza kurangira kandi uruganda rwa Apple rudafunga imiryango, mumwaka wakurikiyeho wa 1998 Apple ikaba yaraje kuba yashyira hanze mudasobwa ya iMac.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *