[Sobanukirwa]: Impamvu battery za Samsung zirimo kubyimba muri iyi minsi!

Mwongeye kwirirwa bakunzi ba ktimez Samsung yagize ikibazo cya battery za telephone zayo mugihe cyashize telephone izwiho cyane icyo kibazo akaba yari Telephone ya Samsung Galaxy Note 7, ntamuntu utazi ikibazo cyakunze kuba kuri iyi telephone, Ariko birasa nkaho Samsung ishobora kuba itarabashije kuba yakemura ibibazo bya battery byayo. Samsung rero ikaba yaraje kuba yakongera kwisanga muri ibyo bibazo byuko ama battery ya telephone zabo arimo kugenda abyimba ndetse akaba yanaturika. Gusa kuri ubu bikaba bidakabije nkibyaje kuba byaba kuri Samsung Galaxy Note 7. Gusa turaza kureba impamvu ituma battery za Samsung ziturika ndetse nicyo wakora kugirango ubashe kuba wabyirinda.

Umu youtuber Mrwhosetheboss hamwe nabandi ba content creator muminsi ishize bakaba baraje kubonako battery zo muri telephone zabo zubwoko Samsung zarizirimo kugenda zibyimba kandi bikaba bitaraje kuba byaba kuri telephone imwe cyangwa ebyiri gusa, ahubwo bikaba byaraje kuba byaba kuri telephone nyinshi za Samsung. Arun Maini uzwi nka Mrwhosetheboss afite telephone nyinshi cyane aba yarabitse adakunda gukoresha , gusa telephone agira zubwoko butandukanye zose ziba zibitse ahantu hamwe niza Samsung ariko gusa mu minsi ishize akaba yaraje gusanga Telephone zo mubwoko bwa Samsung arizo zaje kuba zahura nicyo kibazo cyokubyimba battery.

Arun Maini
Arun Maini

Battery zose zariziri muri izo telephone za Samsung zikaba zaraje kuba zabyimba kugeza aho ikirahuri cy’inyuma kije kuba cyakwitandukanya na phone. Mbere ya byose niba ufite telephone yomubwoko bwa Samsung ukaba uhangayikishijwe nuko telephone yawe ya Samsung  battery yayo ishobora kuba yabyimba nakubwirako rwose udakwiye kuba wahangayika kuberako Atari ikibazo gikabije, nimba ukoresha telephone yawe buri munsi ndakwizezako utazigera uhura n’iki kibazo , Kuberako ibi byose birikuba kumubare muto wa telephone za Samsung ziba zimaze igihe zibitse zidakoreshwa. Rero nimba ushobora kuba ukoresha telephone yawe buri munsi ndumva utagakwiye kugira ikibazo.

Matt Ansini talks about the Samsung battery issues
Matt Ansini talks about the Samsung battery issues

Niba ukoresha telephone yawe nubwo byaba ari inshuro nke mu mwaka, ntukeneye rwose guhangayikishwa niki kintu gishya (Ibyimba rya battery za Samsung). Kubyimba kwa battery ntabwo ari ikibazo gishya kuberako battery nyinshi ziba zikoze muri Lithium-ion iyo zishaje, reaction yimiti izikoze ishobora kuba yabyara gaz, bigatuma battery ibyimba. Kandi ikindi ibi ntabwo biba kuri telephone za Samsung gusa buri telephone ijyamo battery byayibaho kuberako na telephone za iPhone nazo bijya bizibaho.

iPhone Swelling battery
iPhone Swelling battery

Ariko ugereranije nandi ma telephone , Telephone za Samsung nizo zikunze guhura niki kibazo kugipimo kiri hejuru cyo kuba battery za telephone zabo zibyimba cyangwa zikaba zaturika  gusa ibi byose bikaba bifitanye isano nuko uruganda rwa Samsung arirwo rwikorera battery zokuba zajya muri telephone zarwo, Uko uruganda rwa  Samsung rushobora kuba rukora battery zarwo akaba aribyo bigira uruhare runini mugutuma battery zibyimba.

Ibyo wakora:

Niki wakora kugirango ubashe kuba wakwirinda kubyimba kwa battery ya telephone yawe ya Samsung? Mbere ya byose ushobora kuba waguze telephone nhsya yubwoko bwa Samsung ukaba uteganya kuba wabika iyo warusanzwe ukoresha kandi ukaba wumva uzamara igihe kinini utayikoresha, byaba byiza ubanje kuba wayicomeka umuriro ukagera kuri 50%, kuberako kuyibika igeze kuri 0% cyangwa ku 100% ntabwo ari igitekerezo cyiza cyane.

Icya kabiri, cana telephone yawe ya Samsung wabitse byibuze nka kabiri cyangwa gatatu mumwaka kugirango ubashe kuba washimisha battery ya telephone yawe, kuberako izi battery zikunda kuba zashiramo umuriro gahoro gahoro nubwo telephone yawe yaba yazimye utarimo kuba wayikoresha, bivuzeko kubika telephone yawe imyaka nimyaka utayikoresha ishobora kuba yashiramo umuriro bikaba byatuma battery  ibyimba.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Reba video:

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *