Operating System 5 wakoresha nk’umu Hacker 2022

Ethical hacking ni uburyo bwokuba wabona cyangwa wagaragaza ubwirinzi buke network cyangwa uruhurirane rwa mudasobwa rufite kugirango bube bwakazwa mugihe kizaza.

Aba hackers bakoresha uburyo bwinshi mukuba babona icyuho ndetse bakaba banakaza umutekano w’ibikoresho bya electronic ibyo byose babigeraho rero hari ibyo bifashishije tugiye kurebera hamwe rero kimwe muri ibyo bikoresho bifashisha cyingenzi cyane aricyo Operating System.

Abahacker benshi bakunze kubigeraho bifashishije Operating System zo mubwoko bwa Linux kugira banabashe kuba wakwinjira muri mudasobwa cyanwa muri network runaka.

Ushaka kumenya byinshi byerekeye Linux wabanza ugasoma izi nkuri zikurikira.

  1. Sobanukirwa na Linux?
  2. Kubera iki aba hackers bakunze gukoresha Linux Operating System
  3. Linux for Hacker Part 1
  4. Linux for Hacker Part 2
  5. Linux for Hacker Part 3
  6. Linux for Hacker Part 4
  7. Linux for Hacker Part 5

Uru ni urutonde rwama Operating System 5 akoreshwa cyane naba rushimusi kurusha andi kw’isi,

1.Kali Linux

Kali linux ni Operating System yifashishwa mugukora digital forensics na penetration testing . akaba ari imwe muma Operating System akoreshwa ndetse ana kunzwe gukoreshwa cyane naba hacker( ba rushimusi). Kali Linux ubu ugereranije ikaba imaze kuba yashyirwa muri za mudasobwa zirenga ibihumbi 600 ku isi yose.

Kali Linux ikaba yashyirwa muri mudasobwa za Windows cyangwa Mac Os.

Kali Linux Operating System
Kali Linux Operating System

Features:

  • Ishobora kub yakoreshwa muri Penetration testing
  • Kali Linux ikaba iboneka muri 32 bit ndetse na 64 bits.
  • Kali Linux ishobora kuba yashyirwa kugihe(Update) umuntu bitamusabye kuba yamanura indi.
  • Kali Linux ishobora kuba yakwa encrypting hard disk yose
  • Kali Linux ishobora kuba yashyirwa muri mudasobwa yawe hifashishijwe flash disk
  • Ifite uuburyo bwa Forensiscs bwo bushobora kuba bwakemezwa igihe umuntu agiye gukora akazi ka Forensic.

Kali Linux ushobora kuba wayimanura aha:  https://www.kali.org/get-kali/#kali-live

Kumwanya wa 2 Turahasanga  Parrot Operating Syste

2.Parrot OS

Parot OS ni Operating system ikoreshwa naba rushimusi(hackers). Ishobora kuba kandi yakoreshwa naba programmers. Iyi operating System igufasha kuba wakoresha murandasi muburyo bwibanga kandi bufite n’umutekano.  Ba rushimusi(hackers) kenshi na kenshi bayikoresha muri Vulnerability Assessment (Gusuzuma intege nke za network cyangwa mudasobwa).

Parrot Operating System
Parrot Operating System

Features:

  • Parrot Os iboneka nka Operating System yoroheje kandi ikoresha ibikoresho bike(Limited resources) ni ukuvugako bidasaba RAM,CPU nini kugira ibashe gukora neza
  • Ushobora kuba wayihindura uko ushaka
  • Parrot Os ifite abantu binzobera bashobora kuba bagufasha mugihe urimo gukora ibijyanye n’umutekano wo kuri murandasi.
  • Ikindi kandi ushobora kuba wasangiza iyi Operating System nabandi bantu bari impande zose zisi.

Parrot Operating System ushobora kuba wayimanura hano: https://www.parrotsec.org/download/

Kumwanya wa 3 turayisanga Backbox

3. BackBox

Backbox ni Operating System ishingiye k’Ubuntu ikaba ari Operating System igufasha kuba wakora Penetration test ndetse ari Opeating System iza ifite ibikoresho wakwifashisha murugendo rwawe rwokuba waba umu Hacker(Rushimushi) kuri murandasi.

BackBox Operating System
BackBox Operating System

Features:

  • BackBox igufasha kuba washaka intege nke aho ziherereye muri mudasobwa, system runaka cyangwa aho umutekano muke uri .
  • Backbox ikoresha ibikoresho bike mubyo ikorabyose
  • BackBox ushobora kuba wanayikoresha nkuko ukoresha windows
  • Backbox itanga ituze ndetse n’umuvuduko.

 

BackBox Operating System ushobora kuba wayimanura hano: https://www.backbox.org/download/

kumwanya wa 4 turaza kuhasanga Operating System ytwa BlackArch

4.BlackArch

BlackArch Operating System ikora ibijyanye na penetration testing ikaba kandi ikomoka kuri Linux izwi kwizina rya Arch Linux.

BlackArch ishobora kandi kuba yakora nkuko Kali Linux na Parrot Os zikora mugihe yabashijwe kuba yakorerwa install muburyo bwanyabwo.

BlackArch Operating System
BlackArch Operating System

Features:

  • BlackArch ni Operating System ikoresha ibikoresho bike kuberako bidasaba RAM,Processor nini kugirango ubashe kuba wayikoresha
  • BlackArch ni Operating System ikomoka kuri Ubuntu
  • BlackArch ikaba kandi ifite repository irimo tools zirenga ibihumbi 2700 ushobora kwifashisha mukuba wa hackinga mudasobwa cyangwa Network

BlackArch Operating System ushobora kuba wayimanura hano: https://blackarch.org/downloads.html

kumwanya wa 5 turaza kuhasanga Operating System ytwa Fefora Security Lab

5.Fedora Security Lab

Fedora Security iguha ubushobozo bwokuba wagenzura umutekano,Digital forensics, detse nokuba wahackinga.

Fedora Security Lab uyimanura irimo ibikoresho byibanze bikoreshwa muri Networking nka Wireshark,MedusanSqlninja,Yersinia.

Fedora Operating System
Fedora Operating System

Features:

  • Fedora ishobora kuba yabika ibisubizo wabonye muri hacking wakoze muburyo buhoraho.
  • Ushobora kuba wayishyira muri mudasobwa ukoresheje USB
  • Ushobora kuba wahindura uko ikoreshwa gusa bigusaba kuba wakurikiza amabwiriza babasha gutanga

Fedora Operating System ushobora kuba wayimanura hano:  https://labs.fedoraproject.org/en/security/

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti ndetse n’abavandimwe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *