[Sobanukirwa]: Impamvu utagomba gushyira iPhone /Smartphone yawe m’umuceri udatetse

Nubwo iPhone cyangwa smartphone yawe ishobora kuba ifite uburyo ikoresha kugirango ibe yabuze  amazi kuba yakwinjira muri telephone yawe, Gusa  nkuko twese tubizi kuba amazi yakwangiriza igikoresho cyose cyikoranabuhanga ni ibintu bisanzwe cyane, Rero gushyira iPhone/smartphone yawe itose mumufuka w’umuceri udatetse ntabwo aba ari igitekerezo cyiza, ushobora guhita wibaza uti ese konarinziko aribwo buryo abantu benshi bakoresha mugihe ama telephone yabo yaguye mumazi kubera iki ari igitekerezo kitari cyiza kuba nashyira telephone yanjye mumuceri udatetse.ibyo byose urimo kwibaza nibyo ndabasobanurira uyumunsi.

iPhone yaguye mumazi
iPhone yaguye mumazi

Iyo telephone yawe ugize ibyago ikagucika ikaba yagwa mumazi ikamaramo igihe kitari gito , ububoberere cyangwa amazi ashobora kuba yakwinjira muri telephone yawe akaba yagera nokubikoresho bikoze iyo telephone bikaba byatuma telephone yawe izima(idakomeza gukora), Rero mugihe telephone yawe iguye mumazi ukimara kuyikura mumazi ni ngombwako wihutira kuba wazimya telephone yawe, ugakuramo SIM Card ndetse na cover yayo   Ubundi ugahanagura amazi  aho wayabona aharihohose kuriyo. Gusa muri ako kanya umaze kuba wakura telephone yawe mumazi , umaze no kuyizimya wanayikuyeho cover ushobora kuba warumvise abantu benshi bagira abandi inama yuko mugihe umaze gukura telephone yawe mumazi ugomba guhita uyishyira m’umuceri udatetse ngo bizabasha kuba byabuza telephone yawe gupfa cyangwa bikagufasha kuba wakura amazi muri telephone yawe. Gusa mubyukuri iki gitekerezo ntabwo ari igitekerezo cyiza, Uruganda rwa Apple ubundi rusaba abaguzi bibikoresho byabo ko bagomba kwirinda kuba bakoresha ibindi bikoresho byohanze kugirango babashe kuba bashyushya telephone zabo, kuberako ngo ibyo biba bishobora kwangiza kurusha uko byagufasha. Uruganda rwa Apple kandi rubuza aba client babo kuba bakoresha ibikoresho nki pamba ndetse n’ibitambaro bahanagura amazi yageze muri  telephone kuberako ibyo bikoresho biba birimo linti n’imikungugu bishobora kuba byakwangiza ibikoresho byimbere.

Mugihe umuceri  udatetse wo uba urimo imiti ndetse nutundi duceri duto duto dushobora kwinjira muri telephone yawe tukaba twayangiza cyane kurusha uko twayikiza.

amazi ashobora kujya muri phone yawe
amazi ashobora kujya muri phone yawe

Aho kugira rero ube washyira telephone yawe mumuceri , ikintu cyiza wakora nukuba wazimya telephone yawe ukayishyira ahantu hari umuyaga, ushaka kuba wakwihutisha ubwo buryo, fata ventilateur yawe Ubundi uyicane nurangiza uyishyire iruhande rwa telephone yawe, ventilateur izabasha kuba yakuramo amazi ashobora kuba yinjiye muri telephone yawe, Utarinze kuba wakoresha uburyo bushobora kuba bwakwangiza telephone yawe aho kugira buyikize.

Gusa ibi bizagusaba kuba uretse kuba wakoresha iPhone/Smartphone yawe mugihe kinganga namasaha 24 kugeza kumasaha 48 , icyo gihe nigishira uzabasha kuba wacomeka telephone yawe.

Twizereko nuyicomeka ishobora kuzakwereka ikirango kigaragazako irimo kuba yakwinjiza umuriro., icyo gihe ukaba uzabasha kuba wakoresha telephone yawe ntakibazo.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , ndetse unafite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Ushobora kureba video unyuze aha:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *