Uburyo wasavinga Twitter video muri smartphone/mudasobwa yawe 2022

Muraho basomyi ba ktimez, Nkuko tubizi twitter ntabwo ipfa kuba yakwemerako umuntu abasha kuba yabika video abonye ikamushimisha muri smartphone/mudasobwa ye. Gusa rero uyumunsi tugiye kurebera hamwe uburyo twabasha gukura video tubonye kuri twitter ikadushimisha muri smartphone yacu ndetse tukaba turiburebere hamwe nuburyo twabasha gukura video kuri twitter tukaba twanayishyira muri mudasobwa yacu.

Nimba ukoresha twitter cyane kandi ukaba umara igihe kinini  ureba ibyo abandi banditse (tweets) , harigihe ubona video ukumva byaba byiza ari uko ubashije kuba wayitunga muri telephone yawe cyangwa mudasobwa yawe, gusa ukaba waragerageje uburyo bwose bikaba byaranze.

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri wakoresha ukabasha kuba wasaving video ubonye kuri twitter muri gallery ya smartphone yawe.

1.Uburyo wasaving(Download) video ubonye kuri Twitter muri Gallary ya Smartphone yawe.

Kuba wabika video ubonye kuri Twitter muri smartphone yawe biragusaba kwifashisha porogaramu wasanga kuri google playstore, Gusa siyo gusa kuberako hari ama porogaramu menshi wasanga kuri google playstore ashobora kuba yagufasha kubika video ubonye kuri twitter ukayikunda ukumva  nawe wayitunga muri telephone yawe, Iyo porogaramu yitwa TwiTake akaba ari porogaramu ikoreshwa cyane kandi yoroshye muburyo bwokuba yakoreshwa.

Kugira tubashe kuba twa saving video twabonye kuri twitter muri gallery ya smartphone yacutuzakoresha porogaramu yitwa TwiTake.

1.Cana telephone yawe ufungure Playstore  andika TwiTake Numara kuyibona ukande ahanditse install nimara kujya muri telephone yawe ushobora gukanda ahanditse Open kugira ifunguke cyangwa ukaba wajya kuyishakira muma porogaramu ari muri telephone yawe.

install Twitake copy
install Twitake copy

2.Umaze kuba wayimanura hita uyifungura uraza kubona screen nkiyi ikurikira.

Opening TwiTake
Opening TwiTake

3.Noneho fungura twitter yawe ujye kuri video ushaka kuba wabika muri smartphone yawe,Umaze kubona iyo video kanda ahari icon ya share uhitemo ahanditse copy link uhakande.

copy twitter link
copy twitter link

4.Noneho fungura ya TwiTake Ubundi urahita ubona button isa ubururu uyikandeho urabona screen isa niyi ikurikira Ubundi uhite ukora paste yaya link wakoreye copy Ubundi uhite ukanda download.

Opening TwiTake bluebtn
Opening TwiTake blue button

5.Umaze gukanda kuri iyo button isa uburururu urahita ubona screen isa niyi ikurikira.

pasting link copied
pasting link copied

umaze gushyiramo link wakuye kuri twitter urahita ukanda ahanditse download.

6.Urategezereza akanya gato kugirango download irangire ishobora gutinda cyangwa kwihuta byose biraterwa n’umuvuduko wa murandasi urimo urakoresha.

waiting for download
waiting for download

7.Video yawe imaze kuba yarangira fungura Gallery uzahita ubona folder yitwa Twitake niho video yawe izaba yagiye.

gallery
gallery

Ubu nibwo buryo  ushobora kuba wakoresha kugirango ubashe kuba wamanura video wakunze uyikura kuri twitter ukaba wayitunga nawe muri smartphone yawe.

Ikindi kandi ubu buryo bushobora kuba bwakora no kumafoto ntabwo bukora kuri  video gusa, ariko kuberako amafoto Twitter itanga uburyo byo kubwa wayabika bitagoranye niyo mpamvu yo tutayavuzeho.

Reba Video yuburyo wakoresha kugirango ubashe kuba wabika video ukuye kuri twitter muri smartphone yawe:

2.Uburyo wamanura video ukuye kuri twitter ukayishyura muri mudasobwa yawe.

Kumanura video wakunze kuri Twitter ukayishyira muri mudasobwa yawe byo n’ibintu byoroshye cyane ugereranije nuburyo wakoresha ushaka kuyishyira muri smartphone yawe. Ubu buryo bwo ntabwo budusaba kuba twamanura porogaramu runaka kugirango tubashe kuba twamanura video kuri twitter tuyishyira muri mudasobwa yacu , hano ho icyo usabwa gusa ni murandasi ndetse na browser. ushobora kuba wakoresha browser ukunda Ubundi ugakurikiza ubu buryo ngiye kukwereka.

1.Fungura Twitter yawe ujye kuri video ushaka kuba wamanura . kanda kuri button ya share Ubundi uhitemo ahanditse copy link.

copy link
copy link

2.Fungura indi tab Ubundi usure urubuga rwitwa twitload ushobora kurusura unyuze aha.

Umaze kurufungura urabona ahantu handitse Put Twitter Link here Ubundi uhite ukora paste ya link umaze kuba wakorera copy kuri twitter .

Put Twitter Link here
Put Twitter Link here

Umaze kuba wayishyiramo iyo link hita ukanda ahanditse download.

3.Umaze gukanda download urategereza gato video irahita iza ifite ama button atatu iyanditseho Direct Download, Download na Go back Home , kanda kuyanditseho Direct Download niyo izamanura video ifite extension ya mp4.

direct download
direct download

Umaze gukanda direct download video irahita iba saved muri mudasobwa yawe.

Reba video yuka wasaving video wabonye kuri twitter muri mudasobwa yawe 2022.

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’abandi .

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *