[Sobanukirwa]: Kubera iki Uruganda rwa Apple rukoresha ibikoresho bya Samsung?

Byagenda bite nkubwiyeko ibice byinshi biri muri iPhone yawe ukoresha byakozwe n’uruganda rwa Samsung, Uruganda ruhanganye na Apple mugukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Ushobora kuba utunguwe no kuba wakumva ibi ukaba wumvako ari ibintu bitangaje, Gusa izi nganda zombi zungukira muri ubwo bushuti zifitanye bitewe nuko buri ruganda rukora ubucuruzi bwarwo.

Ubundi uruganda rwa Apple rwatangiye rukora nkuruganda rucuruza ibicuruzwa gusa aho kugira rube uruganda rukora ibikoresho ngo runabicuruze, kandi nubwo uruganda rwa Apple rwabashije kuba rwateranya mudasobwa ya Macintosh yambere , uruganda rwa Apple ntabwo rwigeze rutunganya cyangwa rukora Memory, Processor na Displays , ahubwo uruganda rwa Apple rwatanze ibishushanyo (Design) kubandi bantu bashoboraga kuba bashyira mubikorwa ibyo bashaka kuba bageraho aho kugirango babashe kuba babyikorera.

Ibigo nka Apple byitwa Fabless, ni ukuvugako bo bakora ibishushanyo(Design) bakanacuruzwa ibikoresho byikoranabuhanga mugihe batanga isoko hanze kuzindi nganda zokuba zabakorera ibyo bishushanyo(design) bakoze. Urugero uruganda rwa Apple rukaba rukaba rwarakoze Design ya iPhone yambere ariko ikaba yaraje kuba yakorwa r’uruganda rwa Foxconn. Kugeza nanubu uruganda rwa Apple ruracyakoresha ubwo buryo kuberako kurubu uruganda rwa Apple rukaba rwaranakoze Design ya A16 chip ariko ikaza kuba yarakozwe n’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa TSMSC (Taiwan Semiconductor Manufacturing Company). TSMSC ikaba ari uruganda rutanga ibikoresho byikoranabuhanga birimo Batteries, Semiconductors,Sensors, Camera Modules, nibirahuri kunganda zikomeye nka Apple , Sony ndetse na Nokia.

Samsung Manufacture
Samsung Manufacture

Bikaba byarafashize uruganda rwa Samsung kuba rwatera imbere. Muri za 90 , Samsung ikaba yarafashe ingamba nshya z’ubucuruzi zokuba yatangira gukora telephone zigendanwa nokuba yahangana na Apple, Sony ndetse na Nokia.

Kuva iPhone yashyirwa hanze, Samsung yabaye nkaho ikora igitabo cyerekana ikintu cyose cyihariye kiri kuri iPhone bagomba kwigana mugihe barimo gukora telephone zabo bwite.

Apple and Samsung Friendship
Apple and Samsung Friendship

Ibi bikaba byaratumye uruganda rwa Apple rujyana munkiko uruganda rwa Samsung, mumwaka 2011 Apple yavugagako uruganda rwa Samsung rwabashije kuba rwakwigana imikorere ndetse nimiterere ya iPhone na iPad ikaba yabikoresha  muri Samsung Galaxy, Ibi bikaba byaratumye mumwaka 2012 uruganda rwa Samsung rucibwa akayabo kagera kuri Billion imwe y’amadolali ya Amerika.

Gusa nubwo ibyo byose byabaye hagati yabo Apple na Samsung ntabwo barekeye kuba bakomeza gukorana kuberako bakenerana.

Apple ntabwo ifite inganda nyinshi zishobora kuba zayikorera ibirahuri (Displays) bakaba baragerageje gukorana ninganda zitandukanye harimo nka LG na BOE (kompanyi ikora ibikoresho byikoranabuhanga yo muri china). Uruganda rwa Apple rukaba rwaragerageje ayo ma Kompanyi yose ariko rukaza gusanga ari kompany zidakora neza cyane nkuko Samsung ikora.

BOE  and  LG
BOE and LG

Akaba arinayo mpamvu kugeza nanuyu munsi uruganda rwa Apple rugikorana n’uruganda rwa Samsung, kuberako kurubu 70% yibirahuri (displays) byakoreshejwe mwikorwa rya iPhone 14 byose bikaba byarakozwe n’uruganda rwa Samsung. Ushobora kuba uhise wibaza iti ese ni iyihe mpamvu yaba yaratumwe uruganda rwa Samsung rureka kuba rwakorana n’uruganda rwa Apple bitewe nakayabo rwaba rwaratumye batanga, Gusa impamvu ihari ni imwe kuberako uruganda rwa Apple bigaragarako arirwo mukiriya wimena ubinjiriza akayabo. Bisobanuyeko uruganda rwa Samsung ruretse kuba rwakora ibikoresho ngo rubihe uruganda rwa Apple ubukungu bwarwo nabwo bwajya hasi.

Samsung and Apple Friendship
Samsung and Apple Friendship

Gusa nubwo izi nganda zishobora kuba zidakundana, Gusa Apple na Samsung bahagaritse umubano wubucuruzi bafitanye hagati yabo bigaragarako izinganda zombie bitabagwa neza, baba bameze nkaho barimo kwibabaza ubwabo.

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *