Uburyo wasavinga video ya Instagram muri telephone yawe 2022

Nkuko tubizi Instagram ntabwo ipfa kwemerako umutu abasha kuba yabika amafoto cyangwa video abantu baba bashyize kuriyo gusa ariko uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo twabika video tubonye kuri Instagram muri gallery ya Telephone ndetse no muri mudasobwa yacu ibi byose turabigeraho twifashishije porogaramu ijya muri telephone ndetse na website yabidufasha tukaba twabika iyo video muri mudasobwa yacu.

Icyiza ni uko hari uburyo bwinshi bwokuba wasavinga video ukuye kuri Instagram muri mudasobwa yawe na smartphone ya Android.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo bwiza kandi bwizawe wakoresha ukaba wasaving video ubonye kuri Instagram muri gallery ya telephone yawe ndetse no muri mudasobwa yawe.

Nkuko twabibonye mu nkuru yatambutse Instagram ikaba yaraje kumwanya wa 2 muma porogaramu ya manuwe kurusha andi mumwka wa 2021 utarabashishe gusoma iyo nkuru wayisoma unyuze aha.

Nimba ukoresha Instagram kandi ukaba umara igihe kinini ureba ibyo abandi baba bashyizeho ,harigihe ubona video ukumva bibaye byiza nawe Wabasha kuba wayitunga muri telephone yawe ariko ukaba utari uzi uburyo ushobora kuba wabigenza.

Uyumunsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri wakoresha ukaba wasavinga video ubonye kuri Instagram muri gallery ya telephone yawe ndetse no muri mudasobwa yawe.

1.Uburyo wasavinga (Download) Video ya Instagram ukayishyira muri Gallery ya Telephone yawe.

Gusaving video ukuye kuri Instagram ukayishyira muri gallery ya telephone yawe bigusaba gukoresha porogaramu wasanga kuri google playstore.Hari ama porogaramu menshi wasanga aho kuri playstore yose yagufasha kuba wasavinga video ubonye kuri Instagram ariko ikoreshwa cyane kandi yoroshye ni iyitwa Downloader for instagram.

Muri ubu buryo turibuze gukoresha porogaramu yitwa Downloader for Instagram kugira tubashe kuba twa saving video twabonye kuri Instagram muri gallery ya telephone yacu.

  1. Fungura Playstore jya aho bashakira andikamo instasaver nurangiza uyumanure uyishyire muri telephone yawe.

 

downloader for instagram
downloader for instagram

2.Umaze kuba wayimanura uhite uyifungura uraza kubona screen imeze nkiyi ikurikira.

 

 

Open downloader
Open downloader

3.Noneho fungura Instagram yawe ujye kuri video ushaka kuba wa savinga(download)

 

Open your instagram
Open your instagram

4. Umaze kubona iyo video kanda ahari utudomo dutatu ubundi uhitemo ahanditse Copy Link

click on copy link
click on copy link

5. Noneho fungura Downloader for Instagram yawe ubundi ukore paste muri Downloader for Instagram umaze gukora paste urabona ahanditse download uhakande.

Hit download button
Hit download button

6. Urategereza akanya gato download irangira ishobora kwihuta cyangwa gutinda bitewe n’umuvuduko wamurandasi yawe.

Video is completed
Video is completed

Ubu nibwo buryo ushobora kuba wakoresha ugakura video wakunze kuri Instagram ukaba wayitunga muri Telephone yawe.

Reba video y’uburyo bwambere:

2.Uburyo wasavinga (Download) Instagram video ukayibika muri mudasobwa yawe.

Kumanura video wakunze kuri Instagram byo biroroshya cyane ugereranije nuko twabibonye kuri telephone. Hanoho ntabwo bidusaba kuba twakoresha porogaramu runaka kugira tubashe kuba twakura video twabonye kuri Instagram tukayishyira muri mudasobwa yacu hano icyo usabwa gusa ni murandasi ndetse na browser ubundi ugakurikiza ubu buryo bworoshye ugahita wibikira video muri mudasobwa yawe.

igram.io
igram.io
  1. Icyambere na mbere fungura Instagram yawe ujye kuri video ushaka kuba wasavinga muri mudasobwa yawe . kanda ahari utudomo dutatu uhitemo ahanditse copy link.
copy Link
copy Link

 

2. Fungura indi Tab ubundi usure urubuga rwa igram.io ushobora guhita urusura unyuze aha

Umaze kurufungura urabona ahantu handitse ngo insert Instagram link here ubundi uhite ushyiramo link yaya video ushaka kuba wasavinga muri mudasobwa yawe.

Paste Link
Paste Link

Umaze kuba wayishyiramo hita ukanda ahanditse download.

3. Urategeraza akanya gato video yawe irahita iza ifite ifite button yanditseho download .mp4 ubundi uyikandeho harahita hafunguka window ikubaza aho ushaka kubika iyo video ubundi uyisavinge.

Hit download .mp4
Hit download .mp4

Reba video yuko wasaving video ubonye kuri instagram muri mudasobwa yawe:

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’abandi .

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *