Uburyo washyira Google Chrome muri Kali linux

Ubwo duherukanye twarebeye hamwe uburyo ushobora gushyira porogaramu muri kali linux(Install packages in Kali Linux).

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo washyira Google Chrome muri Kali Linux.

Nkuko tubizi twese Google Chrome ni imwe muma browser akunzwe gukoreshwa n’abantu benshi batuye impande zose zo kw’isi, kuberako ari browser yihuta kandi ifite umutekano.

Google Chrome ni browser ishobora kuba yajya mubikoresho bitandukanye guhera kuri smartphone, Windows Operating System, Mac ndetse na Operating System za Linux zitandukanye.

Ibikenewe kugira ubashe kuba washyira Chrome muri Kali Linux yawe
  • 64Bit System
  • Murandasi (Internet)
  • Sudo (Super User)

Kugira tubashe kuba twashira Google Chrome muri Kali Linux yacu bidusaba kumanza kumanura Google Chrome, twarangiza kuyimanura tukabona kuba twayishyira muri Kali Linux yacu.

Hari uburyo 2 wakwifashisha kugirango ubashe kuba wamanura Google Chrome.
  1. Ushobora gukoresha Graphical user Interface (GUI).
  2. Ushobora no kuba wakoresha uburyo bwa Command Line(CLI)

Tukaba tugiye kurebera hamwe uko twamanura(Download) Google Chrome kugira tubone uko tuza kuyishyira muri Kali Linux.

1.Kumanura (Download) Google Chrome dukoresheje Graphical User Interface

Hari uburyo bwinshi ushobora kuba wakoresha kugira umanure Google Chrome ariko nahisemo kuba nakwereka uburyo wakoresha bworoshye kandi bwihuse.

Reka dutangirire kuri Graphical User Interface

  1. Jya kurubuga rwa Google Chrome unyuze hano .
  2. Kanda kuri Button yanditseho download

 

click on download button
click on download button

3. Umaze gukanda kuri Download button hitamo 64 bit .deb(For Debian/Ubuntu)

choose .deb ubuntu
choose .deb ubuntu

4. Kanda kuri button yanditseho Accept and Install

5. Hitamo ahanditse Save File

save file
save file

Ubwo akaba ari uburyo bwambere wakoresha ukaba wamanura(Download) Google Chrome ukoresheje Graphical user Interface.

2.Manura Google Chrome Ukoresheje Terminal cyangwa Commande

 Kugira ubashe kumanura Google Chrome version nshya muri Kali linux ukoresheje terminal biradusaba gukoresha command ya wget:

Icyambere ugomba kumanza gukora ni ukuba wakora update ya Kali Linux Repository.

Koresha iyi command ikurikira.

sudo apt update
sudo apt update
sudo apt update

Umaze gukora update noneho igikurikiyeho ni ukuba washyira wget command muri Kali Linux koresha iyi command ikurikira kugira ubashe kuba washyira wget muri kali .

sudo apt install wget

sudo apt install wget
sudo apt install wget

Iyi wget umaze gushyira muri kali linux niyo iribudufashe kuba twamanura Google Chrome.

Noneho igikurikiyeho ni ukumanura Google Chrome dukoresheje wget.

Koresha iyi command ikurikira kugirango umanure Google Chrome.

wget https://dl.google.com/linux/direct/google-chrome-stable_current_amd64.deb


downloading google chrome
downloading google chrome

Ubu tumaze kuba twamanura Google Chrome tuyifite muri Kali Linux igikurikiyeho ni ukuba twayikorera install (Kuyishyira muri Kali Linux).

Install Google Chrome muri Kali Linux.

Kugira ubashe gushyira Google Chrome muri Kali linux biragusaba kubanza kumenya aho wamanuriye iriya File ya chrome, kuri iyo foto ibanza urabonako nayimanuye ndi muri directory ya Downloads.

Noneho urafungura terminal yawe ubundi wandikemo iyi command ikurikira

sudo dpkg -i google-chrome-stable_current_amd64.deb

Insralling google chrome
Insralling google chrome

Ubu Google chrome yamaze kuba yagera muri System yacu.

Ubu ushobora kuba wafungura Google chrome ukoresheje terminal andikamo ayo magambo akurikira arahita afungura chrome yawe.

google-chrome

Uyumunsi tukaba turebeye hamwe uburyo washyira Google Chrome muri Kali Linux yawe.

Reba video 

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’abandi .

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *