Ama Application 10 ya manuwe kurusha ayandi kwisi mu 2021

Ushobora kuba ukoresha smartphone ukaba ukoresha ama application amwe nawe ariko ukaba warigeze kwibaza uti ese ama application nkoresha muri telephone yanjye uko bwije nuko bukeye niyo abandi bakoresha ? uyu munsi rero nahisemo kubagezaho ama application 10 yashyizwe mu matelephone menshi kurusha ayandi muri uyu mwaka turimo gusoza wa 2021.

Application ya TikTok ikaba ariyo iza iyoboye uru rutonde rwama porogaramu yashyizwe muma telephone menshi kwisi ikaba yaramanuwe inshuro zigera kuri milliyoni 745.9 ushyizehamwe ayagiye muri Ios ndetse nomuri Android urebye akaba Atari umubare muke.

Kumwanya wambere turahasanga Porogaramu(application) ya TikTok

1.TikTok

Tiktok: mubushinwa ikaba izwi kwizina rya Douyin, Ikaba ari application abantu benshi bifashisha basangiza inshuti zabo ndetse nababakurikirana ama videos ikaba ari porogaramu yakozwe na company yaba china yitwa ByteDance. Akaba ariyo yaje kumwanya wambere muma porogaramu yamanuwe kurusha andi kwisi yose muri uyu mwaka turimo gusoza wa 2021.

2.Instagram

Instagram: Ikaba ari porogaramu abantu benshi bifashisha basangiza ama video ndetse n’amafoto aba bakurikira akaba ari porogaramu yakozwe nabagabo babiri uwitwa Kevin Systrom na Mike Krieger muri 2010 gusa mu kwezi kwa Mata 2021 ikaba yaraje kugurwa na Facebook akayabo Kangana na milliyoni 1 y’amadollari y’amanyamerika.

3.Facebook

Facebook : ikaba ari imwe mumbuga nkoranyambaga iri muri meta Platform yashinzwe mu 2004 igakorwa na Mark Zuckerberg ndetse na Eduard Saverin ikaba yarakozwe igihe bose bari abanyeshuri muri University ya Havard.

4.Whatsapp

Whatsapp akaba nayo iri muri meta platform ikaba yifashishwa mukohererezanya ubutumwa bugufi ,ubutumwa bwamajwi,video, amaphoto, ama dokuma ndetse naho umuntu ahererereye.

5.Telegram

Telegram : Ni porogaramu nayo ikoreshwa mukohererezanya ubutumwa bugufi,ubutumwa bwamajwi,ama photo,ama video ,ama dokuma ariko muburyo bufite umutekano. Ikaba yarashizwe hanze mukwezi kwa Kanama mu 2013.

Ushobora gukomeza kureba uko ayo maporogaramu agenda akurikirana kuri iyi photo ikurikira.

 

Ahanditse Overall download ni ukuvuga ni urutonde rw’ama porogaramu yashyizwe mubwoko bwa telephone zose yaba Ios na Android

App Store Downloads: Ni urutonde rwama porogaramu yashyizwe muri Phone za Apple nukuvuga zirimo Operating System ya Ios.

Google Play Downloads: Ni urutonde rwama porogaramu yashyizwe muri phone zifite Operating System ya Android

 

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’abandi .

Ufite ikibazo wakibaza unyuze kuri forum yacu ktimezforum.

Ufite igitekerezo wagicisha muri comment box cyangwa kuri social media zacu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *