[Sobanukirwa] Linux Ni iki?

Hello ktimez viewers uyumunsi tugiye kurebera hamwe icyo Linux Operating System icyo ari cyo .

Guhera kuri smartphone   urimo gukoresha usoma  iyi nkuru kugeza kumodoka,mudasobwa,servers kugeza no kubikoresho byo murugo Linux Operating System wayisanga burihamwe.

Ubundi Linux yabayeho guhera muri za 90 kandi ikaba yarabashije gukoreshwa n’abantu batari bake kugeza nanubu .Linux kandi iri buri hamwe, muri Telephone yawe,mu modoka , muri Frigo yawe , muri television ndetse nibindi bikoresho byinshi bishobora kuba byakoresha murandasi.

Ushobora kuba uhise wibaza uti ese murandasi ni iki?

Ushaka kumenya byinshi byerekeye murandasi wasoma iyi nkuru ukabasha kuba wasobanukirwa byinshi byerekey murandasi.

Linux ishobora kuba yakoreshwa muri mudasobwa zisanzwe ni ukuvugako ishobra kuba yakoreshwa nka windows ariko cyane cyane Linux ikunzwe gukoreshwa cyane muri Servers kuberako Linux ari Operating System ifite umutekano kuberako idapfa kuba yakwatakwa nama virus kandi Servers ziba zikeneye umutekano usesuye.

Ushobora guhita wibaza uti ese Linux ni iki?

Nkuko uzi Windows Operating System,Ios na Mac Os, Linux nayo ni Operating System.Linux ikaba imwe mu ma Operating System akoreshwa cyane kw’isi, Ushobora kuba utari ubizi ko Android nayo iri mu ma Operating System akomoka kuri Linux ni ukuvugako ari Linux Based. Aha ushobora guhita wibaza uti ese Operating System ni iki?

Operating System ni porogaramu igenzura ibikoresho byose biri  kuri mudasobwa yawe(Laptop ,Desktop). Kugira ubyumve byoroshe Operating System igenzura itumanaho riba hagati yama porogaramu ndetse n’ibikoresho byose biba biri kuri mudasobwa yawe.Ni ukugako nta Operating System iri muri mudasobwa yawe ntakintu yakora.

Ese Ni ukubera iki ukenera Operating System (OS)
Kubera iki ukenera OS
Kubera iki ukenera OS

Burigihe iyo ucanye mudasobwa yawe, Ubona screen aho ushobora kuba wakorera ibintu byinshi bitandukanye, nko kwandika, kuba wakoresha murandasi wifashishije browser, kureba ama video ndetse n’amafoto. Ese niki gituma ibikoresho byo kuri mudasobwa yawe bibasha gukora gutyo,ibikoresho nka keyboard, indangurura majwi ndetse n’ibindi byose biri kuri mudasobwa yawe bibasha gukora uko bikora kubera Operating System.Ni ukuvugako kugira ubashe gukoresha mudasobwa yawe bisaba Operating System.Urebye nubu urimo kwifashisha Operating System kugira ubashe kuba wasoma iyi nkuru.Aka kanya ushobora kuba warakoresheje Operating Systems izwi cyane nka Windows, Apple Os x, gusa muri iyinkuru ntabwo tugaruka kuri Operating System muburyo bwimbitse ahubwo Turarebera hamwe ibyerekeye Operating System izwi kwi’zina rya Linux.  Turiburebere hamwe uwayikoze, ibyo irusha andi ma Operating System ndetse n’impamvu wahitamo gukoresha iyi Operating System.

Ushobora guhita wibaza uti ese ninde waba warakoze cyangwa waratumye iyi Operating System .

Ninde Wakoze Linux?
Linus Torvalds
Linus Torvalds

Operating System ya Linux cyangwa kernel  yakozwe na Linux Torvalds Igihe yari umunyeshuri . Akaba yarakoraga kuri Unix Os akaba yaraje gutekerezako iyo Unix Os ikeneye kuba yakongerwamo ibintu ariko ubwo yatangaga icyo gitekerezo abari bahagarariye iyo project baje kucyanga ahitamo kuba yakwikorera Operating System ye.

Amateka ya Linux.

 

Amateka ya Linux
Amateka ya Linux

Linux yaje kwitwa Linux mumwaka 1991Linus yatekerezagako ashobora kuzakenera ama porogaramu yamufasha kuba yagenzura ama dokuma, kuba ya kweditinga ama files, ndetse nama porogaramu yamufasha kuba yareba video.

Uko iminsi yagiye ishira niko yagiye yifashisha abandi ba programmers bo muri MIT bikaba byaratumye Operating System ya Linux igera hanze. Mu 1991 nibwo Operating System ya Linux ikora neza nibwo yaje gushyirwa hanze .

Gusa version yo muri icyo gihe ntabwo byaribyoroshye kuba yakoreshwa nubonetse wese kuberako yakoreshwaga gusa n’aba programmers,kandi nikindi Linus Torvalds akaba yarakoze Linux atagambiriye kuba yayishyuza bitandukanye n’andi ma Operating System ibi byokuba Linux ari ubuntu, ushobora kuba wayikoresha aho uri hose ntakiguzi utanze akaba aribyo byakomeje kuyigira Operating System ikunzwe cyane n’abantu benshi impande zose z’isi.

Kubera iki Linux iri muma Operating System akunzwe gukoreshwa cyane.
Kubera ik Linux ikunzwe cyane
Kubera iki Linux ikunzwe cyane?

Ikintu gituma abantu bakoresha Linux cyane kurusha andi ma Operating System ni uko ushobora kuba wakwifashisha Linux Kernel  ukaba wakwikorera Linux Operating System yawe.

Ni ukuvugako mugihe umaze kuba wasoma iyi nkuru ushobora gufata umwanya wawe ugasoma kubyerekeye Linux muburyo bwimbitse ukaba Wabasha kuba wakora Operating System yawe. Tuvuye kuko ushobora kwifashisha Linux kernel ukaba wakora Operating System yawe rero uko iminsi yagiye ishira uvuye mu 1991. Hagiye hakorwa ama Linux Operating System umuntu (user) usanzwe ashobora kuba yakoresha. Muri aka kanya Linux ikaba ari Operating System ikunzwe cyane kandi ikoreshwa n’abantu benshi kw’isi, ndetse ikaba ari nkibuye fatizo ryamwe mu ma Linux Operating Systems azwi cyane harimo nka Debian,Knoppix,Ubuntu ndetse na Fedora. Gusa urutonde ntabwo rugarukira aho  kuberako muri akakanya hari ama Linux Operating systems menshi cyane, kuberako abantu batandukanye bashobora kuba bakwishyira hamwe bakaba bakora Linux Operating System yabo bakayahindura uko bashaka akaba aribyo bituma igira ama Operating System menshi akabakaba agera mubihumbi ushobora kureba urutonde rwose unyuze aha.

Tuvuye kugituma Linux Operating System ikoreshwa cyane reka dukomereze kubyiza byayo.

Ibyiza bya Linux

Operating System ya Linux ubu iri mubihe byayo byiza kandi ikaba izwi  kandi ikunzwe gukoreshwa cyane n’aba programmers kandi kuri ubu ikaba ishobora kuba yakoreshwa n’abantu basanzwe ni ukuvugako hari Linux Operating System ziri  hanze aha ushobora gukoresha nkuko ukoresha Windows.

Operating System ya Linux uyikoresha nta kiguzi nakimwe utanze bitandukanye na Operaing System ya Windows.

Ibyiza bya Linux
Ibyiza bya Linux
  • Linux ubundi izwiho kuba iri Open-source ni ukuvugako buriwese ufite ubumenyi kuri Programmation ashobora kuba yayihindura uko ashaka.
  • Kubatangizi biroroha kuba wakwiga gukoresha Linux
  • Akakanya Linux Operating System itanga ama milliyoni na milliyoni yama porogaramu ushobora kuba wakoreshantakiguzi utanze.
  • Igihe umaze kuba washyira Linux muri mudasobwa yawe hehe nokuba wakenera antivirus. Kuberako Operating System ya Linux iba ifite ubwirinzi itabasha kuba yakwatakwa nama virus atandukanye. Icyo biba bigusaba gusa ni ugukora upgrade ndetse na update yiyo linux ubundi ukiberaho mumudendezo.

Ushobora guhita wibaza uti ese Linux nanjye nayikoresha.

Ese nshobora kuba nakoresha Linux?
ese nshobora kuba nanjye nakoresha linux
ese nshobora kuba nanjye nakoresha linux

Abantu benshi bumvise Linux bwambere baba baziko Linux ari Operating System ikomeye kuba wayikoresha,gusa ukuri kuriho ni uko guhera mumyaka ishize Linux yabaye Operating System ishobora kuba yakoreshwa na buri muntu uwariwe wese,kuri ubu ushobora kuba umaze igihe ukoresha Windows cyane ariko icyo nakubwirako ni uko ushobora kuba wabona Linux ikora neza cyane nka Operating System ya windows. Muri iyi minsi rero kugira ubashe kuba wahitamo Operating System ukoresha hagati ya Linux ndetse na Windows Operating System bizagusaba kuba zose wazikoreshaho kugira uhitemo ikunogeye.

Noneho reka duhite tureberahamwe impavu wahitamo Linux.

Kubera iki wahitamo gukoresha Linux usize Windows Operating System.?
Kubera iki linux
Kubera iki linux

Iki ni kimwe mubibazo abantu benshi bagenda bakomeza kwibaza bati ese ni ukubera iki nakoresha Linux nkava kuri Windows?.

Uti ese ni iki cyatuma mva kuri Windows mugihe mudasobwa naguze irimo windows kandi ikora neza ntakibazo.

Gusubiza iki kibazo, ndabanza mbaze ikindi kibazo. Ese iyo Operating System urimo gukoresha kano kanya koko ikora ibyo ukeneye byose? Ese mudasobwa yawe igusaba kuba wakoresha Anti-virus, mudasobwa yawe igenda gake?,mudasobwa yawe kugira ubashe gukoresha Microsoft office igusaba kuba ufite keys zayo kugira uyikoreshe?

Nimba uhura nibyo bibazo turebye haruguru , Linux yaba ariyo mahitamo meza kuri wowe.kuberako Linux ntabwo igusaba kuba wakwishyura kugira ubashe kuba wakoresha amwe muma porogaramu yayo , Linux ntabwo igusaba Anti-virus kugira ube wayongerera ubwirinzi.

Reka turekere aha ubutaha tuzarebera hamwe uburyo washyira Kali Linux muri mudasobwa yawe.

 

Wakunze ibyo Twanditse wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse n’abavandimwe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *