Bakunzi ba Ktimez nkuko twese tubizi umwaka mushya uzana na telephone nshya aribyo bituma n’uruganda rwa Samsung rutasigaye inyuma muri uyu mwaka Ruzashyira hanze Samsung Galaxy S22, itegerejwe kuzajya hanze mukwezi kwa Gashyantare mu mwaka 2022 hatagize igihinduka.
Nkuko bamwe muritwe dusanzwe tubimenyereye Samsung ni uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye akaba ari uruganda ruherereye muri Korea y’amajyepho akaba ari uruganda rwashinzwe mu 1938 rukaba rwarashinzwe mumyaka 84 ishize.
Ushobora kuba warabyumvise cyangwa ukaba warabibwiwe n’abandi ariko ntubashe kubyemera , gusa amakuru arimo guhwihwiswa aha hanze avugako Samsung Galaxy S22 izasohoka muri uyu mwaka wa 2022. Uyu munsi ngiye kubagezaho Bimwe mubyo Samsung yateganyirije abakunzi ba telephone zayo uyu mwaka.
Samsung Galaxy S22 Models
Samsung Galaxy Models (Video):
Samsung munyaka ishize yatangiye kuzajya ikora model za telephone zitandukanye muburyo bwokorohereza abaguzi bayo muburyo bwubushobozi cyangwa bitewe nbyo bakunda.Akaba aribyo byatumye kandi no muri uyu mwaka wa 2022 bagerageje gukora models 3 arinako zizagenda zitandukana mu bunini ndetse no mu biciro.

Samsung Galaxy S22 Display

Hano hasi wareba aho buri model izaba itandukaniye n’indi tugendeye kuri Display yazo.
Galaxy S22 – 6.2″ Dynamic Amoled Display – 120Hz with a 1080 x 2400 resolution
Galaxy S22 Plus – 6.7″ Dynamic Amoled Display – 120Hz LTPO with a 1080 x 2400 resolution
Galaxy S22 Ultra – 6.8″ Dynamic Amoled Display – 120Hz LTPO with a 1440 x 3200 resolution
Izi model zose zizaza buri imwe irimo Operating System ya Android version 12 izwi kwizina rya Snow Cone.
Noneho reka tureba amafoto y’uko buri model izagenda itandukana n’indi hakurikijwe display,igiciro,battery ndetse nibindi.
Samsung Galaxy S22

Ibi nibimwe Samsung Galaxy S22 izaba ifite
RAM: 8GB
Storage: kuva kuri 128GB- 256GB
Battery: 4,000mah 25w Fast charge
Network: 5G
Bluetooth: version 5.2
Android: Version 12
Processor: Snapdragon cyangwa Exynos 2200
Igiciro: $850 angana n’bibihumbi 867,000 Rwf
Samsung Galaxy S22 Plus

Ibi nibimwe Samsung Galaxy S22 Plus izaba ifite
RAM: 8GB
Storage: kuva kuri 128GB- 256GB
Battery: 4,800mah
Network: 5G
Bluetooth: version 5.2
Android: Version 12
Processor: Snapdragon cyangwa Exynos 2200
Igiciro: $1,100 angana na milliyoni 1,122,000 Rwf
Samsung Galaxy S22 Ultra

Ibi nibimwe Samsung Galaxy S22 Ultra izaba ifite
RAM: 12GB kugeza 16GB
Storage: kuva kuri 128GB- 256GB – 1TB
Battery: 5,000mah
Network: 5G
Bluetooth: version 5.2
Android: Version 12
Processor: Snapdragon cyangwa Exynos 2200
Igiciro: $1,300 angana na milliyoni 1,326,000 Rwf
Kubindi wamenya ni uko Samsung Galazy S22 Ultra bivugwako ishobora kuzaza ifite camera zikoze nk’inyuguti ya P kandi ikazana ifite ahantu ushobora kuba wanabika ikaramu izaba yakoranwe nayo.

Igihe biteganijweko aya ma telephone azagira hanze.
Muri akakanya urimo gusoma iyi nkuru Samsung Galaxy S22 biteganijweko izasohoka mukwezi kwa Gashyantare 2022. Gusa icyo ugomba kumenya ni uko ibi twabonye haruguru ni amakuru ahwihwiswa uko Samsung Galaxy S22 izasohoka imeze ishobora kuzajya hanze bimwe mubyo twabonye haruguru byahindutse.
Reba video ya Samsung Galaxy S22 Ultra (Concept version)
Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti ndetse n’abavandimwe.
Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.
Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box