[Sobankirwa]: Google Play Store ni Iki?

Ushobora kuba urimo gusoma iyi nkuru ukoresheje Telephone yawe ya Smartphone irimo Operating System ya Android ukaba warahoraga wibaza uti Ese Google Play Store Ni iki?

Ushobora kuba waraketseko Google Play Strore ari nkandi ma porogaramu usanzwe ukoresha,agufasha kuba wakumva umuziki, ayo wifashisha usangiza inshuti zawe amafoto ndetse nama video gusa ntabwo wibeshye Google Playstore nayo ni  porogaramu nkizindi gusa yo igira akarusho kuko ifatwa nkihuriro ry’amaporogaramu menshi atandukanye.

Muri iyi nkuru turavuga kuri Google Play store ndetse tunagerageze kuba twasubiza ibibazo bimwe na bimwe ugenda wibaza kuri Iyi Porogaramu.

Noneho tudatinze reka dutangire.

Ese Google Play Store Ni Iki?

Ushobora kuba wibaza uti ese Google Play Store Ni iki? Nkuko twabibonye haruguru Google Play Store ni ihuriro ry’amaporogaramu menshi cyangwase icyo twakwita ububiko bw’amaporogaramu menshi atandukanye,Google play Store ntabwo ari porogaramu isanzwe nkuko abantu benshi babikeka. Ahubwo ni ishakiro ryaburikimwe wakwifuza gukoresha muri telephone yawe, kuberako buri kintu cyose washaka kiri digital ushobora kuba wagisanga kuri Playstore. Harimo Imiziki, Movies, ibitabo, ndetse n’imikino inyuranye.

google play store ni iki?
google play store ni iki?

Google Play store  itanga collections y’indirimbo zitandukanye impaze zose zo kwisi gusa ikibazo kugira ubashe kumva cyangwa kureba iyo miziki ndetse nokureba ayo ma video bigusaba kuba wakwishyura ifatabuguzi nkuko ushobora kuba wagura indi content iyo ariyo yose wifashishije murandasi . Movies, ibitabo nabyo bishobora kuba byagurwa ntakabuza.Gusa kuri google play store hari ama porogaramu (application) menshi cyane atagurishwa gusa amwe muri ayo ma porogaramu/games hari agurishwa ndetse natagurishwa . iyo agurishwa urabibona ndetse niyo atagurishwa byose biba bigaragara.ushobora kuba wahita wibaza uti ese ama telephone ya smartphone yose aza arimo Google Play Store.

Ese ama Smartphone Yose arimo Android Google play Store iza irimo?

Oya,ama smartphone yose ya Android ntabwo ashyirwa hanze cyangwa agurishwa arimo Google Play Store. Google Play Store iza iri Installed mu ma smartphone arimo Google Mobile Servies(GSM) gusa. Gusa urebye ni ama telephone hafi yayose ari hano hanze kw’isoko. Gusa hano turavuga kuri telephone zikoresha Operating System ya Android gusa.

Ushobora kuba ubizi cyangwa utari ubizi Operating System ya Android ni Open Source. Ni ukuvugako kuyikoresha ari ubuntu nkuko twabibonye munkuru iherutse ivuga kuri Linux nkuko Linux uyizi nayo kuyikoresha ari ubuntu na Operating System ya android nayo ni ubuntu , bivuzeko inganda zose zikora Smartphone zirimo Operating System za Android ntabwo ziba zitegetswe ko zigomba gushyiramo Google Play Store.

Gusa abaguzi benshi bamaze kumenyera gukoresha Google Mobile Services ariyo iza ifite andi ma porogaramu ari installed muri ayo ma telephone. Kubera iyo mpamvu rero ni ukuvugako buri ruganda rubasha kuba rwashyira Telephone ya Smartphone hanze rushyira Google Play Store muri Telephone zose rubasha gushyira hanze muri icyo gihe ndetse nomugihe kizaza , gusa  uruganda rwa Huawei rwarabujijwe kuba rwasohora ama telephone yarwo akoresha Operating System ya android arimo GSM, hari amakuru menshi kubyerekeye ibi, tukaba tuzabakorera inkuru ivuga kumpamvu yatumye uruganda rwa Huawei rubuzwa kuba rwashyira GMS muri Telephone zarwo ubutaha.

Ese telephone zose ziba zirimo Play store
Ese telephone zose ziba zirimo Play store

Umaze komenyako ama smartphone yose akoresha Operating System ya Android adashyirwa hanze arimo GMS wahita wibaza uti ese ni ibihe bintu nshobora kuba nasanga kuri Google Play Store.

Ese Ni ibihe bintu nshobora kuba nasanga kuri Google Play Store??

Google Play Store ntabwo ari porogaramu gusa ahubwo ni ihuriro rya content ziri digital ni ukuvugako ushobora kuba wahabona ama porogaramu atandukanye nibindi,harimo nka movies, ibitabo, music n’ibindi .Google yashyize hanze Play Store nk’ahantu abantu bose bakoresha smartphone zirimo Operating System ya  android arimo GSM bajya bakaba bakura ama content ari digital bitabagoye.

ibintu wasanga muri play store
ibintu wasanga muri play store

Abantu benshi bakoresha Google play store kugira babashe kuba babona indirimbo nshya ziri hanze kwishoko,kuba bahakura ibitabo byogusoma , Movies.gusa movies zo kuri google play store ziba zihenze cyane, gusa abenshi muri twe dukoresha Google Play Store tugiye kumanura ama porogaramu atishyurya ndetse na Games zitishyurwa n’ibindi.

Ese ni ayahe ma Porogaramu ashobora kuba yakora nka Google Play Store?
Andi ma store akora nka play store
Andi ma store akora nka play store

Hari ama store akora nka Google play Store gusa simenshi cyane. Hari Huawei App gallery akaba ari store yakozwe n’uruganda rwa Huawei kugirango abakoresha ama telephone yakozwe n’uruganda rwa Huawei bajye babona aho bakura ama porogaramu bakoresha muri ayo ma telephone, Samsung nayo ikaba ifite Store ushobora kuba wakuraho ama porogaramu yajya muri Telephone zikoresha Operating System ya Adnroid, hari na Amazon App store. Gusa inganda zikora ama telephone nyinshi zigerageza kuba zakorana na Google kugirango babashe kuba bashyira hanze ama telephone arimo Google Play Store.Ikindi wamenya ni uko ama porogaramu yose ushobora kuba washaka ntabwo ariko burigihe ushobora kuba wayasanga kuri play store, mugihe wabuze porogaramu runaka uzajye usura urubuga rwa XDA kuberako naho ushobora kuba wahakuri porogaramu wabuze kuri Play Store ukaba wayihasanga.

Ese Ni gute nashyira kugihe(Update) ya porogaramu yanjye nkoresheje Play Store?
Gushyira kugihe porogaramu yawe
Gushyira kugihe porogaramu yawe

Kuba washyira kugihe cyangwa gukora update ya porogaramu yawe ukoresheje play store ni ibintu byoroshye cyane, gusa akenshi nakenshi byikora utiriwe ubyikorera iyo wemejeko ama porogaramu ari muri telephone yawe ashobora kuba yakwishyira kugihe mugihe urimo gukoresha WI-FI .

Ni gute nakura porogaramu muri telephone yanjye nkoresheje Play Store?
Ni gute nakura porogaramu muri telephone yanjye nkoresheje Play Store?
Ni gute nakura porogaramu muri telephone yanjye nkoresheje Play Store?

Amahirwe menshi ni uko ubu uzi kuba wakura porogaramu runaka muri telephone yawe ukoresheje Google Play store cyangwa ukoresheje Settings za telephone yawe. Gusa igisubizo wibazaga gisubizwa na yego kuberako uko wakoresha settings za telephone yawe ukaba wakura porogaramu udashaka muri telephone yawe byanakorwa hifashishijwe Play Store, Icyo bigusaba ni ugufungura Play Store ukandika muri search bar porogaramu ushaka gukuramo wayibona ubundi ugakanda ahanditse uninstall hagahita haza window iriho amagambo akubaza koko nimba ushaka gukuramo iyo porogaramu(app) ubundi ukongera ugakanda ahanditse uninstall porogaramu irahita iva muri telephone yawe akanua nkako guhumbya. Umaze gukuramo iyo porogaramu ushobora guhita wibaza uti ese nshobora kuba nakura Google Play Store mur Smartphone yanjye.

Ese nshobora kuba nakura Google Play Store muri Telephone yanjye??

Amahirwe menshi ahari ni uko udashobora kuba wakura Play Store muri Telephone yawe igihe Play Store yaje irimo, gusa birashobokako telephone itatuma ukuramo Play Store. Gusa ushobora kuba wabikora mugihe uri Root user muri iyo telephone, unafite ububasha bwa admin muri iyo telephone .

Ese nshobora kuba nakura Google Play Store muri Telephone yanjye??
Ese nshobora kuba nakura Google Play Store muri Telephone yanjye??

Gusa kuba wakura Play Store muri telephone yawe birashoboka cyane igihe telephone yawe Irootinze

Ni ukuvugako mugihe wowe ufite ububasha nkubwa root user, gusa nujya kubikora uzarebeko ufite indi Store yama porogaramu aho ushobora kuba wakura andi ma porogaramu washaka mugihe wakuyemo Play Store.Reka turekere aha naho ubutaha.

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti ndetse n’abavandimwe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *