Bakunzi ba Ktimez uyumunsi ngiye kubagezaho amwe mu makuru arimo kugenda avugwa hano hanze yerekeye kugushyirwa hanze kwa Telephone ya Iphone 14.
Nkuko bamwe muritwe dusanzwe tubimenyereye Apple ni uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye akaba ari uruganda ruherereye muri Leta zunze Ubumwe z’amerika akaba arirwo ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwaje kumwanya wembere kurusha izindi nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga muri uyu mwaka turimo wa 2021.
Apple Iphone 14 akaba ariyo telephone izashyirwa hanze mumwaka utaha wa 2022.
Uyu munsi rero turarebera hamwe ibizaba bigize iyo telephone yaba ari specs,igiciro ndetse nigihe izasohokera.
Iphone 14 Models
Apple ubusanzwe iha abaguzi bayo models zitandukanye bitewe nubushobozi bwabo cyangwa ibyo bakunda. Gusa kuri Iphone 14 nubundi bagerageje kuba bakora models 4 gusa bitandukanye na model za Iphone 13 kuberako ubwo bazaba basohora Iphone 14 ntabwo Mini izaba irimo ikaba izasimburwa na Iphone 14 max ariko uko ikora nuko iteye bizaba bihura na Iphone 14 gusa bitandukanire kuri display.
Iphone 14 Display
Turebye kuri display hari impinduka nyinshi kubyerekeye display,birahwihwiswa ko Kuri Iphone 14 nta Top notch izaba iriho ngo kugirango habashe kubaho kwiyongera kwa Display. Camera yimbere izaba imeze nkuruziga ariko hakazakoreshwa Touch-ID bikaba aribyo bizatuma hagaruka uburyo bwogungura Iphone yawe ukoresheje sensor za Fingerprint bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho Bwa Face-ID.

Hano hasi wareba aho buri model izaba itandukaniye n’indi tugendeye kuri Display yazo.
iPhone 14 – 6.1″ Super retina OLED – 90Hz Display with a 1170 x 2532 resolution
iPhone 14 Pro – 6.1″ Pro Motion OLED – 120Hz Display with a 1170 x 2532 resolution
iPhone 14 Max – 6.7″ Super Retina OLED – 90HZ Display with a 1284 x 2778 resolution
iPhone 14 Pro Max – 6.7″ Pro Motion OLED – 120Hz Display with a 1284 x 2778 resolution
Izi model zose zizaza buri imwe irimo Operating System ya Ios version 16 hano ntabwo twahita twemezako aya matelephone azasohoka arimo Ios16 kuberako haracyari igihe iyi version yo ishobora kuzahinduka nkuko n’ibindi byahinduka.
Noneho reka tureba amafoto y’uko buri model izagenda itandukana n’indi hakurikijwe display,igiciro,battery ndetse nibindi.
1.Iphone 14
Ibi nibimwe Iphone 14 izaba ifite
RAM: 6GB
Storage: kuva kuri 128GB- 512GB
Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging
Igiciro: $799 angana n’bibihumbi 829,299 Rwf
2.Iphone 14 Pro
Iphone 14 Pro izaba ifite ibi bikurikira
RAM: 8GB
Storage: kuva kuri 128GB kugeza kuri 1TB
Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging
Igiciro: $999 angana na milliyoni 1,036,884 rwf
3.Iphone 14 Max

Iphone 14 max yo izaba ifite ibi bikurikira
RAM: 6GB
Storage: kuva kuri 128GB- 512GB
Battery: 4,352mah Wireless/Wired charging
Igiciro: $899 angana n’bibihumbi 933,091 Rwf
4.Iphone 14 Pro Max

Iphone 14 Pro Max izaba ifite ibi bikurikira
RAM: 8GB
Storage: kuva kuri 128GB kugeza kuri 1TB
Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging
Igiciro: $1,099 angana na milliyoni 1,140,676 rwf
Igihe biteganijweko aya ma telephone azagira hanze.
Muri akakanya nkuko nabivuze haruguru ibi byose twabonye bishobora kuba byahindurwa ntufate aya makuru nkaho ari impamo,ahubwo nibihwihwiswa ko aya ma telephone azasohoka umwaka utaha azaba ameze. Gusa icyowamenya nuko Iphone 14 yo izamurikwa kumugaragaru mukwezi kwa Nzeri 2022.
Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’abandi
Ufite ikibazo wakibariza kuri forum yacu unyuze aha.
Kandi Ufite igitekerezo watwandikira muri Comment box.