[Sobanukirwa]: Murandasi(internet) Ni iki?

Mu minsi ishize nibwo twarebeye hamwe ibintu bimwe na bimwe bibera kuri murandasi mugihe kingana n’umunota umwe, ushatse kumenya byinshi kubibera kuri murandasi mugihe kingana n’umunota wabisoma aha, ushobora kuba kandi warasomye iyo nkuru ugahita wibaza uti ese Murandasi ni iki?

Uyu munsi rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo murandasi ari cyo.

Nkuko tubizi murandasi yabaye ikintu kimwe cyingenzi mubuzima bwacu bya burimunsi kwisi yose. Gusa ushobora kuba utarigeze ukoresha murandasi mbere ariko ibi tugiye kurebera hamwe uyumunsi bishobora kuba byagufasha gusobanukirwa na murandasi icyaricyo.

Muri iyi nkuru turagerageza gusubiza ibibazo bimwe na bimwe ushobora kuba ufite kubyerekeye murandasi(internet) nuburyo wayikoresha.

1.Ese Murandasi ni iki?

Murandasi(Internet):  Murandasi ni umuyoboro rusange (global network) uhuza ama milliyari ya mudasobwa ndetse nibindi bikoresho bya electronic. Murandasi ikaba idufasha kuba wabona amakuru atandukanye impande zose zisi aho waba uherereye ahariho hose.

Ayo makuru yose ushobora kuba wayabona igihe washyize mudasobwa , telephone,tablet kuri murandasi. Aribyo abenshi bita kujya Online. Iyo umuntu avuze ngo agiye online akenshi na kenshi aba avuzeko agiye gukoresha murandasi .

Murandasi niki
murandasi niki

 

Ushobora guhita wibaza uti ese nigute umuntu ajya Online? Iyo umaze kujya kuri murandasi haba hari ibindi biba bikenewe kugirango ujye Online neza icyambere ni icyo abenshi bita urubuga (Web- www)

Ushobora guhita wibaza uti ese web niki?

2.Ese urubuga(Web) niki?

The world Wide Web: Mumpine aribyo bita Web: ni ihuriro ry’imbuga nyinshi ushobora gukoresha kugirango ubashe kuba wakoresha murandasi ushaka amakuru atandukanye , amakuru y’imikino,Imyidagaduro,politike ndetse nay’ikoranabuhanga. Urubuga(website) akenshi na kenshi ruba rugizwe n’amagambo , ama photo ndetse rimwe na rimwe hari imbuga ziba ziriho n’ama video .

Intego y ‘urubuga ubundi ishobora kuba burikimwe bitewe nanyiri urwo rubuga hari imbuga zihitamo kwandika amakuru ya politic,izikunda kwandika amakuru yose abonetse hakaba n’izandika amakuru yerekeye technology nkwatwe , hakaba nizindi mbuga ziba arizo kubarizaho ibibazo byose washaka.

ese web niki ?
ese web niki ?

Noneho igihe wamaze kuba wajya kuri murandasi ushobora kuba wasura ukanareba imbuga zitandukanye ukoresheje application yitwa web browser. Ikindi Wabasha kumenya ni uko Web browser Atari murandasi(internet ) ahubwo ari Application igufasha kuba wareba amakuru ari kumbuga zibitse kuri murandasi.

Gusa muri akakanya ushobora guhita unibaza uti ese Murandasi ikora ite?

3.Ese murandasi Ikora ite?

Muri aka kanya ushobora kuba uhise wibaza uti ese murandasi ikora ite? Igisubizo ni uburyo murandasi ikoramo byafata igihe kinini kugira umuntu abashe kubisobanura ariko reka turebera hamwe muri bimwe by’ingenzi ushobora kuba wamenya bikagufasha.

ese murandasi iikora ite?
ese murandasi iikora ite?

Ni ingenzi kumenyako murandasi ari mumuyoboro rusange ugizwe ninsinga , harimo insinga za telephone, television, ndetse na fiber optic. Ndetse na wireless connection nka WIFI na 3G/4G zose sikoresha insinga kugirango zibashe kuba zakoresha murandasi.

Iyo usuye urubuga runakaka , mudasobwa yawe isaba ubusabe ikoresheje insinga kuri Server.

Ushobora kuba wahita wibaza uti ese server niki?

Server ni aho imbuga nyinshi ziba zibitese kandi server ukaba ikora nkuko hard drive ya mudasobwa yawe ikora. Iyo ubusabe buje server ibona ubwo busabe bw’urubuga bwasabwe yarangiza kubona ubwo busabe iyo ibonye ibufite ako kanya ihita ibwohereza kuri wowe wabusabye. Igitangaje ni uko ibyo bikorwa muma segonda make cyane.

Tuvuye kuri server reka turebere hamwe ibindi bintu ushobora kuba wakora wifashishije murandasi.

4.Ibindi bintu ushobora gukorerra kuri murandasi.

Nkuko twabonyeko murandasi yifashishwa mukuba yatanga amakuru atandukanye,ndetse abantu bakaba banayikoresha baganira aho baba bari hose ku isi yose muburyo bworoshye. Email ni bumwe muburyo bumaze igihe bukoreshwa nkuburyo bwokuganira ndetse no guhanahana amakuru hifashishijwe murandasi ariko muri iyi minsi hakaba haraje imbuga nkorambaga zihuza abantu benshi cyane ndetse akaba aribwo buryo abantu benshi bafatako bwihuse bakoresha baganira ndetse banahana amakuru agiye atandukanye.

Ibindi bintu ushobora gukora wifashishije murandasi
Ibindi wakora kuri murandasi

Hari ibindi bintu wakora online wifashishije murandasi. Hari uburyo bwinshi wabonamo amakuru, ushobora kuba wakwifashisha murandasi unahaha Online, kuba wakwishyura ibintu , kugenzura account ya bank yawe, kuba wahura n’abandi bantu bashya , kureba television, kwiga ibintu bishya mbese ushobora kuba wakwiga icyo ushatse Online hifashishijwe murandasi.

Ushatse kumenya ibibera kuri murandasi mugihe kingana n;umunota umwe wasoma iyi nkuru.

 

Wakunze ibyo twanditse wakore share ugasangiza inshuti zawe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *