Uburyo wamenya aho telephone yawe yibwe iherereye!!!!

Ese waba warigeze gushyira ahantu telephone yawe ukahibagirwa  cyangwa ukaba waribwe telephone yawe ya android ukibaza uburyo wayibonamo ntucike intege hano tugufitiye icyabikemura.

Muri iyi nkuru ndakwereka uburyo  wakoresha Google Find My Device kugirango ubashe kubona telephone yawe,  utibuka aho wayishyize cyangwa ukaba wayibwe ukaba wibaza aho yaba iherereye. Ariko ubu buryo  bukora kubantu bafite telephone zirimo Operating System ya Android gusa.

Kugira ubu buryo bukore nuko ugomba kuba warufite Google account(gmail) muri iyo telephone wabuze kugirango ubu buryo bubashe gukora.

Uburyo wabona aho telephone yawe iherereye wifashishije Google (Find My Device)

Ibikoresho byose bikoresha Android cyane cyane telephone ziza zirimo uburyo ushobora kubona igikoresho wabuze wifashishije ubu buryo bwa  “Find My Device” . ubu buryo bwo wabusanga muri telephone yawe bitagusabye kuba wakora ibindi byinshi cyangwa kuba wamanura porogaramu muri telephone yawe. Ariko mugukoresha ububuryo ugomba kwifashisha browser kugirango ubashe kubona aho Telephone yawe iherereye.ariko mugihe ubu buryo tugiye kurebera hamwe butabashijwe kwemezwa muri Telephone mbere yuko ubura aho iherereye cyangwa yibwa  ntabwo uzabasha kubona telephone yawe iherereye bigusabako umanza kwemeza ububuryo bwa Find My Device muri iyo telephone kugirango nuyibura uzabukoreshe ubasha kumenya aho iherereye.

Emeza “Find My Device” muri settings ya telephone yawe

Akenshi na kenshi ubu buryo bukunze kugaragara mu ma telephone menshi ya Android ariko mugihe usanze muri telephone yawe butarimo ushobora kumanura porogaramu kuri Playstore yabigufashamo yimanure hano Find My Device App Mugihe usanze muri settings ya telephone yawe butarimo.

Reka turebere hamwe uko twabwemeza

1.Jya muri Settings > Biometrics and Security.

2.Munsi ujye ahanditse Other Security Settings , kanda ahanditse Device Admin apps

3.Emeza akabox kegereye ahanditse “Find My Device”.

Ariko umaze gukora ibyo turebye haruguru ugomba no kwemeza Service za location na Location history za telephone yawe.

Uburyo wabyemeza:

1.Jya muri Settings > Connection and Enable Location

Umaze Kwemeza Location subira inyuma muri settings kugira ubashe kwemeza Location History za Phone yawe

kuzemeza:

1. Settings > Find My Mobile 

Wemeze: Remote Contorls : igufasha kuba telephone yawe yakoreshwa remotely hifashishijwe murandasi.

Google Location Share: Ibasha kuba yatwereka aho telephone yacu iherereye

Send Last Location : Idufasha kuba yakohereza ubutumwa bwaho yari iherereye kuri server za Find my mobile ibikora iyo battery igiye gushiramo umuriro.

Umaze gukora ibibyose tubonye haruguru ubu niyo wabura Telephone yawe icyo wakenera kugira ubashe kumenya aho iherereye ni Browser.

1.Fungura browser yawe nurangiza wandikemo aya magambo “android.com/find” ukuyeho utu tumenyetse“” hazahita haza aho gushyira username ndetse na password za Google account yawe .

2.Injiramo ukoresheje email yawe isa niyariri mugikoresho wabuze

3.Ariko mugihe ufkoresha iyo Email mubikoresho byinshi uzahitemo icyo ushaka kumenya aho giherereye .

Aho hari uruziga rw’umutuku niho telephone yanjye kano kanya iherereye.

Urebye kuruhande rw’ubumoso urahasanga ubwoko bwa telephone yawe ,umuriro usigayayemo ndetse nibindi .

ugiye hasi urahasanga ibintu amagambo atatu:

1. Play Sound: Ushobora kuba wakoresha ubu buryo ugahamagara telephone yawe nubwo yaba iri muri silent cyangwa iri muri vibration izabasha kuba ya sona mugihe kingana n’iminota 5

2. Secure Device:  Ushobora kuba wafunga telephone yawe ukaba wanakora logout muri google account .ushobora kuba wanakohereza ubutumwa kuri iyo telephone ndetse ukaba wakomeza kureba aho iherereye nubwo yaba ifunze.

3. Erase Device: Mugihe hari amakuru y’ibanga ufite kuri telephone yawe kandi ikaba yibwe ushobora kuba wasiba telephone yose (Nkogukora factory reset) .gusa umaze gusiba telephone yawe ntabwo uzongera kuba wabona aho iherereye.

Ubu nibwo buryo wakoresha ukabona aho telephone yawe wabuze cyangwa yibwe iherereye ukoresheje uburyo bwa Find my Device.

 

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshutiza zawe ndetse n’abavandimwe.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box cyangwa kuri forum yacu unyuze hano

 

2 thoughts on “Uburyo wamenya aho telephone yawe yibwe iherereye!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *