[Sobanukirwa]:Impamvu yatumye Apple ikuraho umwanya ujyamo Ecouter kuri iPhone

Muri 2016 nibwo uruganda rwa Apple rwaje gushyira hanze telephone ya iPhone 7 ikaba yaraje guteza impaka bitewe nicyemezo bafashe cyokuba bakuraho umwanya ujyamo ecouter muri telephone zabo,Ibi bikaba byaratunguye abantu batari bake kuberako bumvagako uriya mwanya ujyamo ecouter ari ngombwa cyane.

iphone 7
iphone 7
Ushobora guhita wibaza uti ese ni ukubera iki Apple yaba yarabikoze?

Impamvu uruganda rwa Apple rwakuyeho uyu mwanya ujyamo ecouter, mubyukuri impamvu nyakuri yogukuraho uwo mwanya ifitanye isano na telephone ya iPhone X kurenza iPhone 7. Nkuko musanzwe mubibona mubonako abantu bahanganye na Android bageragezaga kuba bashyira hanze telephone zifite screen nini muri kiriya gihe, akenshi  nakenshi izo screen zabo zigera hejuru , iburyo ndetse n’ibumoso ariko bagakomeza kuba bagira ikibazo cyo kugabanya umwanya usigara hasi kuberako ariho hantu hari hasigaye umwanya uriho ama button ya home button ndetse nandi ma button afasha Umuntu ukoresha telephone kuba yasubira nkinyuma ndetse n’ibindi.

Rero kugira uruganda rwa Apple rukora telephone ifite screen nini bashatse uburyo bagabanya uwo mwanya wasigaraga hasi , Akaba aribwo aba Engineers ba Apple bashatse igisubizo cyicyo kibazo bakabonako byashoboka aruko bakoresheje Ikirahuri cya OLED gishobora kuba cya kwihina gusa ariko bakaza kubonako ibyo kugira bibashe kugerwaho aruko uriya mwanya ujyamo ecouter wavamo kugira haboneke  umwanya munini wa screen.

Headphone jack
Headphone jack

Iri koranabuhanga ryarikuzakoreshwa kuri iPhone X ariko iyi iPhone X yarikuzashyirwa hanze mumyaka iri imbere ya 2016 gusa bakaba barahisemo kuba bakoresha iryo koranabuhanga kuri iPhone 7, kuberako n’ubundi bari baziko uwo mwanya wa ecouter uzavanwaho mumyaka izaza.Apple ikaba yaratekerejeko byaba byiza ahubwo bahise bakuraho uwomwanya kuri iPhone bari gushyira hanze uwo mwaka ariyo iPhone 7.

Gusa inyungu kubakoresha iPhone ni ukuba yabuza amazi kuba yakwinjira  muri telephone mugihe iguye mumazi kuberako uriya mwanya wa ecouter ariyo nzira yihuse amazi yakoreshaga yinjira muri telephone.

Ariko hari inyungu Apple yari ifite ibyihishe inyuma, muri uko kuba bakuraho umwanya ujyamo ecouter bakaba baribarinogukora Ecouter zidakoresha imigozi zizwi kwizina rya Airpods mugushyirwa hanze ya iPhone 7 akaba ari nabwo bahise bashyira hanze Airpods. Nawe urabyumvako nimba bakuyeho umyanya ujyamo ecouter bagombaga gushaka Ubundi buryo Umuntu yakoresha kugira abashe kuba yakumva umuziki  ndetse n’ibindi .

Airpods
Airpods

Mu 2016 iki gihe nta ecouter zidakoresha imigozi zarizizewe zarizakagiye kwisoko rero muri uyu mwaka byatumye umubare wabantu bakoresha ecouter zidafite imigozi biyongera. Ibi rero bikaba byaraje guha amahirwe menshi Iphone X yarikuzaba isohoka mumyaka izakurikiraho.

Kuberako Apple yarigukuraho Home button ikaba yanashyiraho notch kuri telephone zayo ndetse ikaba yakongera igiciro cya iPhone kuva kuma dollari $600 kugeza kuri $1500, Gukuraho rero uriya mwanya kuri iPhone 7 bikaba byarabaye intangiriro ku ruganda rwa Apple rwogukora ama telephone adafite uwo mwanya bikaba byaranatumwe Apple yinjiza agatubutse kubera ecouter yacuruzaga nazo zidakoresha imigozi (Airpods).

Nyuma yokubitekerezaho neza kandi uruganda rwa Apple rwahisemo kuba rwakuraho uwo mwanya ujyamo ecouter kuri iPhone 7 kandi nkuko Apple yari ibyiteze ntabwo byakiriwe neza nabaguzi ndetse nabo bahanganye mugucuruza ama telephone gusa inganda nka Samsung ndetse na Google bakaba nazo zikaba zarabonyeko ari ngombwa zikaza gukuraho uwo mwanya kuma telephone yazo.

Google Product Chief Mario Queiroz
Google Product Chief Mario Queiroz

Impamvu yambere yogukuraho umwanya ujyamo ecouter nokugirango habe hashyirwaho inzira nshya yahazaza , dushakako screen yaba igerageza kuba yakwegera cyane impande zose za telephone.

Byaribyo uyumunsi wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza incuti zawe, cyangwa ufite ikibazo watwandikira muri comment box

 

One thought on “[Sobanukirwa]:Impamvu yatumye Apple ikuraho umwanya ujyamo Ecouter kuri iPhone

Leave a Reply to Mark Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *