[Leak news]: Byinshi wamenya kuri Google Pixel7

Bakunzi ba ktimez nkuko twese tubizi buri mwaka mushya  uzana na telephone nshya aribyo bituma n’uruganda rwa Google rutasigaye inyuma, muri uyu mwaka rukaba ruzashyira hanze Google Pixel 7.

Uyu munsi rero tukaba dufite amakuru yose wagakwiye kuba wamenya kubyerekeye Google Pixel 7 na Google Pixel 7 Pro zizashyirwa hanze muri uyumwaka tukaba rero turi burebere hamwe amakuru yose ndetse tukaba turiburebere hamwe uko izaba ikoze (Design)  n’ayo izaba igura igihe izaba ishyirwa hanze.

Google Pixel 7 na Google Pixel 7 Pro hari ibihuha bivugako Google Pixel 7 na Google Pixel 7 Pro zishobora kuzashyirwa hanze zifite In-display selfie camera. In-display selfie camera ikaba yarageragejwe muri Google mukwezi kwa 8 kumwaka washize kandi Google ikaba muri icyo gihe aribwo yaba yaraje kuba yaha akazi injeniyeri wakoreraga uruganda rwa Samsung mubijyanye na Display (Kuvuga uko amashusho agaragara kubikoresho by’ikoranabuhanga muri urwo ruganda).

In-Display Camera
Indisplay selfie camera
Indisplay selfie camera

Ikoranabuhanga rya In-Display akaba ari ikoranabuhanga rikiri muntangiriro cyangwa rikiri mu igeragezwa ni ukuvugako muri ikigihe ridakora neza , kuko kugeza ubu ritanga qualite  y’amaphoto ndetse na video  ikiri hasi cyane gusa Google ishobora kuba ubu irikuyikoraho kugira irebeko yakongera iyo Qualite gusa ikizwi ni uko Google idashobora kuba yashyira iryo koranabuhanga rikiri mu igeragezwa muri Google Pixel7 cyangwa Pixel7 Pro.

1.Google Pixel7

Tukaba dufite kandi ikibyemeza guturuka kuri onLeaks washyize hanze render yuzuye 360 ya Google pixel 7 na Google Pixel 7 Pro.

OnLeaks
OnLeaks

Iyo bigeze kuri onLeaks akaba yarerekanyeko inshuro nyinshi ibyo ashyira hanze aba ari ukuri , uhereye kumwaka washize muri Gicurasi 2021 akaba yaraje gushyira hanze uko Google Pixel 6 izaba imeze maze nyuma Google Pixel 6 ikaza gushyirwa hanze mu Kwakira isa neza nibyo yariyashyize hanze mukwezi kwa Gicurasi.

Ukurikije amakuru ya onLeaks ushobora guhita ubonako isa nka Pixel6 ariko hari ibikiri kongerwamo kuri pixel 7 , gusa ukurikije amakuru ya onLeaks bigaragarako Google Pixel 7 izaba ari nto ugereranije na Google Pixel 6 ibyo bisobanuyeko Google Pixel 7 ishobora kuzaba ifite screen, ndetse na battery ya Google Pixel 7 nayo ishobora kuza ari nto ugereranije na Google Pixel6 , Google Pixel Display izaba iri hagati ya 6.4 na 6.4 ,Mugihe Pixel 6 yayibanjirije yarifite display ya 6.4. Google Pixel 7 na Google Pixel 7 pro ishobora kuzaba ifite selfie camera ya 8 Megapixels.

rear camera
rear camera

Kuri camera yinyuma Google Pixel 7 isa neza niya yibanjirije ariyo Google Pixel 6 ariko impinduka zishobora kuzagaragara kuri Pixel 7 ni Camera module izaba imeze nkaho igoramyeho kumpande zose ikaza ndetse nokuba igera kuri Main display kuvuga ikirahuri cyimbere. Ikindi gishobora kuzahinduka ni uko camera zinyuma zigaragara(imiterere yazo) izaba itandukanye niya Google Pixel 6.

Hakaba hari camera ebyiri zirihamwe muburyo buteye nk’ikinini .

Ni dual camera setup ya Wide camera na Ultra wide camera nubwo izi camera zitarajya hanze iyo turebye izashyizwe hanze muri Google Pixel 6 ntabwo byadutungura bongeye bagashyiramo camera za 50 Megapixles na 12 Megapixels kuri ultra wide Camera.

google tensor
google tensor

Google Pixel7 amakuru ari aha hanze avugako izasohoka ifite ububiko 128GB/256GB cyangwa 512GB kandi Google Pixel 7 ikazaba izasohoka irimo processor ya Tensor ikazaba ifite izina rya Tensor2 google pixel 7 kandi ikazaba yakira 5G ikaza kandi ifite imyanya 2 ya SIM. Ni ukuvuga uwanya umwe wa SIM card usanzwe ndetse na E-SIM , Ahanini Google Pixel 7 izaba ifite design isanzwe nkiya Google Pixel 6 gusa izaba ifite display nziza n’ibindi bikoresho byayo bizaba bikomeye kandi binafite ubushobozi buri hejuru.

2.Google Pixel7  Pro
Google Pixel7 Pro
Google Pixel7 Pro

Google Pixel7 Pro isa neza niya yibanjirije ariko bikaba bitandukaniye kuburyo zingana kuberako Google Pixel 7 ishobora kuzaba irusha iyayibanjirije milimetero igera kuri imwe.

Display ya Google Pixel 7 Pro izaba ari 6.7 kuri 6.8 inch bivuzeko ishobora kuzaba ari nini kurusha Google pixel 6 Pro.

Kubijyanye na selfie camera Google Pixel 7 Pro izaba ifite punch hole camera hagati ahagana hejuru, Ikazaba inafite LTPO 120Hz Amoled Display ibikandi bikaba bihuye neza nibyo tibona kuri Samsung S22 Series.

Google Pixel 7 Series zikazashyirwa hanze muri Nzeri cyangwa mu Kwakira uyu mwaka kandi nibyiza kuba tumaze kubona uko izaba imeze.

Rero kubantu bategereje Google Pixel 7 tugiye kurebera hamwe Design, Specs ndetse nibiciro izi telephone zizasohoka zihagaze.

1.Google Pixel7 Design Specs and Expected Price
Google Pixel7 Design price
Google Pixel7 Design price
  • Display:  6.3 Amoled Display
  • Resolution: Full HD + 90Hz Flat Display
  • Selfie Camera: 8Megapixels
  • Rear Camera: 50 Megapixels Wide Angle and 12Megapixles Ultra wide
  • Processor: Google Tensor 2 Chipset
  • RAM: 8GB
  • Storage: 128GB/256GB/512GB
  • Battery: 4,600 mah + 30W + Fast Charge
  • Operating System : Android 13.0
  • Launch: 2022
  • Price: $600
2.Google Pixel7 Pro Design Specs and Expected Price
Google Pixel7 Pro Design price
Google Pixel7 Pro Design price
  • Display:  6.7 Amoled Display
  • Resolution: Q HD + 120Hz Flat Display
  • Selfie Camera: 12Megapixels
  • Rear Camera: 50 Megapixels Wide Angle, 48 Tele and 12Megapixles Ultra wide
  • Processor: Google Tensor 2 Chipset
  • RAM: 12GB
  • Storage: 128GB/256GB/512GB
  • Battery: 5,000 mah + 30W + Fast Charge
  • Operating System : Android 13.0
  • Launch: 2022
  • Price: $900

Muri rusange Google Pixel na Google Pixel 7 Pro zigaragara nka smartphone nziza cyane zishobora kuzagumana Design nkiya zibanjirije yakomeje kugenda inakundwa mumwaka washize ndetse kugeza n’uyu munsi.

Ibyo nibyo twaritubafitiye kuri uyumunsi nkuko bisanzwe rero ndashaka kumenya ibitekerezo byanyu muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *