Ibintu 10 buri muntu ukoresheje Android bwambere akwiye kumenya

Guhitamo Smartphone nshya biba byiza ariko rimwe na rimwe guhitamo iyo ukoresha biba bitoroshye ,ariko niba ufite gahunda yo gukoresha igikoresho gikoresha OS ya Android ariko ukaba utazi aho wahera komeza usome.

Niba uteganya kugura igikoresho gikoresha Android  cyangwa ukaba  warakiguze ukaba ushaka kumenya byinshi bicyerekeyeho, tugufitiye iby'ibanze wagakwiye kumenya ku byerekeye Android Operating System

Tudatinze  mu magambo rero reka dutangire.

1. Ese Android ni iki?

Android ubundi ni Operating System ikunze gukoreshwa cyane cyane muri Smartphone yakozwe na Google.nk'uko kuri za mudasobwa tugira Windows 7,8,10, Linux n'iindi. Ariko kuri telephone tugira Android, iOS na Windows. Ushobora guhita wibaza uti ese Operating System ni iki?

Operating System muri make ni porogaramu icunga cyangwa igenzura ibikoresho biri kuri mudasobwa yawe cyangwa Telephone yawe ndetse n'andi ma porogaramu ari muri mudasobwa yawe cyangwa se telephone yawe .

2. Ninde Wavumbuye Android?

Operating System ya Android yavumbwe na kompanyi Ya Google ikaba yarashyizwe hanze muri 2008 akaba ari nacyo gihe ama kompanyi amwe n’amwe  yatangiye gushyira Android mu bikoresho byayo cyane cyane ama Telephone. Muri ayo ma kompanyi harimo LG, Samsung, Sony, Motorola n'andi menshi yakomeje gushyira Operating System ya Android muma Telephone, Tablets, amasaha, za Television ndetse n’ibindi.

3. Ese ni ukubera iki ama versions ya Android agenda yitwa amazina y'ibintu biryoherera?

Nyuma y'uko Android ishyirwa hanze cyangwa imurikwa, burigihe Google ikora Updates za Android ariko buri uko haje Version nshya iba ifite izina ry'ibintu biryoherera kandi ibyo biryoherera byose bigenda bifata amazina bitewe n'uko inyajwi zikurikirana urugero hari nka Éclair, Froyo, Gingerbread, Honeycomb, Ice Cream Sandwich, Jelly Bean , Kit Kat, Lollipop, Marshmallow, Nougat na Oreo ariyo iheruka.

4. Ese Android igira ama Apps(Applications)?

Google ifite ububiko bw'ama application buzwi ku izina rya Google Play Store, iyo Play Store rero iifite ama application atabarika ndetse n’ama games. Ushobora kuhamanurira kubuntu cyangwa ukaba wahagura ibitabo, indirimbo, videos nibindi.

5. Ese nihe nakura ama Apps  nakoresha muri Telephone yanjye?

Ku batabizi, aho wakura ama apps ushyira muri telephone yawe ni kuri Google Play aho niho wasanga ama porogaramu atabarika ndetse na Games wabasha gushyira muri telephone ikoresha OS ya android.

Ushobora no kuba urimo gukoresha mudasobwa yawe ukaba waninjiye wanakoze sign in ukoresheje account isa n'iyo wakoresheje muri telephone yawe ako kanya ushobora kumanura porogaramu runaka ukoresheje mudasobwa igaihta ijya muri Telephone yawe.

6.Ese ni ukubera iki Android igaragara mu buryo butandukanye bitewe n'igikoresho irimo?

Google ubundi ikora Android , ariko ubundi andi makompanyi nka Samsung ,Motorola n’andi makompanyi akoresha Android mu bikoresho akora, iyo akaba ari nayo mpamvu uko Android igaragara mu gikoresho cyakozwe na kompanyi imwe iba itandukanye n’uko igaragara mu kindi gikoresho cyakozwe n'indi kompanyi bitewe na nyiri kompanyi uko yashatse gukora icyo gikoresho.

7. Ni Ubuhe buryo bworoshye ushobora kuba wakoresha kugira ngo ubashe guhindura  uburyo ubika nimero zawe kuri telephone?

Akenshi na kenshi abenshi muri twe dukunze kubika nimero z'inshuti n’abavandimwe kuri Sim card cyangwa ku bubiko bwa Telephone ariko android hari ubundi buryo yashyizeho bwo kuba wabika nimero zawe zose kuri Gmail kugira ngo mu gihe wahinduye Telephone  cyangwa igihe wabuze Sim card yawe bizakorohere kuba wakongera kubona nimero z'inshuti zawe .

8. Ese Hari ama apps meza ya Android?

Hari ama application menshi ya android. Ushobora kubona ama apps bitewe n'icyo ushaka kuyikoresha cyangwa bitewe n'icyo ikora.

9. Itandukanirro riri hagati ya Home ndetse na App Drawer?

App drawer ni aho ushobora gusanga ama application yose ari muri Telephone yawe. Akaba ariho bitandukaniye na iPhone kubera ko kuri iPhone ama apps yawe yose aba ari kuri home Screen. Kuri Android ubona app drawer ndetse na Home aho ushobora gusyiraho ama application ukunda ndetse na widgets.

10. Ni gute wakomeza gucunga umutekano wa Telephone yawe?

Hari uburyo bwinshi wakoresha kugira ngo ukomeze usigasire umutekano wa Smartphone yawe. Android Operating System ubundi ikoresha Linux Kernel bivuze ko igira umutekano. Ariko ushobora gukoresha ubundi buryo kugira ngo ubashe gukaza umutekano wa Smartphone yawe .

Wakunze ibyo twanditse  wabisangiza n’abandi

by crook in Android

Google Play Services ni iki? Imariye iki telephone yawe?

Niba ukoresha telephone irimo Android Operating System guhera kuri 4.4(Kitkat), ushobora kuba warigeze kureba muri applications ziri muri telephone yawe ukabonamo na Google Play Services, bikagutera kwibaza uti ubundi iyi ni gati ki cyangwa ubundi imariye iki telephone yanjye? Ushobora no kuba warigeze gutekereza uti: "Ubundi ko imarira umwanya atari nanjye wayishyizemo, buriya uwayikuramo hari ikibazo?". Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo Google Play Services aricyo, icyo imariye telephone yawe ndetse n'uko byagenda uramutse uyivanyemo.

Google Play Services ni iki, imaze iki muri telephone yawe?

Mu magambo make, Google Play Services ni service ikorera mu gicucu cy'izindi application ikazifasha kubona features zitandukanye za Google bidasabye ko umuntu uri gukoresha app runaka abanza akayivamo. Google Play Services kandi ifasha versions za Android zikuze kubasha gukoresha features nshya Google iba yashyize hanze. Google Play Services kandi ifasha abakora ama apps ya telephone kuzabasha gukoresha services zitandukanye za Google muri apps zabo nk'aho zikubiyemo (muri app).

Reka nsobanure ingero eshanu zumvikana z'aho Google Play Services ikenerwa kugira ngo birusheho gusobanuka.

Google Maps: Google Play Services ifasha apps kubasha gukoresha ikarita ya Google(Google Maps) utabanje gusohoka muri iyo app wakoreshaga. Urugero, iyo uteze moto ukoresheje za app zisigaye zikoreshwa, ubona ko muri app uba ubona ikarita igaragaza neza aho muri kuva n'aho muri kujya nyamara buriya iriya karita ni iya Google nubwo uba uyibona muri app ukoresha utega moto nk'aho iyifitiye.

Location: Google Play Services ifasha apps runaka kumenya no gukoresha amakuru ajyanye n'aho igikoresho runaka giherereye. Urugero niba ujya ukoresha app runaka utumiza ibyo kurya, ubona ko ubanza guhitamo aho uherereye kugira ngo bakwereke resitora ziri hafi yawe watumizamo amafunguro. Buriya iriya app uba ukoresha, Google Play Services iyifasha kumenya amakuru ajyanye n'aho uherereye atangwa na Google nubwo bwose uba ubona ari app iri kukwereka aho uri.

Google+: ushobora kuba warigeze kujya gukoresha app runaka ugasanga bisaba kubanza gufungura konti muri iyo app, hanyuma ukabona hariho uburyo butandukanye bwo guhita ukomereza kuri konti ufite ahandi, wenda hariho nko gukomeza ukoresheje konti ya facebook cyangwa se iya Google+. Google Play Services niyo ifasha iyo app kuba yaguha amahirwe yo gukoresha konti yawe ya Google+ bityo ukagira konti muri iyo app nta kongera kuzuza imyirondoro yawe no gukora izindi passwords dore ko iyo konti zibaye nyinshi na passwords zitandukanye, haba hari amahirwe menshi yo kuzibagirwa zimwe.

Google Drive: Google Drive ni ububiko uhabwa iyo ukimara gufungura konti ya Google. Muri ubwo bubiko ushobora kubikamo ibyo ushka byose ukaba wabibona ukanabisangiza abandi aho uri hose uppfa kuba ufite internet gusa. Google Play Services rero ifasha izindi apps kuba zabasha kubona no gusangira amakuru na Google Drive.

Google Cast Android: Google Play Services ifasha izindi apps gusakaza ibyo ziri kwerekana kuri screen zazo. Ubu ni uburyo ushobora kuba uri nko kureba aka video kuri telephone yawe ukagasakaza kuzindi screen. Aha Google Play Services ifasha apps gukoresha Google Cast kugira ngo zibashe gukora ibi.

Si aho gusa Google Play Services ikenerwa kuko inakoreshwa na Google Play Games, Google Mobile Ads, Google Wallet, Google Fit ndetse no mu buryo bwose bukoreshwa winjira muri konti za Google.

Ese uvanye (Uninstall) Google Play Services muri telephone yawe byagenda bite?

Nk'uko twabibonye mu ngero zo hejuru Google Play Services ifasha andi ma apps kubona no gukoresha features na services zitandukanye za Google, ubwo bihita byumvikana ko uyivanye muri telephone yawe, za apps za yikeneraga zakora nabi bitewe n'uko hari ibyaba bituzuye byatumaga zikora neza. Hari na apps uzaba ukimara gushyira muri telephone yawe zigahita zikubwira ko zidashobora gukora zidafite Google Play Services.

Waba warigeze guhura n'ikibazo cyo kubona buri kanya kuri screen yawe hazaho ngo " Google Play Services has stopped working " ?

Ibi bijya bibaho ndetse bikabangama cyane kubera ko buri kanya har app ikeneye Google Play Services, ihita isanga itari gukora neza bityo ikabikumenyesha. Gukemura icyo kibazo ntibigoye kuko ushobora gukora ibintu bibiri ikibazo kigakemuka. 

1. Ushobora kuzimya telephone yawe ukonyera ukayicana(restart). Ibi bishobora gukemura kiriya kibazo

2. Ushobora gusiba data (clear data) za Google Play Services nabwo ikibazo kigakemuka.

Aha wahita wibaza uti: "Gusiba data za Google Play Services bikorwa bite"?

jya muri Settings>Apps>Google Play Services>Storage>Manage Space>Clear All Data.

Niba wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi. Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi, wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebbok ariyo Ktimez.com

Niba wari utunze izi telephone, ikitwa Whatsapp ukibagirwe mu mwaka wa 2018

Whatsapp yongeye gupanga guhagarika application yayo mu bikoresho (device) bimwe na bimwe babona ko bitakibafitiye akamaro. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabitingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya Whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia.

Iyi ikaba ari inkuru mbi ku bantu batari bake bari basanzwe bakoresha Whatsapp muri izo telephone, nk'uko twabibonye buri gihe mu mpera z’umwaka Whatsapp ihagarika application yayo mu bikoresho (devices) bimwe na bimwe. Aho twabonye mu mwaka washize Whatsapp yahagaritse application yayo mu bikoresho bitagendanye n’ igihe (outdated devices), ubu whatsapp ikaba itagikora muri ibyo bikoresho.

Ubu bikaba bigaragara ko iyi Kompanyi igiye guharika application yayo mu ma telephone menshi babona ko atakibafitiye akamaro, Whatsapp ikaba ari iya nyiri Facebook ariwe Mark Zuckberg, izi mbuga z’itumanaho (instant messaging app) zikaba arizo zikoreshwa cyane ku isi kurusha izindi zose. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabatingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia, niba ukoresha blackberry zirimo version ya 10 ya operating system cyangwa indi yaba iri munsi yayo umenye ko umwaka utaha wa 2018 utazongera gukoresha Whatsapp, ndetse n'abakoresha windows phone zirimo version ya 8.0 ya perating system cyangwa indi yaba iri munsi ya 8.0 nabo ntabwo bazongera gukoresha Whatsapp umwaka utaha wa 2018.

Whatsapp ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko uyu wari umwanzuro ukomeye gufata, ariko babona ko aribwo buryo bwiza bwo guha abakunzi bayo inzira nziza yo kuganira n’imiryango n'inshuti zabo n’abandi bantu batandukanye bagirana ibiganiro babinyujije kuri Whatsapp, niba uri umwe muri abo bantu bakoresha izi telephone twavuze haruguru tukaba twakugira inama yo kuba wakoresha izindi telephone zirimo operating system ya Android, iOS zizwi nka iPhone cyangwa Windows phone zifite operating system iri hejuru y’umunani (8.0).

Tukaba tubibutsa ko iyi Kompanyi yari yongereye amasezerano yo gukorana na google ifite operating system ya Android ndetse na Apple ifite operating system ya iOS muri Kamena uyu mwaka. Gusa ikaba yatangaje ko muri Gashyantare 2018 ama telephone arimo version ya 2.1 na 2.2 ya Android, windows phone 7 ndetse na zimwe muri version nke za iOS nazo zitazongera kwakira application ya Whatsapp.

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

Google mu nzira zo gushyira hanze Files Go nyuma yo kuyiha abantu bake bo kuyisuzuma

Iyi app ifasha abayikoresha kugenzura ibintu bafite muri telephone no kuba babisangiza abandi batiriwe bakenera umuyoboro wa Interneti.

Mu minsi mike ishize, Google mu buryo butaziguye yashyize hanze app yitwa Files Go ku bubiko bwayo bw'ama application buzwi nka Play Store. Nyuma y'igihe gito ihita ikurwaho byihuse, Ariko yasaga naho ifite imikorere imwe n'izi App zifashishwa mu kohererezanya ibintu hagati ya device imwe n'indi (File transfering), ariko yo yari yibanze cyane ku ntego ya Android Go, iyi yo ikaba yaratangajwe na Google mbere kuri I/O uyu mwaka.Uyu munsi, Google umunsi w'ejo hashize tariki 21 Ukuboza 2017 yahishuye byinshi binyuze muri visi perezida w'ayo Caesar Sengupta, aho yanditse kuri twiiter ye ko app yongeye kuboneka kubandi bantu bake bayikoresha anahamya ko bagiye gushaka uburyo n'abandi bayishaka bazayibashyirira kuri play store kuko ariho hafatwa nk'ahantu buri wese utunze Android yawigerera. 
@caesars

Looks like some of you found our Files Go Beta :-) We thought we’d make it available for a few more of you on the Play Store. Feedback welcome! https://g.co/filesgo/beta 

Nguko uko Sengupta yabyanditse mu magamboye

Igice kinini cya Android Go ni ukwibanda cyane gukora ibintu bitaremereye (slimmer), App zidatwara data nyinshi zizashobora gukora kuma hardware atandukanye, harimo no kuba ari ibikoresho bidahenze kandi bikaba bidakataje kandi bikaba bikoreshwa cyane mubihugu bigize isi. Nimuri ubwo buryo, Files Go ifasha abayikoresha kuba hari ibyo bagabanya mu bubiko (storage) bw'igikoresho cyabo mu gihe ibyo bitagikenewe. Ikwereka kandi Application udakoreshwa cyane kugirango ube wazisiba, igafasha kuba wakwikiza spam (ibitero bya ngiza "Virus")) hamwe n'ibintu byagiye bijyaho inshuro irenze imwe nk'amafoto (duplicated).

 Ikindi kandi ifasha abayikoresha kuba babona buri kintu cyose kiri muri telephone yabo bigendeye ku bwoko bwacyo (Files Type). Iyi Application ndetse ituma uyikoresha n'undi mugenzi we uyikoresha babasha guhererekanya ibintu runaka hadakenewe ko baba bari ku muyoboro wa interneti, nubwo bitaragaragara neza uburyo ikora ijana ku rindi ariko screenshot iri hasi aha igaragaza ko Bluetooth izitabazwa mu mikorere yayo.  

App iraboneka ubungubu ku bantu bashaka kuyigerageza. Sengupta yanditse kuri twitter ye ko  company yashakaga kureba icyo abantu bayivugaho nyuma bakareba icyakorwa, kugeza ubu igihe icyo aricyo cyose yashyirwa hanze ariko ubu iracyari muma apps ya beta (aho application iba ikiri mu igeragezwa aho baba bagirango abayikoresha bayinenge aho igomba gukosorwa hakosorwe cyangwa bayishime ko ari nziza ijana kw'ijana mbere y'uko ishyirwa ku mugaragaro byemewe, icyo gihe rero iba ikigenewe bamwe na bamwe).

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Uko wagarura file zasibwe muri telephone yawe cyangwa kuri memory card

Ese waba wirigeze usiba amafoto, indirimbo cyangwa n’ibindi runaka utabishaka? Ukaba nta bundi buryo ufite bwo kubigarura kandi byari ingenzi, mu bihe byashize iyo wasibaga ibintu kubw'impanuka ntayandi mahitamo wagiraga uretse kwakira igihombo, tukaba dushimira iterambere mu ikoranabuhanga ryaje kuko ubu wagarura ibyasibwe byose muri telephone yawe mu buryo bworoshye kandi buri wese akaba yabyikorera. Kurikira amabwiriza ku murongo.


1.    Icyo usabwa ni ukumanura software yitwa FORecovery Android Data Recovery ukayishyira muri mudasobwa yawe (install). Nyuma yo kuyishira muri mudasobwa yawe, yifungure hanyuma ucomeke telephone yawe kuri mudasobwa ukoresheje umugozi wa USB. Hanyuma uhitemo uburyo bwa Data Recovery, mu gihe ubonye mudasobwa itayibonye, reba niba telephone yawe idafunze cyangwa wemeze USB debugging.

2.    Hitamo ubwoko bwa file ushaka kugarura kuko ibi bazagufasha kugarura file wifuza gusa kuko software ifite ubushobozi bwo kugarura n'ibyo utifuzaga. Mu rwego rwo kwirinda ibyo udakeneye, uhitamo ubwoko bwa file ushaka kugarura hanyuma ukande kuri button ya Next.

3.    Hitamo niba ukoresha Advanced cyangwa Standard scan: ushobora guhita wibaza aho ubu buryo bwombi butandukanira. Standard scanning izihutisha igikorwa vuba ariko rimwe na rimwe siko izagarura ibintu byose wifuzaga, mu gihe advanced izatwara umwanya munini ariko ukaba ufite amahirwe menshi ya kugarura ibintu byose. Nurangiza guhitamo uburyo bumwe muri ubu tubonye ukoresha kugira ngo ukomeze kanda start.

4.    Gushakisha ibyari byarabuze nibirangira, uzabona ibyabashije kuboneka mubyo wari warabuze, kugira ngo ubashe kubigarura muri mudasobwa yawe kanda “recover” hanyuma utegereze byibike muri mudasobwa yawe aho ushobora kubifata ukabishyira kuri telephone yawe cyangwa ahandi hose waba wifuza.

Uko wagarura ibyasibwe kuri memory card


Amabwiriza akurikira yerekana inzira wanyuramo kugira ngo ubashe kugarura ama file yaba yarasibwe kuri memory card yawe. Kurikira amabwiriza ku murongo.


1.    Nk'uko twabibonye mu mabwiriza yabanje hejuru, ugomba kuba ufite FORecovery Android Data Recovery iri muri mudasobwa yawe kandi ikora neza, hanyuma uhitemo sd card recovery ahagana hasi kuri program.

2.    Shyira memory card yawe muri mudasobwa ukoresheje card reader cangwa uyishyire muri telephone yawe hanyuma ucomeke ukoresheje umugozi wa usb

3.    Hitamo akamenyetso (icon) kerekana memory card kagaragara muri program hanyuma ukande kuri continue mu gihe memory card yaba igaragara ko yabonetse kuri mudasobwa

4.    Hanyuma uhitemo uburyo bwo gushakisha ibyasibwe ukoresha hagati ya standard na advanced nk'uko twabonye itandukaniro riri hagati y'ubu buryo bwombi. Hanyuma ukande Next.

5.    Gushakisha ibyari byarabuze birangiye, ukabona ibyo washakaga kugarura wabibonye kanda kuri recover kugira ngo ubashe kubigarura kuri memory card yawe.

Turabibutsa ko iyi software ikora muri mudasobwa zirimo operating system ya windows ndetse na telephone zirimo operating system ya Android. 

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

Dore uko wasoma ubutumwa (message) bwamaze gusibwa kuri wahatsapp

Nyuma y'uko hasohotse uburyo bushya aribwo “delete for everyone” bwemerera umuntu gusiba ubutumwa yohereje kuri whatsapp mu minota irindwi (7) bwoherejwe, ubu havumbuwe uko n'ubundi ubwo butumwa bwasibwe wabusoma.

Dore uko wasoma ubutumwa (message) bwamaze gusibwa kuri wahatsapp

Mu minsi mike ishize nibwo application ikoreshwa cyane ku isi mu koherezanya ubutumwa “whatsapp” yazanye ikoranabuhanga rishya ryo gusiba ubutumwa wohereje mu gihe butarengeje iminota irindwi, aho iri koranabuhanga ryiswe “delete for everyone”. Nk'uko byatangajwe n’ urubuga rwa murandasi rwo mu gihugu cya Esipanye (Spanish blog) arirwo www.androidjefe.comuru rubuga rugaragaza ko ushobora kubona ubwo butumwa bwasibwe.

Uru rubuga rutangaza ko ubu butumwa bwasibwe wakomeza kububona mu gihe waba ukoresha version ya android ya Andriod Nougat(7) cyangwa indi yose yaba yisumbuyeho. Icyo uzasabwa gusa ni ukumanura application yitwa Notification History kuko izagufasha kuba wasoma ubutumwa bwarangije gusibwa mu gihe umuntu yari yabukohereje.

Gusa icyo twakubwira nuko iyi app ikwereka ubutumwa bw’amagambo (text) bwasibwe gusa, ntabwo washobora kubona amafoto, amashusho cyangwa amajwi yari yahoherejwe, icyo uzabona gusa ni ubutumwa bw’amagambo. Numanura iyi application muri play store yawe uzabasha kujya usoma ubutumwa bwasibwe unyuze muri Android Notification log.

Havumbuwe ko ubutumwa bwose twakira bubikwa muri system ya telephone yacu muri notification register bivuze ko ugiyemo ushobora gusoma ubutumwa bwose bwasibwe n’uwari wabwohereje, Notification History application ni inzira ya bugufi (shortcut) yo kugera kuri ubwo butumwa buba bubitse muri Android Notifacation Register

Gusa ikindi twababwira ni uko uru rubuga rwatangaje ko uzasoma inyuguti ijana (100 characters) zambere zigize ubutumwa bwari bwoherejwe, bivuze ko ubutumwa burengeje inyuguti ijana utazabasha kubusoma bwose, amakuru ahari ni uko muzindi version nshya za whatsapp zizakurikira ubu buryo bwo gusoma ubutumwa bwasibwe uciye muri Android Notification Register butazashoboka, bivuze ko nta bundi buryo buzaba buhari bwo gusoma ubutumwa bwasibwe mu gihe kitarenze iminota irindwi bwoherejwe.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by charles in Android How To

WhatsApp: Twitegure utundi dushya

Mu isi turimo kuri ubu muri rusange umuvuduko w’iterambere ndetse no guhanga no kuzana udushya uratangaje mu mpande zose. Amakompanyi y’ibijyanye n’ikorabuhanga ntiyasigaye nayo umusaruro twese turawubona buri munsi niko hagenda haza udushya nta kompanyi iruhuka hahoraho ihangana mu kuzana udushya. Utereye ijisho ku rutonde rw'ama kompanyi adahwema kuvugwa Whatsapp mu guhindura ubuzima bw'abantu muri Technology iri mu ma kompanyi arongoye andi. Ni mu minsi mike ishize aho Whatsapp yatuzaniye feature y’ingenzi kuri benshi ariyo yo kujya usiba ubutumwa wamaze kohereza uwo wabwoherereje ntabubone. Ntiharacamo igihe kinini WhatsApp imaze kutugerezaho iyi Feature y’ingirakamaro WhatsApp igiye kuzana indi Feature izajya ituma wahindura mu gihe wahamagaraga wifashishije amajwi(Voice call) byihuse ukajya ku guhamagara ukoresheje amashusho n’amajwi(Video Call) udakupye.

Nk’uko tubikesha urubuga @WABetaInfo urubuga ruzwi mu gusuzuma Versions z’ama Applications zibanziriza Versions iza nyuma(zuzuye) z’ama Apps twakwita nanone versions iz’igerageza [mu cyongereza ni Beta Versions] zikiri gukorwa, byatangajwe ko muri update ya Whatsapp igenewe ama Telephone ya Android iri gukorwa ubu izasohoka ifite button nshya umuntu azajya akanda akava kuri Voice Call akajya kuri Video atigeze ahagarika Voice Call.

Iyi Feature yabonywe muri WhatsApp Beta 2.17.163. Mu gihe ugerageje guhindura ngo ukoreshe Video Call umuntu urimo uhamagaraga afite ubushobozi bwo guhagarika Video mukaguma kuri Voicecall. Whatsapp kandi nanone ubu iri kugerageza uburyo umuntu yajya acecekesha Video Call akayigira indagi (mute).

Akandi gashya muri iyi App ikunzwe kandi ikoreshwa n’umubare w'abantu batari bake ku isi dore ko bagera ku bantu milliari 1.2 ni uko umuntu agiye kujya ahamagara abantu barenze umwe icyarimwe kuri Voice Call. Abakoresha iOS ntimugire ikibazo namwe mwatekerejweho izi Features muzazibona bidatinze.

Ese muratekereza iki kuri iyi nkuru? Niba ufite igitekerezo ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika hasi ahabugenewe. Mwanatwandikira ndetse mukadukurikiranira kuri Page yacu ya Facebook ktimez.com. Sangiza iyi nkuru niba wayikunze

Sobanukirwa Picture in Picture (PiP) nicyo ikora

Picture in Picture (PiP) ni uburyo bushya buri gucuruzwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga bishya biri gusohoka muri iki gihe, ubu buryo bukaba bwaratangiye mubikoresho bya kompanyi ya apple bivuze ko bwabaga mubikoresho birimo operating system ya iOS, kugeza ubu PiP ikaba yageze no muri Android na Windows Operating system. ushobora kwibaza icyo PiP aricyo? icyo izamarira abayikoresha? ndetse n' ama application azakorana nayo?

Nyuma y'uko kompanyi ya google ishyize hanze version ya Android ya O izwi ku izina rya Android Oreo ikazana niri koranabuhanga rya PiP kompanyi nyinshi zikora ama operating system zahise zikunda iri koranabuhanga, zikaba zaratangiye gushyira iri koranabuha muma version yazo mashya.

Ese Picture in Picture (PiP) n' iki?

Twakomeje kuvuga PiP hejuru ariko se mubyukuri PiP ni iki? PiP ni uburyo bukwemerera gukina amashusho kandi ugakomeza gukoresha n'izindi application icyarimwe, aho amashusho azakinirwa mu gakiramende gato (small rectangular) kuri screen yawe, hanyuma ukaba wakomeza gukora ibindi ya mashusho ari kwikina kandi ntibibangamire izindi application waba uri gukoresha, bityo bikaba byatuma telephone yawe cyangwa mudasobwa yakora ibintu byinshi icyarimwe.

Ni gute wakoresha iri koranabuhanga mu gikoresho (device) cyawe?

Nta kindi kintu bigusaba gukorera igikoresho cyawe kugira ngo PiP itangire gukora, icyo usabwa gusa mu gihe ufunguye amashusho ushaka kureba, uzarebe hasi hazaba hari agashushanyo (icon) k'urukiramende kari mu kandi gashushanyo k'urukiramende. Icyo uzakora ni ugukanda kuri ako ka icon k'urukiramende hanyuma amashusho yawe azahita afunguka mugakiramende gato kuburyo wakomeza gukora ibindi uri no kureba ayo mashusho.

Ese iri koranabuhanga ni iki ryagufasha wowe uzarikoresha?

Iri koranabuhanga hari byinshi rizagufasha wowe uzarikoresha muri ubu buryo bukurikira:

1. Bizagufasha kuba wakora ibintu byinshi mu gihe kimwe (Multitask), kuko wabasha kureba amashusho y'ibintu runaka uri no gukoresha izindi application

2. Ikindi ushobora kuba uri gukoresha ikoranabuhanga ryo kuganira kumashusho (video chatting) ukaba wanakomeza gukoresha izindi application utiriwe uhagarika ibiganiro n'uwo mwavuganaga.

Ese niyihe operating system yakira PiP?

Muri 2015, iOS 9 (operating system ikoreshwa n'ibikoresho bikorwa na kompanyi ya apple version yayo ya 9) niyo yatangiranye niri koranabuhanga rya PiP muri iPad, indi ni Android Oroe (android 8, ni operating system ikorwa na kompanyi ya Google ikoreshwa muma telephone menshi) nayo yasohotse ifite ubushubozi bwo gukoresha PiP, nyuma y'uko kompanyi nyinshi zikunze PiP, Microsoft isanzwe ikora operating system za windows yatangaje ko igihe gushyira PiP muri version zikurikira za Windows 10 zizasohoka muminsi mike iri imbere.

Ese nizihe application zikoresha PiP (which apps use the PiP)?

Nk'uko tumaze kubibona hejuru ko atari buri operating system yakira ubu buryo bwa PiP, bivuze ko atiri buri application yose wakoreshamo PiP, tukaba tugiye kureba application zakira PiP Mu minsi iri imbere WhatsApp nayo izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha PiP. aho uzajya ukoresha WhatsApp video calling uri no gukora ibindi kuri telephone yawe cangwa ukaba wareba amashusho kuri youtube uri no kuganira na bagenzi bawe kuri WhatsApp mu gihe kimwe.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com"

Sobanukirwa icyo Google Weblight aricyo

Mu minsi ishize nasuye urubuga rumwe ndeba amakuru hanyuma nkiruriho naje gutungurwa ndebye kuri address bar (Ahaba handitse izina ry’urubuga na page uba uriho) mbona handitse Googleweblight aho kuba www.website.com nkora reload biranga bikomeza ari googleweblight. Wakwibaza uti se byari bigenze bite? Uti se ni ibiki nk’uko nanjye byangendekeye. Reka mbibasobanurire mbamare amatsiko.

Google weblight ni iki?

Google iradukunda cyane. Google imaze kubona ko hari abantu bakoresha android baba bafite internet igenda buhoro yashatse uburyo abantu batabona internet yihuta bajya basura imbuga byihuse. Googleweblight rero nicyo gisubizo cyo gusura imbuga byihuse ufite Internet itihuta. Googleweblight ni technology ifasha mu korohereza abantu bakoresha internet igenda gake, iyi technology iguha pages usuye byihuse ku muvuduko wikubye inshuro 4 umuvuduko wari gukoresha nta googleweblight. Iyi Technology kandi inakoresha Data nkeya cyane dore ko ibika 80% by’izo wari gukoresha. Iyi Technology ikora ku ma Android gusa.

Google weblight ikora ite?

Iyo usuye urubuga ufite connection igenda buhoro Google ihita ibibona igahindura webpages ikakwereka urubuga ikunyujije kuri server ya google weblight. Address yawe iba imeze gutya:

http://googleweblight.com/?lite_url=[urubuga_uri_gusura]

Ibi bikaba bituma urubuga rworoha kurugeraho dore ko iyi technology inagabanya ama ads (ama publicite aza kuri web) hakajya hagaragara ads zitarenze 3 kuri buri Page. Ndabizi abafite website mugeze aha mureba nabi ngo iyi technology irabahombya, gusa iyi technology yongera 50% ku mafaranga wari kwinjiza kuri iyo page.

Twese twifuza ko web yacu igaragara neza kandi tukabikora akenshi kandi tubikora tutitaye ku gihe izafata ifunguka bikaba byatuma itinda gufunguka, aha ushobora kugira ikibazo cy’uko googleweblight rimwe na rimwe itagaragaza amafoto cyangwa ngo igaragaze urubuga hari ibitagaragaramo. Ntabwo iyi Technology ari itegeko ufite ububasha bwo kuyanga. Nk’uko twabibabwiye google ihindura webpages. Kugira ngo uyibuze kubihindura(bireba abafite Web) ushyira muri HTTP Header”Control-control:no-transform” iyo google ibonye iyi Header ntabwo ihindura webpages. Aha ubwo wahitamo gutinza abagusura cyangwa kubereka bike ni amahitamo yawe.

Hari igitekerezo cyangwa ikibazo mwatwandikira kuri Page yacu ya facebook ktimez. Niba kandi wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi.

Ni iki wakora kugira ngo telephone yawe yihute?

Niba hari igihe kigera telephone yawe ikagenda buhoro, ntibizongera ukundi mugihe uzakurikiza ibyo tugiye kubonera hamwe. Uyu munsi aho abantu barenga miliyari (billion) bakoresha telephone ngendanwa zizwi nka smartphone benshi muri bo bakunda guhura n’ikibazo cy'uko telephone zabo zigenda gahoro, tukaba tugiye kureba uko wakemura icyo kibazo mugihe waba uhuye nacyo. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye aho bishobora guterwa n’ingano ya memory, RAM ya telephone yawe cyangwa bigaterwa n'amavirus yaba yaratatse telephone yawe ndetse n'izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.

 Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha kugira ngo telephone yawe ibashe kwihuta.

  • Genzura ububiko bwawe buzana na telephone (internal storage)

Ikintu gikomeye kuri telephone yawe ni ububiko buzana na telephone yawe, kuko nibwo bubiko (memory) telephone yawe ikoresha ibika ama application yose ushyira muri telephone yawe. Burigihe ni byiza kuba watunga telephone ifite internal storage nini kuko bituma telephone yawe yihuta kuko iyo ufite internal storage nto ugakenera gukoresha ama application menshi uzasanga ububiko butangiye kukubana buto bigatuma telephone yawe itinda.

  • Hanagura ibyo apps na system ziba zabitse (clear apps and system cache)

Burigihe iyo uri gukoresha application runaka cyangwa system ya telephone yo ubwayo hari ama file iba yagiye ibika, ibyo byose bikaba bibikwa kuri internal storage yawe. Mugihe izo file zimaze kuba nyinshi zishobora kunaniza telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, kugira ngo ibi ubyirinde nuko mugihe utangiye kubona telephone yawe igenda buhoro wagenda ugahanagura izo file ziba zibitse. Kubihanugura ujya muri settings-> storage-> cached data ukaba wabisiba unyuze muri ubwo buryo gusa ibi bikorwa kuri telephone zirimo operating system ya Android.

  • Shyira application ukenera muri telephone yawe gusa (install only the needed apps)

Gutunga ama application muri telephone yawe biroroshye ariko ntibivuze ko ugomba gutunga buri application ubonye yose kuko gutunga application nyinshi bitwara umwanya munini w’ububiko bwa telephone ndetse bikaba byananiza RAM ya telephone yawe, kandi ni nako zitwara umuriro mwinshi muri telephone yawe. Icyiza ni uko wazajya utunga application ukenera izo udakenera ukazikuramo kuko ibi bizafasha telephone yawe kwihuta.

  • Shyira operating system ya telephone yawe ku gihe (update your android to the latest version)

Buri gihe version ya Android operating system yisumbuyeho ku yo ukoresha hari ibyiza byinshi iba ifite irusha iri munsi yayo, muri ibyo irusha iyo ufite hashobora kuba harimo n'uko yo yihuta, ni byiza ko utunga version ya android ijyanye n’igihe kuko bishobora gufasha telephone yawe kwihuta.

  • Hagarika Auto Sync (Disable Auto Sync)

Niba ufite konti nyinshi z’ama application muri telephone yawe nka Whatsapp, Snapchat, Twitter, Gmail n'izindi nyinshi zitandukanye,  ibyiza nuko wahagarika Auto Sync muri telephone yawe uciye muri Setting-> Accounts & Sync-> Auto Sync ugakandaho ukayigira Off kuko iyi nayo ni imwe mu mpamvu ishobora gutera telephone yawe kugenda gahoro kandi ibi bikaba bimara umuriro wa telephone yawe

  • Funga ama application afunguye muri telephone yawe utari gukoresha

Nk'uko tubizi ko RAM (Random Access Memory) ari ububiko buba bubitse ibyo turi gukora ako kanya bivuze ko iyo ufunguye application RAM ihita iyibika kugeza igihe uyifungiye, ubwo iyo ufunguye ama apllication menshi kandi ukaba utari kuyakoresha binaniza RAM, telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, ibyiza ni uko wazajya ufunga application utari gukoresha kugira ngo telephone yawe yihute.

Ibyo ni bimwe mu byo wakora bigatuma telephone yawe yihuta.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero mu gihe wakunze ubumenyi ktimez ikugezaho umunsi ku munsi wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira udusobanuza iby'ikoranabuhanga runaka udasobanukiwe cyangwa uduha ubwunganizi kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".


by charles in Android How To

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017