Uburyo Wagira Flash Bootable Ukoresheje Window’s Command Line

Ushobora kuba warashatse guhanagura OS(Format) mudasobwa yawe ukabura CD iriho Operating System bikagutesha umutwe .

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo Wakoresha Flash yawe ukaba wahindura Operating System iri muri mudasobwa yawe .

 

Icyo bigusaba ni Flash ifite 8GB byaba ari byiza na mudasobwa irimo Operating System ya windows iyo ariyo yose (Xp,7,8…).

Reka dutangire:

1.Fungura run box ukoresheje Win key + R buttons ziri kuri keyboard ya mudasobwa yawe.

Hazahita haza window imeze itya.

Andikamo “cmd” ukuyeho “” kanda Enter.numara gukanda Enter hazahita haza window imeze itya.

Andikamo iyi commande ikurikira.

2.diskpart” umaze kuyandikamo hazaza window iri kwifoto ikurikira.

3.list disk” igufasha kureba ibikoresho bicometse kuri mudasobwa yawe harimo na flash.

4.select disk 1” (disk 1) hano nizina riba ryahawe flash na window rero ushobora gusanga Flash yawe ifite nka (disk 3) bitewe nibindi bikoresho bicometse kuri mudasobwa yawe.

5.clean” iyi commande yo igufasha guhanagura ibintu byose byari biri kuri flash yawe .

6.create partition primary” iyi igufasha gukora igice kuri flash yawe(partition).

7.select partition 1” iyi igufasha guhitamo cya gice wakoze kuri flash yawe kugira ugiformatte.

8.”format fs=NTFS quick” iyi igufasha guhanagura (format) flash yawe ukanayishyiraho file system ya NTFS.

Quick hano igufasha guhanagura (format) flash yawe byihuse nukuvuga iyo itariho bitwara umwanya munini.

Umaze kwandika iyo commande utegereze akanya gato igere ku 100% ubone gukomeza.

9.”exit

Urangije gukora ibyo byose twabonye haruguru shaka ahantu habitse files za Operating System ushaka gushyira kuri flash yawe uyacopiye(ctrl+a, ctrl+c) nurangiza uya shyire kuri flash yawe(ctrl+v)

Utegereze arangize kujyaho ubundi ukoreshe flash yawe uformata mudasobwa yawe.

 

Murakoze hagize ikibazo cyangwa igitekerezo mwatwandikira muri comment box!!!!!!! (C_C)

Leave a Reply

Your email address will not be published.