Uburyo Wazimya Mudasobwa Yawe Ukoresheje Android Smartphone

Ese ushobora kuba warashatse kuzimya mudasobwa yawe bikagusaba guhaguruka aho wari wicaye cyangwa bikagusaba guhagarika ibyo warurimo kugira ubashe kujya kuzimya mudasobwa yawe???

Uyumunsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo twazimya mudasobwa yacu dukoresheje Android SmartPhone ariko ubu buryo bukora kumuntu ufite Windows Operating System Gusa .Kuberako muri iyiminsi buriwese nako benshi mubatuye isi bafite ubushobozi bwokuba bakoresha smarthphone hari uburyo bwinshi ushobora gukoresha iyo smartphone ufite .

Rero uyumunsi nkaba nabahitiyemo uburyo twakwifashisha Smartphone tukaba twazimya mudasobwa yacu.

Haruburyo bwinshi byakorwamo ariko tugiye kurebera hamwe uburyo bworoshye twazimya mudasobwa yacu irimo Windows Operating System.

Uburyo bikorwa Ugomba kuba ufite ama porogaramu airi kugira bibashe gukunda imwe ijya muri mudasobwa yawe Nindi ijya muri Android SmartPhone yawe :

Hano turibukoreshe Porogaramu yitwa Unified Remote iyi ikaba ikoresha wifi cyangwa Bluetooth nukuvugako Mudasobwa yawe igomba kuba ifite uburyo yakoresha Wifi cyangwa Bluetooth nimba idafite kimwe muricyo ubu buryo ntabwo bushobora gukunda kuriwowe.

Reka dutangire:

1.Umuntu ushaka gukoresha ubu buryo agomba kumanura iyi porogaramu yitwa unified remote akayishyira muri telephone ye ushobora kuyisanga kuri google playstore kuri link ikurikira https://play.google.com/store/apps/details?id=com.Relmtech.Remote&hl=en

2.Umaze gushyira iriya porogaramu muri Smartphone yawe ubu igikurikiyeho nukuyishyira muri mudasobwa yawe jya kuri link ikurikira  https://www.unifiedremote.com/download umanure iyo porogaramu biragutwara iminota mike bitewe na murandasi urimo gukoresha.

Urahita ubona ifoto isa niyi ikurikira uhitemo latest server .

3.Umaze kuyishyira muri mudasobwa yawe reba neza ko mudasobwa yawe na Smartphone yawe birimo gukoresha network imwe Wifi nurangiza ufungure Telephone yawe jya kuri button iri uruhande rw’ibumoso uhitemo servers urahita ubona izina rya Mudasobwa yawe uhite uyikandaho ubundi Numara gukora ibyo uraba Wabasha kuzimya mudasobwa yawe.

Umaze kujya kuri mudasobwa yawe  subira kuri button yibumoso hejuru uhakande nurangiza  uhitemo remotes umaze kuyihitamo urabona ifito isa niyi ikurikira ubundi uhitemo  ahanditse Power .

Umaze guhitamo Remote harahita hafunguka indi window ifite ibi ikurikira (Restart,Shutdwon,Log Off,
Lock,Sleep,Wake On Lan,Hibernate,Abort)

Hitamo Restart cyangwa Shutdown nikindi waba ushaka gukoresha mudasobwa yawe ariko Restart na
Shutdown Bishobora kudakunda murakakanya nimba ufite Trial version nibyanga ugerageze nka
Hibernate,Lock,Sleep nibindi .
Nimba wakunze ibyo twanditse kora share usangize nabandi
(C_C)

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *