Uburyo Wakoresha Smartphone Yawe nka Wireless Speaker

Ese waba warigeze kuba ushaka kumva indirimbo ziri muri Mudasobwa yawe (Desktop) kuva mucyumba
kimwe ujya mukindi ariko ukisanga udafite indangururamajwi zidakoresha Bluetooth!!!!.
Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe uburyo wakwifashisha telephone yawe
ngendanwa(Smartphone) ukaba wayihinduramo indangururamajwi za mudasobwa yawe (Desktop).
Icyo bidusaba:
1.Kuba ufite Smartphone irimo Operating System ya Android
2.Mudasobwa ifite Wireless NIC(Network Interface Card) nukuvuga ishobora gukoresha Wireless
Network.
3.Icyingenzi gikenewe nugukora uburyo ibyo bikoresho bibiri byakumvikana bikaba byahanahana
ubutumwa runaka nukuvugango bidusaba Mudasobwa yashobora kohereza indirimbo kuri telephone
yawe ikoresheje Wireless Network ntakwirirwa ufata USB Cable na Telephone yawe ngo ubishyire kuri
Mudasobwa kugira ubashe gufata indirimbo ushaka.
Kugira ubashe kugera kurubwo bwumvikane bwibyo bikoresho (Mudasobwa,Smartphone) bugerwaho
hifashishijwe Application zishyirwa muri buri gikoresho nukuvuga hari Apllication ugomba gushyira muri
telephone yawe niyo ugomba gushyira muri Mudasobwa.
Kandi nukuvugako hano bisabako Mudasobwa na Telephone bigomba kuba birimo gukoresha Network
imwe.
Application uribuze gukoresha kuri Smartphone yawe yitwa
SoundWire(https://play.google.com/store/apps/details?id=com.georgie.SoundWireFree) wayisanga kuri
Playstore ikaba irimo ubwoko bubiri hari itishyurwa niyishyurwa wowe uhitemo itishyurwa kuberako
uraba uri mwigerageza bitagusaba kugura iyo Application.
Nurangiza kuyishyira muri Telephone yawe Yimanure unayishyire(Install) muri Mudasobwa yawe
.wayisanga kurubuga rwayo http://georgielabs.net/ iyi Program ikaba ishobora gukora muri Windows
XP, Window7,8,10,GNU/Linux na Raspberry Pi.
Mugihe urangije kuyishyira muri Mudasobwa yawe fungura iyo application muri mudasobwa Yawe
izafunguka isa niyi foto ikurikira.

Urahita ubona IP Address ufite uzandike ahantu cyangwa uzifate mumutwe kuberako uribuzikenere
nugera kuri Telephone yawe .wibukekeko ugomba kuba wibuka IP Address mudasobwa yawe ifite
kugirango ubashe kuzikoresha kuri Smartphone yawe .
Fungura telephone yawe ushake aho Soundwire iri uyifungure Numara kuyifungura urahita ubona ije isa
nifoto ikurikira:

ya aho handitse Server wandikemo za IP Address twabonye haruguru za Mudasobwa yawe nurangiza
ukande kuri iyo Button yohagati urebe kuri mudasobwa yawe ahanditse Status nusanga handitsemo
Connected umenyeko wabikoze neza .
Guhera ako kanya uraba ushobora kuba wakina Indirimbo yose ushaka ukayumvira muri Telephone
yawe.
Nimba wakunze ibyo twanditse kora share usangize nabandi!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *