Iki nikibazo gikunze kuba kubantu benshi kikabatesha umutwe ndetse bamwe na bamwe bikabatwara amafaranga ariko uyu munsi tugiye tugiye kureba uburyo wakoresha ukaba wakwikemurira iki kibazo utiriwe ujya kureba aba technicien ngo utakaze amafaranga n’umwanya wawe .
Uburyo wakoresha uhindura password cyangwa pattern igihe wayibagiwe nibwinshi .
Ushobora gukoresha:
1.Account yawe ya google(gmail account )
2.Screen lock bypass app
3.Command prompt
4.Factory Reset
Hano twe nahisemo gukoresha uburyo bubiri (Gmail account na Factory reset).
Reka dutangire dukoresha konti ya Google(Gmail account )
Gukoresha ubu buryo bikunda iyo ufite murandasi (Internet connection) ukaba unafite konti ya Google (gmail account ) kandi ukaba uzi neza amazina na password ya gmail yawe.
1.Shyiramo password ubonye iyariyoyose cyangwa pattern udasnzwe ukoresha inshuro eshanu urabona ibisa no Ku ifoto yambere ibanza uba ufite amasegonda 30 mbere yuko igusaba kongera gushyiramo indi password cyangwa pattern hita ukanda “Forgot pattern?”
Umaze gukanda ahanditse forgot pattern akokanya hazahita haza iyo foto iri iburyo bawe ubundi ushyiremo email ukoresha ndetse na password ubundi uzahita ubasha kwinjira muri telephone yawe nt’amananiza.
Icyitonderwa: Ubu buryo gusa buboneka kubantu bakoresha Operation System ya Android ifite Version ya 4.4 k’umanura,Ushobora kuba ufite Android version irihejuru ya 4.4 ubu buryo tubonye haruguru ntabubamo
2.Gukora Factory Reset
N.B:Iyo ukoreshe ubu buryo ibintu bibitse kuri telephone yawe byose bivamo harimo nka nimero ,amaporogaramu washyizemo nibindi nukubukoresha uziko ibyo tubonye aho biri biribuvemo ariko kucyerekeye nimero z’abantu bawe ndakekako uzishyira kuri email yawe nimba ariho ubasha kuzishyira ntakibazo wakomeza.
1.Zimwya tephone yawe
2.Kanda button yokugabanya volume na button yokuzimya telephone yawe ubikandire icyarimwe ugumishijeho telephone yawe iraka ubonemo ifoto ya android irimo agatangaro(exclamation mark) namagambo avuga ngo “no command ”
3.Koresha volume yokugabanya ngo uhitemo “recover mode”
Iyo ugeze muri recovery ukoresha ama button ya volume kugira ubashe kuzanuka cyangwa umanuke.
4.Koresha button yavolume yokugabanya ugere ahanditse “Wipe data/Factory reset” .
uhite ukanda button yokuzimya .
5.Koresha button yokugabanya volume umanuke ugere ahanditse “Yes-Erase all user data —“ koresha button yokuzimya kubyemeza.
Umaze kwemeza Delete all User data urategereza umwanya muto telephone yawe iraza gukora restart ubundi niyaka urasanga password yavuyemo.
Ubu buryo tumaze kureba harugurub bukora kuri telephone za Android gusa.
Wakunze ibyo Twanditse wakora share ugasangiza inshuti n’abavandimwe .
Hari ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.