Uburyo wabona password za Wifi wigeze gukoreshaho

Uyu munsi reka turebere hamwe uburyo wabona   password za WIFI iyo ariyo yose uburyo bworoshye ukoresheje Window Operating System ubu buryo tugiye kurebera hamwe uyu munsi bukora kuri buri technology ya wireless encryption nka(WEP,WAP,WAP2).

Mbere yuko dutangira harikintu nagiragango mbanze mbabwire ibi tubikora muburyo bwokwigisha nubikoresha kunyungu zawe cyangwa ugashaka kwiba password zabandi ushobora kubihanirwa (its for education purpose ). Ibi tugiye kurebera hamwe ntabwo bishyigikira uburyo bwose wakoresha ushaka kwiba password zundi muntu ukaba wazitanga utabifitiye uburenganzira kuberako ushobora kuba wabihanirwa.

Ushobora kuba uri ahantu runaka ukabona hari network ya WIFI wigeze gukoreshaho  ariko kuyikoresha bikaba bidakunda kuberako wibagiye password zayo.

Reka dutangire tureba uko twabona password zadufasha gukoresha iyo WIFI network .

Kanda kuri window button >ukoresha Windows Operating System(window 7,8.10,11) hazahita haza search box andikamo ijambo cmd right click >uhitemo run as administrator>double click

Hazahita hafunkuka box isa numukara ariyo bita command prompt

Reka dutangire uburyo bwokubona Password .Andika muri ako kabox cyangwa window yumukara imaze gufunguka iyi commande

1.Netsh wlan show profiles  iyi command izagufasha Kubona urutonde rwa wireless network zose waba warigeze gukoreshaho.

Urwo nurutonde rwa Wireless nabonye wowe urabona urutonde rutandukanye nurwo ubona haruguru.

Hitamo iyo ushaka kwinjirira hano njye ndakoresha iyitwa  Linksys70842

Kora copy yizina wahisemo kuko turiburikenere ahakurikira.

Hitamo nawe iyo ushaka kurutonde rwawe yi selectione nurangiza ukurikizeho iyi commande ikurikira .

2.netsh wlan show profile (kora paste  (ctrl+v) yarya zina rya WIFI wahisemo  njye nahisemo Linksys70842  ) ukurikizeho key=clear

Urugero: netsh wlan show profile Linksys70842  key=clear

uhite ukanda enter uzahita ubona Password ya Wifi wigeze gukoreshaho,umaze kubona iyo password mugihe itarahindurwa ushobora kuba wakongera ukayikoresha ukaba wakoresha murandasi ntakibazo.

Password uzazisanga aho handitse key Content

 

Reba video:

Wakunze ibyo twanditse wakora share usangize inshuti zawe, abavandimwe ubumenyi bubashe kugera hose.

Hari ikibazo ufite cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box cyangwa kuri page yacu ya facebook .

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *