Uyu munsi reka turebere hamwe uburyo wabona password za WIFI iyo ariyo yose uburyo bworoshye ukoresheje Window Operating System ubu buryo tugiye kurebera hamwe uyu munsi bukora kuri buri technology ya wireless encryption nka(WEP,WAP,WAP2).
Mbere yuko dutangira harikintu nagiragango mbanze mbabwire ibi tubikora muburyo bwokwigisha nubikoresha kunyungu zawe cyangwa ugashaka kwiba password zabandi ushobora kubihanirwa (its for education purpose ). Ibi tugiye kurebera hamwe ntabwo bishyigikira uburyo bwose wakoresha ushaka kwiba password zundi muntu ukaba wazitanga utabifitiye uburenganzira kuberako ushobora kuba wabihanirwa.
Ushobora kuba uri ahantu runaka ukabona hari network ya WIFI wigeze gukoreshaho ariko kuyikoresha bikaba bidakunda kuberako wibagiye password zayo.
Reka dutangire tureba uko twabona password zadufasha gukoresha iyo WIFI network .
Kanda kuri window button >ukoresha Windows Operating System(window 7,8.10,11) hazahita haza search box andikamo ijambo cmd right click >uhitemo run as administrator>double click
Hazahita hafunkuka box isa numukara ariyo bita command prompt
Reka dutangire uburyo bwokubona Password .Andika muri ako kabox cyangwa window yumukara imaze gufunguka iyi commande
1.Netsh wlan show profiles iyi command izagufasha Kubona urutonde rwa wireless network zose waba warigeze gukoreshaho.
Urwo nurutonde rwa Wireless nabonye wowe urabona urutonde rutandukanye nurwo ubona haruguru.
Hitamo iyo ushaka kwinjirira hano njye ndakoresha iyitwa Linksys70842
Kora copy yizina wahisemo kuko turiburikenere ahakurikira.
Hitamo nawe iyo ushaka kurutonde rwawe yi selectione nurangiza ukurikizeho iyi commande ikurikira .
2.netsh wlan show profile (kora paste (ctrl+v) yarya zina rya WIFI wahisemo njye nahisemo Linksys70842 ) ukurikizeho key=clear
Urugero: netsh wlan show profile Linksys70842 key=clear
uhite ukanda enter uzahita ubona Password ya Wifi wigeze gukoreshaho,umaze kubona iyo password mugihe itarahindurwa ushobora kuba wakongera ukayikoresha ukaba wakoresha murandasi ntakibazo.
Password uzazisanga aho handitse key Content
Reba video:
Wakunze ibyo twanditse wakora share usangize inshuti zawe, abavandimwe ubumenyi bubashe kugera hose.
Hari ikibazo ufite cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box cyangwa kuri page yacu ya facebook .