Telephone 10 Zihenze Kurusha Izindi kwisi!

Ushobora kuba ufashe telephone yawe m’untoki cyangwa ukaba urimo gusoma iyi nkuru ukoresheje Telephone bikagutera guhita wibaza uti nanjye ngura Telephona yanjye Yarampenze cyane  !!!!! ??

Bikaba byagutera guhita wibaza iki kibazo Kigira kiti  ese ama telephone ahenze aka kageni hari ikindi kintu gihambaye akora kurusha andi????? igisubizo kuricyo kibazo  ni Oya!!!

Aya ma Telephone turibubone kuri uru rutonde amenshi muri yo akora akazi kamwe nako Telephone yawe utunze ikora amwe muri yo ashobora kuba akora ndetse n’ibiri munsi yibyo iyawe ikora!  .

Ntabwo guhenda kw’aya ma Telephone biterwa  n’ibyo akora ahubwo ahenda bitewe n’ibyo aba akozemo (outside view).

Tudatinze mu magambo rero reka duhere ku mwanya wacumi .

10. Virtue Signature Cobra – $310,000

Vertu Signature Cobra ishobora kuba ariyo ifite uburyo igaragaramo butandukanye nizindi telephone kuri iyi liste.akaba ari umunane zonyine zakozwe kwisi iyi telephone ifite inzoka
iyizengurutseho imbere .Ibi byagutera kwibaza uti ese nigute telephone iriho inzoka yahenda aka kageni ??

Ino ntabwo ari inzoka ikoze muri plastic nkizindi iyi nzoka iriho yo ikoze muri Zahabu akaba anariyo mpamvu ihenda.

Igura akayabo k’ibihumbi Magana atatu nacumi by’amadollari yamanyamerika($310,000) akaba angana na miliyoni Magana atatu na makumyabiri  nibihumbi Magana icyenda mirongo inane nabitatu magana atandatu nacumi
z’amanyarwanda(320,983,610.00).

9.  Goldvish Revolution – $488,150

Goldvish Revolution iza kumwanya wacyenda muma telephone icumi ahenze kwisi. Izi telephone zikorwa na Company yo muri Swede yitwa Goldvish.

Uburyo telephone iteyemo nuko igaragara inyuma nibyo bibasha kuyiha umwihariko wayo turebye kubindi ikozemo Goldvish revolution ikozwe na nimiringa isa umweru ndetse nindi isa na pink ndetse ukanongeraho na diyama(diamonds).

Iyitelephone ikaba inafite isaha ushobora kuba wakomoraho ukaba wayikoresha yonyine ibibyose akaba aribyo bituma ibasha kugira agaciro kangana  nibihumbi magana ane mirongo inani numunane n’ijana na mirongo itanu by’amadollari  y’amanyamerika ($488,150) akaba angana na milliyoni magana atanu n’eshanu nibihumbi maganane na mirongo ine n’abitanu magana atandatu namirongo ine nabiri yamanyarwanda(505,445,642 Rwf)

8. Gresso Luxor Las Vegas Jackpot – $1 Million

Iyi ikaba ari imwe muri eshatu zakozwe na Gresso.Iyi yo  nta mitako ihambaye iyiriho nk’iyo twabonye kuri Vertu Signature.

Ayo ma Telephone yakozwe uko ari atatu uzayabonaho umutako ukoze muri zahabu kugice cyinyuma.

Ariko ushobora kwibaza uti ibi nibyo byatuma igura miliyoni yidollari yose???

Kurikiriya giciro icyo bagukorera bakoherereza indege ikakujyana Las Vegas aho bakinira Imikino yamahirwe  nawe ugakina ijoro rimwe ntacyo bakwishyuza.

Iyi ikaba igura miliyoni imwe yamadollari($1 million) asaga Milliyardi imwe milliyoni mirongo itatu neshanu nibihumbi maganane mirongo itatu nakimwe by’amanyarwanda(1,035,431,000.00)

7. Goldvish Le Million – $1 Million

Le Million ishobora kuba muri telephone zigaragara neza kuri uru rutonde.

Iyi Telephone ikaba ikozwe na 18 karat za zahabu karat 180 za Diamant

Iyi telephone ikaba yaraguzwe bwambere n’umushoramari wumu Russia mumwaka wa 2006.

iyi telephone igihe yamurikwaga bwambere ikaba yarabonye umwanya mugitabo cya Guinness Book of Record nka telephone itandukanye nizindi kandi inahenze kwisi .

Iyi telephone nayo ikaba igura miliyoni imwe yamadollari($1 million) asaga Milliyardi imwe milliyoni mirongo itatu neshanu nibihumbi maganane mirongo itatu nakimwe by’amanyarwanda(1,035,431,000.00)

6. Diamond Crypto Smartphone – $1.3 Million

Iyi ntabwo ari telephone igaragara neza kurusha izindi kwisi ariko ufite iyi telephone ntampamvu nimwe yatuma uhangayikishwa n’amabanga yawe wibitseho kuko ifite umutekano uri hejuru.

Igituma igura akayabo kangana gutya ntabwo ari ukubera umutekano gusa ahubwo iyi ikaba izengurutswe na Diamant  .Ikaba yarakozwe na Peter Aloisson. Ubundi iyi Telephone itariho  diamant urabona ko itagura ama dolari arenze nka $12 ariko bitewe nibyo tubonye haruguru yibitseho ikaba igura kariya kayabo kose.

5. iPhone 3G Kings Button – $2.5 Million

Iyi telephone ikaba yarakozwe numu designer ukomoka muri Australian witwa Peter Alisson ikaba ikozwe na Karat 18 zisa n’umuhondo , n’imiringa isa n’umweru ndetse nindi ifite ibara ryirosa.

Imiringa isa numweru niyo izengurutse terophone yose kumpande ikaba inadekowe da diyama zingana nigihumbi na mirongo itatu n’umunani.

4. Goldstriker iPhone 3GS Supreme – $3.2 Million

Iyi telephone ikora neza nka Iphone 3G Kings Button ariko icyo iyirusha nukoyo hiyongeraho andi ma carats.

Impande ziyi telephone (Bezel) zifite diyama zingana n’ijana namirongo itatu nesheshatu ndetse nikirango cya Apple cyokuriyi telephone kikaba gikozwe na diyama zingana na mirongo itanu neshatu.

Iyi telehone ikaba nayo irimuri zimwe zakozwe na Stuart Hughes.

3. Stuart Hughes iPhone 4 Diamond Rose Edition – $8 Million

Iyi ije kumwanya wa 3 ni indi Iphone yakozwe na Stuart Hughes , Iphone 4 Diamond Rose ikaba ikozwe na Diyama zifite ibara ry’irose ndetse na Diyama magana atanu zongerwaho na carats zisaga ijana. Ikirango cyo cyonyine kibaha gikozwe na diyama 53 ndetse na Button ya home ikaba ikozwe na carats 7.4. kugeza ubu hakaba harakozwe telephone zubu bwoko ebyiri gusa.

2. iPhone 4s Elite Gold – $9.4 Million

Iyo bigeze kubintu byagaciro , Stuart Hughes akomeza kwigaragaza mugukora telephone zihenze kwisi . Iphone 4s Elite Gold ni telephone iza kumwanya wa kabiri muri telephone icumi zihenze kwisi.

Ikaba ariyo telephone ihenze yaba yarakozwe(Designed) na Stuart Hughes .

Iyi telephone ikaba ikoze mu miringa 500 na carats 100, Ikirango cya Apple kikaba gikozwe na diyama 53 ikaba inafite RAM ingana na 64G

1.  Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond – $48.5 Million

Ushobora kuba warufite amatsiko yokumenya telephone iza kumwanya wambere mumatelephone ahenze kwisi muri uyumwaka turimo .

Hano tukaba tugiye kureba muburyo bwimbitse ibigize telephone iza kumwanya wambere muri telephone zihenze kwisi.

Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond Ikaba ariyo Telephone yegukanye umwanya wambere muri telephone zihenze kwisi Ikaba yarakozwe ikanashyirwa hanze na kompanyi yo muri America Yitwa FALCON.

Falcon Supernova Iphone 6 Pink Diamond niphone ihenze kwisi ikaba itunzwe na Nita Ambani, umugore w’umushoramari Mukesh Ambani ukomoka mugihugu cy’Ubuhinde.

Hakaba harakozwe izindi ebyiri arikozo zikaba zihendutse kurusha iyi hari Iyitwa Blue Diamond yo ikaba igura milliyoni $42.5 z’amadollari ndetse nindi Yitwa Orange Diamond yo ikaba igura milliyoni $32.5.

 

Tukaba tumaze kurebera hamwe telephone 10 zihenze kurusha izindi kwisi muri uyu mwaka turimo.

Wakunze ibyo twandike ntiwibagirwe gusangiza inshuti n’abavandimwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *