SSD VS HDD : Menya Itandukaniro

Itandukaniro riri hagati ya SSDs na HDDs?

SSDs mumagambo arambuye ni Solid State Drives mugihe HDDs mumagambo arambuye ari Hard Disk Drives iyo urebeye inyuma SSDs na HDDs biba bijya gusa ariko bitandukanira nuburyo zikoramo ndetse nikoranabuhanzi zikoresha mukubika data.

Hari ibyiza byaburi drive ndetse n’ibibi  byaburi imwe Numara gusoma iyi nkuru uzabasha kuba wahitamo drive(ububiko) wakoresha bitewe nuko ukoresha mudasobwa yawe.

Ntabwo twareba itandukaniro tutamanje kureba burimwe uko ikora ndetse nuburyo ibasha  kubika amakuru iba yahawe . Reka dutangirire kuri HDD.

Ese HDD niki?

Nkuko twabibonye haruguru HDD mu magambo arambuye ni Hard Disk Drives. HDDs ikaba imaze imyaka igera kuri 50 ikoreshwa muma computers ndetse nomuma server yama Kompanyi  menshi  atangukanye muri iyo mwaka imaze yose rero uko yabaga ingana igitangira ntabwo ubu ariko isigaye ingana muri iyimyaka. Ushobora guhita wibaza uti ese HDDs zikora zite?

Uko HDDs Zikora.

Hard Disk Drives zifite sumaku yifashisha mukubika data(amakuru) kuri iyo disk runaka ikaba inafite platter na actuator arm yifashisha mukwandika ndetse nogusoma amakuru kuri buri platter ikaba inafite moteri yifashisha kugira ibashe gukaraga iriya actuator arm. Hakaba hari na input/output controller ndetse na firmware ibwira ibindi bikoresho bya mudasobwa ibyo gukora.

Buri Platter ya HDDs ikoze muburyo by’uruziga aribyo bita Tracks. Tracks nayo ikaba igabanyijemo utundi duce twitwa sectors. Buri mbare wa sector s na tracks bib bifite umwirondoro wihariye ukoresha muburyo bwogupanga ndetse nokumenya aho data(amakuru) aba yabitswe mugihe ayo makuru ashakwa n’umuntu urimo gukoresha mudasobwa. Data (amakuru) yandikwa ahantu hafi hashobok kuri disk.HDDs zifite algorithm ibasha kuba yagenzura amakuru mbere y’uko yandikwa kuri iyo disk. Aribyo bituma firmware imenya kandi ikanakosora amakosa yakwandikwa kuri disk runaka .

Platters ubundi ubwazo zikaraga kumuvuduko uri hagati ya 4200 revolution per minute na 7200 rpm. Uwo muvuduko Uba ufite aho uhuriye n’uburyo ibintu bisomwa ndetse nuko byandikwa kuri HDD. Bisobanuye ko uko HDD igira umuvuduko uri hejuru ariko HDD iba ifite ubushobozi bwo gusoma ndetse nokwandika data(amakuru) kuri disk muburyo bwihuse. Tuvuye kuri ibyo reka turebere hamwe uko hard disk drives isoma n’uko yandika data(amakuru) ari kuri yo.

Uko Hard Disk Drives Isoma Ikanandika amakuru!

Burigihe iyo usabye mudasobwa yawe kuguha amakuru runaka abitse kuri disk  cyangwa kugukorera ikintu runaka nko gufungura porogaramu , gukora update y’amakuru . Hari input/output controller ibwira actuator arm aho ayo makuru aherereye .

Igihe gifata platter kugira ibashe kwikaraga na actuator arm kugira ibone track ya nyayo na sector icyo gihe kikaba kizwi nka Latency.

Ushobora guhita wibaza uti ese Latency niki?

Latency: Ni ikererwa ribaho mugihe amakuru yasabwe ndetse nigihe yabonekeye.

  Urugero: Ni nko kuba wajya muri restaurant ugasaba ibyo wifuza noneho icyo gihe bafata bagutegurira ibyo wabasabye kugeza babiguhaye nibyo wakwita latency muri HDDs.

 

Ingaruka zo gukoresha HDDs

Ingaruka zo gukoresha HDDs zose ziterwa nokuba HDDs zikoresha ibice bimwe na bimwe biri mechanical byifashishwa mukubika ndetse no gusoma amakuru. Uko ibyo bice biba bishaka amakuru ndetse binayageza kuwayasabye bifata igihe . Ibyo bice biri mechanical bishobra gusimbuka  cyangwa kutabona amakuru wayisabye mugihe wayikubise hasi. Ibi bikunda kuba cyane kuri mudasobwa zigendanwa(laptop) gusa ntabwo bikunze kubaho kuri Desktops.

HDDs ziba ziremereye ugereranije na SSDs kandi zinakoresha umuri mwinshi ni ukuvugako umuntu ukoresha mudasobwa ifite ububiko bwa HDDs n’undi muntu ukoresha ububiko bwa SSDs ariko izo mudasobwa zose ari iz’ubwoko bumwe ukoresha ifite ububiko bwa HDDs umuriro washiramo mbere y’umuntu ukoresha mudasobwa ikoresha ububiko bw’a SSDs.

Ibyiza byokuba wahitamo gukoresha HDDs

Ibyiza byokuba wahitamo gukoresha ububiko bwa HDDs nuko igiciro cyazo kiba kiri hasi ugereranije n’igiciro cya SSDs. Ikindi HDDs zikunze kugira umwanya munini wokubikaho amakuru ugereranije n’ububiko bwa SSDs. Noneho reka turebere hamwe ibyerekeye SSDs.

ESE SSD niki ?

SSDs: Mu magambo arambuye ni Solid State Drives ikoresha ikorresha flash memory kugira ibashe kubika amakuru ni ukuvugayo ntabwo yirirwa ikoresha mechanical part kugira ibashe kubika amakuru.

Ubu bubiko ushobora kubugeranya na flash disk ukoresha ubika imiziki, videos nibindi ariko yo ikaba iba ari nini kurusha iyo flash yawe ufite. Kuberako kandi SSDs zitagira ibice byikaraga ntabwo igira urusaku .

SSDS kandi ntabwo zifata umwanya munini muri mudasobwa cyanwa muri servers kubera ubuto bwazo kandi kubera nokuba ikoresha flash memory SSDs ikoreshwa cyane cyane mugihe umuntu ashaka kuzajya abona amakuru mugihe cy’ihuse.

Ingaruka zo gukoresha SSD

SSDs ni technology nshya kandi inahenze ugereranije na HDDS. Kuberako ushaka ububiko bwa SSDs bungana nubwa HDDs uzasanga amafaranga watanga kuri SSDs aba ari menshi cyane ashobora kwikuba incuro ebyiri kuyo wagura HDDs. Ariko nabwo HDDs nayo iba arinini kurusha SSDs.

Ibyiza byokuba wahitamo gukoresha SSDs

Impamvu yatuma uhitamo gukoresha SSDs ni uko ibintu byose usabye ubwo bubiko ubibonena mugihe cyihuse cyane .

Ikindi kandi ni uko mugihe yikubise hasi idashobora guhita ipfa ngubashe kuba wabura amakuru yose wabitse kuri ubwo bubiko bukoresha technology ya flash memory. Ikindi cyatuma uhitamo gukoresha SDDs ni uko zidakoresha umuriro mwinshi cyane nka HDDs, Nta rusaku zigira kandi zitwara n’umwanya muto  cyane kubera ubuto bwazo.

 

Noneho reka turebere hamwe itandukaniro ryazo muri make.

  • SSD ibika amakuru (data) kuri flash memory Card. HDD yo ikaba ibika amakuru kuri Magnetic Drive
  • SSDs ni technology nshya kandi iteye imbere .HDD ikaba ari uburyo bwakera bwokubika amakuru(data).
  • SSDs ikoresha umuriro muke ni ukuvugako mugihe ukoresha ububiko bwa SSDs mudasobwa yawe igendwanwa itazashiramo umuriro vuba, HDD ikoresha umuriro mwinshi bivuzeko ishobora kumara umuriro wa battery ya mudasobwa yawe ngendanwa.
  • SSD ntabwo igira urusaku mugihe yandika cyangwa isoma amakuru  mugihe HDD igira urusaku kuberako ifite  ibice biri mechanical.
  • SSDs ni ububiko bwizewe kuberako mugihe iguyehasi idahita ipfa kuburyo wabura amakuru wabitse kuri ubwo bubiko bwawe tugiye kuri HDD usanga mugihe yikubise hasi amahirwe menshi nuko uba utazongera kuba wabona amakuru wabashije kubikoa kuri ubwo bubiko

 

Umwanzuro

Itandukaniro riri hagati ya SSDs na HDDs ni technology zikoresha zibika data(amakuru) ndetse nuburyo zibasha kuyatanga

Ikindi kandi HDDs zirahendutse cyane kandi ushobora kuba wabona umwanya munini wokuba wabikaho amakuru yawe. Ariko SSDs zo zirihuta cyane, zigira umubyimba muto,zikoresha umuriro muke.

Gusa ntakindi zose zikora uretse kuba zakwifashishwa mukubika amakuru.

Ukurikije ibyo twubonye haruguru ndetse na table ikurikira niwowe uzabasha kwihitiramo ububiko wakoresha bitewe nicyo ushaka.

IgiciroUmuvudukoIngano y'UbubikoUmuriro
HDDIrahendutseIgenda Gake10TBIkoresha umuriro mwinshi
SSDIrahenzeIrihuta4TBIkoresha umuriro muke

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti nabavandimwe,

Hari ikibazo cyanwa icyifuzo watwandikira muri comment box cyangwa ku mbuga nkoranyambaga dukoresha.

2 thoughts on “SSD VS HDD : Menya Itandukaniro

  1. Murakoze cyane!!!!

    Nanone mpise nibaza ese hagati HDD na MEMORY Niki kibika amakuru nka videos cg photos muri machine??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *