[Sobanukirwa]: Server ni iki?

Ushobora kuba uri gusoma iyi nkuru wifashishije murandasi ndetse na  browser iri muri telephone yawe ariko ukaba waranajyaga wibaza aho izi nkuru ziva cyangwa ukaba warakubitanye n’ijambo ryitwa Server ahantu hamwe cyangwa ahandi. Bikagutera kuba wakwibaza iki kibazo kigira  kiti Ese Sserver ni iki?

Ese Server ni Iki?
server
server

Server ni mudasobwa iba yareguriwe kuba yatanga serivisi runaka kuzindi mudasobwa. Muri make server ni imashini ishobora kuba yabika amakuru runaka kuburyo buriwese ushatse ayo makuru ashobora kuba yayabona yaba akoresheje network yo murugo cyangwa murandasi.

Buri mudasobwa yi ijya kuri server kugira ibashe kuba yabona service ishaka mubintu bijyanye na networking uzabona bakunze gukoresha client server network. Client bisobanuye mudasobwa runaka izashaka service kuri Server, Server aha akaba ari Mudasobwa rero ibasha kuba yatanga service runaka kuri client.

Urugero iyo mudasobwa cyangwa client ishobora kuba ishaka service yokuba yasura urubura runaka,kuba yasoma ama files cyangwa kuba yasoma email ndetse n’ibindi, Server rero hano niho igiramo uruhare kuberako buri server iyariyo yose igomba kuba yatanga service imwe muzo twabonye haruguru.

Small organization vs large organization
Small organization vs large organization
Small organization vs large organization

Muma organization manini buri service iba ifite server igomba kuyitanga ni ukuvugako buri server iba ifite service igomba guha aba clients bitandukanye no kuri za organization nto aho usanga server imwe itanga service nyinshi zitandukanye kuba clients.

Ariko byose biba biterwa nuko iyo organization yabihisemo. Gusa akenshi na kenshi iyo abantu bavuze cyangwa bumvise Server baba bumvako ari Mudasobwa ifite imbaraga cyane ihuriweho na mudasobwa nyinshi zitandukanye kuri murandasi ariko baba bari mukuri.

Server

Server ntabwo ari mudasobwa igaragara gusa ahubwo iba server bitewe na service iba ishobora kuba yatanga.

Kuberako buri mudasobwa ishobora kuba yakora nka server ikaba yatanga service runaka kuzindi mudasobwa ntabwo bivuzeko burigihe mudasobwa ikora nka server igomba kuba ifite imbaraga nyinshi.

home network
home network

Urugero ushobora kuba ufite cyangwa ushaka gukora network murugo aho wifitiye mudasobwa yawe isanzwe ariko ukaba ushakako ikora nka file server ni ukuvuga server izajya ibika ama files runaka. Iyo mudasobwa igomba kuba ibitse ama files muri folder runaka warangiza iyo folder ukayigira kuba yakoreshwa na buri umwe ubifitiye uburenganzira kugira abashe kuba yabona ayo ma files.

Cyangwaukaba wafata mudasobwa yawe ya desktop ukaba nayo wayikoresha nka Web Server bivuzeko uzashyira data za website runaka muri iyo mudasobwa ya desktop ubundi izindi mudasobwa zikaba zakoresha browser zikaba zasaba website washyize muri iyo mudasobwa. Ariko icyo wakamenye mugukora ibi byose ikintu cyingenzi wakamenye ni uko mudasobwa za desktop zifite aho zigarukira kubarako uburyo zakozwemo ntabwo ziba zarakozwe muburyo zabasha kuba zakora akazi kenshi cyangwa kuba zakwakira ubusabe bwinshi  buturutse kuri mudasobwa zindi(client). Ibi ntabwo ari ukubera ibikoresho zikoresha ahubwo biba binaterwa naza Operating System zikoresha aho ziba zifite umubare ntarengwa cyangwa akazi runaka ziba zigomba gukora.

server running 24/7
server running 24/7

Server muri rusange iyo mudasobwa ikora nka server iba igomba kuba icanye cyangwa ikora amasaha 24 kuri 24 kuberako aba ari ingenzi kuri Organization runaka bitewe na service iyo organization iha aba turage kandi ikaba itanga iyo service yifashishije izo server ni ukuvugako mugihe organization runaka abaturage bashobora kuba bakenera service zayo igihe icyaricyo cyose bisabako server ziyo organization zigomba kuba zirimo gukora burigihe.

Akaba ariyo mpamvu rero server zigomba kuba ikozwe nibikoresho bikomeye bishobora kuba byakora amasaha yose y’umunsi itazimye amezi n’amezi akaba yashira.

Hari ubwoko bwinshi bwa servers gusa hono iyo mvuze server mba mvuze service iyo mudasobwa runaka ishobora kuba yatanga.

 

1.Web Server
web server
web server

Web Server:  ni server iba ibitse urubuga cyangwa imbuga (websites) bivuzeko iyo ugiye muri telephone yawe cyangwa mudasobwa yawe ugafungura browser ubundi ukandika muri browser yawe izina ryurubuga ushaka ukabona ibiruriro uzamenyeko urimo gukura urwo rubuga kuri server runaka ibitse urwo rubuga . Web Server iba ibitse data zurubuga harimo ama code ya HTML, amafoto, video . ibyobyose ubona muri browser yawe rero bibasha kukugeraho kubera server ibasha kuba yatanga izo website.

2. Mail Server
Mail Server
Mail Server

Mail Server: iyo server yo yoroshya ibintu byokuba wasoma cyangwa wakohereza email ukoresheje browser cyangwase ubashije kuba wakoresha email client nka Outlook , Thunderbird ukoresheje ama protocol ya email harimo IMAP,POP na SMTP.

3.Database Server
databse server
databse server

Database Server ubu nabwo ni ubundi bwoko bwa server ikoresha porogaramu za database kugirango ibashe kuba yatanga service za database kuyandi ma porogaramu ya mudasobwa aribyo bizwi nka Client-server Model.

Database server ibasha kuba yabika ama data aturutse hirya no hino ariko ukaba  wakoresha ama queries nka SQL kugirango ubasho kuba wakurura ayo ma data kugira abashe kuba yakoreshwa.

 

Wakunze ibyo twanditse wakore share ugasangiza inshuti zawe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *