[Sobanukirwa]: Kubera iki Steve Jobs yise Kompanyi ye Apple?

Wowe urimo gusoma iyi nkuru ushobora kuba warumvise cyangwa urimo gusoma iyi nkuru ukoresheje ibicuruzwa bya Apple cyangwa warigeze kumva abantu bavuga Apple. Ukaba warahise wibaza uti ese ni iyihe mpamvu Steve Jobs yaba yarise Kompanyi ye Apple.

Byiza nibyo ndibuze kugusobanurira kano kanya, Steve Jobs kwita kompanyi ye izina ry’urubuto ntabwo ari ibintu byaribisanzwe bikunze kubaho cyane muri industry yaza mudasobwa. Nkomuri icyo gihe yari iyobowe na brand nka IBM na Hewlett Packard.

IBM and HP
IBM and HP

Gusa Steve Jobs ntabwo yatekereje kuwita Kompanyi ye “Apple” gutyo gusa ahubwo yahisemo izina rya “Apple” kuberaka ryaririfite indangagacire yashakaga guha kompanyi ye. Kandi izo ndangagaciro yashakaga guha Kompanyi ye zatejwe imbere mugihe yari afite akazi muri Apple Orchard Commune muwi 1970.

Iyo comine yari izwi kwizina rya All One Farm akaba ari ahantu hahurirwaga n’abantu bitangiye ibintu bijyanye na meditation ndetse no mubyumwuka(Spirituality).

Steve Jobs akaba yarahamaze amezi Atari make , Atema ibiti , Atoragura Pome, akusanya inkwi zogukoresha muri iyo fam ndetse yabashaga kuba yanashyira insinga z’amashanyarazi kubiraro byabaga muri iyo farm.

Nyuma yokuva muri iriya All One Farm Steve Jobs n’inshuti ye Steve Wozniak akaba aribwo batangiye gukora mudasobwa bakaba baranatekereje kuba bashinga uruganda(Kompanyi) rukora mudasobwa ariko bakaza kubonako urwo ruganda rukeneye izina kuberako Steve Jobs yariyaramaze igihe aba muri All One Farm akaba yahitamo kwita Kompanyi ye Apple kuberako we yabonagako Apple (Pome) yashushanyaga agaciro kumwuka wera , Ibyishimo, kandi ibyo akaba aribyo yatekerezagako Kompanyi yabo ikora mudasobwa aribyo bintu yazagenderaho.

Steve Jobs and Steve Wozniak
Steve Jobs and Steve Wozniak

Inshuti ye Wozniak ikaba yaraje kuba yakunda iryo zina, nubwo yaje kuba yabwira Steve Jobs kuba yaza gusuzuma izina rya “Matrix Electonics”, Kuberako yatekerezagako ari ryiza, Ariko kuberako Steve Jobs yari asanzwe afitenye isano na “Apple” ndetse n’uburambe bwokuba yarakoze mu ifamu izwi kwizina rya All One Farm , muri icyo gihe yari ari muri iyo famu akaba yarabashaga kuba yafata indyo yuzuyemo imbuto nyinshi . akaba yaranamaraga igihe arya imbuto gusa ntakindi avanzemo  mugihe cyubukure bwe.

Steve Jobs akaba yarakoze iyo myitozo kuburyo yabashaga kuba yarya ubwoko bwurubuto rumwe mugihe kingana n’ibyumweru.

Ubwoko bwimbuto yakundaga gufata muri icyo gihe bwari Pome (Apple) kuberako yizeragako kurya imbuto gusa byashoboraga kuba byamurinda umunuko w’umubiri kandi bikaba byanamurinda kuba yakoga buri munsi. Gusai bi bikaba byaraje kuba byahinduka mugihe yakoraga muri Kompanyi ikora ibijyanye na Video Game izwi ku izina rya Atari, kuberako abakozi bakoranaga muri icyo gihe binubiraga umunuko we kenshi kugeza aho umuyobozi wa Atari yaje guha Steve Jobs Ultimatum igira iti: Tangira koga cyangwa ube washaka akandi kazi.

Atari gaming company
Atari gaming company

Mubyukuri kuba yarakoze muri Atari nabyo biri mubyatumye Steve Jobs ahitamo kwita kompanyi ye “Apple” (Pome).

Ikindi kandi Akaba yarabashije kuba yahitamo izina rya Apple kuberako muri icyo gihe kompanyi ye yarikuba izaza imbere ya Atari mu gitabo cya Telephone.

Kubera indyo yohariye, kuba yarafite uburambe bwokuba yarakoze mumurima wa Apple no kwifuza kuba yaza imbere ya Atari Steve Jobs akaba yarahisemo kuba yakwita Kompanyi ye ikora mudasobwa  “Apple”.

Ibyo nibyo twaritubafitiye uyumunsi nkuko bisanzwe turashaka kumenya ibitekerezo byawe muri comment box.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *