[Sobanukirwa]: kubera iki battery za iPhone zikunze kuba arinto cyane?

Mwongeye kwirirwa bakunzi ba ktimez, ushobora kuba utunze cyangwa ukoresha telephone yo mubwoko bwa Android ukaba uteganya cyangwa utekereza kuba wahindura telephone ukaba wajya kuri iPhone, ariko ukaba waraciwe intege na battery ya iPhone. Ukaba uvuga uti telephone ya Samsung Galaxy S22 Plus igura amadollari igihumbi kandi ikaba ifite battery ifite milli ampere zigera ku 4500 mugihe iPhone 13 Pro max igura amadollaru 1,199 ifite battery ya milliampere 4352, ibi bivuzeko ugereranije namafaranga utanga kuri Samsung Galaxy S22 plus wongeraho amadollari agera kuri 200 kuri battery ifite ubushobozi buke kukigero cya 4%.

Samsung vs iPhone battery comparison 1
Samsung vs iPhone battery comparison

Birushaho kuba bibi iyo ugeze kuri iPhone 13 Pro yo ikaba igura amafatanga angana nayo Samsung S22 plus igura ariko battery yayo ikaba ifite milliampere zingana 3095 ni ukuvugako ubushobozi bwayo bwaba burihasi yubwa Samsung Galaxy S22 plus kukigero kingana na 32%.

Ugendeye kuri iyo mibare , benshi bibaza impamvu Apple idashyira battery nini muri telephone zayo Gusa igisubizo gifitanye isano no gukora neza kwa phone za Apple.

Kandi ugereranije umuntu ukoresha telephone runaka ntabwo aba yitaye kubunini cyangwa ubuto bwa battery ya telephone akoresha ahubwo icyo aba akeneye ni uko ashobora kuba yakoresha telephone ye ibyo ayikeneyeho mbere yuko yongera kuba yayicomeka. Nubwo battery nini ishobora kuba yakoreshwa igihe kinini gusa ntabwo buri gihe ariko biba bimeze.

Ushobora kuba wareba igereranwa rya battery ryakozwe numu youtuber witwa Jojol iryo gereranwa ryagaragajeko iPhone 13 yabashije kuba yamara igihe kinini ikoreshwa ugereranije nandi matelephone yandi yakoreshejwe muri iryo gereranwa. Iryo gereranwa ryagaragajeko andi ma telephone yose yaje kuba yashiramo umuriro mbere ya iPhone 13 yo igihe andi matelephone yashiragamo umuriro yo yaje kuba yasigarana umuriro ugera kuri 23%. Ikindi kandi wamenya ni uko muri iryo gereranwa hariharimo na telephone ya Samsung Galaxy S22 Ultra ifite battery ya milliampere zigera ku 5000, battery yayo ikaba uruta iya iPhone 13 Pro max kukigero kingana na 13%.

Youtuber Jojol battery test
Youtuber Jojol’s battery test

Ushobora kuba uhise wibaza uti ese nigute iPhone ifite battery ntoya ishobora kuba yamara igihe kinini ikora kurenza andi ma telephone yomubwoko bwa Android? Ibi byose telephone za iPhone zibigeraho bitewe nuko ibikoresho iPhone ikoresha, Software ikoresha zitabasha kuba zatwara umuriro mwinshi ugereranije na telephone zikoresha Operating System ya Android. Kuberako Apple Ubundi yitondera ikorwa ryibikoresho bya iPhone, Operating system ndetse nama porogaramu kuburyo umuntu ukoresha iPhone ashobora kuba yahindura porogaramu runaka, kuba yakina games cyangwa akaba yakoresha murandasi ariko ibyobyose ntibibe byatwara umuriro mwinshi ugereranije na telephone za Android.

Kandi kuberako Google idashobora kuba yahindura Operating System yayo cyangwa ngo ibe yakora Operating System ya buri Android phone zishyirwa hanze burimwaka hakiyongeraho kandiko buri ruganda rwose rukora cyangwa rushyira hanze telephone zomubwoko bwa Android ruba rufite uburenganzira bwokuba rwakongera software zarwo muri Android Operating System. Izo software(Porogaramu) ziyongeramo akenshi na kenshi usanga arizo zikoresha umuriro mwinshyi cyane cyaneko zishobora kuba zitwara umuriro mwinshi na nyiri telephone ntabashe kuba yabibona.

Power efficiency
Power efficiency

Akaba ariyo mpamvu ikintu cyambere abakoresha telephone za Android benshi bakora mugihe baguze telephone ya android babanza bagakuramo porogaramu zose badakeneye, ndetse na software zimwe na zimwe ziba zarashyizwemo nuruganda rwakoze iyo telephone kuberako izo porogaramu zishobora kuba zizana ama adds adashira ndetse naza notification zidakenewe, Ibi akaba aribyo umuntu ukoresha iPhone we aba adakwiye kuba yagiraho ikibazo. Rero kuberako Operating ya Android ishobora kuba yakongerwamo andi ma porogaramu (Software) bitewe na company yakoze telephone runaka, kuba waba ufite battery nini ntabwo biba bivuzeko ishobora kuzamaramo umuriro igihe kinini kuberako inganda zikora ama telephone ya android ntabwo ziba zifuza kuba zashyira battery nini muma telephone kuberako battery nini itwara umwanya munini, zifata umwanya utari muto kugira zibashe kuzura kandi zishobora kuba zanateza ibibazo urugero wafata nka Samsung Note 7 akaba ari imwe muma Smartphone yari afite battery nini ku isoko, gusa ibi bikaba byaratumye Galaxy Note 7 yaragiraga ubushyuhe bwinshi ndetse rimwe na rimwe izo telephone battery zazo zikaba zarajyaga ziturika kubera ubushyuhe bwinshi bwaterwaga no kuba battery ari nini muri telephone ifite centimetero 7,9.

Gusa Apple yo ikaba yarakoze uburyo ibikoresho, Operating system na Software zayo zishobora gukora neza zidatwaye umuriro mwinshi.

 

Wakunze ibyo twaganiriyeho uyu munsi wakora share ugasangiza inshuti zawe ndetse nabandi , Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box

 

Reba video Hano:

 

One thought on “[Sobanukirwa]: kubera iki battery za iPhone zikunze kuba arinto cyane?

Leave a Reply to SEO Backlinks Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *