[Sobanukirwa]: Impamvu uruganda rwa Apple rwahagaritse ikorwa rya iPod?

iPod yari kimwe mubicuruzwa bya Apple byamamaye cyane kuberako iPod ubwayo yabashaga kwinjiza angana na 40% byamafaranga uruganda rwa Apple rwabashaga kuba rwakwinjiza. Uruganda rwa Apple kuva rwatangira gushyira hanze iPod yambere mumwaka 2001 rwabashije kuba rwagurisha iPod zirenga milliyoni 400 urumvako uwo mubare Atari muke nagato.

Noneho  ushobora guhita wibaza uti ese nimba iPod zarizikunzwe ni ukubera iki uruganda rwa Apple rwabashije kuba rwahagarika ikorwa rya iPod mu mwaka wa 2022.

Byiza cyane ibi byose byakubitanye namahame yibanze Steve Jobs yagenderagaho avuta ati “Nimba udashobora kuba wakwiteza imbere ubwawe, undi azabikora”. Muyandi magambo uruganda rwa Apple rwarirukeneye gukora ikindi kintu gikomeye gishobora kuba cyasimbura iPod kuberako mugihe barikuba batabikoze andi makompanyi bahanganye yari  kubikora.

If you don’t cannibalize yourself, someone else will
If you don’t cannibalize yourself, someone else will

Kandi akaba aribyo yakoze mugihe yakoraga iPhone.

Steve Jobs mugihe yashiraga hanze iPhone yambere igihe yari kuri stage yamamaje iPhone avugako bashyize hanze iPod nini ifite ifite touchscreen avugako kandi ari iPod nziza baba barigeze bakora. Iyo nteruro yakoresheje icyo gihe niyo yatumye Ubundi buri model ya iPod yaririho muri icyo gihe isa nita agaciro kuberako byagaragaragako iPhone ije guhita isimbura iPod. Buhoro buhoro buri model ya iPod yagiye ihagarikwa mugihe kingana n’imyaka 8.

iPod classic ikaba yarahagaritswe 2014, iPod Shuffle na nano zihagarikwa mu 2017 ndetse na iPod touch yaje guhagarikwa mu 2022.

iPod Shuffle, iPod nano, iPod Classic and iPod Touch
iPod Shuffle, iPod nano, iPod Classic and iPod Touch

Mugihe harihashize imyaka igera kuri 15 iPhone yambere ishyizwe hanze cyangwa ishyizwe kwisoko kurubu igicuruzwa cya iPod kibaba cyaraje kuba cyamirwa nikorwa rya iPhone, ibi aribyo bakunze kuvugako akaruta akandi kakamira akaba aribyo byaje kuba kuri iPod uyumwaka ubwo ikorwa rya iPod ryahagararaga kumugaragaro. Gusa ushobora guhita wibaza uti ese niyihe mpamvu yatumye Apple itagerageje gukomeza kugurisha iPod hamwe na telephone zigendanwa kugirango ikomeze ibona amafaranga menshi, Gusa ibibyose bihita bigusaba gutekereza ikintu bita Potential Profit.

profit potential
profit potential

Urugero : kuberako milliyoni imwe yamadolari birumvikanako ari amafaranga menshi cyane gusa bikaba bitangaje niba ushobora kuba wakoresheje amafaranga angana nibihumbi 999.999.9 . Gusiga idorari rimwe gusa mu nyungu ataba ari ibintu byiza .Apple ikaba yarabonyeko inyungu ziri mugukora iPod arinke cyane ugereranije ninyungu yakuraga mugukora iPhone. Ni ukuvugako uruganda rwa Apple rwabonye inyungu za telephone zirihejuru cyane kuza MP2 player arizo iPod kuberako uretseko iPhone ibasha kuba yakora nkibyo iPod yakoraga hakaniyongeraho kuba yahamagara, kohereza ubutumwa bugufi, gufata amafoto, gusubiza email zakazi , gukoresha murandasi ndetse nibindi . uruganda rwa Apple rero rukaba rwarasanzeko gukomeza gukora iPod rwaba rusa naho rurimo gusesagura.

Kandi ibyo tubonye haruguru iPhone yabashaga kuba yakora bikaba byari ibintu byingenzi cyane abakiriya bari kuba bakwishyura amafaranga menshi kugira bagure igikoresho kibikora byose ahokugira babashe kuba bagura igikoresho gikina umuziki gusa (iPod).

Kuba uruganda rwa Apple rwarabashije guhagarika ikorwa rya iPods ntabwo aruko rutari rushoboye kuba rwacuruza iPhones ndetse na iPods icyarimwe ahubwo uruganda rwa Apple rwabikoze muburyo bwo kubuza umukiriya kuba yagura iPod aho kugura iPhone ni ukuvugako uruganda rwa Apple rwabikoze kugira rube rwakongera umubare wigurwa ryaza iPhone.

Ibikandi bikaba bizatuma uruganda rwa Apple rubona inyungu nyinshu kuruta mbere hose, kugeza ubu nubwo iPods zagurishijwe cyane, ntabwo zabashije kuba zakwinjiriza Apple amafaranga menshi, Kugeza ubwo mu 2007 ubwo iPhone yambere yashyirwaga hanze akaba aribwo inyungu za Apple zazamutse kubera gushyirwa hanze kwa iPhone  ndetse ikaba yaraguzwe ikanakundwa nabantu benshi akaba aribyo byatumye Kompanyi ya Apple iza kumwanya wambere muma kompanyi akize kwisi mu 2016.

Apple become richest company in the word by 2016
Apple become richest company in the word by 2016

Nubwo rero iPods zagize ibihe byiza cyane byari byizako uruganda rwa Apple ruhagarika ikorwa ryazo kandi birashobokako dushobora kuzongera kuzabona nkihagarikwa ryaza iPhone cyangwa ibindi bikoresho uruganda rubasha kuba rwashyira hanze.

Ibi nibyo narimbafitiye kuri uyumunsi nkuko bisanzwe ndashaka kumenya igitekerezo cyawe muri comment box.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *