[Sobanukirwa]: Impamvu aba Hackers bakunda gukoresha Linux Operating System!

Uyumunsi tugiye kurebera hamwe impamvu zitera aba hackers bahitamo gukoresha linux operating system kurusha izindi operating system nka windows nizindi

Linux ni open source operating System ikaba yaraturutse kuri version ishaje nka UNIX.

Uyu munsi nandika iyi nkuru Linux ikaba ihoro ikorwa umunsi kumunsi kandi bitewe nibyiza byinshi igira ugereranyije nadi ma operating system akaba ariyo mpamvu aba hacker bakunze kuyikoresha .Bahitamo gukoresha linux cyane aho gukoresha izindi operating system harimo nka windows cyangwa Mac.

Reka turebere hamwe impamvu abahacker bahitmo gukoresha linux kurusha izindi operating .

 

Ushobora guhita wibaza uti ese niyihe mpamvu  ituma aba hacker bakunze gukoresha linux??

Mbere nambere reka turebere hamwe icyo ijambo hacker rivuga : Hacker ni umuntu winjira muri computer networks (nkuko twabionye muri post zaciyeho icyo computer network bisobanuye) cyangwa akaba yakwinjira muri system ya mudasobwa y’umuntu usanzwe kugira barebe aho ubushobozi bwabo bugeze mukwinjira mubintu by’abandi badafitiye uburenganzira .

Akaba ariyo mpamvu rero buri mu hacker  wese akenera operating system itanga umutekano usesuye kugira babashe kugerageza ubushobozi bwabo cyangwa umuntu ubaha ubwirinzi bukomeye mubikorwa byabo akaba ariyo mpamvu linux ibabera amahitamo yambere.

Uyu munsi rero ama millioni na mamillioni yama code amenshi yanditswe agenewe ama porogaramu ya linux na ma libraries .

Ubu nyembaraga nuburyo ishobora kuba yahindurwamo biytagoranye bikaba aribyo bituma aba hacker bose bayihuriraho.

Aba hacker kandi basobora kuyikoresha ,kuyiga ,ndetse no kuyisobanukirwa neza bivuzengo iyo babonye ahantu hari ujutekan udahagije hano umutekeno mvuga ntabwo ari ujyanye ningabo zirinda ahantu runaka ahubwo numutekeno wibintu bikorerwa kuri murandasi .bagerageza gushaka aho uwo mutekano muke waturutse bakanashakisha uburyo bawukomeza aribyo bita Penetration testing ushobora guhita wibaza uti ese penetration testing niki??nuburyo bwo gukora ubugenzuzi bwa system yamudasobwa ,network ,web application kugirango urebeko hari ahantu umu hacker yanyura kugirango abashe kwigarurira mudasobwa yawe ,web a[[lication nibindi.

Kubera iyo mpamvu rero abantu benshi muri iyi minsi bakaba barimo gushyira linux operationg system muri mudasobwa zabo.

 

Reka turebere hamwe ibyiza byogukoresha linux kurusha uko wakoresha Mac,Windows Operating System

 

1.Open Source

Muriyi minsi iyo ukoze porogram isaba ubumenyi cyangwa guhindura amacode akoze operating system ,amacode ya linux niyo waheraho ukaba wahindura source ziyo operating system bitewe nicyo ushaka kandi nama porogaramu yose akoreshwa muri linux OS(Operating System)nayo aba ari ama open source.

2.Compatibility

Nukuvugako ama Unix packages yose akora no muri version nshya za linux .

Ushobora guhita wibaza uti ese unix packages niki??ni collection ya software tools inashobora kuba yakwemera andi ma format ya ma file .

3.Fast And Easy Installation

Ubwoko bwa linux bwinshi burimo gusohoka muri ino minsi buzana  na user friendly installation no gushyiramo ama program ndetse ama linux Distribution yamenyekanye cyane aza arimo nuburyo bwo gushyiramo andi maporogaramu aba atarakoranywe nizo linux kuba yajyamo muburyo bworoshye.

Kandi linux igihe ifata yaka kikaba ari gito ugereranuje nicyo andi ma operating System afata.

4.Network Friendly

Nkuko twabibonyeko iyi Operating System ari Open Source ikaba ihurirwaho nabantu benshi kuri murandasi ,Ikaba inatanga ama libraries menshi ndetse nama commands ashobora kuba yakoreshwa mugukora network penetration.

Iyi operating System(Linux) ikaba ikora backup ya network muburyo bwihuse kurusha andi ma Operating Systems yose.

5.Stability

Ni Linux Operating System yonyine itazigera igusaba kuzimya mudasobwa yawe kugirango ikomeze gukora neza kandi ikaba ari Operating System idapfa gu Freezing cyangwa kugenda gake bitewe nigihe imaze ikoreshwa .Ushobora Gukoresha iyi Operating System imyaka nimyaka.

6.Multitasking

Linux yakozwe kugirango ikore ibintu byinshi mugihe gito nkurugera nka large printing job

Iba irimo gukora muri background ntabwo ituma akazi irimo gukora kagenda gahoro bivuzeko nakandi kazi gashobora gukorwa bitabangamiye process yabanjije .

7.Full use of Hard Disk

Ni linux yonyine izakomeza gukora neza nubwo hard disk yaba igiye kuzura aribyo bidakunze kubaho kuyandi ma operating systems .

8.Flexibility

Ibintu byingenzi Linux irusha andi ma Operating System nuko ishobora kuba yakoreshwa muma High-Performance Server application ,Desktop Application no muma Embedded System .

9.Low Cost

Nkuko twabibonye mbere tuvuga kuri open Source, LINUX Operating Systems ukaba wayibona ntakiguzi utanze ukoresheje murandasi ndetse namaporogaramu ikoresha nayo uyabona nta kiguzi  ni ukuvugako ntakiguzi bigusaba kugirango ubashe kubona Linux OS ariko siko Linux OS yose aboneka kubuntu hari amoko amwe namwe agurishwa bitewe naba nyiri kuyakora muri ubwo bwoko harimo RedHat .

10.Less Vulnerable

Muruyu minsi ama operating System yose aboneka ukuyemo linux aba afite Vurnerability nyinshi murizo ariko Linux niyo ifite ubwirinzi buhambaye ugereranije nandi ma Operating System (OS) .

Ushobora guhita wibaza uti ese Vurnerability niki??

Vurnerability ugendeye muburyo bwikorana buhanga nigihe mudasobwa yawe idafite ubwirinzi buhagije kuburyo yabasha guhangana n’’ibitero aba hacker bagira kuri iyo mudasobwa.

11. Support For Most Programming Languages

Linux ikaba yemera cyangwa yakira uruhurirane rwama programming language.

Harimo C/C++,Java,PHP,Ruby,Python,Perl  nandi menshi akora neza akoresheje linux Operating System.

12.Mostly, Hacking Tools are written for Linux.

Ama tools yamenyekanye yose akoreshwa muri Hacking nka Metasploit na Nmap aya ma tools akaba afite na version ya windows ni ukuvugako ushobora kuba wayakoresha wifashishije na Windows Operating System ,ariko ubushobozi iba ifite muri window ntaho buba buhuriye n’ubwo wayikoresha wifashishije linux.Linux ifite tools zimwe na zimwe nziza kandi ikaba inagenzura memory muburyo bwiza ugeranije nandi ma Operating System.

13.Privacy is Taken Seriously

Hari amakuru menshi yagiye avugwa kubyerekeye kumutekano muke wa windows 10.
Windows 10 Operating System ubusanzwe ikusanya ama data(nukuvuga ibintu byawe byose ubitse yaba amabanga ndetse nibindi ) ubitse .ariko ntabwo uzigera wumva harumuntu wavuzeko cyangwa harinkuru ivugako Linux ikusanya ama data yawe nibindi byaba bikwerekeyeho akaba ariyo mpamvu aba hacker bahitamo kwikoreshereza linux .
Ni ukuvugako mugihe ukoresha Windows Operating System ugomba kumenyako ibintu byose byibanga ubitse hari abandi babibona muburyo bwibanga.

14. You don’t need Drivers

Linux ntabwo ikenera ama drivers ahubwo yo iba yifitiye ayakoranwe nayo aba ari mucyo bita linux kernel iza muri buri linux installation. Bisobanuyeko udakeneye CDS ukundi kugirango ubashye gushyira ama Drivers muri mudasobwa yawe igihe ukoresha linux.

Ushobora kwibaza uti ese Drivers niki??

Nimba warigeze gushyira Operating System ya windows muri mudasowa yawe ndizerako waba warahuye nikibazo kimwe muri ibi bikurikira:

1.Kuba waramaze gushyira Windows Os muri mudasobwa yawe ariko washaka kureba amashusho yindirimbo cyangwa Video ukabona atagaragara neza bikaba byaragusabye kuba washyira ama drivers ya Graphics drivers kugirango amashusho abashe kugaragara neza.

2.kuba umaze gukora format ukaba utabasha kuba wakoresha Wireless

Nibyinshi bisaba ama drivers muri window kugira ubashe kubikoresha riko siko bimeze kubantu bakoresha Linux. Akaba aa=nariyo mpamvu rero aba hackers bandhi bihitiramo gukoresha Linux .

15.Future Belongs To LINUX

Mubintu byose twabonye haruguru ikintu cyagaragaye cyane nuko ahazaza hama Operating Systems yose hayobowe na Linux Operating .

2 thoughts on “[Sobanukirwa]: Impamvu aba Hackers bakunda gukoresha Linux Operating System!

    1. Yego, Gusa byaterwa n’ubwoko bwa linux urimo gukoresha hari linux zigira GUI nizindi zitagira GUI
      Mugihe urimo gukoresha Linux ifite GUI byashoboka rwose kuba wareberaho Film nkibisanzwe

Leave a Reply to netphantom Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *