Porogaramu 10 nziza zagufasha kumenya uguhamagaye uwariwe

Ushobora kuba uri umwe mu bantu benshi bakunda kuba bahamagarwa n’abantu utazi ukaba wahitamo kureka kuba wabitaba bitewe n’uko udasanzwe udafite n’imero zabo nyumwa mwazahura akakubwirako yaba yarigeze kuba yaguhamagara ntube wamufata, kuri uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe ama porogaramu 10 yagufasha kuba wamenya amazina y’umuntu uguhamagaye.

Aya ma porogaramu rero tugiye kurebera hamwe sukuba yagufasha kumenya amazina y’umuntu uguhamagaye gusa kuberako ashobora kuba ya blocka n’imero runaka , sms ziturutse ahantu ndetse n’ibindi.

Kunwanya wambere turahasanga porogaramu yitwa True Caller

1.True Caller
TrueCaller
TrueCaller

Ni imwe muma porogaramu akunzwe cyane kuba yakoreshwa muguhamagara kwandika message n’ibindi .True caller ikaba yaramuritswe mumwaka 2009 kugira izajye ikoreshwa muma Telephone ya Blackberry gusa uko iminsi yagiye ishira ikaba yaragiye imenyekana cyane haza kuba hakorwa version izajya ijya muri telephone za android aho kugira ijye ikoreshwa gusa muma telephone ya Blackberry.

True caller ikaba ariyo iza kumwanya wambere kuri uru rutonde , Ubu urimo gusoma iyi nkuru true caller ikaba imaze kuba yamanurwa igashyirwa muma telephone ya android angana na million 700 ku isi yose nawe urabonako uwo mubare Atari muke.

Iyi porogaramu hari byinshi yagufasha ukuyeho kuba wahamagara cyangwa kwandika message uyikoresheje ikintu abantu benshi bayikundira ni uko ushobora kuba wamenya amazina y’umuntu ubashije kuguhamagara niyo waba utarabika nimeroye ngo wandikeho amazina.

Iyi porogaramu kandi ishobora kukwerekako bagiye kuguhamagara mbere yuko ubona umuntu uguhamagaye cyangwa nimero y’umuntu uguhamagaye, muri make  ishobora kukwerekako ugiye kuba wahamagarwa.

Yimanure unyuze aha: TrueCaller

Kumwanya wa 2 turahasanga indi porogaramu yitwa Hiya Caller ID and Block

2.Hiya Caller ID and Block
Hiya Caller ID and Block
Hiya Caller ID and Block

Hiya Caller ID And Block iza kumwaya wa 2 muma porogaramu ashobora kuba yagufasha kumenya amazina y’umuntu uguhamagaye ndetse n’andi makuru amwerekeyeho, Hiya igufasha kuba wahitamo nimba ushaka kuba wafata umuntu uguhamagaye cyangwa kubireka, Ishobora kandi kuba yagufasha kuba wablocka nimero runaka, message runaka.  Hiya Caller ID and Block kuri ubu ikaba kuba ari porogaramu imazwe kuba yashyirarwa muma Telephone asaga million 10 kwisi yose.

Hiya caller ID and Block ushobora kuba wayikoresha k’ubuntu ntakiguzi bigusabye.

Yimanure unyuze aha: Hiya Caller ID and Block

Kumwanya wa 3 turahasanga porogaramu yitwa Should I Answer?

3.Should I Answer?
Should I Answer
Should I Answer

Nkuko izina ribivuga, Should I Answer igufasha kuba wamenya amazina ndetse n’amakuru y’umuntu uguhamagaye ugahitamo nimba wamwitaba cyangwase wamwihorera, Ikinti kandi ni uko iyi porogaramu igufasha kuba wamenya imiterere yihamagarwa nimba ari scam,spam cayngwa ari uguhamagarwa bisanzwe.

Ikintu iyi porogarama ya Should I Answer izwiho ni uko ibasha kuba yahagarika calls za nimero itazwi(Hidden Number). Ikindi kandi iyi porogaramu ishobora kuba yakora yatifashishijwe murandasi kandi ukaba wayibona kuri Playstore kubuntu ntakiguzi utanze.

Yimanure unyuze aha: Should I Answer?

Kumwanya wa 4 Turahasanga Porogaramu Yitwa Mr. Number

4.Mr. Number
Mr.Number
Mr.Number

Mr. Number nayo ni imwe muma porogaramu akunzwe cyane kuba yakoreshwa kugira umuntu abashe kuba yamenya amakuru menshi kumuntu umuhamagaye harimo amazina ndetse n’ibindi, Ikindi Mr number ni uko umuntu uyikoresha ashobora kuba yablocka ubutumwa bugufi adashaka n’ibindi.

Mr. Number uyikoresha ashobora kuba yablocka ihamagarwa rivuye k’umuntu runaka, mugihugu, ishobora kuba kandi yareba ukuntu wagiye uhamagarwa mugihe kingana n’ukwezi ikaba yakwereka nimero wagakwiye kublocka.

Mr Number ushobora kuba wayikoresha utishyuye ndetse unishyuye gusa itishyuwe hari ibintu bimwe na bimwe iba itabasha kuba yakora.

Yimanure unyuze aha: Mr. Number

Kumwanya wa 5 turahasanga Porogaramu yitwa ShowCaller

5.ShowCaller
ShowCaller
ShowCaller

ShowCaller ishobora kuba yakwereka umuntu ushaka kuba waguhamagara, kuba yakwereka aho umuntu uguhamagaye aherereye, nkuko trueCaller ibikora.

Iyi porogaramu nayo ishobora kuba yaguha ubushobozi bwokuba wablocka ubutumwa bugufi ndetse ikaba yanagufasha kuba yabika ibiganiro byose wagiriye kuri telephone yawe, gusa kubika ibiganiro bagiranye n’umuntu kuri telephone yawe utamusabye uburenganzira mubihugu bimwe na bimwe bifatwa nkicyaha rero kugira wemeze ubwo buryo bwokuba wabika ibiganiro wagiranye n’abantu kuri telephone uzabanze urebe aho uherereye, unamenyeko kuba wabika ibyo biganiro byemewe muri icyo gihugu. Ikindi wamenya ni uko iyi porogaramu ikoresha umuriro mwinshi ubwo mugihe ugiye kuyikoresha uzamenyeko umuriro nawo uzajya ushira vuba muri telephone yawe.

Yimanure unyuze aha: ShowCaller

Kumwanya wa 6 turahasanga Porogaramu yitwa WhosCall

6.WhosCall
WhosCall
WhoseCall

WhoseCall ni porogaramu imaze kuba yashyirwa muma telephone asaga milliyoni 70, WhoseCall ifite database(Ububiko shingiro)  irimo  milliyari za spam ndetse na calls.

WhoseCall ikaba ishobora kuba yakoreshwa ntamurandasi ihari, gusa iyi porogaramu yo yerekana nimero gusa mugihe umuntu aguhamagaye bikaba bigorana kuba wamenya amakuru y’umuntu uguhamagaye ariho itandukanira nandi ma porogaramu twabonye haruguru. Gusa icyo abantu bayikundira ni uko igaragara. Kugira ube wakoresha izindi feature zisumbuyeho biba bigusaba kubanza kwishyura.

Yimanure unyuze aha: WhoseCall

Kumwanya wa 7 turahasanga porogaramu yitwa CIA

7. CIA
CIA
CIA

CIA Ni porogaramu wasimbuza TrueCaller kuberako ijya gukora kimwe nka TrueCaller kuberako ishobora kuba yagufasha kublocka calls udashaka. Ikaba ifite database irimo nimero zisaga milliyoni 1 za spams.

CIA iyo umuntu ayikoresheja ahamagara companyi (company) runaka agasanga telephone bari kuyivugiraho CIA iha umuntu uyikoresha ubundi buryo yakoresha akaba yahamagara iyo Companyi runaka. Gusa akenshi na kenshi CIA kugira ipfe kuba yamenya nimero yahantu uherereye biragorana akenshi na kenshi akaba ariyi mpamvu idakunzwe kuba yakoreshwa cyane.

Yimanure unyuze aha: CIA

Kumwanya wa 8 turahasanga porogaramu yitwa Sync.ME

 8.Sync.ME
Sync.Me
Sync.Me

Sync.ME ntabwo ituma umenya gusa uguhamagaye ahubwo iza ifite izindi features nyinshi zagufasha. Sync.me igufasha kuba wahuza amafoto ndetse na nimnero z’abantu ubitse muri phone yawe ndetse nimbuga nkoranya mbaga zabo.

Ishobora kuba kandi yagufasha kuba wabika ibiganiro byose wagiriye kuri telephone yawe, ishobora kuba yareba mubutumwe bugufi bwose ufite ikaba yabonamo spams. Kandi ushobora kuba wakwandika nimero muri iyi porogaramu ikaba yaguha imyirondoro yanyiri iyo nimero wanditsemo.

Gusa kuba wahuza nimnero y’umuntu runaka nimbuga nkoranya mbaga akoresha ntabwo ariko burigihe bikunda kuri burimuntu.

Yimanure unyuze aha: Sync.Me

Kumwanya wa 9 Turahasanga porogaramu yitwa CallApp

 9. CallApp
CallApp
CallApp

CallApp igihe cyose uhamagawe na nimero itazwi igerageza kuba yakwereka imyirondoro yanyiri iyo nimero. Ukabasha kumenya nimba uri bwitabe uwo muntu cyangwase uri bumureke mbere yigihe, kandi ikindi ushobora kuba wakoresha iyi CallApp ukaba wablocka nimero runaka kugira itazongera kuba yaguhamagara mugihe kizaza.

CallApp itanga ubushobozi bwokuba wakwemeza video ikaba Ringtone wakwitabiraho umuntu runaka.

Ikindi kandi CallApp nayo ishobora kuba yabika ibiganiro byose ukorera kuri telephone yawe hakiyongeraho kandi hari nuburyo ushobora kuba wabisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa kuba wabika ibyo biganiro rimwe na rimwe ntabwo bijya bikunda.

Yimanure unyuze aha: CallApp

Kumwanya wa 10 turahasanga porogaramu yitwa Caller ID

 10.Caller ID
CallerId
CallerId

Iyi porogaramu ifasha kuba wakora ibintu bisanzwe harimo kuba yablocka ubutumwa bugufi buturutse kuri nimero runaka , calls ziturutse kuri nimero runaka.Ishobora kuba yagufasha mukubika contacts zawe kuri google Drive. Gusa rimwe na rimwe harigihe kuba wablocka calls bitajya bikunda, ndetse kandi nimyirondoro y’umuntu uguhamagaye hari igihe itajya igaragara.

Yimanure unyuze aha:  CallerId

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti ndetse n’abavandimwe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box

One thought on “Porogaramu 10 nziza zagufasha kumenya uguhamagaye uwariwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *