Linux For hacker Part 5: Installing new Software

Murakaza neza basomyi ba ktimez .

Nkuko buri gikoresho cyose cyangwa ama porogaramu yose akoreshwa naba hackers yose akora cyane cyane muri Linux Operating System, muri izi nkuru zuruhererekane tubagezaho nizanyu mew mushaka kuba aba hackers ariko mukaba mudakunze gukoresha Linux.

Ubu tumaze kurebera hamwe uduce tugera kuri tune ubu aka kakaba ari agace kagatanu tugezeho , utarabashije kuba wasoma uduce twabanje ushobora kudusoma uciye kuri aya ma links akurikira.

  1. Linux for hacker part one:
  2. Linux for hacker part two
  3. Linux for hacker part three
  4. Linux for hacker part four

Umaze kuba wasoma utwo duce wahita ukomereza kuri aka gace .

Linux
Linux

Muri utwo duce twambere twarebeye hamwe ama commande amwe namwe akoreshwa muri linux,ariko uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo ushobora kuba washyira muri linux andi ma porogaramu mashya  wakwifashisha murugendo rwawe rwokuba waba umu hacker wifashishije Kali linux.

 

Kali linux
Kali linux

Kali linux ikaba ari linux ikomoka kuri Debian yifashishwa mubijyanye na Hacking,Digital forensics na Penetration testing.

Kumenya inkomoka Operating System runaka biba ari ibyingenzi kuberako buri Linux igira uburyo bwokuba washyiramo ama porogaramu mashya butandukanye nubwindi Linux ibyo kubakoresha cyangwa bazi Linux baziko haruburyo butandukanye bukoreshwa kuba washyira porogaramu nshya muri linux ukoresha.

Mbere yuko dutangira rero byaba byiza ubanje ugasoma uduce twabanje kugirango tubashye kujyana neza.

Hari uburyo bubiri bwokuba washyira porogaramu nshya muri Kali linux.

  1. Ushobora kuba wakoresha uburyo bwa GUI(Graphical user interface)
  2. Hakaba n’ubundi buryo bukunzwe gukoreshwa cyane bwa Command Line Interface ari CLI mumpine.
1.Gukoresha GUI Package Manager

Ubu nibwo buryo bworoshye ushobora kuba wakoresha kugira ubashe gushyira porogaramu nshya muri Kali Linux yawe.

Gusa kugira ubashe kuba wakoresha neza iyi GUI(Graphical User Interface) bigusaba kumanza kuba washyiramo porogaramu yitwa Synaptic

Uburyo wayishyiramo:

Fungura terminal yawe ubundi wandikemo iyi commande ikurikira

 sudo apt install synaptic

install synaptics
install synaptics

Umaze gukora install yiyo package(porogaramu) uzahite ukora search ya Kali Linux ubundi wandikemo synaptic urabona ifoto isa niyi ikurikira ubundi ukandi kuri synaptic.

install synaptic
search synaptic

Numara kuyikandaho hazahita hafunguka Window isa niyi foto ikurikira.

Synaptic
Synaptic

Umaze gufungura Synaptic reba haruguru iburyo bwawe ahanditse search  harafunguka box ubundi wandikemo porogaramu ushaka gushyira muri linux.

Urugero hano turakoresha aircrack-ng.

Searching aircrack-ng
Searching aircrack-ng

Gusa urabona kuri iyi foto iri haruguru aircrack-ng iri installed kugira umenye ko porogaramu ushaka gushyira muri Kali Linux yawe irimo igihe umaze kuwa wayishaka uzabona izina ryayo ibumose mu ibara ry’umweru muri background y’ubururu, iburyo urabona utwo tu box twubururu turi twemejwe.

nibikwerekako iyo porogaramu irimo , aho ubona udusaraba dusa icyatsi nutwerekanako ayo ma porogaramu afite utwo dusaraba Atari muri Kali linux yacu, ushaka kuyashyiramo  kanda kugasaraba kari imbere ya porogaramu ushaka gushyiramo ubundi urebe hejuru ahanditse Apply wemeze ubundi utegereze porogaramu yawe ijyemo nimara kujyamo ahari agasaraba kicyatsi kazahinduka ubururu.

2.Gukoresha CLI(Command Line Interface)

Linux ziri mubwoko bwa Debian ndetse n’Ubuntu kugira ubashe gushyira muri izo Operating System wifashisha Package manager yitwa apt .

Uko ikoreshwa muri rusange  urabisanga kumurongo ukurikira

  • Apt-get install ubundi ugakurikizaho izina rya porogaramu ushaka kumanura cyangwa gushyira muri Linux Yawe

Urugero: sudo apt-get install aircrrack-ng

Noneho reka dufungure terminal yacu ubundi dukoreshe urugero tubonye haruguru.

apt-install-aircrack-ng
apt-install-aircrack-ng

Iyi command icyo ikora ireba muri repositories, yarangiza ikayimarura ikayishyira muri Operating System yacu , Iyo turigukoresha twe ni Kali linux .

 

Ubu nibwo buryo bubiri ushobora gukoresha ukaba Wabasha gushyira porogaramu nshya muri Kali linux yawe.

Wakunze ibyo twanditse wakore share ugasangiza inshuti zawe.

Ufite ikibazo watwandikira kuri forum yacu unyuze aha.

Ufite igitekerezo watwandikira muri comment box.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *