[Leak news]: Byinshi wamenya kuri Samsung Galaxy Z-Fold4

Muraho bakunzi ba ktimez, Nimba urimo usoma iyi nkuru kandi ukaba ukunda ibikorwa cyangwa ibicuruzwa uruganda rwa Samsung rukora kuri uyu munsi ngufitetiye amakuru ya Samsung Galaxy Z Fold4 akaba ari imwe muma telephone ashobora kuba yakwihina azasohoka muri uyu mwaka.

Amakuru yambere tukaba twayakuye kuri tweeter ya Ice Universe akaba ari umwe mubantu bakunze gushyira amakuru hanze yibikoresho by’ikorana buhanga bizasohoka mbere yuko bigera hanze.

Ice Universe
Ice Universe

Ice universe avugako Samsung Galaxy Z-Fold4 izaza ifite uburyo bushya bita “Swipe for Split Screen” akaba ari uburyo ushobora kuba wapyonta kuri screen ya telephone yawe ujyana haruguru kugirango screen yawe ibashe kuba yakwicamo ibice bibiri. Iki gihe bikaba byagufasha mugihe ushatse kuba wakora ibintu bitandukanye icyarimwe wifashishije telephone yawe, ibyo byose ukaba wabikora bitagusabye kuba wafunga ibyo wakoraga hamwe kugirango ubashe kuba wakora ibindi.

Ice Universe kandi akaba yarongeye kwandika tweet ivugako Samsung Galaxy Z-Fold4 izajya hanze iri muri amwe muma folding phone ataremereye cyane kuberako ishobora kuzajya hanze ipima ama garama agera kuri 254 gusa.

The Galaxy Z Fold4 will be the lightest Fold phone
The Galaxy Z Fold4 will be the lightest Fold phone

Tuvuye kuri Ice Universe tukaba twabonye amakuru yavuye kuri Sam Mobile aho yavuzeko Samsung Galaxy Z-Fold4 ishobora kuzasohoka ifite ububiko bunini kurusha ubwayibanjirije ariyo Samsung Galaxy Z-Fold3 aya akaba ari amakuru bahawe n’umuntu wimbere ukora muruganda rwa Samsung.Amakuru ava kuri Sam Mobile avugako Samsung Galaxy Z-Fold4 izashyirwa hanze Umuntu afite uburyo bwokuba yahitamo Samsung Galaxy Z-Fold4 ifite ububiko bwa 1TB , ifite ububiko bwa 521GB ndetse nifite ububiko bwa 256GB. Gusa Bavugako Samsung Galaxy Z-Fold-4 ishobora kuzasohoka itajyamo Micro-SD(memory Card), bakaba banavugako igiciro cya Samsung Galaxy Z-Fold4 gishobora kuziyongera bitewe nokuba ububiko bwariyongereye.

Dukomeje Turagera kumugabo witwa Yogesh Brar akaba yaranditse kurukuta rwe rwa twitter ibintu byose byingenzi Samsung Galaxy Z-Fold 4 izaba ifite.

Yogesh Brar on Samsung Galaxy Z Fold4
Yogesh Brar on Samsung Galaxy Z Fold4

Yanditse kurukuta rwe rwa Twitter avugako Z-fold4 ishobora kuzaba ifite inner display ya 120Hz ikoresha technology ya Amoled screen ikazaba ifite ingano ya 7.6 inch(19.304 cm).

Display yinyuma (Outer Display) nayo ikazaba ikoresha technology nkiyo izaba ikoresha kuri Inner Display ariko yo ikazaba ifiteingano ingana na 6.2 inch, Kandi Samsung Galaxy Z-Fold4 ikazajyahanze ifite RAM ya 12GB cyangwa 16GB ni ukuvugako hano ushobora kuzaba ufite uburyo bwoguhitamo Samsung Galaxy Z-fold4 ifite RAM ya 12GB cyangwa ifite RAM ya 16GB ndetse avugako kandi Samsung Galaxy Z-Fold 4 ishobora kuzashyirwa hanze ifite ububiko bungana na Gigabytes 256 ndetse na 512 GB.

Rero nugutegereza tukarebako amakuru ya Sam Mobile ariyo kuberako yaje gukomeza yandikako Samsung Galaxy  Z-fold 4 camera yayo yinyuma (Main Camera) izaba ifite megapixels zigera kuri 50, Megapixels 12 za ultrawide ndetse na Megapixels 12 za telephoto.

Sam Mobile yakomeje avugako kandi Samsung Galaxy Z-Fold 4 selfie camera yayo izaba ifite Megapixels 10 ndetse ikazabe ifite batter ya 4400 milliamps kandi ikazaba ifite nuburyo bwa fast charging.

Kugira rero tubashe kuba twamenyako ayo makuru ariyo neza twabashije kuba twareba kuri geekbench5 akaba ari urubuga rubasha kuba rwakwerekana ubushobozi telephone runaka iba ifite hakurikijwe ubwoko bwa processor ibasha gukoresha rero kuri uru rubuga bigaragarako Samsung ikoresha Processor cyangwa chip ya Snapdragon 8 gen 1 .

Samsung galaxy Z-fold4 ikoresha core imwe ya processor ikaba yaraje kuba yagira amanita agera kuri 1351 hanyuma Samsung Galaxy Z-fold 4 ikoresha core nyinshi yo ibasha kuba yagira amanita 3808.

samsung Geekbench5
samsung Geekbench5

Ikindi kandi ni uko iyi Model ikoresha RAM ya 12 GB rero ibi bikaba bigaragazako  ifite amanota meza. Gusa tukaba tutabasha kuba twayigereranya na namanota andi ma telephone Samsung ikora za S-Series, kuko geekbench 5 yakuyemo ayo matelephone yomuri ubwo bwoko.

Noneho dukurikije tweet ya John Prosser yavuzeko Samsung Galaxy Z-Fold 4 ishobora kuba izashyirwa hanze ku itariki ya 26 zukwezi kwa Kanama.

John Prosser
John Prosser

Gusa kuba wayitumiza mbere itarashyirwa hanze byo bikaba bizatangira ku itariki ya 10 Kanama ikindi kandi mugihe iyi Samsung Galaxy Z-fold 4 izaba ishyirwa hanze izabasha kumurikwa iri mumabara atandukanye, harimo phantom black , ibara ry’icyatsi ndetse na beige.

Rero kubantu bategereje kuba bakwigurira Samsung galaxy Z-Fold 4 tugiye kurebera hamwe Design, Specs ndetse nibiciro iyi telephone izasohoka ihagaze

Full Specs , Design and Expected Pricing
Full design specs and price
Full design specs and price
  • Main Display:  7.6 Dynamic Amoled Display 120Hz
  • External Cover Display:  6.2 Dynamic Amoled Display 120Hz
  • Ultra Thin Glass:  60 Micrometer UTG
  • Punch Hole Selfie Camera
  • Primary Camera:  108 Megapixels
  • Ultra Wide Camera:  12Megapixels
  • Rear Camera:  12Megapixels
  • RAM: 12GB DDR5X
  • Storage: 256GB – 512GB
  • Battery: 4,400 mAh 45W Fast Charge
  • Operating System: OneUI 4.1 (Android 12)
  • Price: $1,800
Reba Video Ya Samsung Galaxy Z-Fold 4 Hano:

2 thoughts on “[Leak news]: Byinshi wamenya kuri Samsung Galaxy Z-Fold4

Leave a Reply to Chukutheboy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *