[Leak News]: Byinshi wamenya kuri Samsung Galaxy S23 izasohoka umwaka Utaha wa 2023

Mwongeye kwirirwa basomyi ba ktimez uyumunsi tugiye kurebera hamwe bimwe mubizaba bigize Samsung Galaxy S23 izasohoka umwaka utaha (2023).

Muri iyi nkuru yuyumunsi tugiye kurebera hamwe byinshi wamenya bizaranga Samsung Galaxy S23 izajya hanze mu mwaka wa 2023.

Amakuru yambere yuyu munsi , Turayakesha tweet Alvin yashyize hanze muminsi ishize yerekana uburyo uruganda rwa Samasung ruzashyira hanze model ya Samsung Galaxy S23. Ndetse ningano ya telephone zizajya hanze muri icyo gihe.

Alvin Sondesix
Alvin Sondesix

Nkuko ubizi ibicuruzwa bijyanye n’ikoranabuhanga byagiye bigabanuka kwisoko muri uyu mwaka bitewe nibura rya chips, bikaba byaranatumwe Samsung ifata chips yari gukoresha muri telephone za Samsung Galaxy S22 Fe(Fan Edition) ikaza kuba yazishyira muri Samsung S22 Ultra.

Noneho muri iki gihe uruganda rwa Samsung rurateganya kuzashyira hanze Samsung Galaxy muri ubu buryo bukurikira.

Samsung Galaxy S23 :Samsung irateganya kuzashyira hanze telephone zigera kuri miliyoni 8.5.

Samsung Galaxy S23+ :Samsung irateganya kuzashyira hanze telephone zigera kuri miliyoni 6.5

Samsung Galaxy S23 Ultra :Samsung irateganya kuzashyira hanze telephone zigera kuri miliyoni 13

Samsung Galaxy S23 Fe:Samsung irateganya kuzashyira hanze telephone zigera kuri miliyoni 3 gusa.

Iki akaba ari ikimenyetso cyiza gitanga icyizereko hatazabaho ikibazo cyibura rya telephone kuberako muri kiriya gihe biragaragarako umuntu wese uzaba ashaka Samsung Galaxy S23 agomba kuzayibona.Ikindi nkuko byatangajwe na CEO wa Qualcomm Cristiano Amon mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru akaba yaremejeko bishobokako telephone za Samsung Galaxy S23 zishobora kuzakoresha chip ya QUALCOMM Snapdragon 8Gen.

Tuvuye kubyerekeye uburyo Samsung Galaxy S23 zizashyirwa hanze  reka dukomereze aha , Ushobora kuba  uri umu photographer cyangwa ukaba ukunda gufata amafoto Samsung Galaxy S23 nayo biragaragarako ari telephone izaba ifite camera nziza izagufasha kuba wakwifatira amafoto meza cyane bitewe na Periscope camera izaba ifite.

periscope camera
periscope camera

Kuberako Samsung Galaxy S23 ultra izakomeza kugumana Periscope camera akaba ari camera yaje kuba yagaragarano kuri Samsung Galaxy S22. Gusa ntabwo biramenyekana neza nimba izakomeza  gukoresha sensor imeze nkiyo Samsung galaxy S22 ikoresha, gusa birashobokako hari ibyo bashobora kuzongeramo kugira izabashe kuba yatandukana na sensor iri muri S22. Bashobora kuzashyiramo lens nshya cyangwa bakaba bakwagura aperture kugira izabashe kuba yafata urumuri rwinshyi.

Hari andi makuru dukesha umusesenguzi wizewe uzwi  kwizina rya Ice Universe  aho  yanditse kurubuga rwa twitter avugako Samsung Galaxy S23 Ultra ishobora kuzakoresha Sensor nshya ifite megapixels 200 yomubwoko bwa HP-2. Akaba yemezako bishobora kuzaba  aribyo ijana 100%.

Ice Universe S23
Ice Universe S23

Ibi bivuzeko byanze bikunze bishobora kuba ari ukuri gusa kuri ubu ntabwo biramenyekanako Samsung Galaxy S23 Ultra izaba ifite sensor ya 200 Megapixels na 0.6 Micrometer Pixels. Gusa dukurikije uko bivugwa nabasesenguzi biragaragarako Samsung Galaxy S23 izaba ari telephone izajya ifata amafoto ndetse na video nziza cyane.

Gusa tugendeye kuko Samsung Galaxy Izaba igaragara ntakintu kirashyirwa hanze ariko ugendeye kuri Samsung Series ziherutse kujya hanze arizo S22 ndetse nuko isoko rya telephone rihagaze muri iyiminsi ushobora kubonako ntampinduka nyinshi cyane zizabaho kuri Samsung Galaxy S23, Bashobora kuzarekeraho design yayo ariko bakaba bakongera display bakaba banagabanye bezels nutundi duke.

Izo mpinduka zose zizabaho  zizaba ziherekejwe na Camera Nziza ndetse na chip ya Snapdragon 8Gen ntagushidikanya biragaragarako Samsung Galaxy S23 azaba ari telephone imeze neza.

 

Noneho kubashaka kumenya byinshi kuri Samsung Galaxy S23 izasohoka umwaka utaha tugiye kureba Specs, Design na Expected Pricing(Igiciro Izaba ihagaze)

Samsung Galaxy S23
Samsung Galaxy S23
Samsung Galaxy S23
  • Display: 6.1 Inch Dynamic Amoled Display
  • Resolution: 1080×2340 120Hz Refresh Rate
  • Camera: 12 Megapixels Punch hole Selfie
  • Rear Camera: Triple Camera (50 Megapixel for Wide, 12Megapixels for Ultrawide, and 10 Megapixel for Telephoto Camera)
  • Processor: Snapdragon 8 Gen 2 (Some regions will get Exynos 2300)
  • RAM: 8GB
  • Storage: 126GB/256 No micro SD support
  • Battery: 3,700 mah 25w Fast Charging (Wireless and Reverse Wireless)
  • WI-FI: 6e
  • Bluetooth: 5.2 Version
  • Operating System: One UI 5.0 / Android 13
  • Price: $899
Samsung Galaxy S23+
Samsung Galaxy S23 plus
Samsung Galaxy S23 plus
  • Display: 6.6 Inch Dynamic Amoled Display
  • Resolution: 1080×2340 120Hz Refresh Rate
  • Camera: 12 Megapixels Punch hole Selfie
  • Rear Camera: Triple Camera (50 Megapixel for Wide, 12Megapixels for Ultrawide, and 10 Megapixel for 3x Telephoto  Camera)
  • Processor: Snapdragon 8 Gen 2 (Some regions will get Exynos 2300)
  • RAM: 8GB
  • Storage: 126GB/256 with micro SD support
  • Battery: 4,500 mah 25w Fast Charging (Wireless and Reverse Wireless)
  • WI-FI: 6e
  • Bluetooth: 5.2 Version
  • Operating System: One UI 5.0 / Android 13
  • Price: $1.099
Samsung Galaxy S23 Ultra
Samsung Galaxy S23 Ultra
Samsung Galaxy S23 Ultra
  • Display: 6.8 Inch Dynamic Amoled Display
  • Resolution: 1440×3080 120Hz Refresh Rate
  • Camera: 40 Megapixels Punch hole Selfie
  • Rear Camera: Triple Camera (50 Megapixel for Wide, 12Megapixels for Ultrawide, and 10 Megapixel for 3x Telephoto  Camera)
  • Processor: Snapdragon 8 Gen 2 (Some regions will get Exynos 2300)
  • RAM: 8GB or 12GB
  • Storage: 126GB/256/1TB with micro SD support
  • Battery: 5000 mah 25w Fast Charging (Wireless and Reverse Wireless)
  • WI-FI: 6e
  • Bluetooth: 5.2 Version
  • Operating System: One UI 5.0 / Android 13
  • Price: $1.300

Dukurikije ibi byose tubonye haruguru biragaragarako Samsung Galaxy S23 azaba ari telephone nziza gusa kubantu bafite nka Samsung Galaxy S22 cyangwa S21 kugura S23 ntabwo waba ari umushinga wizwe neza kuberako ntakintu gihebuje kizaba cyongerewe kuri Samsung Galaxy S23.

 

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti n’abavandimwe.

Nkibisanzwe ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box .

One thought on “[Leak News]: Byinshi wamenya kuri Samsung Galaxy S23 izasohoka umwaka Utaha wa 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *