[Leak news]: Amakuru Atari meza kuri iPhone 14

Muraho basomyi ba Ktimez uyumunsi tubafitiye amakuru Atari meza kuri Apple iPhone 14  gusa tunabafitiye nandi makuru meza kuri iyi telephone izashyirwa hanze muminsi iza.

Inkuru yambere bamwe murimwe mushobora kuba mwarabonye iyamamazwa rya iPhone 13 kuri television zanyu cyangwa kumbuga nkoranya mbaga, Ibi byose rero uruganda rwa Apple rukaba rurimo kubikora kugirango rubashe kuba rwagurisha iPhone 13 rufite mububiko mbere yuko rushyira hanze model nshya ya iPhone 14.

Kubantu bose bashaka kuba bagura iPhone 13 ubungubu, twabagira inama yo kuba bategereza iPhone 14 akaba ariyo mwabasha kuba mwagura. Kuberako uruganda rwa Apple ntabwo rukunze kuba rwagabanya ibiciro kuri model za iPhone zarwo zishaje ariko rimwe na rimwe ushobora kuba wabona iyo model waba wifuza kugiciro cyiza kubandi bacuruzi cyangwa undi muntu mugihe badashaka kuba batunga model ishaje cyanwa yumwaka washize. Andi makuru dufite ni uko hashyizwe hanze raporo nshya ivugako Apple iPhone 15 ishobora kuzashyirwa hanze ifite camera ya Periscope Zoom ndetse na USB type-c . gusa ibibyose kano kanya ntabwo twapfa kubyizera kuberako ibi byaribyavuzweko bishobora kuzazana na iPhone 14 Series, gusa ntibyigeze biba gusa bitewe nuko hari itegeko E.U ryashyizeho rivugako buri smartphone nshya yose igomba kuba ifite USB type-c birashobokako iPhone 15 ishobora kuzashyirwa hanze iyifite.

Hari andi makuru avugako kandi Apple iteganya kuba izagira abantu benshi bashaka kuba bagura iPhone 14 series ugereranije numwaka  ushize, gusa kuri ubu Apple ikaba yaratangiye kuba yakora umubare  muke wa iPhone 14 series , raporo ikaba ivugako umubare munini wa iPhone 14 uzatangira gukorwa mukwezi kwa Kanama.

Mugihe Apple irmo ikora ibishoboka byose kugirango  ibashe kuba yakore telephone nyinshi  biragaragarako nimba ushaka iPhone 14 mugihe izaba ishyirwa hanze nakugira inama yokuba uyitumiza vuba hakiri kare.

Igishushanyo cya iPhone 14 Pro-Max cyashyizwe hanze
iPhone 14 Pro-max
iPhone 14 Pro-max

Iki akaba ari igishushanyo cya iPhone 14 Pro-Max cyashyizwe hanze bikaba bigaragaza ko iPhone 14 Pro max izaba ifite umubyimba munini ndetse ko ishobora kuzaba iruta iPhone 13.

iPhone 14 pro-max izaba ifite milimetero 78,78 zubugari ikaba yariyongereye ugereranije na iPhone 13 ifite milimetero 78,1,Noneho ukurikije umubyimba iPhone 14 pro max izaba ifite milimetero 7,85 udashyizemo umwanya waho kamera ziherereye, bitandukanye na iPhone 14 pro max yo yarifite umubyimba wa milimetero 7,65 nayo udashyizemo umwanya waza camera.

Uko tugenda twegereza umunsi wimurikwa cyangwa ishyirwa hanze rya Iphone 14 ibi bishushanyo bishyirwa hanze bikunda kuba ari ukuri , bikaba arinabyo bituma abantu bamwe nabamwe bakora ibijya gusa na iPhone 14 izashyirwa hanze bifashishije ibyo bishushanyo.

Dummy model of iPhone 14 Series
dummy model of iphone 14
dummy model of iphone 14

Gusa kandi bitewe nibishushanyo bigenda bishyirwa hanze inganda zikora cover(cases) za smartphone nazo zifashishije kiriya gishushanyo ndetse nandi makuru kugirango zibashe kuba zakora ama cover ya iPhone 14 hakiri kare. Ndetse no kuri ubu haje kugaragara cover za pilate za iPhone 14 mubushinwa.

Cover za pilate za iPhone 14 
majin bu fake iphone 14 cases
majin bu fake iphone 14 cases

Majin Bu yanditse kuri twitter ye kugirango yerekane zimwe muri cover za pilate za iPhone 14, ubu izi cover zikaba zibona mugihugu cy’ubushinwa.

Amakuru Atari meza kubategereje iPhone 14 Pro Max.

Dufite amakuru Atari meza kubategereje iPhone 14 Pro-max nshya kuberako igiye kuzasimbura mini uyu mwaka iPhone 14 pro max izaba ari telephone nini gusa ifite specs zisanzwe.

Hakaba hari nandi makuru avugako iPhone 14 pro max ishobora kuzatindaho gato kuberako iPhone 14 pro max ngo ishobora kuzashyirwa hanze nyuma yuko izindi iPhone 14 zashyizwe hanze. Nimba utegereje iPhone 14 Pro max hari amahirwe menshi yuko ushobora kuzategereza ho gato.

Pengstore Tweet ivuga kubiciro bishya bya iPhone 14 Series
pengstore iPhone 14 series price
pengstore iPhone 14 series price

PengStore yanditse ibiciro bya iPhone 14 kandi barerekana kwiyongera gake nkuko byari byitezwe. Twet ivuga ko:

  • iPhone 14 igiye kuba $799
  • iPhone 14 Max igiye kuba $ 899
  • iPhone 14 Pro igiye kuba $1099
  • iPhone 14 Pro Max igiye kuba $1199

Amakuru yari yarari hanze muminshi ishize yavugagako Apple ishobora kuzongeraho ama dollari 100 kubiciro byaribisanzwe. Gusa ibi ntabwo twahita tubyemeza reka dutegereze igiciro cyanyacyo uruganda rwa Apple ruzashyira hanze. Gusa muri rusange iPhone 14 irasa neza uretseko ntaho izaba itandukaniye na iPhone 13.Nkabantu musanzwe mufite iPhone 13 mubyukuri ntabwo wagakwiye kuba wakora upgrade ngo ugure iPhone 14, ariko kubantu bafite model imaze igihe cyangwa abakunda kugira phone ifite technology nshya byaba aribyiza kuba wakwigurira iyi Apple iPhone 14.

Nkibisanzwe twifuza kumenya  ibitekerezo byawe mumasanduku y’ibitekerezo

Urashobora kureba amashusho ya concept  ya Apple  iPhone 14 hano :

One thought on “[Leak news]: Amakuru Atari meza kuri iPhone 14

Leave a Reply to rent a jeep dubai Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *