Impamvu Apple yakoze icyatsi cya Apple iPhone 13 na 13 Pro ?

Uruganda rwa Apple ruherutse gushyira hanze iPhone 13 na Apple iPhone 13 pro ifite  ibara ryicyatsi kibisi ese ni ukubera iki yaba yaraje gushyira hanze cyangwa kumurika iyo telephone ifite iryo bara nyuma y’amezi atandatu ishyize hanze andi ma telephone yomubwoko bwa iPhone 13 afite andi mabara.

Mugihe abantu benshi bakunze uko isa, Bakaba Barabajwe kandi nuko Apple itigeze ishyira hanze iryo bara mugihe yamurikaga cyangwa yashyiraga hanze telephone za Apple iPhone ubu Apple ikaba yaraje gushyira hanze iPhone mugihe abantu benshi baribaramaze kugura andi ma iPhone 13 afite andi mabara.

Green Apple iPhone 13
Green Apple iPhone 13

Ushobora guhita wibaza iki kibazo gikurikira ! uti

Ese ni ukubera iki  Apple yategereje igihe kigera  kumezi atandatu kugirango ibone gushyira hanze  iPhone13 ifite ibara risa  n’icyatsi?

Ukurikije gahunda ya Apple yo gushyira model za iPhone nshya.

Buri generation nshya ya iPhone Ubundi itangazwa cyangwa ishyirwa hanze mukwezi kwa Nzeri buri mwaka,Iri shyirwa hanze cyangwa imenyekanisha rya iPhone nshya rituma abantu benshi bashaka kuba bakwigurira iPhone zamuritse muri icyo ghe ari nako bituma habaho kugurwa kwizo iPhone ziba zashyizwe hanze muri icyo gihe arinako byongera umutungo w’uruganda rwa Apple.

Apple Timeline schedule for new iPhone models
Apple Timeline schedule for new iPhone models

Nkuko bisanzwe bizwi  iPhone akaba aricyo gicuruzwa uruganda rwa Apple rukora gikunzwe cyane kandi akaba ari nayo model yinjiriza uruganda rwa Apple agatubutse. Mubyukuri buri gihembwe cya mbere cya buri mwaka wingengo yimari kuva mu Kwakira kugeza mu Kuboza iki nicyo gihe uruganda rwa Apple rw’unguka cyange kuberako abantu benshi baba bashaka kugura ibikoresho byikoranabuhanga mubihe byo gusoza umwaka. Bikanaterwa nuko muri icyo gihe aba anaribwo uruganda rwa Apple ruba rwashyize hanze model nshya ya iPhone.

Iyi photo ikurikira irakwereka amafaranga uruganda rwa Apple rubasha kwinjiza mugihembwe cyambere urabonako uko imyaka igenda ishira ari nako amafaranga uruganda rwa Apple rugenda rwinjiza agenda yiyongera mugihembwe cyambere  ugereranije nigihembwe cya gatatu ibibyose bigerwaho bitewe nuko abantu benshi babasha kuba bagura iPhone nyinshi cyane mugihembwe cyambere.

Apple revenue in the first Quarter
Apple revenue in the first Quarter

Mugihe iki ari ikintu cyiza ku ruganda rwa Apple. Bigaragarako abantu benshi cyangwa abakiriya ba Apple babasha kuba bagura telephone zigezweho cyangwa isohotse akokanya ni ukuvuga abakiriya bimena ba Apple baba bashaka kuba bagura telephone yasohotse muri icyo gihe (Igihembwe cya mbere) ibi akaba arinabyo bituma uruganda rwa Apple rushobora kuba rwakwinjiza akayabo muri icyo gihembwe. Reka rero turebe impamvu Apple yaba ibasha gushyira indi telephone imeze nkizo yashyize hanze mugihembwe cyambere gusa ikaza kuyishyira hanze mugihembwe cyagatatu ibi Apple ibikora kugirango ibashe kuba yaziba icyuho cyuko itabasha kuba yabona amafaranga menshi muri icyo gihe.

Ntabwo ari impanuka kuba uruganda rwa Apple rwarashyize hanze iPhone 13 ifite ibara ryicyatsi mugihe hashize ibyumweru bisaga bitatu kugihembwe cyagatatu ibi bikaba byarakozwe kugirango hakomezwe hagurwe izo telephone arinako bikuraho icyuho cyuko urwo ruganda rukunze guhura nacyo mugihembwe cya gatatu.

Apple iPhone SE 2016
Apple iPhone SE 2016

Gusa aya mayeri yokugurisha yahozeho , Mu mwaka wa 2016 Apple yaje kuba yasohora telephone ya iPhone SE yumwimerere mbere yuko tugera mugihembwe cya gatatu bikaba arinako baje kubigenza mu mwaka wa 2017 akaba aribwo baje gushyira hanze iPhone SE ifite ibara ryumutuku, Mu mwaka wa 2020 uruganda rwa Apple nabwo yje gushyira hanze iPhone SE Second generation ndetse no mu mwaka wa 2021 Ikaba yaraje gushyira hanze iPhone SE ifite ibara rya Purple nabwo mugihembwe cya gatatu.

Uruganda rwa Apple yashoboraga kuba yasohora ayo ma telephone afite ayo mabara adasanzwe mugihe imurika iPhone nshya ikabasha kuba yaha abaguzi bayo amahirwe yoguhitamo iPhone ifite amabara bakunze aho kugirango bazicuze nyuma y’amezi atandatu ashize ariko ibi byose uruganda rwa Apple rubikora kubwinyungu zarwo akaba ariyo mpamvu urwo ruganda rubasha gukoresha ayo mayeri.

Ikindi kandi waba uzi cyangwa utari uzi ni uko ushobora kuba ufite iPhone 12 ukaba wayijyana bakaba baguhindurira bakaguha nka iPhone 13 ifite ibara ushaka ubu ushobora kuba watunga iPhone 13 ifite ibara ryicyatsi ariko mugihe ufite iPhone 13 ifite ibara ryumukara kandi ushaka ifite ibara ryicatsi uruganda rwa Apple ntamahirwe rushobora kuguha kuberako rutajya rugurana iPhone zomubwoko bumwe.

 

Byaribyo uyumunsi wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza incuti zawe, cyangwa ufite ikibazo watwandikira muri comment box

 

2 thoughts on “Impamvu Apple yakoze icyatsi cya Apple iPhone 13 na 13 Pro ?

Leave a Reply to Kaliisa John Bosco Baifa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *