Imbuga 10 zasuwe kurusha izindi mu mwaka wa 2021

Mw’isi yanone murandasi  yaje kuba ikintu gikenerwa m’ubuzima bw’aburimunsi . Muguhera mukuba umuntu ashaka kumenya amakuru y’ibanze kugeza kuri bamwe bayikoresha mu mishinga yabo itandukanye , Kuyikoresha k’umbuga nkoranyambaga cyangwa mu guhuza abakundanye ibyobyose bikaba bitagerwa hatifashishijwe murandasi. Nonese mugihe turimo kuvuga kuri murandasi nigute twakwibagirwa website zidufasha kuba twagera kuri ibyobyose.

Uyumunsi  tukaba tugiye kurebera hamwe imbuga 10 zasuwe cyane kurusha izindi kw’isi muri uyu mwaka wa 2021.

Tuvuze kubyerekeye umubare wimbuga ziri active kuri murandasi kwisi zingana na milliyaridi 1.7 ,kandi uyu mubare ukomeza kugenda wiyongera uko bukeye nuko bwije, ariko muri  izo mbuga ziri kuri murandasi zose siko zose tuzimenya ahubwo tumenya zimwe na zimwe twifashisha mubuzima bwa burimunsi  imbuga tugiye kurebera hamwe uy’umunsi  nizo z’ibigugu burimuntu ukoresha murandasi yifashisha kugira abashe kubona icyo ashaka kuri murandasi m’ubuzima  bwaburimunsi.

Reka Turebe imbuga 1.0 zasuwe cyane muri uyu mwaka wa 2021

1. Google

Ntagitangaza kuba Google yaza k’umwanya wambere muma website yasuwe kurusha andi kwisi, kurusha izindi mbuga zose ziri kwisi. Google ni search Engine ni ukuvugako burikintu cyose washaka kumenya wacyandika cyangwa wakibaza Google ikaba yabasha kuguha ibisubizo byinshi byerekeye cyangwa bisa nibyo wabashije kuyibaza. Google ntabwo ari website gusa ahubwo ni ishakiro ryaburikimwe kuri murandasi bishatse kuvugako mugihe ushaka kumenya ikintu runaka ntagutinzamo uhita ubaza google.

Abahanga bemezako ugenekereje Google ishakishwaho ibintu bijya kungana na milliyardi 1 k’umunsi ngaho kuba niminsi 356 igize umwaka urebe milliyard y’ibintu bibashwa kubazwa hifashishijwe urubuga rwa google.

Google ntabwo ikora nka search Engine gusa ahubwo itanga nizindi service harimo nka google calender, Google docs , Google Drive nibindi.

Kumwanya wakabiri turahasanga Youtube

2. Youtube

Youtube abantu benshi baziko ari Ahantu ushobora gusanga ibintu byose bijyanye n’imyidagaduro gusa ariko Youtube kuri bamwe yaje kuba Ahantu bakura ubumenyi  butandukanye.

Muri uyu mwaka byagaragayeko videos zirebwa kuri Youtube k’umunsi umwe zigera kuri  Milliyardi 5 . Kandi youtube ikaba inasurwa n’abantu bangana na milliyoni 30 kumunsi .

Videos zifite amasaha n’amasaha zibasha kuba zaba uploaded kuri server za Youtube buri munota.

Youtube ibona abantu benshi bayisura kuberako video zose ziba kuri youtube uzireba ntakiguzi utanze . Kandi Bavugako Server za Youtube zishobora kuba zibitse milliyoni 800 zirenga za videos.

Ikindi wagakwiye kumenya nuko Youtube nayo ari  product ya Google.

3. Facebook

Facebook ikaba yaje k’umwanya wa gatatu nka rumwe mumbuga nkoranyambaga ruyoboye izindi kuri uru rutonde , Facebook ikaba ifite abantu bayikoresha bangana na milliyardi 2.78 mugihe cy’ukwezi gusa . Ibyobyose ibigeraho kubera uburyoki yoroshya uburyo bwokuyikoresha . Ikaba yarinjiye mubuzima bwacu inoroshya uburyo bwiguhanahana amakuru .

Kumwanya wakane turahasanga Twitter

4.Twitter

Twitter nayo ni imwe mumbuga nkoranyambaga zikunzwe gukoreshwa n’abantu kugirango babashe kuba batanga ibitekerezo byabo mu magambo make kuberako kuri twitter ntabwo ushobora gutambutsaho ubutumwa burengeje inyuguti 280.

Ariko ntibyayibujije gukundwa na rubanda nyamwinshi kuberako ikunzwe gukoreshwa nibinyamakuru by’ikoranabuhanga , abanya politike ndetse n’abandi bashaka kugeza amakuru kubabakurikira. Ibi akaba aribyo byatumye Twitter ibona abantu bayisura benshi uyumwaka kurusha indi myaka yabanje.

Kumwanya wagatanu turahasanga Instagram

5. Instagram

Instagram muri uymwaka yaje kuza kumwanya wa 5 ikaba iri muri amwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane muri uy’umwaka ikaba nayo ari product ya Facebook ikaba ituma abantu bayikoresha bashobora kuba ba posting amafoto, videos bafashe basohotse cyangwa bafatiye mubirori runaka.

Uru rubuga rwamuritswe mumwaka 2010 muri uwo mwaka mugihe kingana n’amezi 2 ikaba yarabashije kugira abantu bayikoresha bangana na milliyoni 1. Ariko ubu ikaba imaze kugira abantu bayikoresha barenga milliyaridi 2 ku isi yose bashobora kuba bayikoresha rimwe mugihe kingana n’ukwezi. Muri uyumwaka wa 2021 byagaragayeko abantu basaga milliyoni 500 bashyira ikintu kuri stories zabo mughihe kingana n’umunsi umwe. Instagram ikaba yaraje kumwanya wa 4 muma application yamanuwe m’umwakwa 2010 – 2019, Ikaba inaboneka mundimi zigera kuri 32.

6.Baidu

Nkuko twabibonye Google niyo search engine ikoreshwa cyane kwisi ariko ugiye mu gihugu cya China uzasanga ibintu byose bashaka bakoresha search Engine yabo ariyo Baidu. Ubushakashatsi bwagaragajeko 90% z’ibintu bishakishwa kuri murandasi muri China byose bishakishwa binyuze kuri search engine yakorewe muri china .

Ikaba ari imwe rukumbi ikoreshwa mubushinwa nka search Engine kuberako kugeza ubu Google ntabwo yemerewe gukora mugihugu Cya China Baidu rero ikaba ariyo isimbura Google muri kiriya Gihugu.

7. Wikipedia

Wikipedia ikaba yaje kumwanya wa 7 mumbuga zasuwe cyane kurusha abanda kwisi muri uymwaka .

Wikipedia akaba ari ububuko bw’ibitabo cyangwa inkoranya yaza Article muri buri gice cyaba icy’ amateka, amasomo ndetse n’ubundi bumenyi rusange . Abantu benshi bifashisha Wikipedia mugutanga ibisubizo by’ibanze ndetse n’ubundi bushakashatsi bw’ibanze.

Buri munsi Wikipedia izurwa nabantu basaga milliyoni 13.89. bikaba bituma iba imwe mumbuga zikunze gusurwa cyane kuri murandasi.

8.Yandex

Yandex.ru ikaba ari indi search engine ibona abantu bayisura cyane iherereye mugihugu cya Russia.

Nka Google Yandex nayo iha amakuru abayisura.Yandex ikaba iza kumwanya wa 5 muma search Engine yose yo ku Isi. Ikaba ariyo search engine ikunzwe cyane mugihugu cya Russia kuberako amakuru yose itanga iyatanga mururimi Rw’iki Russia akaba aribyo byorohera abantu batuye icyo gihugu.

Yandex isurwa n’abantu bangana na milliyoni 3.5 mugihe kingana n’ukwezi .

9.Yahoo

Yahoo iza kumwanya wa 9 mu mbuga 10 zasuwe cyane kurusha  izindi ku isi muri uy mwaka wa 2021.

Yahoo ikaba yarizwiho kuba search engine nka Google mumyaka ishize ariko ubu byaje guhinduka ikaba yaragiye mubyerekeye amakuru, imyidagaduro , ubukungu ndetse nibindi . Service za zijyanye na email akaba arizo zatumye imenyekana cyane bikaba byatumye iza kumwanya wa 9 muri uyu mwaka wa 2021.

  1. xVideos

Kumwanya wa 10 Turahasanga urubuga rwa xvideos : akaba ari urubuga rugira videos z’abantu bakuze rukaba rwarabashije gusurwa n’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2021

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugaasangiza inshutiza zawe.

2 thoughts on “Imbuga 10 zasuwe kurusha izindi mu mwaka wa 2021

Leave a Reply to crookzart Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *