Ibintu 5 wagakoze ukimara kugura mudasobwa nshya!

Waba waguze mudasobwa nshya cyangwa ukaba ufite kuzayigura mbere yuko uyu mwaka urangira ?

Ndakekako waba urimo gusoma iyi nkuru ukoresheje telephone yawe cyangwa mudasobwa ukaba warufite umugambi wokuba wahindura mudasobwa yawe mu minsi iza . ariko muri rusange nta mudasobwa iza irimo ibyangombwa byose nkenerwa cyane cyane ko mudasobwa ny’inshi ziri ku isoko muri iyi minsi ziza zirimo Operating System ya Window 10 cyangwa Windows 11 ariko nubwo izo mudasobwa zizi zirimo iyo Operating System biba bisabako umuntu haribyo ahinduramo cyangwa yongeramo kugirango ajye abasha kuyikoresha mubuzima bwe bwa buri munsi.

Uba ugomba guha mudasobwa yawe umutekano ndetse ukanayihindura m’uburyo ushakako igaragra.

Hari ama porogramu aba arimo uba ugomba gukuramo ndetse n’andi uba ugomba kongeramo kugirango ubashe kongera umutekano wa mudasobwa yawe.Ushobora kuba utanakoresha window 11 bivuzeko umaze  kitari kinini cyane utarahindura mudasobwa yawe cyangwa ngo uyishyire kugihe(update).

Ariko kuri uyumunsi ngiye kukunyuriramo ibyo wagakoze mugihe umaze kugura mudasobwa yawe . ukoresha Mac ndakeka ibyinshi muribi tugiye kurebera hamwe uyu munsi aribike wagakozemo.

Reka dutangire.

1.Gukora format ya mudasobwa yawe

format

Ukimara kugura mudasobwa yawe nshya ikintu cyambere wagakoze ni ugukora format ya mudasobwa yawe ugakuramo Operating System yaririmo, Ukaba wanabasha kugabanyamo ububiko ifite(partition) ukabucamo uduce ushaka . Ni ukuvugako muri ikigihe cyo gukora format ya mudasobwa yawe nicyo gihe uhitiramo ububiko buzajya bubikwaho ama program akenshi buzwi nkw’iznina C drive ndetse akaba arinacyo gihe ugena ububiko buzajya bujyaho data(amakuru) yawe yihariye nka videos,amaphoto, nibindi.

2.Gushyiraho ubwirinzi

Ubwirinzi

Akenshi na kenshi kugira mudasobwa yawe igire ubudahangarwa bwo kuba itabasha kuba yakwatakwa n’amwe muma virus duherutse kurebera hamwe abenshi  bemezako mugihe umaze kugura mudasobwa nshya uba ugomba kugura Anti-Virus ishobora guhangana nizo virus zose gusa mugihe udafite ubushobozi bwo kuba wa kwigurira Anti-virus .Window 10 cyangwa Window 11 iyo umaze kuyikorera(kuyishyira muri mudasobwa yawe)  install iza ifitemo ahantu ushobora kuba wakongerera ubwirinzi . Ukaba wakongerera ubwirinzi bwa mudasobwa yawe unyuze muri Settings ugashaka ijambo Windows Security uzabone urutonde rusa nokuri iyi photo ikurikira.

 

Uzakande kuri buri imwe wemeze ubwirinzi. Muri  ako kanya uzaba ubashije kurinda mudasobwa yawe bitagusabye kuba wagura Anti-Virus.

3.Manura ama Updates

Ukimara kugura mudasobwa yawe umaze kuba washyiramo Operating ushaka yaba windows 10 cyangwa Windows 11. Umaze kuyicana shaka uko ubona network ubundi umanure ama update ushobora kuba wabona ayo ma updates unyuze aha Settings> Update & Security > Windows Update Kuwashyizemo Operating System ya Windows 10 naho uwashyizemo Operating System ya Windows 11 akimara kugera muri Settings azahita akanda ahanditse Windows Update. Ifoto ikurikira kuri Operating System ya Windows 11

gukora updates

Umaze kumanura Updates bazagusaba kuzimya cyangwa gukorarera  mudasobwa yawe restart  kugirango  updates wamanuye zibashe kuba zajyamo neza.

4.Gukora Restore Point

system Restore

Umaze gushyiramo update ikindi kizaba gikurikiyeho ni ukuba wakora System Restory ,Ushobora guhita wibaza uti ese System Restore yadufasha iki ???

System Restore idufasha kuba twasubiza Operating System yacu inyuma mugihe yagize ikibazo.

Ni ukuvugako ushobora kuba wayisubiza kugihe wakoreye iyo Restore point nkubu ukoze Restore Point aka kanya urimo gusoma iyi nkuru maze ugakoresha mudasobwa yawe hashira amezi  Operating System ikagira ikibazo. Icyo gihe ushobora guhita usubiza mudasobwa yawe inyuma kuri wamunsi wakoreyeho Restore Point. Gusa icyo ugomba kumenya mugusubira kuri Restore Point wakoze ama Porogaramu washyizemo muri icyo gihe avamo ariko Data zawe zo ntakibazo zigira.

Ushobora guhita wibaza uti ese nakora Restore Point nte?

Kanda Window key > Ubundi ushake Create a restore point ukandeho uzahita ubona window isa nifoto iri haruguru uhite ukanda ahanditse create,uzahite ushyiramo izina ushaka kwita iyo Restore Point , Umaze gushyiramo izina uzakande ahanditse create ubundi utegereze akanya gato irangize gukorwa nirangira bazaguha ubutumwa  bukwerekeko yarangiye.

5.Hitamo Browser Uzajya Ukoresha.

guhitamo browser

Ndabizi ufite browser ukunda gukoresha niyo uzahite ushyira muri mudasobwa yawe.Gusa Windows 10 na Windows 11 ziza zifitemo Browser ya Edge, gusa akanshi nakenshi abantu benshi niyo bakoresha bamanura andi ma browser bakunda gukoresha nkuko byagaragaye abantu benshi bagera kuri 70% iyo bamaze gukora format ya mudasobwa zabo bakoresha Edge bagahita bamanura andi ma browser bakunda, Kandi browser ya  chrome akaba ariyo abantu benshi  bakoresha nka browser yibanze, Abandi nabo bakaba bakunze gukoresha Mozilla Firefox.

Gusan nawe uzahite ushyiramo Browser ukunda gukoresha.

 

Uyu munsi tukaba turebeye hamwe ibintu bitanu byingenzi wagakwiye gukora mugihe umaze kugura mudasobwa nshya.

 

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza inshuti n’abavandimwe ,

Hari ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira muri comment box.

 

 

One thought on “Ibintu 5 wagakoze ukimara kugura mudasobwa nshya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *