Ibibera kuri murandasi Mugihe Kingana N’umunota Umwe 2021??

Mubuzima bwacu bwa buri munsi ntakintu gihambaye cyane kiba mugihe kingana n’umunota umwe ariko iyo urebye kuri murandasi hari ibikorwa byinshi bihakorerwa utabasha kwiyumvisha . Uyu munsi kwisi hari abantu bangana na milliyard 5 bakoresha murandasi kwisi yose!

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu byose bibera kuri murandasi mugihe kingana n’umunota umwe muri uyu mwaka turimo wa 20, Ni ukuvugako ibi aribyo bintu byakozwe cyangwa bikorwa muri uyumwaka tugiye gusoza.

Mukwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka  byagaragayeko murandasi  yakoreshwaga nabantu  bagera  kuri 65% by’abantu bose baturiye isi , kuri uyu munis ikaba ikoreshwa n’abantu bangana na Milliyard 5.7 bivuzeko abantu bakoresha murandasi biyongereyeho 10% guhera mukwezi kwa Mutarama kw’uyu mwaka turimo wa 2021. Ubushakashatsi bwakozwe muri uyumwaka bwaje  kugaragaza ko abantu bakoresha murandasi bangana na 92.6 bayikoresha bifashishije Telephone zabo ngendanwa.

Mu masegonda Mirongo Itandatu Gusa.

Kubarako umubare w’abantu bakoresha murandasi uba ari mwinshi cyane ntabwo biba byoroshye, Kureba ibikorwa byose byakozwe hifashishijwe murandasi buri kwezi cyangwa buri munsi nabyo ntabwo ari ibintu biba byoroshye . ariko kuri uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibikorwa byose bikorerwa kuri murandasi mugihe kingana N’umunota umwe.

 

Google: Ubushakashatsi byakozwe bwagaragajeko kubantu bose bakoresha Search Engine ya Google mugihe kingana n’umunota umwe baba bashatswe ibintu bisaga Milliyoni 5.7 ni ukuvugako mugihe kingana n’umunota umwe gusa kwisi yose Google yakwa ubufasha bungana nizo milliyoni tubonye haruguru.

Youtube(Users stream 694k hours Videos):  Youtube ni urubuga ushobora kureberaho ibintu byose bijyanye n’imyidagaduro, amakuru ndetse n’ibindi byinshi , Ubushakashatsi bwakozwe uyumwaka turimo bwagaragajeko mugihe kingana n’umunota umwe hakoreshejwe uru rubuga rwa Youtube abantu barukoresha babasha kurebaho video zifite amasaha angana n’ibihumbi 694.

Instagram(Users share 65,000 Photos):  Instagram ni rumwe mumbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane muri iyi minsi aho abantu bakoresha ururubuga basangiza ama photo , Videos kunshuti zabo ndetse no gukurikirana aba star bakunda nabo bakoresha uru rubuga. Ubushakashi bwakozwe uy’umwaka bwagaragajeko mugihe kingana n’umunota umwe kuri Instagram habasha kunyuzwaho amafoto angana N’ibihumbi 65 by’amafoto.

Twitter(575k Tweets Sent): Kubakoresha Twitter bazi icyo tweet ivuze ushobora kuba udakoresha twitter ariko ukaba ukoresha Facebook gereranya Tweet nka Post ushyira kurukuta rwawe rwa Facebook.Ubushakashatsi bwakozwe uyumwaka rero bwagaragajeko mugihe kingana n’umunot umwe gusa abantu bakoresha Twitter babasha kohereza Tweets zingana n’ibihumbi 575.

Amazon( users Spend $283k): Amazon ni urubuga abantu bifashisha bagura ibintu bitandukanye online,Byagaragayeko mugihe kingana n’umunota umwe abantu bakoresha amazon bagura ibikoresho bitandukanye babasha kuba bakwishyura amafaranga angana na n’ibihumbi 283 by’ama dollari nukuvugako mugihe kingana n’umunota bishyura amafaranga angana na milliyoi 283,707,500 z’amanyarwanda.

Online Shopping(6 Million people): Abantu bangana na Milliyoni 6 babasha kuba bakoresha imbuga bahahiraho kuri murandasi mugihe kingana n’umunota umwe gusa.

Microsoft Team(100,000 users): Microsoft Team ni platform ihuza abantu muguhanahana amakuru ikaba yarakozwe na Microsoft ubushakashatsi bwakozwe uyumwaka bwagaragajeko mugihe kingana n’umunota abantu ibihumbi ijana bayikoresha bahana amakuru cyangwa baganira ibyerekeye business. Uyu mubare ukaba waragiye  wiyongera cyane bitewe nokuba abantu benshi muri uyumwaka ndetse n’umwaka washize  basigaye bakorera murugo cyane.

Slack 148,000 messages : Ubushakashatsi bwagaragajeko muri uyu mwaka mugihe kingana n’umunota umwe hifashishijwe Slack abantu batandukanye kumpande zisi babasha kohererezanya ubutumwa bugufi bungana n’ibihumbi 148.

Facebook(Users share 240k Photos):  Ubushakashatsi bwagaragajeko mugihe kingana n’umunota umwe gusa kuri Facebook abantu bayikoresha babasha kuba banyuzaho amafoto angana n’ibihumbi 240.

Kuri iyi photo ikurikira uraza kubona urutonde rw’ibibera kuri murandasi mugihe kingana n’umunota umwe muburyo burambuye.

 

Kuri iyi Photo irihejuru ushobora kubonako hari ibyo tutavuze mumagambo arambuye ariko iyi photo iratwereka byinshi bibera kuri murandasi mugihe kingana n’umunota umwe.

Wakunze ibyo twanditse wakora share ugasangiza n’inshuti zawe cyangwa ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira muri comment box.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *