WhatsApp: Gusiba no gukosora ubutumwa bwamaze kugenda, ibijyanye n'aba group admins byavuguruwe

WhatsApp ni application ikoreshwa n'abantu batagira ingano aho ikoreshwa n'abarenga miliyari y'abantu muri miliyari zirindwi zituye isi, iyi ikaba ariyo mpamvu igihe cyose igaragaje ko igiye kuzana agashya usanga kaba gategerejwe nabenshi cyane ko itajya ipfa gutenguha abayikoresha ngo ibapfunyikire ikibiribiri ahubwo usanga buri kantu gashya bongeye muri application yabo gahita gakundwa n'abafana kuburyo bugaragara, ibi akenshi bigaterwa n'uko baba bakoze iyo bwabaga bakazana akantu koko umukiriya akeneye.
Nk'uko rero idahwema kuvugurura application yabo ubu yamaze gutangira kugerageza beta version (beta version wayigereranya nka application y'agateganyo ikoreshwa bareba imikorere yayo mbere y'uko ishyirwa hanze byeruye aho buri wese yayibona), iyi beta version iri kugeragezwa rero irimo udushya nka 2 tw'ingenzi:

1. Gukura umuntu ku buyobozi bwa group (Group Admin)

Muri WhatsApp isanzwe ubundi iyo wakeneraga gukura umuntu kubuyobozi bwa group runaka byagusabaga kubanza kumukuramo hanyuma ukongera ukamushyiramo, maze icyo gihe akagaruka yabaye nk'umuntu usanzwe muri group utari mubayobozi bayo (normal user), kuri ubu rero siko bizajya bigenda kuko igihe cyose ushatse gukura umuntu kubuyobozi bwa group bitazajya bisaba kwirirwa umukuramo ahubwo uzajya ukanda kwizina rye uhite umwambura ubuyobozi (ubu admin) utiriwe umukuramo.

Ni ukujya ukanda kw'izina rye ubundi ugakanda Dismiss as Admin ukaba umwambuye ubu admin utiriwe umuvanamo

2. Gukosora ubutumwa bwamaze kugenda

Muri version ziheruka nibwo WhatsApp yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa bwamaze kugenda byishimirwa na benshi kuko burya umuntu uwo ariwe wese agira uko avugana n'umwe munshuti ze muburyo bwihariye bitandukanye n'uko avugana nabandi, urugero rworoshye ni uko umuntu burya uko avuga cyangwa ibyo yandika muri group y'abanyeshuri biganye usanga atabyandika muri group y'umuryango cyangwa yabo bakorana, kimwe nuko uko uganira n'umuvandimwe wawe kuri WhatsApp atariko waganira n'umukoresha wawe, ibi byose ugasanga byajyaga bita bamwe mukaga rimwe na rimwe bayobeje ubutumwa runaka bakabwandika aho batashakaga kubwandika bagashiduka bamaze no kohereza nta garuriro, aho ubu buryo buziye rero bamwe babwakiriye neza kuko bufasha gusiba ibyo wanditse mugihe udushaka ko uwo wandikiye abibona akenshi biturutse ku kuba atari we washakaga kubyandikira cyangwa se ugasanga niwe washaka kubyandikira ariko nyuma yo kohereza ukabona harimo amakosa y'imyandikire ugomba gukosora, kuri ubu rero version ya WhatsApp iri kugeragezwa izajya inafasha umuntu gukosora ubutumwa yari yohereje mugihe abubonamo ikosa runaka mumyandikire

WhatsApp ikaba ikomeje kudabagiza abayikoresha ibagenera udushya uko bwije n'uko bukeye
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Impinduka muri Facebook zateye Mark Zuckerberg igihombo cy'akayabo ka miliyari 3.3 z'amadolari

Turabizi neza twese ko Facebook arirwo rubuga nkoranyambaga rwa mbere rukoreshwa na benshi kuri iyi si dutuye, gusa ibyo ntibirubuza ko narwo rwagwa mu matsa y'igihombo igihe icyo aricyo cyose kuko kompanyi yose igira iminsi myiza n'imibi ndetse no kubantu ni uko. Ibi rero birasobanurwa na raporo iherutse kujya ahagaragara yerekana ko umuherwe Mark Zuckerberg arinawe nyiri Facebook yamaze guhomba asaga miliyari eshatu z'amadorali byose bitewe n'uburyo Facebook yahinduyemo amakuru yagaragaraga ku nkuta z'abayikoresha ( News Feed).
Ibi byabaye kuwa 5 w'icyumweru gishize taliki 05 Mutarama 2018 ubwo umutungo w'uyu muherwe wahombagaho 4.5% iri janisha rikaba ringana n'akayabo ka miliyali eshatu zirenga z'amadorali ya amerika ($3.3 Billion) yagabanutse ku mutungo we wose.

Izi News Feed Facebook yahinduye muburyo buyihombya ziteye zite?

Uburyo Facebook yahisemo bwo kujya igaragazamo amakuru anyuranye ku rukuta rw'ukoresha Facebook, ni uburyo bwibanda cyane ku makuru ajyanye n'inshuti n'imiryango yawe kuri Facebook kurusha uko bagaragazaho amakuru yamamaza ama kompanyi runaka, ibi rero byatumwe amakuru yo kwamamaza yageraga kubakoresha Facebook agera kuri bake akanabonwa na bake, ibyo rero kumuntu usanzwe asobanukiwe neza uko kwamamaza kuri murandasi bigenda ahita abyumva ko hahita hazamo igihombo kuri Facebook kuko izajya ihabwa amafaranga make n'ayo ma kompanyi yamamariza kuko uburyo amakompanyi nk'ayo yishyura agendera kubabashije kubona cyangwa bafunguye ubutumwa bwabo bwamamaza, bivuze ngo iyo bubonywe na bake bugafungurwa na bake nayo iba igomba kwishyura make ajyanye nabo inkuru yamamaza yabashije kugeraho, ibi rero nibyo byateye igihombo gikomeye umuherwe Mark ndetse bikaba byanakomeza kumuhombya aramutse atisubiyeho ngo ashyire imbere inkuru zamamaza kurusha andi makuru asanzwe kuri Facebook ye.

Imbonerahamwe yerekana urutonde rw'abaherwe igaragaza neza igihombo cya Zuckerberg cyanatumwe ava ku mwanya wa kane yarariho akisanga kuwa mwanya wa gatanu
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Shazam: Application wumvisha indirimbo ikakubwira izina ryayo na nyirayo ibikora ite?

Shazam ni application imaze iminsi itari mike ikunzwe n'abantu benshi kubera uburyo ikoramo, ku batazi Shazam cyangwa se batarayikoreshaho na rimwe twababwira ko ari application ifasha umuntu uyikoresheje kumenya izina ry'indirimbo ndetse na nyiri ndirimbo mugihe we ntabyo yarazi wenda k'ubwimpamvu runaka. Aha twavuga nka kumwe wumva indirimbo kuri radiyo ukayikunda ugashaka kumenya iyo ariyo ngo nawe ube wayishakira uyitunge ariko bikakubera insobe kubera ko utazi izina ry'iyo ndirimbo cyangwa se ngo nibura umenye izina rya nyirayo kugirango umenye aho uhera ushakishiriza, ibi bikaba kimwe n'uko waba utunze indirimbo ariko wenda yanditseho izina ritari iryayo nk'urugero ku ndirimbo zihererekanywa hakoreshejwe WhatsApp uba usanga amazina bwite y'indirimbo atabasha kugaragara. Aha rero niho kompanyi yitwa Shazam Entertainment Ltd. yafatiye iyambere igakora application bakayita Shazam ku girango ijye ifasha abayikoresha gukemura icyo kibazo twavuze haruguru.
Shazam ikoresha ubuhe buhanga mu kuvumbura izina ry'indirimbo?
Burya abahanga baba baturusha byinshi aho usanga bageze ku kintu utakiyumvisha kandi bakigusobanurira ukumva si ibintu bihambaye nk'uko wabitekerezaga. Mu byukuri uburyo Shazam ikorambo buroroshye kubushobanukirwa ariko ushatse kubwinjiramo cyane mu mizi byakubana agatereranzamba kuko bisaba ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga ndetse no mu mibare ihanitse.Mu by'ukuri Shazam ifite ububiko (database) bw'indirimbo ziri hagati ya miliyoni 8 na 11 zo hirya no hino kw'isi yose, aho buri ndirimbo ibikanwa umwihariko wayo n'amakuru yayo yibanze afatwa nka Audio Fingerprint ibi aribyo bita Spectrograms, bivuga ngo mu mikorere ya Shazam hakenerwa ibintu bitatu by'ingenzi aribyo, ububiko bw'indirimbo (audio database), umwihariko n'amakuru bya buri ndirimbo (audio fingerprint) hakaza noneho nagace gato wumvisha application kuguringo igushakire izina ry'indirimbo n'umuhanzi ariko twakwita nka "sample."
Wowe icyo ukora ni ugufata telephone yawe ukayegereza aho uri kumvira ya ndirimbo ushaka kumenya wafunguye shazam ugasa nk'ukora record nibura nk'amasegonda icumi, ubundi Shazam icyo ihita ikora ni ukohereza ka gace ifashe mu bubiko bw'indirimbo zayo igashakisha igereranya ako gace ifashe n'izisanzwe mu bubiko ubundi yakumva iyo bihuje igahita ikuzanira amakuru yerekeye iyo ndimbo arimo: izina ry'indirimbo, nyir'indirimbo ndetse na album iyo ndirimbo iriho igihe ayo makuru ya album nayo abonetse.
Ikindi twababwira ubu n'uko kuva ejo hashize taliki 11 Ukuboza 2017 Shazam ibarizwa mu maboko ya Apple Inc. aho yamaze kuyigura akayabo ka miliyoni 400 z'amadorari ya Amerika ($400M).
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

UC Browser yagaruwe kuri Google Play Store, Ese yari yavanyweho kuzihe mpamvu?

UC Browser ni imwe muri application zifasha abazikoresha kujya kuri internet (izo mu cyongereza bita "Broswer"), muri ubu bwoko bw'ama application nk'aya UC Browser iri muzikomeye tutibagiwe n'izindi zizwi nka Google Chrome, Opera nini n'intoya ndetse na Mozilla Firefox. Dusobanuye gato kucyo twiita Browser twababwira ko browser ari application ifasha uyikoresha gufungura ngo gukoresha imuga za Internet izo arizo zose, izi ariko uzitandukanye na application bwite z'imbuga zikorera kuri Internet, nk'urugero Facebook, Instagram na Twitter ni imbuga kandi zikagira na application zazo bwite, bivuzengo iyo ufite telephone irimo Instagram, Facebook cyangwa Twitter ukazifungura ntahandi unyuze ntabwo uba ukoresheje browser, ariko niba ufunguye Google Chrome cyangwa Opera ukagenda ukandikamo ngo www.facebook.com cyangwa www.twitter.com kugirango usure izo mbuga, bivuzeko uri gusura izo mbuga unyuze muri browser (ibi ni ukugirango hatazagira uwibeshya ko Facebook yo muri telephone ye ari browser kuko aziko ayifungura agahita ajya kuri Facebook). Tugarutse kuri UC Browser rero twarimo tuvugaho ni uko mu minsi yari yavanywe ku bubiko bwa Google buzwi nka "Google Play Store" bukaba bukoreshwa mu kubika ama application akoreshwa n'abafite smartphone za Android. Ikimara kubura kuri ubu bubiko abenshi bahise batekereza ko yaba ari impamvu y'ihangana kuburyo Google yaba yakoze ibi kuko UC Browser ihanganye na Browser ya Google ariyo Google Chrome gusa ibi byose byari ibitekerezo by'abantu babifashe uko bishakiye nta gihamya n'imwe.
Impamvu nyayo rero yaje kumenyekana ubwo umwe mu bakozi bakorera UC Browser witwa Mike Ross yashyiraga ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo asobanura impamvu Google yari yasibye UC Browser ku bubiko bwayo, iyo tweet yagiraga iti:"Nkorera UC Browser, nakiriye ubutumwa mu gitondo cy'uyu munsi buvuga ko UC Browser yakuwe ku bubiko (play store) byagateganyo mu gihe cy'iminsi mirongo itatu kubera ko ikoresha uburyo bwo kuyobya abantu ndetse butizewe mu rwego rwo gukurura abantu kugirango bashyire iyi browser mu bikoresho byabo (install)" nyuma yuko UC Browser ikurwa kuri play store ngo bayibwiye ko bazayigarura mu minsi irindwi ari nako byaje kugenda kuri ubu ikaba yasubijweho gusa ngo yagarukanyeho amatwara mashya agendeye ku mabwiriza ya Google. Ku ruhande rwa UC ubwobo nka kompanyi bo batangaje ko gukurwa kuri Google Play Store byatewe n'uko hari ama setting amwe yabaga muri UC Browser atajyanye n'amahame Google itanga kubo ifashe kubika application zabo ku bubiko bwayo Play Store.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com"

by origene in Tech News

Ubudage bwahagaritse icuruzwa ry'amasaha agezweho (Smartwatches) yagenewe abana akekwaho kuba yaba intandaro y'ubushimusi.

Ni nyuma yuko mu budage hatangiwe gukwirakwira amasaha agenewe abana acuruzwa n'amakompanyi menshi atandukanye muri icyo gihugu cy'ubudage, ariko ikigo cy'itumanaho mu budage cyitwa Telecoms regurator cyikaba cyasabye ko izi saha zihagarika gucuruzwa ndetse kinasaba n'ababyeyi bamaze kugurira abana babo aya masaha kuyafata bakayamenanura cyangwa bakayajugunya kure. Dore ko aya masaha ari gushinjwa kwigiramo umutekano ugerwa ku mashyi aha bivuze ko byakorohera buri wese kubona aho umwana uyambaye aherereye bivuze ko n'umuntu utari umubyeyi w'umwana yabasha kumenya aho aherereye ibi bishobora guteza ikibazo gikomeye cy'iyibwa ry'abana cyane cyane ko mu bihugu nka biriya uba usanga harimo ba rushimusi bashimuta abantu cyane cyane abakomoka mu miryango ikize maze bagasaba imiryango bakomokamo amafaranga y'umurengera kugirango babasubize umunyamuryango wabo akenshi bitwaje ko nibatabishyura bari bumwice cyangwa bakamukorera ubundi bugome bigatuma imiryango yikusanya ikishakamo ikiguzi bari gucibwa naba bihemu kugirango barengere amagara y'umunyamuryango wabo. Nyamara aya masaha yaje acuruzwa nk'azafasha ababyeyi kutabura abana babo nk'igihe bagiwe kw'ishuri cyangwa umwanya yatembereye ahandi hantu akaburirwa irengero aha hakaba hifashishwa GPS gusa ibi byaje urusobe nyuma yo kubona ko n'utari umubyeyi w'umwana yabasha kumenya aho aherereye biba ngombwa ko zihagarikwa.
Aya masaha ari gucuruzwa nama kompanyi menshi mu gihugu cy'ubudage nk'uko twabivuze haruguro ngo yagenewe cyane cyane abana bari hagati y'imyaka 5 na 12, akaba ajyamo Sim Card akagira n'utuntu duke wasanga muri telephone zigendanwa ikindi akaba ayoborwa cyangwa acungwa hakoreshejwe application.
Muri Nzeli nibwo Norwegian consumer Council (NCC) yatangaje ko aya masaha yagenewe abana akaba anakoresha GPS ngo yifitemo ikibazo cyo kuba yohereza akanabika ibintu uko biri hatabayeho kubihindura ngo bihindurirwe isura kuburyo n'ubibona atabasha kusa kubisobanukirwa (iki gikorwa cyo guhindura uburyo ibintu runaka ugiye kubika cyangwa kohereza hakoreshejwe igikoresho cy'ikoranabuhanga nicyo bita "encryption"), kuba rero iyi saha ibika ikanohereza nta encryption ibayeho ni ikibazo gikomeye cyane kuko byorohera abahacker cyane guhita binjirira iyi saha bakamenya aho umwana ari yewe n'ibibitwe mu ya saha ye ibi kandi bigakorwa muburyo butavunanye na gato kandi bwihuse. Ibi rero nibyo Leta y'ubudage yagendeyeho ijya kuvanaho ikwirakwizwa n'igurishwa ry'aya masaha kugirango ibashe gukomeza kurinda umutekano w'abana b'ibihugu.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Dore ibintu 10 bibi Facebook igeza ku mbaga y'abayikoresha.

Facebook ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikomeye cyane kw'isi, aho imibare igaragaza ko uru rubuga rukoreshwa n'abarenga miliyali ebyiri mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa (2 billions monthly users) aho uyu mubare ushyira uru rubuga mu myanya y'imbere iyo urebye ku ntonde zigenda zikorwa z'imbuga zikoreshwa cyane kw'isi, kuko nko muri uku kwezi uru rubuga ruri ku mwanya wa 3 muzikunzwe cyane kw'isi nk'uko bigaragara ku rutonde rwa Alexa (Alexa ranking) rw'uku kwezi k'Ugushyingo 2017, gusa ibi sibyo twakagombye kwitaho byonyine ahubwo twe nk'abayikoresha twajya tunyuzamo tukanatekereza ku bibi Facebook ishobora kutuzanira ubundi tukabigereranya n'ibyiza tuyikuraho maze tugafata umwanzuro wo kuba twagira ibyo twirinda kuri yo cyangwa ibyo tugomba kwigengeseraho.
Hano rero twabateguriye bimwe mu bintu ugomba kwigengeseraho igihe cyose ukiri mu mubare wabakoresha Facebook.
1. Ibanga cyangwa Ubwiru bidashyitse: Buri wese kw'isi uko yaba asanzwe ateye kose niyo yaba ari bamwe dusanzwe twita ba birihanze usanga hari utuntu tumwe aba ashaka kwikubiraho tumwerekeyeho kuburyo adashaka ko hari undi muntu n'umwe utumenya, ibi bikwereka agaciro abantu baha ibanga. Iyo urebye imikorere y'imbuga nkoranyambaga usanga ibanga ryazo rigerwa ku mashyi cyane cyane Facebook ifatwa nk'ibuye fatizo muri izi mbuga kubera gukomera kwayo, aha rero wowe icyo ugomba gukora ni ugusuzuma settings za account yawe ukareba ibikwerekeyeho biri ku karubanda ukagerageza kubihisha ndetse ukanirinda kujya uposting ibyo wiboneye ku rukuta rwawe ndetse n'izabandi kuko ntawupfa kumenya icyo ejo habitse ushobora kuzagera ahantu runaka ugasanga ubujijwe amahirwe n'ibikorwa bimwe wakoreye kuri Facebook kandi ntanumumaro byari bigufitiye igihe wabikoraga.
2. Kugirwa imbata: Kw'isi hari application n'imbuga nyinshi bikunze kugira abantu imbata (urugero imikino yo mu matelephone cyangwa muri mudasobwa "games" ndetse n'ibindi), Facebook nayo usanga hari abo igira imbata ugasanga nk'umwana w'umunyeshuri yamufashe bugwate ntakiga akamanuka mu manota kuburyo bugaragara, si abana gusa kuko nabakuru usanga hari abirukanwa ku kazi bayizize kubera gufatwa bica akazi bahugiye kuri uru rubuga, inama aha ni ukwibuka ko Facebook atari byose ukaba wayikoresha ariko ntuyihe umwanya munini mu buzima cyane ko nta terambere rihambaye yakugezaho.
3. Amakuru adakenewe: Ushobora kugerageza gukoresha Facebook ku rugero rwo hasi ariko ntibizabuza ko igihe cyose ukibarwa mubayikoresha izahora ikoherereza amakuru amwe namwe udakeneye ndetse ukayinubira aha hakiyongeraho nk kuba ushobora kubona umwe umwe munshuti zawe yashyizeho amakuru wowe washakaga kugira ibanga (urugero ukabona yashyizeho nk'ifoto wowe utashakaga ko igera hanze yitwaje
ko wenda nawe ayirimo)
4. Ingaruka ku mibereho ya buri munsi: Ntitwirengagize ko ya makuru yawe agenda ajya hanze gacye gacye umunsi ku munsi amwe asanzwe, andi ubona ntacyo atwaye nyamara ugasanga ashobora kugera ku mukoresha wawe ibintu byose bigasubira irudubi bitewe nuburyo we yakiramo ibintu ugasanga urirukanwe cyangwa utangiye kurebwa nabi kubera Facebook gusa.
5. Aho uherereye (Facebook places): Facebook yemerera inshuti zawe kuri Facebook kumenya aho uherereye, ibi nabyo si byiza kuko harigihe uba wibereye ahantu washakaga guturiza ntawundi muntu uzi aho uherereye nyamara Facebook ikakuvamo ukajya kubona umuntu akugezeho kandi wenda wari wamukwepye ngo mutabonana ku mpamvu zawe runaka.
6. Scams: Biturutse ku makuru yandi aba abarizwa muri account yawe ya Facebook nka nomero za telephone, Email n'ibindi ibi byorohera abagizi ba nabi kuri murandasi (hackers) kuba bashobora kuwkwinjirira bahereye kuri bimwe basanzwe kuri Facebook yawe.
7. Ibitero by'amavirusi: Uko urubuga rwaba ruzitiwe kose abahackers nabo bashakisha ubundi buryo bwo kurwinjirira uko byagenda kose, Facebook bitewe nuko abantu baba bagiye batumanaho muburyo bumeze nk'urushorerane (chain) birahagije ko umwe akanda nko kuri link imwe itizewe cyangwa iyobora kuri virus ubundi akaba akongeje inshuti ze zose za nshuti ze nazo zigakongeza inshuti zazo, na zazindi nazo zigakongeza izindi zazo bigakomeza gutyo gutyo, icyo wabikoraho ntakindi ni ukwirinda gukanda kuma link ubonye yose.
8. Facebook ntijya isiba konti yawe burundu: Facebook mu mikorere yayo ntijya isiba konti y'umukiriya wayo burundu kabone niyo umukiriya abyisabiye agakanda Deactivate my account, Facebook icyo ikora ninko gufata konti yawe ikaba iyibitse ahantu hatagaragarira abandi kuko ikikwemeza ko itayisiba ni uko iyo ugerageje kongera gukoresha Facebook yawe naya Email cyangwa Phone number na Password wakoreshaga kuri konti yawe wasibye ya konti ihita iza ako kanya ntankomyi, ibi abenshi babifata nko gufatwa kungufu na Facebook aho abenshi basaba ko igihe cyose umuntu yihitiyemo gusiba konti ye yakagombye gusibwa burundu ntabintu byo kuyimubikira ngo bategereje ko azisubiraho akagaruka.
9. Ukwikubira: Ibi nibyo bita Monopoly cyangwa kwiharira isoko, Facebook isa niyifatiye isoko ryo kwamamaza binyuze mu mbuga nkoranyambaga kubera ubwinshi bw'abayikoresha, ibi bituma imbuga nto zibigenderamo aho kugirango zibonakugirango zibone aho zimenera zisa nk'izitegetswe kwemera kuba imbata za Facebook zikamamaza ziyinyujijeho bimwe bavuga ngo "Akaruta akandi karakamira."
10. Ingaruka ku buzima: Kubera gukoreshwa cyane bikabije cyane cyane kuri bamwe twabonye bakunze kuba imbata za Facebook bishobora kubagiraho ingaruka mbi kubuzima mu gihe batabyitayeho kare ngo bagabanye gukoresha uru rubuga, zimwe muri izo ngaruka twavuga nko kurwara umutwe tutibagiwe n'ibibazo by'amaso biterwa no guhora ureba murumuri rwa telephone cyangwa rwa mudasobwa yawe.
Ngayo nguko rero ugomba kwigengesera ukabungabunga amagara yawe nubwo tutakubuza kwidagadura kuko nubwo twarebye kuri ibi bibi ntibivuze ko ntabyiza tuyibonaho, ariko burya kuvuga ibigenda gusa sibyiza ahubwo n'ibitagenda biba ngombwa kugirango dufatanye kubyigengesera.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Byatahuwe ko umuhungu wa Trump avugana bya hafi n'urubuga WikiLeaks ruri inyuma y'itsindwa rya Hillary Clinton

WikiLeaks ni urubuga rwazengere leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n'ibindi bihugu byinshi bikomeye aho rugenda rushyira hanze amabanga akomeye y'ibi bihugu, aho rukunze gushyira ibintu byinshi by'ibanga bijyanye nibiba bihishwe bikorwa na FBI (Federal Bureau of Investigation) na CIA (Central Intelligence Agency), iyi yose ikaba ari imitwe cyangwa se ibyo twakwita nk'amatsinda ashinzwe gukurikirana iby'umutekano n'ubutasi muri leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi rero bivuze ko WikiLeaks ndetse n'undi wese ufite aho yahurira nawe yabarwa nk'umwanzi w'iki gihugu gifatwa nk'igikomeye kw'isi iyo ubaze impuzandengo y'ubushobozi n'ubuhangange bw'ibihugu mu bikorwa bitandukanye nk'igisirikare, ubuvuzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano n'ibindi.
Ibi rero byatunguye abantu batari bake ubwo byamenyekanaga ko Donald Trump Jr. umuhungu mukuru wa Perezida Donald Trump avagana na WikiLeaks ndetse ko yanahereye kera avugana nabo guhera umwaka ushize wa 2016 igihe se umubyara yiyamamarizaga kuba umukuru wa kiriya gihugu cyigikomerezwa, ibintu abanyamerika bo bafata nk'ubugambanyi kuko uru rubuga barwanga urunuka kubera kubamenera amabanga. Kanda hano usome amwe mumabanga ya USA yamenywe na WikiLeaks 
Donald Trump Jr. w'imyaka 39 y'amavuko yabyishyiriye hanze we ubwe ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Twitter rwe bimwe mu biganiro yagiranye na WikiLeaks, ariko ibi yabikoze nyuma y'amasaha make iby'ibi biganiro byanugwanuzwe n'ikinyamakuru The Atlantic kuri uyu wa mbere uheruka. Icyatumye abantu benshi babyibazaho ni uko mu butumwa bunyuranye uyu mugabo yashyize hanze harimo bwinshi bugaragaza ko bwahererekanyijwe mu gihe gihuye n'igihe uru rubuga rwashyiraga hanze amabanga y'ibijyanye na emails z'uwafashaga Hillary Clinton mu kwiyamamaza, kandi ukibuka ko Hillary ariwe wari uhanganye na Trump mu kwiyamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ibintu biri no mubyaciye intege umurego Hillary yari yatangiranye ubwo yamaraga gutangaza ko aziyamamariza kuba perezida wa kiriya gihugu, abenshi rero bakaba bibajije bati kuki uru rubuga rwashyize hanze umuyobozi mu kwiyamamaza wa Hillary rufitanye umubano wo kuganira n'umuhungu wa Trump? Ese ubu ibi bintu ntamahuriro byabi bifitanye? 

Umuhungu wa Trump yakoze ibisa nko kwivamo, kwiyo foto haragaragaraho Tweet ya Trump Jr. iherekejwe n'ibiganiro byose yagiranye na Wikileaks

Perezida Donald Trump n'imfura ye Donald Trump Jr.

Twababwira kandi ko Trump kuva yaba perezida hari ibyo yagiye atangaza binyuranye n'uko leta ubwayo ibibona, nko kukibazo cya WikiLeaks Trump we yumva ngo ntacyo itwaye. Ikindi twababwira nukoko WikiLeaks yashinzwe n'umunya Australia witwa Julian Paul Assange Hawkins mu mwaka wa 2006 ikaza kwamamara mu mwaka wa 2010 ubwo yatangiraga kumena amabanga akomeye, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ihohotera abenshi bahamya ko ari iryo yahimbiwe kugirango haboneke impamvu yo kumufunga kuri ubu Julian Assange yibera muri ambasade ya Ecuador nk'impunzi kuva mu kwezi kwa munani 2012.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Dore ibintu 5 by'ingezi wakora ukarinda amavirusi (virus) kugera mudasobwa yawe irimo Window Operating System (OS)

Ni kenshi twinubira imikorere idahwitse ya za mudasobwa zacu ikunze guterwa n'amavirusi yibasira za mudasobwa akenshi aturuka kuri murandasi cyangwa agahererekanywa binyuze mubikoresho twifashisha tubikaho ibintu runaka nka Flash Disk, CD, Memory Card (SD Card) n'ibindi. Hano rero ktimez yagukusanyirije ibintu 5 wakora kubwirinze kuri virus. Si itegeko ko ubikora ukurikije uko bitondetse kuko mu kubitondeka ntakintu twagendeyeho na kimwe, wowe wabanza icyo ushaka kuko byose kimwe gikora ukwacyo ku giti cyacyo.
1. Koresha Microsoft Security Essentials (antivirus)
Nubwo abenshi usanga birukira gushaka ama antivirus bibwira ko ngo akaze nkaza Kaspersky, Avasta, Avira na za Smadav n'izindi, ugasanga batera umugongo Antivirus yikorewe na Microsoft ubwayo ikayikorera OS (Ahandi turi bukoreshe ijambo "OS" umenye ko tuvuze Operating System) yayo ubwayo nyamara ntibamenye ko arirwo rukingo rwizewe rwo guhashya virus muri mudasobwa yawe. Iyi antivirus ihangana nama software adakenewe ikayavana muri mudasobwa, igashakisha ikitwa virus cyose mu mashini ibinyujije muri scan ikorera Window OS yose, iyi antivirus kandi imanura (download) updates zo kwifashisha mu mutekano ziba zigezwe buri gihe uko ubishatse. Inama naguha rero ni ukumanura iyi antivirus ukajya uyikoresha dore ko ari ubuntu kuri Microsoft website.
2. Hoza Window yawe ku gihe (Update)
Uko abagizi ba nabi bo kuri murandasi (Hackers) bagenda bagerageza uburyo bwo kwinjirira Window umunsi ku munsi ni nako Microsoft nayo igenda ikaza umutekano umunsi ku munsi kugirango abkiriya bayo badahemukirwa cyangwa bakangirizwa.
Guhoza Window OS ku gihe (Update) bivuze iki?
Ibi bivuze ko wowe niba ufite Window OS wenda waguze cyangwa wamanuye umwaka ushize nuramuka utayishyize ku gihe, hari byinshi uzaba udafite muri OS kandi uwayiguze nyuma yawe abifitemo kabone niyo mwaba mukoresha version ya Windows imwe mwese, kuko Microsoft igenda yongera byinshi muri OS yamaze gusohora ikabishyira ku hanze kugirango uwamaze kugura ya OS akore Update byiyongeremo atagombye kugura inshya, ibi byongerwamo nyuma akenshi nuko baba barabashije kubivumbura nyuma cyangwa se bigaturuka ku kuba wenda barabonye ko hari babashije kubinjirira bakareba aho banyuze (vulnerabilities) bakahakomeza, wowe rero nudashyira OS yawe ku gihe bivuze ko cya cyuho cyari kirimo uyigura cyangwa uyimanura kikirimo biakaba bwaba inzira abagizi banabi banyuzamo virus yo kukwangiriza. Bivuze ko nukora update byabyuho byose bizasibangana kuko uzaba umanuye bimwe byaburagamo ngo OS yawe ibe intarumikwa. Urumva ko rero gushyira Window OS kugihe ari ingenzi cyane. MU gihe waba utazi inzira binyuramo ngo ukore update ya Window OS yawe biroroshye ni ugukanda: Start>Control Panel>System and Security>Windows Update.
3. Banza usuzumire application yose nshyashya muri virtual machine mbere yo kuyishyira muri mudasobwa nyirizina.
Virtual Machine ni iki?
Virtual Machine ni mudasobwa itagaragara ushobora kwiremera wowe ubwawe muri mudasobwa yawe ikamera nkaho ari mudasobwa iri muyindi, ni Operationg System ugenda ugashyira muri mudasobwa yawe utiriwe ukuramo iyambere ahubwo iyo ushyizemo igasa nkaho ibitse imbere mu yari isanzwe, si ngombwa ko kandi Virtual OS igomba kuba ari imwe na OS usanganywe muri mudasobwa kuko ushobora kuba usanzwe ukoresha Windows bisanzwe wajya gushyira OS muri virtual machine ugashyiramo Linux kand zose zigakora.
Kubera iki ngomba gusuzumira muri Virtual Machine?
Ni ukuvuga ngo niba wenda wamanuye application ishobora kukwangiriza mudasobwa (urugero yazabye nama virus cyangwa igatuma mudasobwa idakora neza), igihe uhise uyikubita muri mudasobwa yawe bivuze ko izahita yangiza ako kanya, ariko nubanza kuyishyira muri virtual machine uzabanza kareba imikorere yayo nubona yizewe uyishyire muri mudasobwa bisanzwe, nusanga ntabuzirange uyihorere ariko mugihe izaba ari ya yindi yangiza bivuze ko izangiza virtual machine ariko ntigire icyo itwara mudasobwa cyangwa Window OS yawe isanzwe. Ikigereranyo nabaha kugirango dufatanye kubumva neza ni nk'uko waba ugiye gusuzuma niba itara runaka ryaka(rishobora kwaka neza cyangwa rigatwika, itara riragereranywa na ya application nshyashya ugiye kugerageza), ukaba ufite inzu yawe ushaka gukoreshamo iryo tara ariko ukagira impungenge zuko ryagutwikira inzu kuko utaryizeye (inzu hano iragereranywa na mudasobwa yawe isanzwemo OS ya window), aha rero tuzakenera icyo twagereranya n'akazu gato uzasuzumiramo rya tara ariko kakaba imbere muri yanzu (ako kazu karagereranywa na virtual machine), nufata rya tara ukarisuzumira muri ka kazu wenda wabumbye mu byondo rikaka neza uzamenya ko ryatara ryawe ryujuje ubuziranenge, urishyire munzu yawe, ariko niriba ritwaka rizatwika ka zazu gato uhite ubibona ko ritezewe urijugunye mugihe ryari kuba ryagutwikiye inzu nini iyo utaza kuba waryigiye umutwe. Ngako akamaro ka virtual machine.
4. Browser
Browser twese tuzi ko ari aya ma application twifashisha tujya kuri murandasi arimo za Chrome, Opera, Firefox, Safari n'izindi. Nk'uko tubizi akenshi virus zitera za mudasobwa hafi ya zose ziva kuri murandasi bityo rero browser iba ibifitemo uruhare runini kuko ariyo kiraro kikwambutsa kikujyana mw'isi ya murandasi, igihe browser itari kugihe ko ibashe guhanga nibintu bose biba bishaka kuva kuri murandasi biza kwibika muri mudasobwa yawe byiganjemo amavirusi uba ufite ikibazo gikomeye cyo guhura n'akaga. Aha rero bigusaba guhoza browser yawe ku gihe (update), ndetse ukanahindura byinshi muri settings kugirango ukaze umutekano wawe, nk'aho browser uyisaba ko yajya ikuburira igihe ufunguye imbuga cyangwa ugiye kumanura ibintu bitizewe. Browser nakugira inama yo gukoresha cyane ni Chrome kuko uri muzifite umutekano wihagazeho.
5. Ntugafungure ibintu ubonye byose
Akenshi abagizi ba nabi bo kuri murandasi bifashisha ama links ameze nkayamamaza ariko agendeye kubinyoma byo kugusha umuntu mu mutego, akenshi bazana amalink agendanye nibyo bazi bikurura imbaga nyamwinshi mw'iyi minsi harimo nkamashusho y'urukozasoni cyangwa bakubwira ko nuhafungura uri butsindire amafaranga y'umurengera. Amalink nkayo ntukayafungure yakwangiriza.
Hari n'ibindi byinshi kandi twababwira wakwitaho tutavuze muri uru rutonde birimo nko gukoresha browser zizewe, gukoresha Firewall, gushyira antivirus ku gihe (update), gushakisha malware ukoresheje guscana (scan), ibi byose bigaherekezwa no gukora Backup kuko ntawizera umutekano ijana ku rindi, kuburyo igihe cyose wahura n'ikibazo cyo kwangirizwa na virus waba ufite ubwiteganyirize.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

WhatsApp, Facebook na Instagram mu bibazo by'ihagarara rya hato na hato mu gihe cy'ukwezi kumwe.

WhatsApp, Facebook na Instagram ni imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abantu benshi cyane kw'isi aho zose ziri mu zikunzwe cyane kurusha izindi kandi zikaza zinayoboye kuko iyo ubaze igiteranyo cy'abazikoresha ku kwezi usanga umubare wabo ukabakaba muri miliyari enye, ibi bigatuka mu gufata abarenga miliyari imwe bakoresha WhatsApp ukongeraho abasaga miliyari ebyiri bakoresha Facebook unongeyeho abagera muri miliyoni magana inani bakoresha Instagram, kandi igitangaje kuri izi mbuga zihatse izindi ni uko zose ari iz'umuntu umwe, aho zose ari imitungo y'umumiliyarideri Mark Zuckerberg w'imyaka 33 y'amavuko, aha yatangiye ashinga Facebook hanyuma izi zindi ebyiri akaza kuzigura abinyujije mu mushinga we bwite ariwo Facebook (Aho byitwa ko ari Facebook yaguze WhatsApp na Instagram aho kwitwa ko ari Mark waziguze), gusa nanone n'ubwo nyirazo ashimwa akanubahirwa kuba afite mu maboko imbuga zikomeye nk'izi ni nako ibibazo byose bimujya ku mutwe iyo zigize ikibazo noneho bigahumira ku mirari iyo zigihuriyeho.
Iki kibazo nta kindi ni ikibazo cyo guhagarara gukora hamwe ufungu urubuga ugasanga bimwe mu bikorwa wajyaga urukoreraho ntibiri gukunda cyangwa se ugasanga rwanakwamye burundu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03 Ugushyingo 2017 mu masaha y'amasatanu nibwo imbaga nyamwinshi y'abakoresha WhatsApp bahuye n'ikibazo kidasobanutse aho WhatsApp yari yanze gukora bamwe bakagirango ni amatumanaho ya hano iwacu I Rwanda ya gize ikibazo nyamari ntibyari ikibazo mu rwanda gusa kuko no mu gice kinini cy'Uburayi (Europe), igice hafi ya cyose cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara, Malaysia ndetse n'agace gato k'igihugu cy'Ubushinwa aho hose naho WhatsApp yari yanze, si aho gusa kuko Ubwongereza (UK), Ubutariyani (Italy) ndetse n'Ubuhinda (India) ngo nibyo bihugu 3 byashegeshwe cyane n'iki kibazo kurusha ibindi byose mw'isi, iki kibazo kandi cyagaragaye no mutundi duce twinshi tugize isi. Ikindi kandi ngo uku guhagarara kwa WhatsApp kwagaragaye ku bwoko b'ama smartphones yose haba kuri kuzikoresha Android Os cyangwa iPhone zikoresha iOS. Inzobere muby'itumanaho zitangaza ko amahirwe menshi ashyirwa ku kuba iki kibazo cyaratewe n'ibibazo tekiniki (technical problems) aho kuba ibitero byo kuri murandasi bigamije kwangiza imikorere (servise attack) nk'uko benshi babanje kubyiza, kuri ubu yaba umuherwe Mark Zuckerberg cyangwa se n'undi wese waba uri mw'ikipe yabakozi be ntanumwe uragira icyo avuga cyeruye kw'iki kibazo.
Ibi kandi bije bikurikira ibyabaye kuri Facebook na Instagram tariki ya 11 Ukwakira 2017 nk'uko twatangiye tubivuga, aho nazo kuri uriya munsi zagiriye hasi rimwe abantu benshi bakabura uko bazikoresha aho abenshi wasangaga bafungura nka Facebook ntibarenge ya page ibanza ya Login (hamwe ushyiriramo email na password), cyangwa se wabasha kuharenga ugasanga harimo ama page amwe namwe ukandaho ntiyemere (urugero wakanda kuri active freinds cyangwa chat ukabona birakunze ariko wagerageza gufungura notifications bikanga), Mark Zuckerberg rero ararye ari menge kuko uko ugenda ugaragaza intege nke ninako abafana batangira kugenda bakuvaho bigira ahandi cyane ko haba hari izindi mbuga zikomeye cyane ziba zirekereje kandi zinafite byinshi zigenera abazikoresha kurusha nka WhatsApp ariko zigasa nka wa mwari wabuze umuranga kandi atiri uko ari mubi ahubwo ari amahirwe make, urugero rwiza hano twavuga ni nka Telegram aho unasanga twinshi mu dushya WhatsApp izana tuba twaramaze kugera kuri Telegram cyera ndetse twaranarambiranye bigasa nk'aho WhatsApp itubakopeye ariko n'ubundi bikanga WhatsApp igahora imbere cyane ya Telegram mu gukundwa. Mu gusoza wakwiba uti ese ntacyaba cyihishe inyuma y'iri hagarara ridasanzwe zimbuga nkoranyambaga uko ari 3 za Mark Zuckerberg mu gihe kitageze ngo ku minsi 25?
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Ese waruziko igihugu gishobora guteza ikindi ibyago kamere nk'imitingito na za Tsunami gikoresheje ikoranabuhanga?

Isi dutuye ikunze kwibasirwa n'ibiza bidashira ariko bikaba bimaze gukaza umurego mw'iyi myaka turimo, akenshi bikitirirwa imihindagurikire y'ibihe ariko nanone hakavuka ikindi kibazo cyo kumenya igitira iyo mihindagurikire y'ibihe, ibyotsi bituruka mu binyabiziga n'ibituruka mu nganda bikaza ku isonga mugushyirwa mu majwi nka nyirabayazana w'imihindagurikire y'ibihe tutibagiwe n'itemwa ry'amashyamba. Ni kenshi twumva cyangwa dusoma ibijyane n'ibyago byabereye hirya no hino kw'isi umunsi ku munsi, ngaho za Tsunami mu Buyapani, umutingito muri Haiti, umwuzure muri Pakistan naza hurricane muri Florida. Ibi byose bituyobera nyamara ari nako bitwara ubuzimwa bwa bagenzi bacu. Nyamara iyo ugerageje gusoma inyandiko z'abahanga biganjemo inzobere mu bumenyi bw'ikirere,abanyamakuru ndetse n'abanyapoliti usanga abenshi bashinja Leta zunze ubumwe za Amerika guteza bimwe mu biza bikunze kwibasira isi.
Leta zunze ubumwe za Amerika ibinyujijwe mu mushinga wayo yitwa HARRP (High frequency Active Aural Research Program), umushinga wakozwe hagambiriwe kunoza itumanaho ry'amajwi (radio communication) no kwagura ikoranabuhanga rya GPS, nubwo uyu mushinga watangijwe na CIA ifatanyije n'igisirikare cya Amerika ukitirirwa ibikorwa by'ubushakashatsi bitagamije ubugome cyangwa ubuhemu runaka, ngo uyu mushinga niwo Leta zunze ubumwe za Amerika zifashisha ziteza ibyago mu bindi bihugu haba kubushake cyangwa se kubw'impanuka. Aho abenshi bahamya ko Leta zunze ubumwe za Amerika akenshi zikoresha iri koranabuhanga rigateza ibyago birimo imiyaga, imyuzure, imitingito n'ibindi ku gihugu bishaka kwihimuraho cyangwa guhemukira, bimwe mubikorwa nk'ibi byagiye biba bigatuma USA ishyirwa mu majwi ko yaba ibiri inyuma twababwira nka: Umuyaga n'umwuzure byibasiye Pakistan tariki ya 26 Nyakanga 2010, umutingito wo mu Buyapani, Umwuzure muri Korea ya ruguro no mu Bushinwa tutibagiwe n'ubushuhe budasanzwe mu Burusiya (igihugu kimenyerewe mo ubukonje bukabije), nawe ubwawe ugisoma ibi bihugu ndacyeka hari ikintu uhise wibaza, kuki ibi bihugu byose bivugwa kuri uru rutonde ari ibisanzwe nubundibitavuga rumwe na Leta zunze ubumwe za Amerika? Bamwe mu bantu bagiye bashinja USA ibi bikorwa barimo nk'umunyamakuru Nusrat Mirza wahamije ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo ziri inyuma y'umutingito na Tsunami byibasiye Ubuyapani tariki 11 Werurwe 2011, kimwe n'uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Hugo Chavez (umunyapolitiki utarigeze avuga rumwe na Amerika ubuzima bwe bwose kugera atabarutse mu mwaka wa 2013) nawe washinjije Leta zunze ubumwe za Amerika guteza umutingito muri Haiti ugahitana abasaga ibihumbi magana abiri.
Uwitwa Heizo Takaneka wari minisitiri w'ubukungu w'Ubuyapani mu mwaka 2011 ubwo Ubuyapani bwibasirwaga na Tsunamingo yabanje kuburirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika mbere gato yuko umutingito na Tsunami bitera, aho ngo yasabwe kwemera kwegurira Amerika iby'amabanga yose ajyanye n'ubukungu bw'igihugu cye (Japan) bitaba ibyo igihugu cye kigatezwa umutingito.
Abahanga benshi bavuga ko USA ikora ibi yifashishije SpacePlane (twagereranya ibyogajuru) aho ibyohereza mu kirere maze nabyo bikohereza ama signals aremereye munzi y'ubutaka bw'igihugu bashaka guteza ibyago, ibyo bigatuma ibice byo munsi y'ubutaka bwa cya gihugu byivumbagatanya ariho hava ibyago byinshi birimo imitingito, kuruka kw'ibirunga n'ibindi. Abakurikiranye neza kandi bavuga ko inshuro nyinshi iyo Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje SpacePlane mukirere ngo bikurikirwa n'icyago kidasanzwe kw'isi kandi akenshi cyikaba mu bihugu bitavuga rumwe nayo.
Ngayo nguko rero nubwotwishimira gutera imbere mu ikoranabuhanga hari nabo rihitanga barengana.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Menya impamvu inyuguti zo kuri "keyboard" zidatondetse (A-Z) nk'uko zisanzwe?

Ndahamya ntashidikanya ko hafi ya twese abari busome iyi nkuri dufite aho twahuriye n'iki kibazo, waba warakibajije ku gikoresho cyawe cyangwa icyabandi waba warigeze gukoreshaho, igikoresho mvuga aha ni nka mudasobwa cyangwa telefone runaka ifite inyuguti imwe kuri buri buto (button), aha nirinze kuvuga smartphones kuko nzi neza ko hari ama telefone menshi atari smartphones afite nayo inyuguti imwe cyangwa umubare umwe kuri buri buto, aho ubwo ndavuga za telefone zifite keyboard ziriho inyuguti ukanda zitari touch sceen, azo keyboard zose zaba aza mudasobwa, iza telefone za touchscreen n'izindi nyinshi niba warazitegereje wabonye neza ko izo nyuguti zidatondetse kuva kuri "A" kugera kuri "Z" (Alphabetical order) nk'uko tuzi ko ariko inyuguti zitondekwa ubusanzwe, ahubwo zo zitondetse guhera kuri "Q" kugera kuri "M" kuri keyboard za QWERTY cyangwa "A" kugera kuri "N" kuri AZERTY keyboard, nkwibutse ko kwitwa QWERTY cyangwa AZERTY bituruka ku nyuguti 6 zibanza ukurikije uko inyuguti zitondetse mugihe byakabaye ABCDEF igihe keyboard yaba itondetse neza ikurikije uko inyuguti zisanzwe zikurikirana. Waba waribajije uti kuki se bahisemo kunyuranya inyuguti mw'ubu buryo?
Abenshi numvise bijujutira iki kintu usanga bose bababazwa nuko zidatonze neza ngo kuburyo bajya babasha kwandika vuba vuba kuko inyuguti baba bazi neza aho bahita bazisanga bakurikije umwanya bazi ziherereyemo murutonde rwa alphabet rusanzwe.
Ese waruziko kwandika wihuta aribyo byari ikibazo ahubwo?
Hambere mu myaka ya za 60 (1960) hataraza izi keyboard zikoranabuhanga twe tuzi cyangwa dukoresha, hakoreshwaga keyboard ziri mechanique zitwaga "Typewriter" zahimbwe nuwitwaga Christopher Sholes, Typewriter rero zakoreshwaga mu kwandika ku mpampuro (print) ariko bigakorwa muburyo bucyuye igihe aho inyuguti imwe ukanze yanaga igomba kwiyandika kurupapuro wakanda indi nayo ikijyaho, hajyaho imwe imwe uko wanditse, kuri typewriter rero zakozwe bwambere inyuguti zari zipanze neza kuva kuri "A" kugera kuri "Z" (A-Z order).



Inyuguti zo kuri typewriter zabanje gutondekwa kumurongo kuva kuri "A" kugera kuri "Z"

Typewriter uburyo zakoraga rero wakandaga inyuguti igakora kucyo bitaga "Type bar" maze iyo typebar ikaba ariyo imanuka ikajya gusiga ya nyuguti ku rupapuro, hanyuma wakanda indi nyuguti ya typebar yari yagiye ikagaruka mu mwanya wayo hakagenda indi typebar ya yanyuguti y'indi ukanze ikajya nayo gusiga inyuguti yayo ku rupapuro. Ikibazo rero cyaje kubyuka ubwo abantu bari bamaze kumenyera izi typebwriters maze batangira kujya bandika bihuta vuba vuba, maze za type bars kubera umuvuduko wo guhinduranya inyuguti ntizijye zibona umwanya wo kugaruka mu myanya yazo ngo izindi zigende ahabwo zikajya zigonganiramo hagati, iki cyari ikibazo gikomeye cyane noneho biza guhumira kumirari ku nyuguti zabaga zegeranye kandi zikunda gukoreshwa cyane. Nibwo inzobere zicaye zifata umwanzuro wo guhindura iyi keyboard, ingingo nyamukuru ari ukugerageza kuyikomeza mubijyanye no kwihutisha kwandika ndetse no gutandukanya inyuguti zegeranye kandi zikunda gukoreshwa cyane, nibwo bahisemo kuzitondeka kuriya zinyuranye kugirango bijye bigora abanditsi bandike gahoro kugirango zamashini zitagira ikibazo.

Iki ni igishushanyo kerekana inyuguti zikoreshwa cyane mu rurimi rw'icyongera, inyuguti ifite agashushanyo karekare niyo ikoreshwa cyane (Niwitegereza keyboard yawe urasanga inyuguti zikoreshwa cyane baragerageje kutazegeranya)

Iki kibazo twababwira ko ubu cyabaye amateka kuko cyaterwaga n'ikoranabuhanga ryari riciriritse, aho ikoranabuhanga rigeze aha icyo kibazo nticyabaho kuko n'ubundi uko inyuguti zitondetse ubu ntibibuza abantu bamwe na bamwe kuzandika vuba vuba kumuvuduko wo hejuru, gusa kuba QWERTY ariyo imaze kumenyerwa ubu byararangiye ntawajya gusubira inyuma ngo aratondeka inyuguti za keyboard kuva A-Z ahubwo wasanga abantu aribwo bibagoye kwandika noneho bigafata indi myaka yo kuzimenyera nanone.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Byavumbuwe ko 41% by'amatelefone ya Android yifitemo intege nke zatuma byinjirirwa n'aba hackers (Vulnerable)

Abenshi muri twe dutunze amaterefone ngendanwa akoresha ikoranabuhanga rya Android (Android OS) rikomoka kuri kompanyi y'ikirangirire tuzi ku izina rya "Google" gusa igitangaje nuko ubu izi telefone tugendana twarapakiyemo amabanga yacu ku kizere gihagije duha Google zishobora kwinjirirwa byoroshye n'igitero kizwi nka "KRACK Attack."
Byihuse ushobora kwibaza uti KRACK Attack ni iki?
KRACK Attack mu magambo arambuye ni Key Reinstallation Attack, iki kikaba ari igitero cyibasira icyo twita WPA2.
Aha ukongera ukibaza uti WPA2 yo ni iki?
WPA2 mu magambo aramuye ni Wi-Fi Protected Access 2 (ubwo bivuzeko habayeho indi mbere y'iyi), Ubu ni uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurinda ubusugire bw'itumanaho kuri murandasi by'umwihariko kuri itumanaho rya murandasi ry'inzira mugozi (Wi-Fi), WPA2 yaje ije gusimbura WPA (Wi-Fi Protected Access) nayo yari yaje ije gusimbura WEP (Wired Equivalent Privacy), ku girango ubyumve neza wowe wese wigeze kugerageza gukoresha inziramugozi ya Wi-Fi ndahamya ko waba warigeze kubona nk'imirongo myinshi ya Wi-FI ndibaza ko hari nk'aho wagiye ujya gufungura Wi-Fi ukabona haranditse ngo Secured by WPA, Secured by WPA2, Secured by WEP n'ibindi, aha rero niho ugombera kumvira akamaro ka WPA2, iyo bakubwiye ngo network runaka irinzwe na WPA2 bivuze ko WPA2 ari nkayo musirikare uri ku marembo yerekeza kuri iyo Wireless (Wi-Fi bitewe nuko ubyita) bivuzeko numara gutangira gukoresha iyo Wireless uraba uri mubarinzwe nuwo musirikare ariko nanone igihe waruri hanze warurimo ukumirwa na wa musirikare ngo utajya kuvangira abandi.
WPA2 ikaba ikoreshwa kuva mu mwaka wa 2006 nk'uburyo bw'izewe kandi bwemewe na IEEE standard ya 802.11i, nyuma y'imyaka 11 yose ikoreshwa nibwo hagaragaye ko yifitemo intege nke zatuma umuntu wese uri kuri network irinzwe n'iyi WPA2 ashobora kuhakura igihombo cyo kwinjirirwa ku kigero cya 41% umubere utari muto na gato.
Nawe wibaze niba twamaze kwiyuvisha ko WPA2 ari nkumusirikare urinze abari gukoresha Wireless arinze, none bikaba bigaragaye ko wa musirikare afite ibyago byinshi byo gushyirwa hanze n'ibitero bya KRACK Attack, bivuzeko abari gukoresha ya Wireless bamaze kujya mumaboko y'umwanzi.
Si kuri Android gusa ariko iki gitero cya KRACK Attack cyagaragaje ko gifite n'ubushobozi bwo kujegeza Linux, Apple, Windows, OpenBSD, MediaTek tutibagiwe na Linksys. Ni ugishishoza tukaba maso rero.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Amafaranga adafatika azwi nka "Bitcoins" yazamuye agaciro ku kigero atigeze ageraho mu mateka.

Bitcoins ni amafaraga adasanzwe, adafatika (Digital money) yahimbwe muri 2009 n'umuntu utazwi ariko ugendera ku izina ry'irihimbano rya Satoshi Nakamoto, mu ihererekanywa ry'aya mafaranga ava ku muntu umwe ajya ku wundi ntaby'amabanki cyangwa gukatwa mu buryo ubwo aribwo bwose. Ktimez mu minsi ishize yabagejejeho byinshi birambuye kuri aya mafaranga:Kanda hano usome inkuru iva imuzi n'imuzingo ibya bitcoins
Aya mafaranga akomeje guca ibintu bigacika mu mpande zose z'isi kubera uburemere bw'agaciro kayo, aya mafaranga kuri ubu yamaze kurenza umubare atari yarigeze agezaho mu myaka 3 ishize, uwo mubare ukaba wari amadorari y'Amanyamerika asanga ibihumbi bitanu magana abiri ($5200), aya akaba ari amafaranga y'umurengera kuburyo bwumvikana kuri buwe wese, tugerageje kuyabarira mu manyarwanda kugira ngo mwumve ubwinshi bwayo, dufatiye ku bipimo by'ivunjisha ku isoko ry'ifaranga ubwo twandikaga iyi nkuru i dollar rimwe ryavunjaga amafaranga agera kuri magana inani na mirongo itatu n'umunani n'ibice birindwi (838.7), uyu mubare uwufashe ukawukuba na ka gaciro ka bitcoin imwe mu ma dollar (nkwibutse ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo bitcoin yari ikiri kuri ka gaciro ka $5200 ahubwo yari yazamutse cyane igeze ku $5718.38, impamvu twibanze kuri $5200 nuko ariwo mubare yaciriyeho agahigo), nidufata rero 5718.38 tugakuba na 838.7 turaza kubona ko mu gihe twandikaga iyi nkuru bitcoin imwe yavunjaga amafaranga y'Urwanda arenga miliyoni enye n'ibihumbi magana arindwi na mirongo icyenda na bitandatu (4,796,000), nawe wibaze ifaranga rimwe rivunja amafaranga angana atya.
Aya mafaranga mu kwezi gushize kwa cyenda yari yahuye n'ibizazane byo kumanuka cyane mu gaciro mu buryo buteye inkeke kugeza n'aho amanukaho 40% akava ku gaciro k'amadolari ibihumbi bitanu ($5,000) akamanuka akagera ku bihumbi bitatu, gusa nayo mu gihe kitageze no ku kwezi yahise agaruka noneho azamukaho 60%, aho kuva mu ntangiro z'uyu mwaka aya mafaranga amaze kuzamukaho 400% mu giciro, iri faranga iyo ari rimwe rishobora kugura amagarama ijana (100) ya zahabu itavangiye, kuko kuri ubu amagarama 28 angana na ounce imwe ya zahabu ihagaze $1,320, abazi imibare cyane ubwo bamaze kubyumva. 

Bitcoin imwe rukumbi yagura ounces 4 za zahabu

Mbere yo gusoza nakwibwirira abashoramari bafite agatubutse nti mubigizemo ubushake mwagura ama bitcois nubwo ahenda cyane ariko ni imari idahomba.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Ntibisanzwe: Umushinwakazi yahumye ijisho kubera gukina "Game" amasaha 24 ubutaruhuka

Ubusanzwe imikino yo muma telefone ikundwa na benshi kuko usanga hafi ya buri muntu utunze telefone ngendanwa cyane cyane urubyiruko aba afitemo agakino nibura kamwe akunda nubwo atari abantu bose ijana kw'ijana, gusa akenshi usanga nubwo hari bamwe baba bakina utu dukino byo kwishimisha cyangwa se ku ruhura mu mutwe by'akanya gato, hari nabandi usanga noneho iyi mikino yarabagize imbata nk'uko twumva ngo runaka yabaswe n'ibiyobyabwenge runaka, ugasanga umuntu rwose afite umukino muri telefone ye ngendanwa akunda byimazeyo kugeza naho arengera ubuzima bwe ukabona bwarahindutse kubera umukino (game) yirirwa akina kuri telefone ye cyangwa kuri mudasobwa ye ubutaruhuka, ibi rero bigira ingaruka nyinshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aribyo byanabaye kuri uyu mushinwakazi w'imyaka 21 y'amavuko.
Umushinwakazi w'imyaka 21 y'amavuko yahumye ijisho rye ry'iburyo nyuma yo gukina umukino (jeux=game) witwa "Honor of Kings" amasaha asaga 24 ntakuruhuka na mba, agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya nyuma y'isuzumwa basanga yagize ikibazo cya Retinal Artery Occlusion, iki kibazo kikaba gituruka mu kwifunga kw'imitsi ijyana amaraso kuri retina (agace ko mujisho kajyana amashusho ku bwonko) ibi bikaba binatera ubuhumyi bwa burundu.
Uyu mukobwa yivugira ko yabaswe nuyu mukino "Honor of Kings" aho mu minsi isanzwe ngo nibura awukina amasaha umunani (8) ku munsi, atarya, atanywa yewe atanahaguruka aho yicaye ahubwo ahugiye kuri uyu mukino usa naho umaze gufata abashinwa batari bake bugwate, dore ko kuri ubu uyu mukino ufite abantu miliyoni mirongo itanu (50M) z'abawukina.

"Honor of Kings" umukino ukunzwe nabashinwa batari bake

Uyu mukobwa yakomeje agira ati: "Iyo ntari bukore, mbyuka Saa kumi n'ebyiri za mugitondo, nkafata ifunguro ry'igitondo ubundi ngakina mpaka Saa kumi z'umugoroba." Akomeza agira ati: "Ubwo mpita mfata ifinguro, nkaruhuka by'akanya gato, nabyuka nkongera nakina kugeza Saa saba cyangwa Saa munani z'igicuku. Ababyeyi banjye bari barabimbwiye ko nshobora kuzagira ikibazo cy'amaso."
Abaganga bakaba bemeza ko uyu mukobwa amahirwe yo kongera kureba neza ari kure dore ko ngo ari hagati ya 20% na 35%, aha banongeyeho kuburira abantu ko kureba muri screen ya telefone umwanya munini aribyo nyirabayazana wa kiriya kibazo basanze mu jisho ry'uriya mukobwa. Ngayo nguko rero tugomba kwirinda kureba muri telefone umwanya mu nyine tutazahura n'ikibazo nk'iki.
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Dore uburyo wamenya ko Facebook yawe yinjiriwe (Hacked)

Twese twishimira kandi tunezezwa no kubonye ibyacu bitekanye, nyamara ugasanga si burigihe twiyumva nk'abatekanye, ibi bisa nk'aho byamaze kuba karande mu bakoresha Facebook aho usanga bose bahora bakemanga umutekano wayo. Mu byukuri Facebook ifite umutekano uhagije kuburyo abenshi batabikeka bagahora mukigare cyo kuvuga ngo kuri Facebook ni ku karubanda nyamara aruko batazi neza gukoresha neza umutekano Facebook itanga ku bakiriya bayo ngo bawubyaze umusaruro. Hano rero ktimez yabageneye inkuru yo kubahugura uburyo bworoshye cyane wamenya ko konti yawe ya Facebook yinjiriwe, ku buryo nta musomye wa ktmez uzongera guhura n'ibibazo nk'ibyo gusanga post ku rukuta rwawe rwa Facebook kandi uzi neza ko utayihashyize, gusanga umubare wawe w'ibanga cyangwa amazina ukoresha kuri Facebook byahinduwe kandi ubizi neza ko we ubwawe ntacyo wabikozeho, gusanga ubutumwa bwandikiwe umuntu runaka yewe bushobora no kugukururira ibibazo kandi ubizi ko atariwowe ubwawe wabwanditse n'ibindi nkibyo.
Mu byukuri abagizi ba nabi bo kuri murandasi nta mpuhwe nanke nagira kuko akenshi uba usanga batanakuzi bigatuma ntano kwirirwa atekereza ko ibyo yenda kugukorera ari ubuhemu bwashobora ngo kuguta mu kaga, kuko burya rero guhemukira umuntu utazi biroroha cyane ko nta mpuhwe abantu benshi bagira ku bantu batazi, bigusaba rero wowe ubwawe kwirinda no kugendera kure y'abantu nk'abo.
Niba rero ukeka ko winjiriwe n'undi muntu muri konti yawe ya Facebook, dore uburyo bworoshye bwo ku menya aho yaraherereye na porogaramu ya mudasobwa ya koresheje akwinjirira:
Mbere na mbere ugomba kuba wamaze kwijira muri Facebook yawe, ukerekeza muri "Setting" (Setting kubatazi aho ziherereye, ku muntu ukoresha mudasobwa ureba hejuru ahagana ku ruhande rw'iburyo akahabona akantu gato cyane ka mpande eshatu ukagakandaho ugahita ugana ahanditse "Setting", naho ku bakoresha telephone biterwa na browser ukoresha kuko aho wazisanga kuri Opera mini siho wazisanga kuri Chrome, Opera urebera hasi hejuru yaho unyura ugiye gusohoka muri konti yawe "log out" Chrome yo muri telefone yo unyura ku kamenyetso k'uturongo dutatu kaba gaherereye hejura ahagana iburyo), nyuma yo kugera muri Setting rero uhita ukanda kuri "Security and Login" uhita ubona ahabanza handitse ngo "Where You're Logged In" nkuko bigaragara kuri aya mafoto.

Utumenyetso dutukura nadushyizemo kugirango tukwereke ahantu nkubwira aho haherereye

Injira muri Facebook yawe ukande ku kamenyetso ka mpandeshatu ukurikizeho kuri setting


Kanda kuri "Security and Login"

Aha muri "Where You've Logged In" niho bakwerekera urutonde rwahantu hose Facebook yakoresherejwe: Bakwereka ibintu bine aribyo Ahantu Facebook, Igihe yakoresherejwe, Browser yakoreshejwe ndetse n'ubwoko bw'igikoresho cyakoreshejwe igihe Facebook yawe yinyirwagamo, ahantu ubona "active now" bivuze ko ko Facebook yawe iri gukoreshwa aka kanya, muri ibyo bintu 4 twe twahisemo 3 turi bugendereho tureba uko wamenya ko winjiriwe (Ahantu, Igihe, Browser) ariko bitabujije ko wowe wabigenderaho byose cyangwa ugahitamo ibindi 3 ushaka.

Kanda kuri turiya tudomo 3 niba usanze ahantu n'igihe bakweretse atari wowe ubwawe warurimo ukoresha Facebook yawe

"Where You're Logged In" rero wakwiba uti ibi bivuze iki? Ibi bivuze ahantu hose konti yawe ya Facebook iri kugaragaza ko yafunguriwe. Urugero ku girango tubisobanukirwe: Niba wowe utuye ku Gisenyi ukaba ufite telefone yawe cyangwa mudasobwa uri gukoresha Facebook yawe ubu nonaha, Ukaba wenda harigihe wigeze kujya nko mu majyepfo I Huye ugakoresha mudasobwa yaho (muri Cyber ni urugero) warangiza ukahava udakoze Log Out, muri aka kanya nkaba njyewe nicaye I Kigali ninjiriye Facebook yawe nkaba nanjye ndi kuyikoresha cyangwa narigeze kuyikoreshaho, bivuze ko nukora ibyo byose twavuze haruguru ukagera muri "Where You're Logged In" urasangamo lisiti yahantu hatatu Facebook yawe iri gukoresha cyangwa yigeze gukoreshwa, bivuze ngo ni ku Gisenyi uherereye aka kanya, I Huye wigeze kujya ugakoreshayo mudasobwa yaho, n'I Kigali njyewe wakwinjiriye mperereye, izo zari ingero ariko icyo bivuze ni iki? wowe ukibona urwo rutonde ruzaho aho umuntu wakoresheje konti yawe yari aherereye, igihe byabereye ndetse na porogaramu ya mudasobwa yakoreshejje (Browser:Opera, Firefox, Chrome, UC, Facebook App n'izindi) ugomba kwibaza, uti se aha ninjye nyirubwite warurimo ukoresha konti cyangwa ni uwari wanynjiriye? Aha wifashisha ibintu bitatu by'ingenzi aribyo: Igihe byabereye, Aho byabereye ndetse na Browser yakoresheje, niba ahantu bakweretse ubona utarahagera ubwo ntakabuza wari winjiriwe, niba aho hantu warahageze ariko ukaba ubizi neza ijana ku rindi ko utigeze ukoresha Facebook yawe igihe waruhari ubwo aho nabwo ugomba gukeka ko ushobora kuba wari winjiriwe, niba nanone bakubwiye ahantu ugasanga warahageze koko ugasanga n'igihe bakubwira koko uribuka ko wakoresheje Facebook yawe mw'ayo masaha ariko byagera kuri browser yakoreshejwe ugasanga biranyuranye (urugero barakwerekako uwakoresheje Facebook yawe yakoresheje Opera kandi wowe ubizi neza ko utajya uyikoresha na rimwe bibaho wenda wikoreshereza Chrome cyangwa UC ibihe byose) aho nawe umwanzuro nuko wari winjiriwe, kimwe nuko wasanga ahantu bakubwira koko warahakoreshereje Facebook yawe yewe na Browser wa koresheje ugasanga nubundi niyo bakwereka ariko ukaza gusanga amasaha si amwe (wenda barakwereka ko wakoresheje Facebook yawe Saa Yine z'igitondo kandi wowe ubizi neza ko wafunguye Facebook yawe mu masaha y'ijoro gusa) aho naho ugomba gushishoza ushobora kuba wari winjiriwe. Mu byukiri ibi bintu bitatu usanga muri "Where You're Logged In" iyo ubyitayeho neza ugashishoza wabasha kuvumbura ko winjiriwe umunsi runaka igihe runaka.
Ese nkibona ko ninjiriwe nabikoraho iki?
Biroroshye, ukimara kubona kuvumbura ko winjiriwe ugomba guhita umenyesha Facebook ko ahantu runaka cyangwa igihe runaka Facebook yawe yakoreshejweho atari wowe wayikoreshaga, uku kubamenyesha ntibigoye hatagira uwumva ko wenda kumenyesha Facebook bigoranye, ahubwo icyo ukora ni ukureba kuri rwa rutonde bakweretse rw'ahantu konti yawe ya Facebook yigeze gukoreshwaho maze ukagenda uhitamo aho ubuna uzi neza ko atari wowe waruri kuyikoresha ukanda "Not Me" bivuze ngo "Sinjye" iyo umaze gukanda aho hantu rero uhakana ko atari wowe wahakoreshereje Facebook yawe, Facebook yo icyo ikora ihita ikura wa muntu uherereye hahantu wahisemo muri konti yawe ako kanya "Log Out" (Ku rugero twafashe haruguru wowe uri Gisenyi uzahitamo njyewe wakwinjiriye ndi I Kigali uhitemo uti "Not Me", Facebook ikibona ko wemeje ko atari wowe uri gukoesha konti yawe I Kigali izahita inkuramo ako kanya maze ninshaka kongera kuyisubiramo banyake password), ibi bivuze ko ukirangiza ibyo byose ugomba guhita uhindura Password maze ba bantu cyangwa wa muntu wari warakwinjiriye yajya gusubira muri Facebook yawe bakamubaza Password maze agahera inyuma kuko azaba azi password zawe za kera inshyashya wahisemo atazizi, icyo gihe ukaba uramwigobotoye. Ubundi kugirango wizere umutekano wa Facebok yawe kuburyo buhoraho wirinda abakwinjirira ugahita ukanda kuri "Secure Account" ibi dushobora kuzabisobanura neza mu nkuru itaha izitwa "Uko waha Facebook yawe umutekano urambye"
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Ese flight mode ni iki? Ihindura iki ku mikorere ya telefone? Ese ugeze mu ndege ntushyire telefone yawe muri flight mode haba iki?

Buri wese utunze telefone ngendanwa ndahamya ntashidikanya ko ajya abona ahantu ho guhindura ujyana muri flight mode, yewe n'utabisobanukiwe cyane ndabizi neza ko hari umunsi umwe cyangwa ibiri yacokoje telefone ye akabona aho hantu handitse flight mode cyangwa se bitewe n'imiterere ya telefone ye akabona akamenyetso gato kameze nk'ishusho y'indege nk'uko tubona aka bluetooth, utwa user profile, aka Wi-Fi n'utundi.
Wakwibaza uti se flight mode ni iki?
Mu magambo make kandi asobanutse, flight mode ni setting ya telefone ngendanwa ndetse nibindi bikoresho bigendanwa ariko byifitemo ubushobozi bwo gutumanaho, flight mode ikaba ibuza ibyo bikoresho kohereza cyangwa kwakira ubutumwa (messages) ikanabibuza guhamagara cyangwa guhamagarwa (calls), ibuza telefone kuba yajya kunziramugozi (Wi-Fi) ndetse ikanayibuza kuba yakoresha bluetooth, muri make ikata (ibuza) icyitwa itumanaho cyose kuri telefone kuba cyakorwa, ibi byose bikaba biba iyo wamaze gushyira igikoresho cyawe muri flight mode. Flight mode kandi yitwa Airplane mode, Offline mode cyangwa Standalone mode.
Mu buryo busobanuye dore ibintu flight mode (Airplane) ibuza telefone:
Cellular: Gufunga cyangwa gukuraho itumanaho rya cellular bivuze ko telefone yawe itongera gutumanaho n'iminara mu gihe iri muri Airplane mode, aha nihamwe rero utabasha guhamagara cyangwa ngo uhamagarwe, ndetse ntunohereze ubutumwa cyangwa ngo ubwakire.
Wi-Fi: Aha telefone yashyizwe muri Airplane mode ntiyongera gushakisha cyangwa gukora scan ishakisha aho yabona Wi-Fi mu gace kayegere kugirango nizibona izikwereke nubishaka uzigeho, igihe wari uri kuri Wi-Fi ugashyira telephone muri Airplane mode uhita uva kuri ya Wi-Fi ako kanya.
Blue: Airplane mode ikuraho Bluetooth, iri rikaba ari itumanaho nziramugozi rizwi kandi rikoreshwa na benshi.
GPS: (Global Positioning System) ubu ni uburyo buzwi bukoreshwa mu ma telefone no mubindi bikoresho mu kumenya aho biherereye hakoreshejwe ibyogajuru (satellites) hakifashishwa imibare itangwa na longitude na latitude byaho igikoresho giherereye. GPS nayo rero kuko ikoresha itumanaho igomba kuvaho mu gihe telefone iri muri flight mode. Mu gihe telefone iri muri Airplane mode (flight mode) singombwa kuzimya ibi bintu 4 tubonye haruguru kuko bigomba kwizimya.
Ese kuki dukenera gucana flight mode mugihe cy'urugendo mu ndege.
Mu by'ukuri mugihe cy'urugendo rw'umuvuduko mwinshi nko mumodoka cyangwa mu ndege telefone yawe iba iri kurwana n'akazi katoroshye ko kugumya iri kumurongo (kuri reseau cyangwa kuri network) kuko iba igenda iva aho uri buri kanya ijya ahandi kandi kumuvuduko mwinshi nkuw'indege biyisaba kugenda ihinduranya iminara vuba vuba kugirango itava kumurongo ibi rero biba bigoye ari mpamvu akenshi usanga iyo uri mu modoka aba ufite itumanaho ridahagije kubera iyo ntambara y'iminara (urugero nahuga n'uko uturutse I Kigali ujya nk'I Huye bivuze ko munzira zose wa nyuze telefone yawe yagendaga ihindaguranya iminara, kuko umunara ukoreshwa n'abari ku Ruyenzi siwo w'abari Muhanga siwo w'abari I Nyanza na Ruhango) aha rero nawe ibaze noneho niba bigenda gutya ku modoka, ku ndege byagenda gute?ko aho hose tuvuze indege yahanyura mu kanya nka'ako guhumbya. Ku ndege rero ho hiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba noneho iminara iri kure kuko mugihe iri mu kirere kandi iminara iri hasi nawe urabyumva, ku kibazo cy'iminara iri kure rero telefone yifitemo ubushobozi bwo guhita yongera imbaraga za signal yoferezaga ishakisha umunara kugirango byombi bibashe gutumanaho, aha arinaho ikibazo gishobora kuvukira mu ndege imbere. Iri tumanaho rigoranye rihita ryivanga mu itumanaho ry'abapilote nababayobora bo hasi, bamwe bagenda bavugana nk'uko twabibonye mu nkuru y'ibyindege iheruka Kanda hano nayo uyisome Ibyo bituruka ku kuba telefone iba igenda ihinduranya iminara (igikorwa cyitwa Hand Off) ku buryo bunagoranye bigatuma byivanga (interfere) mu itumanaho rishinzwe ku yobora indege bikabangamira abapilote cyane ariyo mpamvu yatumwe hafatwa uwo mwanzuro wo gukoresha Flight mode kugirango abapilote batware bisanzuye nta kibarogoya, gusa k'uwibazaga niba uramutse wibagiwe gushyira telefone muri flight mode har'ikintu gikomeye cyaba ako kanya namubwira nti "Oya" kuko hari no kunonosorwa uburyo ibi bibazo byose byavangwamo telefone zikajya zikoreshwa uko bisanzwe ariko na kwa kubangamirwa kw'abapilote kugakosorwa ariko ibi ntibiratunganywa neza, flight mode utayicanye indege ntiyahanuka ako kanya nkuko bamwe babikeka gusa birumvikana ko kuba bibangamira umupilote n'abamuyobora wenda bishobora kugira ingaruka nyuma ariko bitari ako kanya.
Ikindi na kubwira kuri flight mode nuko burya ari nziza mukurinda umuriro wa battery yawe, telefone iri muri flight mode ntimara umuriro, rero unabishaka wayikoresha nta ndege urimo wibereye iwawe ariko ukibuka ko ntawuzaguhamagara ngo akubone cyangwa ngo woe umuhamagare, ntano guhererekanya ubutumwa mu gihe flight mode iri "ON"
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Dore ibikoresho 5 by'ikoranabuhanga bidasanzwe ushobora gukeka ko bitabaho

Mubyukuri ikoranabuhanga niryo muyobozi w'iterambere, iterambere rikaba icyo duharanira, aho usanga igihugu cyirwana n'iterambere ryacyo na buri muturage ugituye ugasanga ararwana n'iterambere rye ku giti cye cyangwa we n'abe bose. Ntagushidikanya ko ahatari ikoranabuhanga nta n'icyerekezo cy'iterambere wahategereza, twe akenshi tubwirwa cyangwa tugatekereza ku bikoresho by'ikoranabuhanga ugasanga ni gishya kuri wowe ntahandi hantu ikizi ariko kuva ubwo ukaba urakimenye, ariko hari n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga noneho bakubwira ko bibaho ndetse banabikwereka ukaba waburana ugahakana ugatsemba ko icyo kintu kitabaho nyamara mubyukuri cyaravumbuwe kera ndetse n'abagikoresha baramaze kukivana mu mubare w'ibintu bikaze batunze, nk'urugero natanga hari nk'abantu batazi ko imodoka ishobora kwitwara nta muntu uyirimo ikikoresha urugendo rwangana no kuva i Kigali ikigeza i Huye kandi aka ni akantu gato cyane kagezweho kera, ikiri bunakwemeze ko kwitwara kw'imodoka atari ikoranabuhanga benshi bibazaho byinshi, nuko uri busange muri ibi bintu tugiye kukubwira ibyo kwitwara kw'imodoka ntabirimo kuko abantu barabimenyere ndetse natwe hano kuri ktimez twabyanditseho inkuru nyinshi.

Tudatinze rero reka dutangire n'ibyo bintu 5:
1. Cicret bracelet
Aka ni agakoresho kadasanzwe kambarwa ku kaboko ubundi kagatuma ibyo wakabaye ureba muri tableau ya smartphone yawe ubirebera ku kaboko, twakita nka projector kumwe uzi ko umuntu acomeka umugozi kuri projecteur igatunga amashusho ku gikuta cyangwa ku gitambaro, ni nako aka kuma kagufasha gutunga amashusho y'ibibera muri tableau (User Interface)ya smartphone yawe ku kaboko ukaba ariho ubirebera maze ukaba arinaho ukorera ibyo ushaka, maze icyari "touch screen" kikaba "touch skin" bamwe mwifite rero mukaba murambiwe guhora mucapuzwa amatelefone yanyu na bya bisambo byadutse i Kigali wakwigurira Cicret bracelet ubundi ukajya ukoresha ibyawe nta nkomyi no gukebaguzwa ngo batayigushikuza, dore ko aha screen iba iri ku kaboko kawe muburyo budafatika (virtual) aha kuyikwambura kereka atwanye n'akaboko kose kandi nabwo si telefone yaba atwaye.

Cicret Bracelet yambarwa ku kaboko ni iyo


Dore uko screen ya telephone iba igaragara ku kaboko k'uwambaye cicret bracelet

2. Dolfi
Dolfi ni agakoresho kagezweho gafasha mu kumesa (gufura) imyenda kakaba gacomekwa ku muriro w'amashanyarazi, kakaba gakoresha ikoranabuhanga rya ultrasonic mu gufasha gukura umwanda mu myambaro. Ku badasobanukiwe ultrasonic ni ijambo rikoreshwa muby'amajwi ariko bikagendana n'amajwi atabasha kumvwa n'amatwi ya muntu, amajwi ari ultrasonic ntabwo umuntu abasha kuyumva kuko aba arengeje frequency ya 20,000 HZ. Ariko kuba tutabasha kumva ultrasound ntibivuze ko ayo majwi atabaho, urugero rwa hafi ni nk'uko hari amajwi amwe n'amwe umuntu atabasha kuba yakumva ariko ugasanga inyamaswa zimwe na zimwe zirayumva cyane cyane nk'imibu. Tugarutse rero kuri Dolfi yacu ni agakoresho umuntu yavuga ko kadasanzwe, agakoresho gato cyane kurusha umuti w'isabune ariko kakaba gakora akazi bamwe batiyumvisha gakoresheje ya majwi atumva n'abantu twavuze haruguru "ultrasound", gukoresha Dolfi rero ntakindi usabwa uretse gushyira amazi mu gikoresho ugiye gufuriramo, imyenda ushaka gufura cyangwa kumesa bitewe n'uko ubyita ukanashyiramo isabune yaba iy'amazi cyangwa iy'ifu ubundi ukanagamo Dolfi yawe hanyuma biturutse kuri transducer iba muri Dolfi hakirema ya majwi nababwiye ariko akaba afite imbaraga zidasanzwe mu kunyanyagira cyangwa gusakara mumazi akagenda arema imbaraga zo kugendesha ya mazi ku muvuduko munini noneho uko ya mazi anyurana imbaraga nyinshi mu myenda cyangwa mu mwenda hagati bigatuma agenda avanamo umwanda mu myenda ku buryo bworoshye kandi bwihuse.


Dolfi mu mazi

3. iBackPack

iBackPack ni ibikapu byo mu mugongo bidasanzwe, igikapu gishobora kugufasha kujya kuri murandasi bitewe nuko gitanga inziramugozi "Wi-Fi" Hotspot ikoresha 3G na 4G, iki gikapu kikaba kigira batiri "battery" ya mu bwoko bwa Tesla, kikagira uburyo bwa GPS yo kugufasha kumenya ahantu hizewe cyangwa ahashobora kugukururira ibizazane (SAFE and NO-GO) ibi byafasha cyane ba bantu bapfira mu bukerarugendo bazize nko kujya ahantu batazi bakahakubitanira n'inyamaswa z'inkazi, ubu buryo bwa GPS muri ibi bikapu kandi bwafasha cyane ababyeyi bashaka gucunga umutekano w'abana babo mu gihe bagiye nko ku ishuri bakabasha kumenya aho umwana aherereye nk'igihe yabuze cyangwa yatinze gutaha. Ibi bikapu byifitemo icyo bita Bluetooth Proximity Locator byoroshya gushakisha iki gikapu (bag) nk'igihe uri mu bantu benshi n'akavuyo nko ku bibuga by'indege dore ko hanakunze kuburira ibikapu cyane. Si ibyo gusa kuko ibi bikapu byifitemo icyo hano iwacu twita bafure (speaker) ndetse n'ahacomekwa imigozi ya USB hagera kuri 4 bishobora gutuma ushyira umuriro (charging) nibura mu bikoresho 4 icyarimwe ukoresheje iki gikapu. Iki gikapu kandi imbere muri cyo gifite uburyo kigabanyijemo ububiko bw'ibitabo, ubwa smartphones, tablet ndetse n'ibindi byose umuntu yakenera gutwaramo nka documents runaka, biranateganywa ko vuba cyane hazashyirwa hanze application y'ibi bikapu.


iBackPack ni uku iba iteye

4. EveryKey
Uru ni urufunguzo rukoresha bluetooth ushobora gukoresha ufunga cyangwa ufungura ahantu cyangwa ikintu cyawe icyo aricyo cyose ukeneraho umutekano, bivuze ngo uru rufunguzo rushobora gusimbura izindi mfunguzo zose usanzwe ukoresha ahantu aho ariho hose rukanasimbura amagambo y'ibanga (passwords) usanzwe ukoresha ahantu hose. EveryKey ifungura telephone ngendanwa, igafungura mudasobwa (laptop) ya nyirayo, tablet, inzugi z'inzu ye, ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga byose waba utunze. Ibi byose EveryKey ikabifunga cyangwa ikabifungura ari urufunguzo rumwe rufungura ibintu n'ahantu henshi hatandukanye, ikindi kandi uru rufunguzo rukubera password zizewe ku mbuga zose waba ukoresha mu gihe ufunguye izo mbuga ufite EveryKey yawe, uhita winjira muri account yawe bitiriwe bigusaba gushyiramo za username na password, EveryKey iyo ugize umwaku ukayita iyo ubishatse uhita uyangiza aho uri hose kuburyo uyitoye atazagira icyo ayimaza nko kuba yahindukira akaza kukwiba. Birumvikana rero ko uru rufunguzo rudasanzwe. 

EveryKey ushaka wanayita Master Key  


5. Flexible wearable Smartphone
Abenshi dutunze amatelefone, ni bangahe bakwemera ko hariho telefone ufata ugahina (ukagonda) nk'uko ugonda ikayi bigakunda. Ibi rero si ibinyoma izo telefone zibaho cyane. telefone uhina igahinika, telefone itinjirwamo n'amazi, bivuze ko uyitaye mu mazi uyikuramo nta kantu na gato yabaye, ndetse ukaba ushobora no kuyambara nko ku kaboko.


Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by origene in Tech News

Indege ikorerwa ibiki mbere yo guhaguruka? Ese umutwazi wayo ayitwara ate? Mu cyumba cy'uyitwaye se ho hakorerwa ibiki? BISOBANUKIRWE

Bamwe mubantu bake babashije kugenda mu ndege bakubwira ko buri wese ayinjiramo ubona aba ashaka guhengereza ngo arebe uko mu cyumba cy'ugiye kumutwara hasa, nyamara ntacyo abasha kubona yewe nugize amahirwe make yo kuba yatera imboni muri icyo cyumba (Cockpit) usanga ntakindi abona uretse kubona abagabo babiri,abagore babiri cyangwa umugabo n'umugore bicaye bambaye amashati y'imyeru, amataburo ari electronic (electronic screens) ndetse n'icyo twakwita nk'ikibaho cyuzuye amabuto (buttons), ibyo gusa bikaba birarangiye uricaye uratuje ushyize ubuzima bwawe mu maboko y'abantu babiri utazi, bari gukora ibintu utazi ndetse banabikorera ahantu utazi utanareba.Uku gutandukanya cyane icyumba cy'umutwazi n'igice cy'abagenzi bafashwe nk'ingamba nyuma y'igitero cyo kuya 11 Nzeli 2001 tuzi twese byahiritse imiturirwa World Trade Center yo muri leta zunze ubumwe za amerika aho ibyihebe byahagurutse ku kibuga nk'abagenzi mu ndege nkabandi bose nyamara mugihe indege zasekuraga imiturirwa ibi byihebe byari mu ndege nk'abatwazi bazo, urabyumva nawe ko kugirango uwari umugenzi (passenger) ahinduke umutwazi (pilot) byasabye ko umugenzi ahaguruka mu mwanya we (passenger's room) akinjira mu cyumba cy'umutwazi (cockpit) ku neza cyangwa ku nabi. Uburyo ibyihebe byakoresheje ngo bibashe kwinjira muri kiriya cyumba bikajyana indege aho bishaka bwo ntawubuzi ariko ikizwi nuko kuva ubwo hari ingamba zikomeye zo kurinda ko umugenzi yagira aho ahurira n'icyumba cy'umutwazi kugirango hatongera kubaho ibyaha nkibyo bihitana imbaga ku maherere. Icyo tuzi twese n'uko agapfundikiye koko gatera amatsiko bityo kuba abantu batabasha kugera muri kiriya cyumba buri wese uba wumva ashaka kumenya ibihabera kubera ko bigirwa amabanga akomeye cyane.

Kuri buri wese rero waba yaragize icyo yibaza ku bibera inyuma ya ruriya rugi ruhora rufunze ndetse n'undi wese ufite amatsiko ashaka gushira mu bijya n'imitwarirwe y'indege dore bimwe mubyo ktimez yabakusanyirije.

Icyambere abatwazi bakigeramo ubwabo babanza kw'ibwirana dore ko akenshi mu ma kompanyi y'indege akomeye (aho ndavuga abasha kuba afite umubare w'abatwazi bahagije) usanga bitajya bipfa kubaho ko abatwazi babiri baziranye bashyirwa ku rugendo rumwe ngo bafatanye kuyobora indege, birumvikana rero abantu babiri bataziranye bazi neza ko bagiye bahetse amagara y'abantu amagana mu rugendo rw'igihe kitari gito baraganira bakanagerageza kwibwirana, ubundi mukayobora abantu uko mwabitojwe dore ko nubwo baba bataziranye baba barahawe mabwiriza amwe, amahame y'urugendo amwe ndetse nibyo bize ku ndege ari bimwe.
Ikindi wabanza ku menya n'uko indege igomba gutwarwa n'abantu barenze umwe (akenshi baba ari babiri), uwambere twakwita nkaho ariwe uba ugena byose ni Captain (uko niko pilot uyoboye indege bamwita) hanyuma umwungiriza we uba unafite inshingano zo kumva inama z'umukuriye akitwa Copilot. Amwe mu mabanga agenda ashyirwa hanze n'abahoze ari abatwazi b'indege (pilots) bavuga ko Captain na Copilot batagomba kurya ibiryo bimwe murwego rwo kwirinda ko habaye harimo icyabagirira nabi cyabahitana bombi ubundi ibyurugendo bikarangiriraho ndetse n'ubuzima bwabari murugendo bugashyirwaho akadomo ako kanya, aha ikiba gitekerezwa cyane ninkigihe hari uwagambana agashaka guhitana abari mu ndege akoresheje guha uburozi abayitwaye, ibi rero byirindwa hirindwa kurya ibiryo bimwe kubatwaye. ikindi kandi abatwaye indege basabwa kuganira ku by'urugendo gusa.

Mbere yo gutwara abatwazi babanze guhabwa amakuru y'uko ikirere giteye, uko urugendo rupanze (icyo twakwita nka flight plan), bagahabwa amakuru y'umubare wabagenzi n'imizigo batwaye, porogaramu y'uko urugendo ruri buyoborwe ubundi nabo bagasaba ko indege yuzuzwa benzine mbere yo guhaguruka.Mu gihe ayo makuru aba ari kuza aba pilote nabo baba bari gukora nk'icyo twakwita imbanzirizakuguruka (preflighting) aho baba bicaye mucyumba cyabo kitwa cockpit, bitewe n'ubwoko bwindege preflighting ikorwa ku buryo butandukanye ariko icyangombwa kiba gihari nuko baba bari kure niba akumba kabo (cockpit) kari gukora neza banareba niba ahantu hose kuri "throttle quadrant" (ku barebye film cyane cyangwa ababonye amafoto y'uko mundege hamera throttle quadrant ni hamwe ubona ibi button byinshi abapilote baba bakandagura ibindi bamanura) hari muburyo (position) hasabwa kuba barimo kugirango indege ibashe guhaguruka (proper position for start). Aha pilote iyo amaze kubona ko byose byatunganye, captain atanga amabwiriza yo kujya kureba hanze y'indege ko ntacyateza ikibazo kiri hafi aho, aha ashobora kwigirayo cyangwa akohereza umwungiriza we (copilot) agasohoka akazenguruka indege areba ko ku gice cyo naho hari tayari mbere yo guhaguruka. Ku ma kompanyi afite ba enjeniyeri (engineers) bibijyanye n'ikirere nibo bakora iryo suzuma ryo hanze y'indege mbere y'uko iguruka ariko n'ubundi umwanzuro wanyuma ugomba gufatwa na captain w'indege. Mu by'ukuri iri suzuma ribera hanze y'indege mbere y'uko ihaguruka riba rireba niba ntakwangirika kwaba kwarabaye ku ndege wenda biturutse ku rugendo iba iheruka gukora (previous flight), bagasuzuma niba ntaho amavuta ari gutonyanga wenda kubera gupfumuka, bakareba niba nta bice runaka biri kubura cyangwa byangiritse bakanareba aho amavuta cyangwa ibindi bisukika byose indege ikenera bigeze. Iyo hagaragaye ikibazo abatekinisiye bagomba guhita bagikemura cyangwa indege ikaguruka mu gihe basuzumye bakabona ko akabazo kagaragaye ari gato kuburyo nta nkomyi nimwe kateza mu rugendo ibi babirebera kucyo bita MEL (Minimum Equipment List). Ikindi nkubwira nuko benzine (ku batayizi twayita ko ari nkayo esanse y'indege) ishyirwa mundege hagendewe ku buremere bw'ibiyirimo, ubushyuhe, uburebure bw'urugendo indege igiyemo, ndetse hanagende ku bipimo by'imiterere y'ikirere indege iri bucemo, igihe ikipe yabagenzuzi irangije akazi kayo ikabona ko indege imeze neza kandi ko yagenda ntakibazo, bahita noneho batangira gutekereza ku rugendo rubari imbere no gutangiza indege urugendo rw'umunsi. Icyo nicyo gihe noneho abaseriveri batangira gukora akazi kabo, ndetse nabashinzwe kugabura muri cockpit bagashyikiriza ibyangombwa by'urugendo abatwazi. Kuvugana no gufatanya nirwo rufunguzo rw'urugendo rwizewe rw'indege.

Igihe noneho kiba kigeze ku gukora ibyo bita "Checklist" checklist ubundi ni urutonde rw'ibikorwa by'ingenzi umuyobozi w'indege n'ikipe imufasha bagomba gukora mbere yo guhaguruka kw'indege (takeoff), ibi bikorwa biba bigamije gushimangira ko umutekano w'urugendo wizewe no kumenya niba ntakintu cy'ingenzi cyibagiranye. Hanyuma bagashimangira ko buri kimwe gitunganye ubundi umutwazi agatangira indege.

Mbere gato yo gukomeza reka tubanze tubasobanurire aya magambo akoreshwa cyane muby'indege kugirango utayazi ayamenye ndetse naho uyabona mu nkuru uyasobanukirwe (twasanze kuyabonera ikinyarwanda bigoye):
Pushback: Iki ni igikorwa gikorwa mbere y'uko indege ihaguruka, ni igikorwa cyo gusunika indege hakoreshejwe imbaraga zo hanze (external power), indege bayisunikisha utumashini bita "pushback tractors" cyangwa "tugs", pushback nibwo buryo bwizewe bukoresha bwo gusunika indege yigizwa inyuma kugirango bayihungishe amarembo y'ikibuga cy'indege (gate).
Tugs: Utumashini dukoreshwa mu kwigiza indege inyuma ihungishwa amarembo.
Tug driver: Umushoferi wakamashini ka "Tug"
Taxiing: Iki ni cya gihe indege iba iri kugenda hasi kukibuga cy'indege hamwe iba igendesha amapine hasi nk'imodoka.
Runway: Ni uriya muhanda indege zigendaho mugihe ziri mugikorwa cya taxiing.
Takeoff: Igihe indege itangiye kuvana amapine hasi ifata ikirere.
Landing: Ni igihe noneho indege iri kuva mu kirere ishaka kugwa ku kibuga cy'indege.
Nizeye ko izi mvugo noneho aho ndi buzikoreshe uri bumenye icyo zivuze ntiriwe nongera kuzisobanuara.

Twari tugeze aho indege imaze kuba tayari guhaguruka (Dukomerezeho)
Mbere yo gukora cya gikorwa twabonye haruguru kitwa pushback umupilote avugana n'uyoboye ka ka mashini twabonye kitwa tug, umushoferi waka ka mashini asunika indege akurikije uburemere bwayo. Hanyuma igikorwa cya pushback nyirizina cyo gikoranwa ubwitonzi cyane nko kwirinda gufata feri kutwaye tug kuko nawe urabyumva ntiwasunika indege uri kuri feri n'iibiro iba ifite, zimwe mundege zigira ibyo bita hydraulic ground interconnects cyangwa bypass pins ibi bikaba biba biri muri system yayo iyifasha kugenda kubutaka, bene ubu bwoko rero busaba ko hari bimwe bihindurwa muri settings kugirango indege ibashe gusunikwa na tug driver, mbere yo gutangira pilote ahabwa uburenganzira nabari hanze babishinzwe nawe akabona kubwira wa mutwazi wa tug kuba yasunika indege nta kibazo. Nubwo abapilote baba batari kubona iki gikorwa amaso kumaso bitewe n'imiterere y'akumba batwariramo (cockpit) ariko haba hari camera ibafatira amashusho y'igikorwa cya pushback ndetse na screen babireberamo kugirango bizere neza ko bari gusunikwa mu mutekano. Igihe bari gusunikwa nibwo noneho batangira igikorwa cyo gutangira (gucana) ama moteri y'indege. 

Hakurikiraho igikorwa cya taxiing (igikorwa twakwita nko kugendesha indege bumodoka), aha nibwo pilot atangira noneho umurimo ukomeye wo kuyobora indege yicaye mu biro bye "cockpit" ahanganye n'imbaraga zo hanze zirimo imiyaga n'ibindi. Kompanyi (Airlines) nyinshi zitegeka aba pilote bazo ko iki gikorwa gikorwa hacanye moteri imwe gusa mu rwego rwo kudasesagura benzine dore ko ihenda ku kigero utakwiyumvisha, ibi rero moteri zose zisigaye zicanwa mugihe taxiing yenda kurangira igihe indege igiye gukura amapine hasi ngo ifate ikirere mu gikorwa twabonye ko kitwa "takeoff" Mu gikorwa cya taxiing abapilote baba bagikora bya bikorwa twabonye byitwa checklist ndetse akanatekereza ku gihe kiza yumva yatangirira gucaniraho za moteri zindi ziba za sigaye zidacanywe, aha kandi abashinzwe ibikorwa byo hasi kukibuga nibwo basaba umutwazi kwigengesera. Mu gihe cy'urubura indege igomba kunyuru hejuru y'icyo twakwita nk'itapi iyikoraho urubura (deice pad), bakavugana n'ushinzwe ibyurubura ku kibuga kandi bigasaba pilote gukora checklist inshuro ebyiri zose. Igihe cy'urubura pilote aba agomba kwihuta kugirango ahaguruke vuba bidasabye ko indege yongera urubura bwa kabiri.

Hakurikiraho igikorwa cyo guhaguruka "takeoff" iki nicyo gikorwa kiba giteye inkeke (risky) mu bikorwa byose by'urugendo rw'indege, bivuze ko bisaba kwigengesera bitaba ibyo indege ikaba yahura n'ibibazo birimo no kuba yahita ihanuka igasubira hasi, impamvu y'ibi abahanga muby'indege bavugako ari uko iki gihe aribwo indege iba iremerewe (heaviest point) aha rero abapilote baba bagomba kuba inararibonye nk'uko baba barabitojwe.
Hakurikiraho urugendo rw'umurambi mu kirere, indege iyo igeze muri metero ibihumbi bitatu na mirongo ine n'umunani (3,048 m=10,000 feet) uvuye hasi, nibwo pilote atanga akamenyetso ko gusona "ding" ku girango amenyeshe abaseriveri bo mundege ko nta kibazo kuba bava mu myanya yabo bari bicayemo kuko mbere yo guhaguruka baba basabwe kwicara kugeza igihe indege ifashe ikirere neza, ni kubu butumburuke kandi umupilote yemererwa noneho kuba yakwisanzura akaba yaganira cyangwa agakora ikindi gikorwa gisanzwe dore ko nawe mbere yo guhaguruka aba agomba guhangana no kuzamura indege mu kirere nta kindi aba agomba gutekereza kugeza indege igeze ku butumburuke twavuze haruguru.

Captain niwe uba uri ku mutwe wa byose, niwe uba uvugana nabo hasi akora cyangwa abwira copilot gukora ibyo abo hasi babasabye n'ibindi, abapilote hano baba batangiye urugendo nyirizina aho baba bagenda bashakisha ahantu hari umwuka umeze neza wo kunyuramo cyane ko burya mu kirere naho haba inzira nziza n'imbi bitewe n'umwuka uherereye mu gace inzira irimo. Aha aba pilote baba bashobora gushyira indege mu buryo bwo kwitara (auto pilote mode) noneho bo bagasigara bacungana n'ibijyanye n'ubutumwa ndetse nizindi information ababa basoma uma screen aba abari imbere, muri iki gice cy'urugendo bivugwa ko nta kazi kenshi aba pilote ababa bafite ngo abenshi birangira barimo kwikinira imikino (games) cyangwa ibindi byo kuruhura mumutwe ariko batarangaye.
Mbere yo kugwa "landing" ho iminota mirongo itatu (30 min) abapilote batangira kuvugana n'abari ku kibuga cy'indege cyaho bagiye kugirango babashe kumenya runway:umuhanda (ikibuga kindege kiba gifite imihanda myinshi)bari bukoreshe hanyuma bagatangira kwitegura kumanura indege, hafi mu bilometero bitanu n'igice, abapilote niho batangira amatara yo kwiyerekana hanyuma kuri ATC (Air Traffic Control) y'aho bagatangira kubitegura. Mu gihe cyo gusatira aho indege yenda kugwa ama moteri atangira kwitegura kuba indege ya subizwa inyuma (iki nicyo bita go-around), go-around ni igihe indege yarigiye kugwa hanyuma igasabwa gusubira inyuma cyangwa kuba izenguruka hafaho, ibi biterwa akenshi nuko wenda babonye ko yari imanutse nabi cyangwa se babonye ko hariziti ndege zigiparitse aho yarigiye kumanukira. Aba pilote nabo baba baratojwe guhora biteguye kuba basubika igikorwa cyo kugwa ku kibuga kubw'impamvu nyinshi zitandukanya,iyo ubishinzwe abasabye kuba basubira inyuma bakongera kugerageza kugwa baba biteguye guhita bakata ako kanya bakagaruka nyuma gato bitewe n'impamvu basabwe gusubira inyuma. Iyo nta mpamvu ya go-around ihari rero kugwa bigomba gukorwa nta nkomyi.

Kugwa kwindege burya ngo niho piloti y'umvira umunyenga w'indege kandi hakaba arinaho hamusaba ubushishozi bukomeye, guhangana n'imihindagurikire y'umuyaga mu gihe pilote agerageza kumanura indege kubutaka ngo bimusaba ubuhanga bwinshi, aha ngo ninaho umupilote mwiza asuzumirwa. Bavuga ko muby'ukuri impano y'umupilote igomba ku garagarira muburyo yatwaye rugendo ariko ngo umupilote w'inzobere agaragariza ubushobozi n'ubuhanga bwe mu kumanura indege ku butaka, kandi ngo kugwa neza kw'indege bituruka kuburyo yajemo isatira ikibuga. Amakompanyi ngo agira indege zifite uburyo bwo kwigusha ku butaka (automatic landing) cyane cyane nko gufata amaferi bikikora, hari n'izindi zifite ama mashini (computers) zishobora kwigushiriza indege ku butaka ariko hakaba n'izindi bikorwa n'umupilote ubwe ijana kw'ijana. Iyo barangije kuyura kuri runway (nimwe byitwa taxiing) abapilote noneho bakora rya suzuma rya checklist ariko rya nyuma yo kugwa (after landing) mu gihe iryo twabonye mbere ari irya mbere yo kugwa, hanyuma haramuka hagaragaye ikibazo kikandikwa mugitabo (logbook) kuburyo ikipe ikurikiyeho ku rugendo rukurikira iri bumenye aho ihera igira ibyo ikosora, ubwo ikindi gikorwa ni ugukorana mu ntoki kwa'abapilote bashimira ko basohoje ubutumwa neza uko baburumwe ubundi ibikorwa by'urundi rugendo rukurikira bigatangirira kw'iyo ndege nk'uko twatangiye gutyo gutyo.

Hari imbaga yabantu benshi usanga bakubwira ko batinya kujya mundege nubwo unasanga abenshi bataranayijyamo, icyo nabibwirira nsoza iyi nkuru noke batagakwiye gutinya indege kuko abapilote bayo baba ari inzobere kandi bazi neza kandi banarambye mu mwuga wabo wibuke kandi ko ikiba cyamuzinduye ari ukurinda ubuzima bw'abo atwaye ndetse n'ubwe kandi arinabyo yaherewe amasomo adasanzwe ubundi bitume utazongera gutinya ubusa, ubundi nawe wajyaga ubona indege ukayibazaho byinshi ndahamyako hari bike mubibazo wibazagaho iyi nkuru yagusubije, niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com"

Amafoto:

Cockpit y'indege: Imbere aho abapilote bicara


Igikorwa cya cyo kwigiza indege inyuma ni uko gikorwa, ako kamashini gato ubone niko kitwa "tug"


Indege iri gukora igikorwa cya taxiing mbere yo guhaguruka

Indege iri guhaguruka: "Takeoff"

Indege iri kugwa ku butaka:"Landing"


by origene in Tech News

Dore ibintu 5 utari uzi ugomba kumenya ku ndege zitagira umuyobozi (pilot) zizwi ku izina rya DRONES

Drone cyangwa Unmanned Aerial Vehicle ni indege nto zidakenera umuderevi (pilot) cyangwa se ngo bibe ngombwa ko hari umuntu uyijyamo ngo ayiyobore igende, drones ni zimwe mubigize icyo bita Unmanned Aircraft System, birumvikana iyo sisiteme (system) iba igizwe n'ibice bibiri, harimo drone nyine nk'igihande kiri mu kirere noneho hakiyongeraho uruhande ruba ruri hasi kubutaka rugizwe n'umuyobozi ndetse n'ibyuma yifashisha kugirango ayiyobore (reka twe kwinjira mu mikorere yayo cyane ahubwo tubizeze ko ubutaha tuzabatunganyiriza inkuru yihariye y'uko drones zikora),drones rero zikunze gukoreshwa mu bikorwa byinshi bitandukanye cyane cyane ahantu bigaragarako hatakoreshwa indege isanzwe ku buryo bworoshye cyangwa se bigaragarako ihakoreshejwe byatera ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Dore rero ibntu icumi (10) ushobora kuba utari uzi kuri bene izi ndege.

1. Drone ya gisirikare bwa mbere yakozwe kubw'impamvu zo guta muri yombi ikihebe Bin Laden

Uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Bill Clinton n'ubuyobozi bwe mu 1998 nibwo bahagaritse by'igihe gito umugambi wo guhiga uwahoze ari umuyobozi w'umutwe w'itera bwoba wa Al Qaeda Osama Bin Laden muri Afghanistan kuko Clinton atari yizeye uburyo bwari buri gukoreshwa bwa cruise missiles, cruise missile ni ibisasu nabyo bihambaye dore ko nabyo bidasaba ko hagira ukijyana aho kigomba kuraswa cyangwa ngo gipakirwe indege kize kurekurwa indege igeze aho bashaka kukirasa ahubwo uko gikora cyo gica inzira kiba cyeretswe mbere y'uko kiraswa, ibi bivuze ko mbere yo kurasa cruise missile ubanza kuyitegeka inzira iri buze gucamo kuva aho irasiwe kugera aho iri bugwe. Mu mwaka w'i 2000 n'i 2001 nibwo igisikare cya U.S AirForce cyahanganye no gushaka uburyo bakora missile izashyirwa muri drone yiswe Predator. Icyumweru kimwe mbere y'ibitero byo kuri 11 Nzeli nibwo NSC (National Security Council) yemeje ko Predator itari yatungana kuburyo yashyirwa hanze. Ariko ibitero bikimara kuba babyihutishije vuba vuba kuko bashakaga kwikiza umwanzi wari umaze kubashegesha n'ubwo bitabahiriye ngo bihite bibakundira kumuhitana ahubwo mu Gushyingo 2001 nibwo Predator yakoreshejwe mu kwivugana Mohammed Atef wari commander wo hejuru w'icyo gihe mu mutwe wa Al Qaeda, Atef afatwa nkaho ariwe muntu wambere kw'isi wahitanywe n'igitero cya drone. 

2. Drones burya zikunda gukora impanuka

Taliki ya 4 Ukuboza, 2011, drone RQ-170 yaguye muri Iran, umunyamerika waruri mubashinzwe urugendo rw'iyo drone yatangaje ko babuze itumanaho bigatuma habaho icyo kibazo cy'impanuka ariko bikanavuga ko ako kadege kagize ikibazo kindi mumikorere ariko kikagirwa ibanga. Nyuma y'ibyumweru bibiri iyindi drone ya gisivire yaguye mu birwa bya Seychelles nabwo ku mpanuka. Mu mwaka w'I 2010 igisirikare cyo mu kirere muri amerika cyatangaje ko bamaze kubara impanuka 70 z'ama drone kandi ko nibura buri imwe igenda ihombya leta akayabo ka miriyoni y'amadorari aya akaba asaga miriyoni magana inani z'amanyarwanda. Bimwe mubishyirwa mu majwi mu gutera ni ikirere kibi, kubura k'umurongo uhuza impande zombi (indege n'uyitwaye) tutibagiwe n'amakosa umuntu ashobora kwikorera we ubwe.

3. Drones nyinshi za gisirikare ntizirasa

Iyo urebye ama firime cyangwa ugasoma ibicaracara hirya hino mubinyamakuru, usanga byerekana ko drones zose za gisirikare ziba zitwaye ibisasu cyangwa zifite umugambi wo kurasa aho zerekeje ariko ibi sibyo. Ahubwo nyamara akenshi drones zikoreshwa mu bwenge,gucuka, no kumenya neza aho umwanzi aherereye ibi nibyo mu gisirikare bita ISR (Intelligence, Surveillance and Reconnaissaince)

4. Kugirango igitero cya drone gicemo bisaba imbaga y'abantu ku butaha bo kukiyobora

Utu tudege kugirango tube twatanga umusanzu mu gitero cya gisirikare bisaba abahanga batabarika bo kugenzura, ntibikenera umuyobozi wo kubutaka umwe gusa ahubwo buri drone iba ikeneye nibura abagenzuzi b'inzobere bagera kuri 19, abashinzwe kuyikanika nabo bahagije. Nibura abantu 169 nibo baba bakenewe kugirango bagenzure neza ijana ku ijana urugendo rwa drone mu kirere ndetse banakore iy bwabaga kugirango isohoze ubutumwa yatumwe.

5. Ibihugu byinshi byatangiye kwisuganya nabyo mu kuyoboka ikoranabuhanga rya za drones

N'ubwo Amerika na Israel aribyo bihugu biyoboye ku mikoreshereze n'ikorwa rya za drones, ubu tuvugana harabarurwa ibihugu birenga 70 bifite ikoranabuhanga rya za drones, aho habarurwa nibura porogaramu za drones zibarirwa muri 680 aho uyu mubare watumbagiye uvuye kuri 195 wabarurwaga mu mwaka wa 2005. Nk'ubu ubushinwa bwifitiye porogaramu yo gukora no gukoresha za drone ku giti cyayo, aho nibura ifite system zitandukanye 25 zo guteza imbera za drones. Iran ikaba yo ifite umushinga wa drones yise "Ambassador of Death" watangajwe na perezida wayo Mahmoud Ahmadinejad.

Reka tube duhiniye aha iby'izi ndege tubararikira gukomeza kurahura ubumenyi kuri ktimez.com. Ubaye shimishwa cyangwa wungurwa ubumenyi n’inkuru za ktimez wasakaza iyi nkuru (share) nawe ukagira uruhare mugutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga kubanyarwanda cyangwa wakenera ibindi bisobanuro ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by origene in Tech News

Apple iri kugerageza gukosora ikosa riri muri iPhone 8 nyuma yo kwinubirwa n'abayiguze

Ni nyuma yuko kuwa gatanu w'icyumweru gishize taliki ya 22 Nzeli
2017 aribwo ikompanyi ikomeye kw'isi ariyo Apple Inc. yashyize ahagaragara imwe
mu ma telefone yabo mashya ariyo iPhone 8, nubwo yabanje kuvugwaho byinshi
mbere y'uko isohorwa ku mugaragaro.

Iyi telefone rero kuri ubu yamaze kwinubirwa n'imbanga
nyamwinshi y'abayiguze aho benshi bahuriza ku rusaku isohora mugihe umuntu ari
kuyivugiraho (ibi twe twita guterefona mu cyongereza bikitwa Phone call),
kur'ubu rero inzobere za Apple zishyize hamwe kugirango zikure iki kibazo mu
nzira aho abenshi bavuga ko urwo rusaku rutanogeye amatwi barwumva igihe bari
guhamagara ari bakoresheje headphones (mu kinyarwanda cy'igitirano tuzita
ekuteri), kuri uyu wa kabiri w'ejo bundi hashize nibwo iki kibazo cy'abakoresha
(Users) iPhone 8 cyo kutanyurwa n'amajwi bumva adakenewe (noises) abavangira
igihe bari kwiganirira cyagiye ahagaragara. Ibi bishobora guhungabanya cyagwa
gutuma iPhone 8 irebeka nabi ndetse na iPhone 8 plus tutayibagiwe, bishobora no
gutuma abantu batangira guta ikizere bagiriraga uruganda rwa Apple.

Izi  nizo Headphones/Earpieces cyangwa izo twe twita ekuteri (ecouteur) za iPhone 8 ziri kunengwa n'abaguzi

Umuvugizi wa Apple aragira ati:"Ubu turajwe ishinga
n'utubazo duto twagaragaje ko turi kubangamira abakiriya, ikipe yacu iri
kubikoraho, bikazaba biri muri software izasohoka mu minsi iza." 

Apple nka kompanyi ihanganye ku isoko ry'amatelefone aho ihora
ihanganye na Samsung y'abanyakoreya yepfo ntiyakabaye igihura n'utubazo
nk'utungutu twa hato na hato tuyigayisha mu maso y'abakiriya, ikiza n'uko nayo
yemeye ikosa no kwikosora.

Ubaye shimishwa cyangwa wungurwa ubumenyi  n’inkuru za ktimez wasakaza iyi nkuru (share) nawe ukagira uruhare mugutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga kubanyarwanda cyangwa wakenera ibindi bisobanuro ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by origene in Tech News IOS

Imodoka zicomekwa ku muriro w’amashanyarazi aho gukoresha esanse cyangwa mazutu

Imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizwi nka Electric Cars ni imodoka zikoresha
imbaraga zikomoka ku muriro w’amashanyarazi aho moteri yayo iba icomekanya
n’amabatiri (batteries), izi zikaba zidakoresha esanse cyangwa mazutu nk’izo
tumenyereye zisanzwe zikoreshwa, izi modoka zikaba ari amahitamo meza ku
bidukikije aho zidasohora bya byuka biduhumanyiriza ikirere kuko uyicomeka ku
muriro nk’uko ucomeka telephone yawe ubundi wagira aho ukenera kujya ugafata
imodoka yawe ukagenda ntabyo kujya kunywesha kuma sitasiyo (Gas stations).

Izi modoka zikaba ziri amoko abiri aho hari izitwa “Plug-in hybrids” zo zikaba zemera
ubwoko busanzwe bwa za esanse na mazutu ndetse zikemera n’uburyo bushya bwo
gucomekwa ku mashanyarazi, ubundi bwoko bwitwa “Battery electric” bwo bukaba
ari ubwoko bw’imodoka zikoze mu buryo bushya ijana ku ijana aho uburyo bwa
esanse na mazutu bwo bwavanywe muri izi modoka burundu.

Dore imiterere ya batiri (Battery) y'izi modoka

Mu by’ukuri izi modoka ziratanga ikizere mu kubungabunga isanzure cyane cyane mu gice cyaho
isi yacu dutuye iherereye, kuko ibyotsi biva mubinyabiziga nibyo biza ku mwanya
wa mbere mu guhumanya I kirere ndetse no kwangiza akayunguruzo k’izuba (ozone)
hagakurikiraho ibyotsi biva munganda zibihugu bikomeye (kuko nibyo biba
biherereyemo inganda nyinshi), icyo twakwitega hano I isakara cyangwa se
ikwirakwira ry’izi modoka hanyuma ikibazo cy’ibyotsi bikomoka ku modoka
byangizaga ikirere kikaba kirakemutse tugasigara duhanze amaso uko ibihungu
byibikorezwa bizahangana nikibazo cy’ibyotsi biva mu nganda zabyo cyane ko
gufata imyanzuro ari bo bireba dore ko ibihugu biciriritse byo ntajambo narimwe
byagira mu guhagarika cyangwa guhindura imikorere y’izo nganda.

Ushimishijwe cyangwa wunguwe ubumenyi  n’inkuru za ktimez wasakaza iyi nkuru (share)
nawe ukagira uruhare mugutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga kubanyarwanda cyangwa
wakenera ibindi bisobanuro ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo
ktimez.com.

by origene in Tech News

Umwaka utaha inzobere zizohereza ubutumwa ku bivejuru (ibimanuka).

Ubyite ibimanuka, ubyite ibivejuru, ubyite aliens cyangwa ubihimbe irindi zina ushaka ariko icyo tuzi nuko abenshi bemera ko bibaho ndetse hakaba hari n’umubare munini w'abemeza ko babibonye. Mubyukuri mbere yogutangira inkuru y’aba bahanga bateganya kubyoherereza ubutumwa umwaka utaha nabanza nkababwira ko ibivejuru cyangwa ibimanuka bifatwa nk’ibiremwa biba ku yindi mibumbe itari iyi si dutuye ndetse abashakashatsi bagahamya ko bigomba kuba byibera kure kuko mu mibumbe ya hafi bashakishije  bagasanga nta buzima buhaboneka.

Ibivejuru, Ibimanuka cyangwa Aliens ku babashije guca iryera ibi biremwa bahuriza ku kuba ari ibiremwa bifite imiterere ijya kuba nk’iy umuntu ariko ugasanga bifite igihimba gito, umutwe munini (ugereranyije n’igihimba cy'umuntu usanzwe), amaso manini, utuzuru duto ndetse n’umunwa muto hakaba n'ibitawugira. Aho hari ku ruhande rw’abihuriye n’ibyo biremwa imbonankubone.



Imiterere y'ibivejuru

Ku ruhande rw’ikoranabuhanga, abahanga batangaza ko ibi biremwa cyagwa aliens zifite ikoranabuhanga ritambutse iry’abantu kure cyane dore ko bahamya ko zigira icyo twakwita nk’agataro (disk) zigendaho ifite ikoranabuhanga rihambaye ndetse ikihuta kurusha indege, bivugwa ko zifite uburyo bwo gutumanaho nta gikoresho na kimwe cy’itumanaho zikoresheje, zitegeranye kandi ntanimwe ivugije induru ngo ihuruze indi yumvire kure, abahanga bahamya ko ibi biremwa bifite ubwenge butambutse ubw’umuntu ndetse bikagira n’impuhwe kurusha umuntu, hari n'abavuga ko isi itarimo intambara ibi biremwa byaza kwibera mu isi ariko zigakumirwa n’imvururu zihora kuri uyu mubumbe kandi zo zikundira amahoro cyane. Wenda ntitwavuga byinshi kuri ibi biremwa ahubwo twazabategurira inkuru ijyanye n’ikoranabuhanga ry’ibi biremwa mu nkuru zacu zitaha.


Ikiziga cyigenderwaho n'ibivejuru ni uko giteye (icyo wagereranya n'agataro)


Uko niko ikiziga cy'ibivejuru kigaragara iyo bikiriho mu kirere

Reka tugaruke ku muryango wiyemeje gushakisha byinshi ku bivejuru witwa SETI (Search for Extraterrestrial Intelligence), Seth Shostak uyobora uyu muryango we yavuze ko mu myaka 20 iri imbere tuzaba tuvugana n'ibi biremwa bidasanzwe. Uyu muryango rero ufite umushinga witwa METI (Message Extraterrestrial Intelligences) uyu mushinga uyobowe n’uwitwa Douglas Vakoch, we n’abamufasha bakaba bafite umugambi ntakuka wo kohereza ubutumwa (message) mu kurere buzohererezwa ibivejuru (aliens) nubwo abahanga bo muri SETI bamwe badashyigikiye uyu mushinga.

Itsinda ridashyigikiye METI ririmo n’umuhanga w’umusiyantifiki Stephen Hawking riribaza rinaburira METI ko igihe  cyose tutaramenya neza imikorere n'imyumvire y’ibivejuru METI yagakwiye kwigengesera, bo bakavuga ko bizaba nta kibazo kohereza ubwo butumwa niba ibivejuru bidufata nk'inshuti bakongeraho ko niba ibivejuru byifitemo ubugome iki gikorwa cyaba ari nko kwirahuriraho umuriro nko gukina n’umutiba w’inzuki. Abandi bakibaza bati ese muzandikira mute ibiremwa bitavuga ururimi na rumwe mu zivugwa hano ku isi? Vakoch avuga ko mbere hajyaga hohorezwa ubutumwa bukubiyemo ibintu byinshi ni'bisobanuro birambuye (ubwo butumwa bwose ntibamenye niba bwaragezeyo) ariko ubu ngo barateganya kuvuga utuntu duke dusobanuye byinshi bakaba bari kwibanda ku ma Formule y’imibare n’ubugenge mu butumwa bazohereza mbere. Vakoch akomeza avuga ko bazohereza ubwo butumwa berekeza ku nyenyeri zizwi ko ziherereye mu gace gashobora guturwa.

Wakwibaza uti ubu butumwa buzaba buvuga iki? Baratangaza ko bazohereza ubutumwa burimo formule yo gukora agasembuye (alcohol) buherekejwe na “Cheers” bakazongeraho na formule nkeya z’imibare n’ubugenge mu rwego rwo kwigisha ikivejuru kizabona ubu butumwa bike mu bijyanye n’imibare n’ubugenge. Ngayo nguko rero dushonje duhishiwe wabona tugiye kujya tuganira n’abavandimwe bacu bari ku yindi mi bumbe.

Ushimishijwe cyangwa wunguwe ubumenyi  n’inkuru za ktimez wakora share nawe ukagira uruhare mu gutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku banyarwanda cyangwa wakenera ibindi bisobanuro ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com

by origene in Tech News

USA vs Russia: Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse ikoreshwa rya “Kaspersky” mu gihugu cyabo.

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) n’icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’abasoviyete aribwo Burusiya bw’ubu ni ibihugu bibiri abenshi badatinya kwemeza ko aribyo biyoboye isi ya none biturutse ku buhangange bw’ibi bihugu byombi, ubu buhangange nabwo bugaturuka ku iterambere riri imbere ibi bihugu bigiye bifite mu mpande zose. Ibi bikaba bituma ibi bihugu bihora bihanganye kuva mu myaka ya za 1947 mu ntangiriro z’intambara y’ubutita ukigira imbere ukagera ku ngoma ya Nikita Sergeyevich Khrushchev na John Fitzgerald "Jack" Kennedy kugeza magingo aya kubwa Vladimir Vladimirovich Putin na Barack Hussein Obama II ibihugu bigihangana mu nzego zose zaba iza gisirikare, iz'ubukungu ubu hakaba hagezweho iz’izikoranabuhanga ari nazo ktimez yibanzeho.

Nsubiye inyuma gato kuba navuze Obama aho kuvuga Trump suko nyobewe ko Obama yasimbuwe ku butegetsi na Trump ahubwo navuze Obama nk’uwo nakwita ko ariwe perezida wa nyuma wa Amerika uheruka kugaragaza ko atumvikana n’Uburusiya ndetse na Putin by’umwihariko. Aha nanone ngahita ngaruka kuri Donald John Trump nk’ufatwa nk'imbarutso y’iyi nkundura yavuye kuri politiki hagati y’ibi bihugu byombi ikivanga n’ikoranabuhanga. Dore ko Trump n’Uburusiba bashinjwa gufatanya kwiba amajwi mu matora yo
guhatanira umwanya wa perezida wa USA yahigitsemo Madamu Hillary Diane Rodham Clinton bikaba bivugwa ko yibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya za mudasobwa, iryo yibwa ry’amajwi impande zombi zishinjwa zirabihakana nubwo nubundi ntawari ubategerejeho kubyemera gusa bisa n’ibifite gihamya ifatika.

Kuri ubu rero kwishishanya hagati y’ibi bihugu byageze no kuma porogaramu yifashishwa mu kurinda za mudasobwa abagizi ba nabi aha turavuga izo mu cyongereza twita Anti-virus, Leta ya amerika rero yamaze guhagarika anti-virus ya Kaspersky muri mudasobwa zabo kuko ikorwa na kompanyi yo mu burusiya, aha Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zivuga ko zitakwizera kurindirwa umutekano nayo kuko bakeka ko ishobora guha icyuho Uburusiya cyo kubinjirira ku buryo bworoshye maze bakisanga batewe n'uwabarindaga (igitero gisimbukwa na bake). Buri rwego rwa leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika rwahawe iminsi mirongo itatu yo kujagajaga akantu kose kaba gakorwa n’uruganda rwa Kaspersky Lab (kompanyi ikora Kaspersky anti-virus), maze byamara kugaragara babaha indi minsi yo gusiba icyagaragaye cyose gifite aho gihurira na Kaspersky, DHS (Department of Homeland Security) ikaba ari imwe mu nzego zishinzwe umutekano muri Amerika yatangaje ko uko biri kose Uburusiya bushobora kuba bwafatanya na Kaspersky mu kubinjirira cyangwa ntibafatanye ariko bitabuza Uburusiya kubinjirira bifashishije Kaspersky kabone niyo Kaspersky itabigiramo uruhare. Kaspersky yo ihakana ibi yivuye inyuma ivuga ko itagambanira umukiriya cyangwa abakiriya bayo kabone nubwo babisabwa na leta y’Uburusiya inongeraho ko gahunda ya leta y’Uburusiya yo guhana amakuru hagati ya leta n’ibindi bigo byigenga bikorerayo bo bayanze nta makuru baha leta kandi ntaniyo izigera iyiha uko byagenda kose. Uwitwa Eugene Kaspersky washinze akaba n’umuyobozi w’iyi kompanyi avuga ko yiteguye guha leta ya amerika ibimenyetso na gihamya imbonankubone taliki ya 27 Nzeli zerekana ko ntaho bahurira no kuba bakwinjirirwa na leta y’Uburusiya binyujijwe muri bimwe mu bikorwa (products) by’uruganda rwe rwa Kaspersky Lab.

by origene in Tech News

Dore uko wakuba kabiri umuvuduko (Download Speed) IDM yawe ikoresha ikura ibintu kuri murandasi.

Ese waba ufite murandasi igenda gahoro? Cyangwa waba ukeneye gukura ibintu kuri murandasi ubibika mu gikoresho cyawe (download) ku muvuduko wo hejuru ? iyi nkuru igiye kugufasha kuri ibyo byifuzo byawe. Tugiye kwiga uko wakongerera IDM yawe umuvuduko ndetse ukaba wanagera ku uwikubye kabiri  uwari usanzwe.

IDM mu magambo arambuye ni Interent Download Manager ikaba ari imwe mu ma application akoreshwa cyane ndetse yizewe mu gukura ibintu kuri murandasi bibikwa muri mudasobwa ibyo benshi twita ku downiloadinga (download), uku gukoreshwa cyane kwa IDM guturuka ku kuba yoroshya ibintu kandi ikindi kintu benshi bayikundira nuko iyo uvuye kuri murandasi download itarangiye IDM ibika igice cyarangiye maze igihe usubiriye kuri murandasi (internet) ukaba wakomereza aho download yarigeze.

Uburyo bwo kongera umuvuduko wa download ni bwinshi cyane ariko hano twabahitiyemo bumwe bworoshye bukorerwa muri settings z’iyi application.

1: Fungura IDM yawe ukande Downloads ubundi ujye kuri Speed Limiter uyigire OFF



2: Subira kuri Downloads ukomeze kuri Speed Limiter maze ujye muri settings za Speed Limiter, hariya ugashyiramo speed bitewe n'umuvuduko ushaka ko  IDM yawe izajya idowloadingiraho.

3: Kanda kuri Downloads uhitemo Options. Mu kadirishaya kari bufunguke uhitemo ahanditse Connections hanyuma aho bagusaba guhitamo internet connection uhitemo ahanditse 512k Cable/DSL/Other kuko niyo ya High Bandwidth ubundi wemeze kanda OK.


4: Kanda Downloads usubire kuri Options, ukande kuri tab ya Connection ubundi ugende uhindure Default max. conn. Number uvane kuri 8 ushyiremo 16 ubundi wemeze ukanda OK.


Aha bikaba birangiye IDM ukaba uyihaye umuvuduko udasanzwe.

Ushimishijwe cyangwa wunguwe ubumenyi  n’inkuru za ktimez wakora share nawe ukagira uruhare mugutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku banyarwanda.

by origene in How To

Samsung iri kwishyura abahackers akayabo ka $200,000 ngo binjirire ibikoresho byayo

Kompanyi y’abanyakoreya y'epfo “Samsung” yashyizeho igihembo cy'akayabo k’ibihumbi magana abiri by’amadolari ya Amerika ku muntu uzabasha kwinjirira ibikoresho byabo akabona ikibazo icyo aricyo cyose cyangwa akabasha kubona intege nke mumikorere ya telephone zabo mu bijyanye n'umutekano. Ibi kandi bikunze gukorwa cyane n'andi ma kompanyi hafi ya yose akora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane ibijyanye n'itumanaho.


Ubu ni uburyo bukoreshwa bwo gushaka aho ikibazo kiri hanyuma bakabikosora bitaragera mu maboko ya ba bihemu bo kuri murandasi (cyber criminals). Kompanyi zikomeye cyane nka Google, Microsoft na Nintendo ubwazo zigira uburyo bwo kwisuzuma hashakishwa ahari cyangwa ahashobora kuvuka inzira kuba hackers (nibyo bita vulnerabilities) izo vulnerabilities twagereranya n’imbaraga nke mu kinyarwanda iyo zimaze kugaragara aho ziri harakosorwa aha baba birinda ko hazagira unyura muri za nzira zirimo icyuho akabangiriza.


Samsung by'umwihariko yiteguye guhemba uzabona ikibazo muri Bixby, Samsung Pay, Samsung Account na Samsung Pass. Aha umuhacker akazahembwa hakurikijwe umubare w'ibibazo yabashije kubona mu gikoresho yakoreyeho ubushakashatsi tutibagiwe nubushobozi bwe mu gusobanura ikibazo n’aho giherereye ndetse na gihamya. Amafaranga make ashobora gutangwa akaba ari amadolari magana abiri ($200) kuzamura kugeza ku madorari ibihumbi magana abiri ($200,000). Uwiyiziye ku bijyanye na computer security wese yagerageza dore aha harimo amafaranga atari make.

Ushimishijwe cyangwa wunguwe ubumenyi n’inkuru za ktimez wakora share nawe ukagira uruhare mu gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ku banyarwanda.

Wari uziko YouTube igira theme ya “Dark Mode” yihishe? Dore inzira zoroshye wacamo ukayikoresha.

“Dark Mode” ni uburyo ikintu kigaragaramo cyijimye cyangwa gifite iraba ry’umukara, kubantu bamenyereye ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na mudasobwa barabyumva cyane ndetse abenshi baranabikunda cyane gukoresha ubu buryo bwijimye (DARK MODE). YouTube rero nayo yifitemo ubu buryo muriyo ndetse si benshi babasha kumenya ko buriho ndetse hari n’uwabasha kumenya ko ubu buryo buhari ntamenye uko yabigenza ngo abukoreshe, iyo niyo mpamvu nyamukuru ktimez.com yaje kugirango ifashe abanyarwanda gusobanukirwa n'ikoranabuhanga ry’ingeri zose mu buryo bworoshye kandi mu rurimi bumva ariyo mpamvu twandika mu rurimi rwacu “IKINYARWANDA”

Tutagiye muri byinshi rero dore inzira ngufi kandi zoroshye wanyuramo ugakoresha “DARK MODE” muri YouTube.

1: Ugomba kuba ukoresha version ya Chrome nibura kuva kuya 57 cyangwa izaje nyuma yayo.
2: Fungura Browser ya Chrome ujye muri YouTube maze winjire muri account yawe.
3: Kanda Command+Option+I niba ukoresha Mac cyangwa Ctrl+Shift+I kubakoresha Windows kugirango ufungure Chrome's Developer Tools panel

4: Iyo panel igifunguka kanda kuri “Console” tab muma tabs aherereye hejuru (warebera kuri iyo foto yo hejuru aho narimaze kuyihitamo nanagushyiriyeho akamenyetso)
5: Kopiya aka ga command maze uga pasting (copy and paste) : document.cookie="VISITOR_INFO1_LIVE=fPQ4jCL6EiE" hanyuma wemeze ukande ENTER

6: Funga Developer tools panel maze urefreshinge (reload or refresh) YouTube
7: Hanyuma kanda kuri PROFILE ICON yawe ahagana hejuru mu ruhande rw’iburyo, ukihakanda haraza utuntu twinshi (menu) turimo “DARK THEME” maze uyikandeho uyigire “ON” ubundi uryoherwe na “DARK MODE” niba nawe uri mubayikunda.

 Igihe ubonye utayishimiye singombwa gusubiramo izi nzira zose kugirango uyivemo aho uhita ukoresha iyi STEP ya 7 yonyine ugakanda kuri Profile Icon ukajya ahanditse Dark Theme ukayifunga ugakoresha isanzwe.

Agashya: Camera ishobora kureba imbere mu mubiri w'umuntu

Itsinda r’abashakashatsi bakomoka muri Scottland (cyangwa Écosse ku bakoresha ururimi rw’igifaransa), bamaze gukora camera ifite ubushobozi bwo gufotora ikareba n'ibiri imbere mu mubiri w’umuntu, iyi camera ikaba yakorewe kujya ibasha kumenya neza umwanya w’ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu buvuzi nka endoscopes.


Aba bahanga bakaba barasobanuriye BBC ko iyi camera ikora ibi ikoresheje uburyo bwo gushakisha utunyangingo dushinzwe kubyara urumuri mu mubiri w’umuntu (light sources) tumeze neza nk’udukoresho iyi camera yifitemo ubwayo. Ifoto ikurikira igaragaza iyi camera


Ikaba ibasha kumenya neza aho endoscope iherereye, ndetse ikanamenya igihe (duration) urumuri rwafashe ruturuka mu mubiri kugera aho camera iri. Uyu mushinga ukaba ari uw’itsinda ryitwa Proteus Interdisciplinary Research Collaboration rikaba rimaze igihe kitari gito ryiga ku umushinga wo guhashya indwara z’ibihaha kandi ibyavuye muri uyu mushinga bikaba byarasuzumwe hakerekanwa ko byageze ku ntego ndetse bitangira no gukoreshwa mu ma kaminuza akomeye nka University of Edinburgh na Heriot-Watt University zikaba arinazo zabisuzumye, bituma ibi bisubizo byizewe kuburyo buhagije. Aba kandi bashishikajwe no gukomeza kwiga no gukemura ibibazo biri mu buvuzi.

by origene in Tech News

Menya Version Za Windows Uko Zagiye Zikurikirana

nagiye ntera akajisho kuri mudasobwa z'abanyarwanda nubwo atari bose, gusa naje gusanga hafi ya twese dukoresha imashini zirimo microsoft windows(yaba Window xp, yaba window 7, yaba window 10, nizindi nyinshi) gusa hafi ya twese dukoresha windows, nubwo atariyo operating system yonyine ibaho kuko habaho naza MacOS z'abantu bakoresha imashini za apple nabo barahari nubwo umubare wabo utari mwinshi, hakaba nabakoresha Linux bo nkeka ko babaze, nubwo nabo bahari.

kubera windows ukuntu zagiye zikundwa kwisi yose, zikaba zifite imbaga y'abantu benshi bazikunze bakazikoresha, ngiye kuvuga uko version za windows dore ko ari na nyinshi, uko zagiye zisohoka, kuva umunsi wa mbere windows zatangiye gucuruzwaho(nubwo abensi windows dukoresha mu mashini twagiye tuzikura kuri bagenzi bacu baduhaye copy ku ga flash disk, ubundi ziragurwa kuriya ni ugupirata), usibye linux nizo zonyine zitagurwa, z'ubuntu

uru ruhererekane rwuko zagiye zisohoka ntiruri buzemo windows Servers, cyangwa version za windows zijya mu matelephone ya windows, 


Windows 1.0

yasohotse ku itariki ya 20 z'ugushyingo 1985, ubu ukaba ntahantu wapfa kuyisanga, zajyaga  ku mashini byibuze zifite ubushobozi bwa processor ya 4.77Mhz, na  256Kb za RAM (ubungubu na smartphone utunze irusha ubushobozi iyi mashini yo muri 80),  gusa hari imbuga ubu zitanga service yo kuba wakoresha windows 1.0 muri browser yawe ukoresha usura internet, niba ushaka kureba uko yakoraga ngo nawe uyikoresheho kanda aha (gusa biragusaba ku uraba uri gukoresha imashini)


Windows 2.0

yashyizwe hanze tariki 9 z'ukuboza 1987, iza ije gusimbura windows 1.0


Windows 3.0

yagiye hanze tariki 22 Gicurasi 1990


Windows NT

yasohotse tariki 27 Nyakanga 1993


Windows 95

yo yaje tariki 24 Kanama 1995


Windows 98

tariki 25 Kamena 1998


windows 2000

tariki 17 Gashyantare 2000, abenshi b'urubyiruko ubungubu, iyi version akaba ariyo batangiye gukora ku mashini ariyo zirimo


Windows Xp

tariki 25 Ukwakira 2001, iyi ikaba ariyo windows Operating system yakunzwe kurusha izindi zose kandi ikazana n'impinduka zikomeye cyane kurusha izayibanjirije


Windows Vista

yaje tariki 30 Ugushyingo 2006, ije gusimbura Windows Xp, urabona ko yo itahise isohoka vuba byihuse, kubera ukuntu windows xp yakunzwe byatumye imara imyaka igera muri itanu microsoft itarayikurikiza


Windows 7

yageze kw'isoko tariki 22 Ukwakira 2009, twavuga ko nyuma ya Windows Xp iyi windows 7 ariyo iyikurikira mu gukundwa kuko nanubu nziko wahura nabantu besnhi bakiyikoresha, nubwo haje iziyisimbura


Windows 8

yasohotse 26 Ukwakira 2012


Windows 10

29 Nyakanga 2015, ikaba ari nayo Windows version iheruka kugeza magingo ayangaya, dutegereje igihe Microsoft izatangaza izaza kuyisimbura

by origene in Windows

Numero za Telephone Z'ibyamamare Bikoresha Instagram Zibwe, Reba Aho Wazisanga Kuri Internet

nkuko twabibagejejeho ko konti ya y'icyamamare Selena Gomez ya instagram yinjiriwe, (ushobora no gusoma inkuru unyuze aha). nti bikiri selena gomez gusa kuko byamaze gutangazwa ko urubuga Rwa instagram rwagize akabazo (bugs) katumye aba hackers barwinjirira muri database yarwo maze bakiba amakuru menshi kandi ahagije ku bastar bakoresha instagram, harimo numero zabo za telephone, email zabo n'ibindi byinshi

byabaye kuri uyu wa gatatu  ubwo, aho nuyu mu hacker wabikoze yahise ashyiraho database online kuri internet ayita Doxagram aho ubishaka wese ashobora kujya kureba bamwe mu bastar akunda numero zabo cyangwa emails zabo, gusa bikaba bisaba kwishyura amadolari 10 kandi iyi database urubuga iriho rukaba rukorera muri Darknet (ntago wapfa gusura uru rubuga ukoresheje ubu buryo dusanzwe dukoresha dusura imbuga za internet bikenera gukoresha browser zabugenewe nkiyo bita TOR), address y'uru rubuga mu gihe usanzwe ukoresha darknet ushaka kurusura warusanga kuri ni "freakler444chaos.onion"

gusa bikaba bitangazwa ko instagram yahise ikemura iki kibazo inandikira benshi mu bastar bayikoresha ibamenyesha iki kibazo nuburyo babyitwaramo  nubwo amakuru yo yari yamaze kujyanwa

bamwe mu bastar bibikomerezwa bivugwa ko barimo twavuga nka  Floyd Mayweather, Zinedine Zidane, Neymar, David Beckham, Ronaldinho, Harry Styles, Ellie Goulding, Victoria Beckham, Beyoncé, Lady Gaga  Rihanna, Taylor Swift, Katy Perry, Adele, Snoop Dogg na Britney Spears nabandi benshi


UPDATE: mu kanya tubashije kumenya ko urubuga rwa Doxagram ubu ruri hasi, nti ruragaruka online, ntitwamenya niba birakomeza cyangwa ruri bugere aho rugaruke

Imbuga Za Internet Zisurwa Cyane Kurusha Izindi Kwisi

Twese tugenda dukoresha internet buri munsi, aho dusura imbuga za internet zitandukanye mu buzima bwacu bwa buri munsi,  nubwo twese tudasura imbuga zimwe hari izo duhuriraho turi benshi bitewe nibyo tujya kuhashaka n’ibindi tuba dukurikiye. Bityo hari imbuga za internet zimwe ziba zifite agahigo ko gusurwa cyane n’abantu benshi baherereye ahantu henshi hatandukanye mw’isi zanagiye zikiza bidasubirwaho abazishinze.

Muri yi nkuru turaza kuvuga imbuga za internet zisurwa cyane n’abantu benshi  kw’isi  yose, turi buvuge icumi za mbere, tukaba turifashisha urubuga Alexa  rumenyerewe mu gukora akazi ko ku ranking imbuga uko zisurwa cyane kw’isi, ukoresheje alexa ushobora no kubona uko imbuga zisurwa bitewe n’igihugu

Statistic tugiye kwifashisha ubu ni uko imbuga zari zikurikirana igihe twandikaga iyi nkuru mu mpera za Kanama, bivuze ko wenda nyuma yaho cyangwa niba uri gusoma iyi nkuru utinze imibare yuko zari zihagaze ishobora kuba yarahindutse (nubwo bidakunda guhindagurika vuba)


  1. Google.com:singombwa kuyisobanura ni urubuga tunyuraho twese iyo tugiye kubaza ibyo tutazi cyangwa ibintu bishya tumenye
  2. Youtube.com:  nayo ni aho benshi turebera video z’ibintu bitandukanye, imiziki, abahanzi, video zigisha n’ibindi bitandukanye kuri youtube
  3. Facebook.com:  urubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’abantu benshi batandukanye, mu kuganira(chat), kwandika ibyababayeho (wall), n’ibindi
  4. Baidu.com:  ikaba nayo ikora akazi nka ka google (search engine) gusa yo umubare w’abantu benshi bayikoresh akaba ari abashinwa kuko ari naho ikorera, bigatuma izamuka kubera umubare w’abashinwa bayikoresha
  5. Wikipedia.org: Wikipedia naho abenshi tuhajya tugiye gusoma article ku bintu tutazi cyangwa dukeneye kumenya bitandukanye mu ngeri zitandukanye guhera ku mateka kugeza mu bumenyi butandukanye, imibare n’ibindi
  6. Yahoo.com:  yahoo yo ikora ibintu byinshi, nko kuba itanga amakuru asanzwe, cyane cyane igakundwa ku makuru yayo y’ubukungu itanga kubijyanye n’isoko ry’imali n’imigabane uko ryifashe ku masoko akomeye kwisi (Yahoo Finance), hakongeramo n’abayikoresha bakurikiye emails (yahoo mail),  na service yitwa Yahoo Answers aho ubaza ikibazo utazi abandi baka kigusubiza. Yahoo igira na  search engine nka za google na baidu aho naho ubaza nkibisanzwe
  7. Reddit.com: iyi ikaba ari urubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane cyane muri America, kubera utuntu  twinshi dutangaje utapfa kubona kuzindi social media  ziri kuri internet igira nko kuba ariho hambere akenshi aba hackers bakunda kunyuza bwa mbere ibintu babonye,  n’ibindi byinshi. Niba utarakoresha reddit nakugira inama yo kuhafunguza konti (nuyikoresha bizatinda uyikunde, uzanshimira nyuma)
  8. Google.co.in:  iyi ikaba ari google gusa version y’abahinde (nkuko uzi google.rw), kubera umubare mwinshi w’abahinde nayo bituma iza mu myanya ya mbere
  9. Qq.com: Qq.com ikaba ari urubuga rw’ikigo cy’abashinwa cyitwa Tencent, ikaba nayo ikora  nka social media ariko ikubiyemo ibintu byinshi nka chat, gukina game
    online n’inshuti zawe, kugura imiziki, n’amafilime n’ibindi byinshi bitandukanye.
  10. Amazon.com:  amazon akaba ari urubuga abaguzi n’abagurisha bashobora guhuriraho kuri internet bakagura bakanagurisha,  rukoreshwa cyane cyane mu bihugu by’iburayi na amerika gusa no muri Africa kugura ibintu kuri internet bitangiye gufata indi ntambwe no mu rwanda  (Jumia)

Sinarangiza ntavuze nanone zimwe mu mbuga zizwi  inaha cyane tutasanze kuri uru rutonde nka  Twitter yaje ku mwanya wa 13,  instagram kuwa 17,  Linkedin yaje kuwa 28,  Netflix ku wa 32, PornHub ku wa  37,  ebay ku wa 38 na Bing yaje kuwa 38

Niba iyi nkuru uyisomye imaze igihe yanditswe ushobora kureba  niba urutonde rugihagaze nkuku rumeze hano ukanze aha

by origene in Tech News

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Copyright © Ktimez.com 2017