WhatsApp: Twitegure utundi dushya

Mu isi turimo kuri ubu muri rusange umuvuduko w’iterambere ndetse no guhanga no kuzana udushya uratangaje mu mpande zose. Amakompanyi y’ibijyanye n’ikorabuhanga ntiyasigaye nayo umusaruro twese turawubona buri munsi niko hagenda haza udushya nta kompanyi iruhuka hahoraho ihangana mu kuzana udushya. Utereye ijisho ku rutonde rw'ama kompanyi adahwema kuvugwa Whatsapp mu guhindura ubuzima bw'abantu muri Technology iri mu ma kompanyi arongoye andi. Ni mu minsi mike ishize aho Whatsapp yatuzaniye feature y’ingenzi kuri benshi ariyo yo kujya usiba ubutumwa wamaze kohereza uwo wabwoherereje ntabubone. Ntiharacamo igihe kinini WhatsApp imaze kutugerezaho iyi Feature y’ingirakamaro WhatsApp igiye kuzana indi Feature izajya ituma wahindura mu gihe wahamagaraga wifashishije amajwi(Voice call) byihuse ukajya ku guhamagara ukoresheje amashusho n’amajwi(Video Call) udakupye.

Nk’uko tubikesha urubuga @WABetaInfo urubuga ruzwi mu gusuzuma Versions z’ama Applications zibanziriza Versions iza nyuma(zuzuye) z’ama Apps twakwita nanone versions iz’igerageza [mu cyongereza ni Beta Versions] zikiri gukorwa, byatangajwe ko muri update ya Whatsapp igenewe ama Telephone ya Android iri gukorwa ubu izasohoka ifite button nshya umuntu azajya akanda akava kuri Voice Call akajya kuri Video atigeze ahagarika Voice Call.

Iyi Feature yabonywe muri WhatsApp Beta 2.17.163. Mu gihe ugerageje guhindura ngo ukoreshe Video Call umuntu urimo uhamagaraga afite ubushobozi bwo guhagarika Video mukaguma kuri Voicecall. Whatsapp kandi nanone ubu iri kugerageza uburyo umuntu yajya acecekesha Video Call akayigira indagi (mute).

Akandi gashya muri iyi App ikunzwe kandi ikoreshwa n’umubare w'abantu batari bake ku isi dore ko bagera ku bantu milliari 1.2 ni uko umuntu agiye kujya ahamagara abantu barenze umwe icyarimwe kuri Voice Call. Abakoresha iOS ntimugire ikibazo namwe mwatekerejweho izi Features muzazibona bidatinze.

Ese muratekereza iki kuri iyi nkuru? Niba ufite igitekerezo ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika hasi ahabugenewe. Mwanatwandikira ndetse mukadukurikiranira kuri Page yacu ya Facebook ktimez.com. Sangiza iyi nkuru niba wayikunze

Yahoo iti Mozilla yadutunguye mu gihe Google yisubizaga umwanya yahoranye

Ni kuri uyu wa kabiri ubwo Alphabet Inc. kompanyi yabyawe na Google yisubije umwanya wayo wo kuba ishakiro ryayo ryongeye kuba Default Search Engine [Search Engine:Ni imbuga twifashisha dushakisha ibintu runaka, icyo zidufasha ni ukutujyana aho twabikura aha ingero twatanga ni Google, Find, Ask n’izindi] muri Mozilla Firefox internet browser. Yisubije uwo mwanya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bice bitandukanye. Ibi byajyanye n’ihagarikwa ry’imikoranire hagati ya Mozilla Corporation na Verizon Communication Incorporation ariyo nyiri Yahoo.

Kuva ubu Google igiye kuba default Search Engine muri Mozilla Firefox muri za mudasobwa ndetse no mu ma telephone agendanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Canada, Hong Kong ndetse no muri Taiwan nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Mozilla Corporation ariwe Denelle Dixon. Dixon abajijwe impamvu bafashe umwanzuro wo gukorana na Google yasubije agira ati ni ku bw’impamvu yo gukora icyiza ku bwa kompamyi yacu ndetse no guha abakiriya Service nziza, yakomeje avuga ko kandi biizeye kuzakomeza gukorana na Yahoo mu bindi bikorwa n’ubwo ibi bibaye.

Hari muri 2014 ubwo Yahoo yagiranaga amasezerano na Mozilla y’imyaka itanu bishyura Mozilla akayabo ka millioni 375 z’amadolari ku bw’aya masezerano yari atararangira. Ku ruhande rwa Yahoo rero byabatunguye ukuntu Firefox yabatunguye amasezerano ataranarangira nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Verizon Inc. Charles Stewart muri aya magambo” We are surprised that Mozilla has decided to take another path and we are in discussions with them regarding the terms of our Agreement” bishaka kuvuga mu rurimi rw’ikinyirwanda ko batunguwe n’uko Mozilla yafashe umwanzuro wo kureka gukorana nabo kandi ko bari mu biganiro bijyanye n’amasezerano bari bafitanye.

Google yahoze ariyo Search Engine y’ibanze muri Mozilla Firefox hafi mu duce twose ku isi imyaka icumi yose kugera muri 2014. Kuva ubwo Google yabaye Default Search Engine mu duce tumwe two mu Burayi gusa bitewe n’andi ma kompanyi aba ahanganye nayo harimo Yahoo, Yandex yo mu Burusiya na Baidu yo mu Bushinwa aya ma Kompanyi yaje gusimbura Google mu tundi duce Google yabagamo.

Yahoo yahoze ari Search Engine y’ibanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Hong Kong ubu ku bwa Google hiyongeyemo Canada.
Niba ufite igitekerezo ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika hasi ahabugenewe. Wanatwandikira ndetse ukadukurikiranira kuri Page yacu ya Facebook "ktimez.com". Sangiza iyi nkuru dufatanye kungurana ubumenyi. 

by losray in Tech News

HTC yahagaritse umugambi yari ifitanye na Google.

Hari mu kwa Gatanu aho Google yatangazaga ko igiye gukorana na HTC bagashyira hanze icyo twagereranya na lunette cyangwa se Casque wareberamo amashusho. Izo casque cyangwa se lunette ziswe Daydream Wireless VR (Virtual Reality) Headset. Iri koranabuhanga twari turimenyereye mu mikino y’amashusho aho wambara lunettes ukabona ibintu bidahari, hari umugambi wo kurikoresha hifahishijwe Android. Nta bisobanuro bitanzwe rero ku cyaba cyatumye hahagarikwa iri korwa ry’iyi Headset byamaze kwemezwa ku mpande zombi haba HTC ndetse na Google ko HTC yahagaritse uyu mugambi wo gukora izi Headset burundu. Iri hagarikwa ryavuzwe muri tweet n’umukozi wa Google uhagarariye ishami rikora ibyerekeranye na Virtual Reality Clay Bavor.

Aya ma kompanyi ari mu makompanyi ayoboye mu isi y’ikoranabuhanga yari amaze iminsi itari myinshi asinyanye amasezerano y’ubufatanye harikwibazwa niba nta kibazo yaba yagiranye mu mibanire yari afitanye, izi mpugenge zaje kumarwa n’umuvugizi wa HTC aho yatangarije ikinyamakuru TechCrunch cyandika kuri Internet ko nta kibazo gihari muri aya magambo tugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagize ati “turacyafitanye umubano mwiza na Google ariko Daydream yacu na Google ntabwo ikiri muri gahunda izakorwa” ku byerekeranye n’umubano kandi muri tweet yanditswe n’umuyobozi w’ishami rya Virtual Reality Clay Bavor byashimangiwe ko nta kibazo ubwo yemezaga ko kandi nta daydream izashyirwa hanze ku bufatanye na HTC yagize ati”Confirmed no daydream with HTC but we remain Great Partners” mu Kinyarwanda tugenekereje yavuze ngo Nta Daydream ku bufatanye na HTC ariko ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa.

N’ubwo uyu mugambi wahagaritswe hagati y’izi kompanyi ebyiri ntibivuze ko iri koranabuhanga ritazatugeraho, Google yatangaje ko yari isanzwe iri gukorana na Lenovo kuri Daydream Headset nabo. Google ikaba yemeje ko zizashyirwa hanze mu minsi mike iri mbere bitarenze uyu mwaka. Na HTC kandi iri korwa rya Daydream ryahagaritswe hagati yayo na Google ariko ahandi si uko bimeze ubu HTC irateganya ishyirwa hanze rya Daydream yabo HTC Vive Focus mu Bushinwa ku bufatanye na Qualcomm Dragon.

Niba ufite igitekerezo ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika hasi ahabugenewe. Wanatwandikira ndetse ukadukurikiranira kuri Page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com". Sangiza iyi nkuru abandi dufatanye kungurana ubumenyi.

by losray in Tech News

Uko wakemura ikibazo cyo gusinzira kwa mudasobwa ntikanguke

Hari ikibazo nahuye nacyo mu minsi ishize, nari natije umuntu mudasobwa yanjye HP 650, nimugoroba arampamagara ngo njye kureba nkemure ikibazo igize. Byangoye kwemera ko koko igize icyo kibazo gusa naje kubyemera nyuma ku mpamvu ndi buze kubabwira. Uwo muntu natije mudasobwa yambwiye ko yafunguye igitabo atangiye gusoma, ihita izima yongeye kuyatsa igaragaza ibimenyetso bikurikira:

Iyo wakandaga kuri button yo kuyatsa umuriro wajyagamo ku buryo n’ itara rya WIFI ryakaga umutuku, icyatumye ntizera ko ibyo yambwiraga ari ukuri ni uko screen yari umukara nta kimenyetso na kimwe igaragaza numvaga ko wenda yayituye hasi ikangirika imbere. Icyatumye mfa kubyemera ni uko nabonye indi myitwarire, aho na Caps lock yakaga ikajya ihita izima byisubiramo, nibwo naje gutekereza nti ari screen yangiritse caps lock ntiyakwitwara nk’uko iri kwitwara kandi n’itara rya WIFI ntiryakomeza kuba umutuku kuko narikanzeho ntiryahinduka. Reka turebe uburyo wakemura iki kibazo gifite ibi bimenyetso tumaze kuvuga.

Gukora Hard Reset ya mudasobwa yawe

Hard reset ni bwo buryo bubangutse kandi bworoshye hafi buri muntu wese yashobora. Ikindi ntabwo butuma hari documents zawe ubura. Dore uko bakora Hard Reset:

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. Kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose) Kuri Laptops zifite battery itavamo ukanda button ariya masegonda gusa

5. Subizamo battery ubundi ucomeke umugozi w’umuriro ubundi waste, nibyanga utangire ubundi uze kubanza umugozi nta battery urebe.

Hard reset ikora iyo Computer yawe yagiye muri Sleep/Hibernate mode bikayinarira kubyuka. Hard reset niyanga gerageza ibi bikurikira:

BIOS(Basic Input Output System) reset

1. Kura kuri Mudasobwa ikintu cyose gicometseho

2. Comokora umugozi w’umuriro kuri mudasobwa yawe

3. kuramo battery muri mudasobwa yawe

4. Hanyuma kanda button yo kwatsa mudasobwa yawe amasegonda 60(Hari aho bagusaba gukanda 15,30 gusa 60 niyo ikubiyemo byose)

5. Ongera ucomeke mudasobwa yawe ubundi ukandire rimwe button iriho akadirishya n’inyuguti ya B ukibifashe ukande kuri button yo kwatsa uhite urekura. Nibyanga ugerageze ibindi bikurikira:  

Gukura RAM muri mudasobwa yawe hanyuma ukongera ukayisubizamo

RAM (Random Access Memory), ububiko bufasha mu gukora kwa buri Program kuko ariyo iba ifashe ama program yose ari gukora nayo ijya igira ikibazo cyo kuba static bitewe n’umuriro bisaba ko wayikuramo ukayikoza ku cyuma mu kuyikuramo umuriro ukongera ukayisubizamo.

Icyanyuma ari nacyo nakoresheje nkemura ikibazo ni iki:

Guhindura CMOS Battery

Iki ni cyo gisubizo cyanyuma nifashishije ndangiza ikibazo nari nahuye nacyo kitanyoroheye na gato. (Wasoma byinshi bijyanye na CMOS ukanze hano). Gusaza kw’iri buye nicyo cyari ikibazo.

Nyuma y’uko uhinduye iri buye hashobora kuza Errors zitandukanye gusa ntugire ubwoba ziroroshye kuzikemura. Ntabwo ndazivuga muri iyi nkuru ndazibategurira zizabageraho ubutaha. Gusa bikubayeho ntuzazuyaze  kutwandikira kuri Page yacu kuri Facebook ktimez.com.
Twanakugeraho aho ukorera niba ufite ibibazo bya mudasobwa.

Sobanukirwa n'icyo CMOS Battery aricyo

Nk'umuntu ushaka kujya ukemura bimwe mu bibazo bya computer yawe hari ibintu ukeneye kuba ufiteho ubumenyi bw'ibanze muri Ibyo bintu ukeneye kumenya CMOS battery irimo. Wakwibaza uti CMOS battery ni iki? akamaro kayo ni akahe? Ese iba he? Ibi bazo nk'ibi nibyo tugiye gusubiza muri iyi nkuru

CMOS battery ni iki? Ikora iki?

CMOS (complementary metal-oxide-semiconductor) battery ni ibuye dusanga kuri imbere muri computer kuri motherboard iri buye rikaba ribika Settings za BIOS.Zimwe muri izo settings harimo nk'iz'igihe n'amatariki. 

CMOS Battery kuri Motherboard

Aho dukunze gusanga bavuga CMOS ni uburyo bahanagura CMOS kugira ngo tubyumve neza  mu rurimi rw'icyongereza ni Clearing CMOS ari byo gukora reset ya Settings za BIOS zigasubira uko computer yakozwe zimeze. CMOS ihabwa ubushobozi bwo kumara igihe nk’icya motherboard gusa rimwe na rimwe biba ngombwa ko ugura indi ukayisimbuza.

Ni gute wasimbuza CMOS Battery

Gusimbuza CMOS Battery biroroshye cyane reka turebe uko wabigenza. Mbere na mbere shaka ama tournes-Vis ajyanye mudasobwa yawe kugira ngo utaza kuzihongora uri kuzifungura. Ikindi nakongeraho ni uko hari ama devices mato CMOS zidasangwa kuri motherboard ziba ziri inyuma hafunze ukwaho izi zo biroroshye kuzisimbuza. Reka turebe uko basimbuza iziba ziri kuri Motherboard. Banza ukure computer ku muriro.

1. Niba ari Laptop kuramo battery hanyuma utangire ufungure amavisi uhereye ku yo hagati munsi ya laptop apana ayo mu mpande ugende ukuraho turiya twugi. Kuri Desktop ho ni ugufungura kiriya ki box. Twabonye uko ibuye risa reba aho rihereye

2. Shaka amakuru kuri mudasobwa yawe hari izo bariterura byoroshye ahandi bakarinoboramo.

3. Shyiramo irishya ukurikije uko iryari ririmo ryari rimeze.

4. hanyuma ufunge computer yawe

Andi mazina ya CMOS Battery

CMOS Battery ifite andi mazina yitwa reka nayo tuyavuge utazabona twarikoresheje ugashoberwa. CMOS ijya yitwa Real-Time Clock(RTC), CMOSRAM, Non-Volatile RAM (NVRAM), complementary-symmetry metal-oxide-semiconductor (COS-MOS).

BIOS na CMOS Battery bikorana bite?

Reka tubyumve gutya: nta BIOS mudasobwa ntiyakora kubera ko ariyo ituma haba Communication hagati ya Hardware n’ubwonko bwa Computer aribwo CPU. CMOS yo itanga umuriro kuri BIOS. Iyo iri buye urikuye muri mudasobwa iva ku gihe na
computer igasubira inyuma.

Ufite ikibazo n'igitekerezo watwandikira kuri Page yacu kuri pages yacu ya Facebook cyangwa hasi ahabugenewe

Sobanukirwa icyo Google Weblight aricyo

Mu minsi ishize nasuye urubuga rumwe ndeba amakuru hanyuma nkiruriho naje gutungurwa ndebye kuri address bar (Ahaba handitse izina ry’urubuga na page uba uriho) mbona handitse Googleweblight aho kuba www.website.com nkora reload biranga bikomeza ari googleweblight. Wakwibaza uti se byari bigenze bite? Uti se ni ibiki nk’uko nanjye byangendekeye. Reka mbibasobanurire mbamare amatsiko.

Google weblight ni iki?

Google iradukunda cyane. Google imaze kubona ko hari abantu bakoresha android baba bafite internet igenda buhoro yashatse uburyo abantu batabona internet yihuta bajya basura imbuga byihuse. Googleweblight rero nicyo gisubizo cyo gusura imbuga byihuse ufite Internet itihuta. Googleweblight ni technology ifasha mu korohereza abantu bakoresha internet igenda gake, iyi technology iguha pages usuye byihuse ku muvuduko wikubye inshuro 4 umuvuduko wari gukoresha nta googleweblight. Iyi Technology kandi inakoresha Data nkeya cyane dore ko ibika 80% by’izo wari gukoresha. Iyi Technology ikora ku ma Android gusa.

Google weblight ikora ite?

Iyo usuye urubuga ufite connection igenda buhoro Google ihita ibibona igahindura webpages ikakwereka urubuga ikunyujije kuri server ya google weblight. Address yawe iba imeze gutya:

http://googleweblight.com/?lite_url=[urubuga_uri_gusura]

Ibi bikaba bituma urubuga rworoha kurugeraho dore ko iyi technology inagabanya ama ads (ama publicite aza kuri web) hakajya hagaragara ads zitarenze 3 kuri buri Page. Ndabizi abafite website mugeze aha mureba nabi ngo iyi technology irabahombya, gusa iyi technology yongera 50% ku mafaranga wari kwinjiza kuri iyo page.

Twese twifuza ko web yacu igaragara neza kandi tukabikora akenshi kandi tubikora tutitaye ku gihe izafata ifunguka bikaba byatuma itinda gufunguka, aha ushobora kugira ikibazo cy’uko googleweblight rimwe na rimwe itagaragaza amafoto cyangwa ngo igaragaze urubuga hari ibitagaragaramo. Ntabwo iyi Technology ari itegeko ufite ububasha bwo kuyanga. Nk’uko twabibabwiye google ihindura webpages. Kugira ngo uyibuze kubihindura(bireba abafite Web) ushyira muri HTTP Header”Control-control:no-transform” iyo google ibonye iyi Header ntabwo ihindura webpages. Aha ubwo wahitamo gutinza abagusura cyangwa kubereka bike ni amahitamo yawe.

Hari igitekerezo cyangwa ikibazo mwatwandikira kuri Page yacu ya facebook ktimez. Niba kandi wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi.

Uko washyira High Quality Audio kuri Youtube

Muri iki gihe abahanzi bamaze kuba benshi mu Rwanda kandi Technology ni kimwe mu by'ingenzi bibafasha gukwirakwiza ibihangano by'abo. Kandi tuzi ko kugirango ushyire ibihangano bigere henshi biterwa n'aho wabinyujije ndetse nabagera aho wabinyujije mpamya ko youtube ari ahantu heza ho gucisha ibihangano byawe. Tumenyereye ko youtube hajyaho amashusho gusa kandi n'ubizi gutyo ntabwo yibeshya kuko abenshi bashyiraho Audio bazihinduriye Format bakoresheje ama software amwe namwe bakaziha iz'amashusho; ibi rero bikaba bizigabanyiriza Quality. Gusa hari uburyo washyiraho Audio utabanje kuyihindura byoroshye kandi ikagumana quality yari isanganywe ari bwo tugiye kureba.

Uko washyira Audio kuri Youtube

Nizereko usanzwe ufite konti ya Google mail cg se gmail

#1.Fungura uru rubuga tunestotube.com


#2. Kanda Sign in with Google ubundi ukomeze ugere wuzuza email na password ukomeze ukanda next


#3. N'ugera aha ukande Allow


#4. Reka turebe hamwe intambwe z'ingenzi za nyuma


Nugera aha urakanda upload Files bwa mbere Ubanze Audio Wongere Ukande Upload Files Ukurikizeho ifoto ushaka ko izajya igaragara kuri Audio yawe. Ntiwibagirwe kuzuza Izina kuri title ndetse n'icyindi ushaka kuvuga kuri Audio yawe. 

Nk'uko bigaragara Audio yagezeho ndetse n'ifoto. Hanyuma kanda Create Video utegereze haze iyi page iri hasi

Aha ubona hasa umuhondo ni link ya Audio yawe uhakanze wahita ugera kuri Audio yawe

Murakoze ukunze iyi nkuru wayisangiza abandi.

by losray in How To

Ibihugu 15 biyoboye ibindi mu ikoranabuhanga

Iyo urebye Technology muri iki gihe iri ku rwego rwo hejuru kandi igenda yiyongera ku muvuduko udasanzwe. Ntawe utabona uruhare igira mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse ntawatinya kuvuga ko Technology yazamuye imibereho y’abatuye isi cyane. Aha twavuga duhereye mu Rwanda nibake bacyohereza amabaruwa bakayacisha kuri Paruwasi, dusigaye tugenda twicaye kandi tukihuta, tumenya amakuru byihuse ari ay’abacu ndetse n’ay’ahandi n’ibindi byinshi. Birashimishije ukuntu ikoranabuhanga ryihuse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yajegeje isi idasize na Technology.

Reka turebere hamwe ibihugu biyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ku isi.

#15. PHILIPPINES

Iki gihugu cyagaragaje iterambere ryihuse cyikaba ari icya kabiri mu biri gukura mu iterambere ku isi. Nticyasigaye no muri Technology. Iki gihugu kikaba gifite umubare w’abantu benshi bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

#14. UBUFARANSA

Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa hanze na UN hosohotsemo ko Ubufaransa ari cyo gihugu cyiyoboye mu Burayi mu itangwa rya Service za Guverinoma binyuze kuri Internet. Ubufaransa kandi bufite Terminals millioni 13 za WIFI, ubu abantu 83% baba bafite ubushobozi bwo kujya kuri Internet, iki akaba ariikintugikomeye cyane ko uburayi bwose bufite ijanisha ringana na 75% ry’abantu bafie ubushobozi bwo kujya kuri internet.

#13. UBWONGEREZA

Iki gihugu nicyo gihugu gifite amateka mu bijyanye no kugira inganda nyinshi cyane cyane izikora ibijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ibinyabiziga. Ayo mateka rero cyayakomeyeho na n’ubu ni uku bimeze.

#12. FINLAND

Iki gihugu kizwi ho kuba ariho kompanyi ikora telephone zigendanwa Nokia yavukiye.Si icyi gusa kuko ninaho havuye Operating system
Linux,Graphical browser, Wireless Wearable Technology(ikoranabuhanga ry’ibikoresho byambarwa bikoresha wireless).

#11. SWEDEN

Iki gihugu ni cyo kihishe inyuma y’ama brands azwi ku isi nka IKEA, Ericsson, Electrolux, H & M, Volvo ndetse na Skype hakaba kandi hariyo kompanyi za Technology 22,000. Abaturage 18% muri SWEDEN bakora akazi Technology Gusa

#10. SINGAPORE

Icyi Gihugu gifite igice kinini cy’umugi kurusha icyaro kimaze kwigenga(Cyari kiri mu bukoroni bwa Malaysia) cyabonye nta mutungo kamere kigana ikoranabuhanga ubu nacyo kiri mu bihugu bifite technology kubw’uko ama kompanyi ya Technology akomeye afite yo amashami kandi nanone bugururira amarembo abashoramari cyane

#9.CANADA

Iki ni igihugu gifite Technology itoroshye ariko kicecekeye, aha twavuga nko muri Vancouver ama kompanyi ya mobile. Ikindi kandi iki gihugu kiri gushyira ingufu mu burezi na Technology Engineering bishobora gutuma cyigira imbere mu gihe kiri imbere.

#8 KOREYA Y’AMAJYEPFO

Hirya y’uko icyi gihugu gihora kivuga Missiles nubwo tutarazibona, ntawe utazi Samsung,LG ndetse na Hyundai. Aya ma kompanyi arihagije kugirango twubahe Koreya. Si izi Kompanyi gusa kuko muri Koreya  moyenne y’umuvuduko wa internet ari 23mbps yikubye hafi inshuro enye moyenne y’isi ingana na 7mbps.

#7.ISRAEL

Israel nayo ifite amakompanyi cyane ko nta gihugu kirusha Israel umubare w’amakompanyi ya Technology ku isoko ryo kuvunja rya kabiri ku isi ryo muri Amerika NASDAQ Stock Exchange. Israel kandi ikoranabuhanga rihambaye mu bijyanye na gisirikare.

#6. UBURUSSIA

Uburusiya turabumenyereye mu gukora intwaro za kirimbuzi gusa no mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere Uburusiya burakomeye. Muri IT Uburusiya kandi buzwi ho kuba mama w’abahacker benshi ku isi.

5# UBUDAGE

Twese tuzi imodoka zitwa Benz nta bisobanuro bitanzwe Imodoka ubwazo zirivugira.SI na Benz gusa hari yo amakompanyi menshi yandi nka za Volkswagen ndetse n’inganda za technology zikomeye. Albert Einsten umunyabugenge isi itazibagirwa niho yavukiye.

#4. UBUSHINWA

Ama kompanyi menshi ya Technology afite ibyicaro mu bushinwa, aha twavuga nka Apple,Samsung, Google n’izindi nyinshi ntibizagutungure handitseho made in china.

#3. INDIA

Icyi gihugu kirimo abanyamwuga mu ikoranabuhanga mu nzego zose abakuru n’abato cyane cyane mu bijyanye na Mudasobwa.Urugero rufatika ni
CEO wa Google Sundar Pichai. Ikindi kandi naho hariyo amashami y’amakompanyi akomeye mu ikoranabuhanga

#2. JAPAN

Ubuyapani ni igihugu abantu batangarira bitewe n’amateka yabwo mu ntambara ya 2 y’isi bukaba bwarateye imbere nk’uko bimeze ubu. Ni nk’igitangaza kumva Amakompanyi tuzi akomeye ku isi Canon, Sony, Toyota, Mitsubishi,Nintendo yibera mu buyapani.

#1. LETA ZUNZE UBUMWE  ZA AMERIKA(USA).

Aha nta byinshi twavuga wumva byinshi kandi ubona byinshi nibyo utari wumva cyangwa ngo ubone ushobora kubibona uyu munsi mu makuru uyu munsi.USA ni indiri y'amakompanyi akomeye ku isi nka Apple, Tesla,IBM n'ayandi menshi. Tuzi kandi Amerika mu bijyanye n'ubuvumbuzi n'ubumenyi bw'ikirere, ibijyanye n'ama robots, ingufu z'ibisasu bya kirimbuzi ndetse n'izamashanyarazi n'ibindi byinshi. kandi amerika ntihwema mu gutera imbere.

Ese urabona uru rutonde gute?Tanga ibitekerezo hasi ahabugenewe.

by losray in Tech News

Ikindi cyibazo kuri Iphone 8.

Uyu mwaka Apple ntiri guhirwa nk'uko umwaka ushize byagendekeye mukeba wayo Samsung mu mwaka ushize. Apple mu minsi ishize yasohoye iPhone 8 n'udushya twinshi(Reba hano) Gusa ntiri guhirwa kuko iyi iPhone 8 imaze iminsi ishyizwe hanze iri guhura n'ibibazo bitandukanye bitari kuyihesha isura nziza. Mu nkuru iherutse twanditse ku kibazo cy'urusaku Earphones za iPhone 8(Reba hano ku nkuru yuzuye) ubu hagaragaye ikindi kibazo kuri iPhone 8 cyo guturika.

Nk'uko tubikesha ikiinyamakuru The next web umuguzi umwe wa Iphone 8 wo muri Taiwan yatangaje ko iPhone ye yaturitse icometse ku mururo itaramara icyumweru ayiguze dore ko yari imaze iminsi itanu gusa. Avuga ko yanakoresheje charger yayo bwite.



iPhone y'umuguzi wo Muri Taiwan

Undi mu muguzi w'umuyapani nawe yagize ikibazo nawe iraturika we ntabwo azi icyo yazize kuko itari iri ku muriro ahubwo yasanze ituritse  akiyigezwaho abibona akiyikura muri box; yahise ajya twitter yerekana amafoto ya iPhone ye ukuntu yabaye. Wajya kuri twitter aho iri ukanze hano.

Ifoto yashyizwe kuri twitter

Nta makuru afatika Apple iratangaza kuri icyi kibazo cyangwa ngo igire icyo ivuga kigaragara kuri iki kibazo cyizeza abaguzi ba iPhone 8 umutekano. Tanga ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru hasi ahabugenewe unasangize abandi niba wayikunze.

by losray in Tech News IOS

Uko wagabanya data ukoresha kuri Windows 10.

Mu buzima bwa buri munsi dukenera internet haba mu kazi haba ndetse no mu rugo kandi tuba twifuza kuyihorana. Kuri benshi kubaho batageze kuri internet ku munsi aba ari ikintu kigoye bityo twirinda impamvu yatuma bwira tutageze kuri internet muri izo mpamvu harimo imwe nyamukuru ari yo yo kubura data.Nikenshi rero data zishira zihuta ntumenye uburyo zishize.Ibaze nawe waguze data z'icyumweru ukajya kubona ubutumwa bukubwira ko data zawe zishize mu kanya gato wari witeganyirije icyumweru cyose.Ndahamya ko bitagushimisha. Windows zose zimara Data ariko Windows 10 ikaba umwihariko. Reka turebe bumwe mu buryo wahangana n'icyi cyibazo.

Soma kandi:Dore Application zishobora guconshomera data za Internet yawe utabizi

Uko waha umupaka data ukoresha kuri Windows 10 mu gihe wakoze Tethering.

#1. Koresha metered connection: Akaba ari ukubwira windows ko udashaka ko hari ikintu cyimanura ubwacyo. Ubikora ugiye Start > Settings > Network & Internet > Wi-Fi > Advanced Options. Muri update ya Windows 10 metered connection wayibona ugiye Start > Settings > Network & Internet > Wi-Fi >Izina rya connection yawe. ubundi ushyire On kuri Set as metered Connection



Soma Kandi:Uko wahagarika Updates udashaka

#2. Reba kuri Task manager urebe Apps zaba ziri gukora urebe iziri gukoresha data nyinshi izo utari gukoresha uzihagarike.


Ujya Task manager ukanze Button ya Souris y'iburyo uri kuri Task bar


Ufite icyifuzo igitekerezo watwandikira kuri pages yacu kuri Facebook Cyangwa ukandika hasi ahabugenewe. Sangiza iyi nkuru niba igufashije.


 





by losray in How To

Uko washyira aga slider ko kongera no kugabanya urumuri kuri status bar ya android.

Mu gihe tugezemo koroshya ibintu niyo turufu igezweho. Ntawe utishimira Service yihutishijwe. Si mu buzima busanzwe gusa no mu ikoranabuhanga niko bimeze twishimira gukora cyane kugirango wowe dukorera ukore ibintu ukora byihuse kandi bikoroheye. Android imwe muri OS zikunzwe iri mu za mbere zidatenguha abazigana kubera ukuntu iha abayigana ikibuga kinini n’ubwisanzure mu byo uyikoreraho bituma ibona abayiyoboka benshi haba abakiriya ndetse n’abakora ama
Applications mpamya ko bafite uruhare mu kugira ngo Android iyobokwe kubera Ama Apps atandukanye yose agamije kutworohereza ibyo twakoraga bitugoye mu buryo bunoze ndetse no kongera ubushobozi bwa Telephone n'ibyo ikora muri Rusange.

Uko washyira aga slider ko kongera no kugabanya urumuri kuri status bar ya android.

Hari Telephone zisanzwe zifite iyi Feature kurimwe itarimo mwakoresha ubu

#1 Manura Display Brightness App.

#2 Installa iyi App

#3. Hanyuma Hindura uko ushaka muri aya Ma Setting utibagiwe Enable Indicator


#4. Funga App ubundi urebe kuri Status Bar

Niba wakunze iyi App wayisangiza wasangiza abandi iyi nkuru.


by losray in Android

Dushobora kujya dukoresha Umutima nk'urufunguzo rwa Telephone zacu mu gihe cyizaza.

Abashakashatsi muri siyansi bakoze uburyo bushya bwo kuba wajya winjira muri mudasobwa ibanje guscana umutima wawe (Heart Scan). Iyi System ikoresha Radar ikora bivuga ko mu gihe ukiri aho ishobora kuguscannira umutima iba ikigufite[Umutima wawe ugikorana nayo] bivuga ko itakora udahari ngo uyifungure. Ibi bikaba bituma nta wundi muntu waza ngo akoreshe mudasobwa yawe utari aho yaguscanna.

Iyi System yakozwe n'abashakashatsi bo muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika University At Buffalo(UB) igiye kuzakoreshwa mu ma Smartphone mu gihe kiri imbere ndetse no ku bibuga by'indege. Iyi System ntago izajya yangiza ubuzima dore ko ingufu za Signal(Signal strength) zayo ziri munsi y'iza WIFI nk'uko byatangajwe na Wenyao Xu, Iyi System kugira ngo iscanne umutima bitwara amasegonda 8 ku nshuro ya mbere ikaba irawumenye.

Wakwibaza uti iyi System igendera kuki? Iyi system igendera ku kuntu umutima umeze(Shape) n'uko ungana(Size). Wakwibaza uti ese ntabantu bafite imitima ingana inateye kimwe? Koko Umubaji w'imitima ntiyayiringanyije mu bushakashatsi bwakozwe ku bantu batari bake basanze nta muntu ufite umutima ungana kandi uteye nk'uwundi ndetse no ku mpanga zisa.

Reka dutegereze igihe izazira mu ma smartphones. Ku kibuga cy'indege iyi System izaba ifite ubushobozi bwo kureba umuntu muri metero 30

by losray in Tech News

VEVO yinjiriwe hashyirwa hanze 3.12 TB

Mu minsi ishize iyi Service izwi mu byerekeranye n'umuziki w'amashusho kuri Youtube VEVO yarinjiriwe. VEVO ibona aba Clients basaga million 21 ku kwezi kandi ikorana n'amakompanyi akomeye amenyerewe mu gukora ama Films ariyo Universal, Sonny ndetse na warner yaje kwinjirirwa hashyirwa hanze ibintu bisaga 3.12 Tera Bytes bitari bike na gato.

Uku kwinjirirwa rero bivugwa ko kwakozwe na itsinda ry'aba white Hackers  The OurMIne iri kwinjirira ahantu henshi muri iyi minsi dore ko yabashisje no kwinjira amwe mu ma kontiakomeye nk'iya Mark Zuckerberg,Sundar Pichai (CEO wa Google), Netflix na NFL.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru TechViral Ama Files yashyizwe hanze ntago yari amabanga akomeye yari ama videos asanzwe ndetse n'ayamamaza. Vevo yiyemereye ko yinjiriwe inavugako bari gukora iperereza ryimbitse ngo barebe uko byagenze ngo babe bakwinjirirwa.

by losray in Tech News

Uko wakohereza Ibintu(Files) ubivana kuri laptop imwe ubyohereza ku yindi nta mugozi nta na internet.

Ni uburyo bwinshi twakoresha kdi twanakoreshaga duhanahana files aha twavuga nka Flash, telephone, memory card n'ubundi buryo butandukanye gusa mpamya ko butoroshye  kubera bumwe butumarira igihe ndetse bikanadusaba kugura ibintu bimwe na bimwe nka Flash, Memory Cards n'ibindi. Niba wahangayikishwaga na bimwe muri ibi mvuze shira impumu ktimez duhari ngo tugufashe.

Ibisabwa:

  • Computer zigomba kuba ziri kuri Wireless Network imwe. Aha wakwifashisha Hotspot ya Smartphone yawe ugafunda data kugirango  zitagenda
  • Minishare kuri computer

Uko babigenza

  • Manura kdi un'installer Minishare
  • Shyira computer zawe kuri Wireless imwe
  • Fungura minishare uhitemo Ip Address nk'uko bigaragara mu ifoto urugero[192.168.137.1]



  • Kanda button y'iburyo ya souris hanyuma uhitemo Add Files kugirango uhitemo ibyo ushaka kohereza.


  • Hanyuma ujye ku yindi Computer ubundi ufungure Browser ushyiremo Ip address wahisemo


  • Kanda kuri izo files zizajya zihita zitangira kuza kuri computer yawe nka download isanzwe.

by losray in How To

Iterabwoba kuri twitter: Twitter yasibye burundu hafi konti 300000 muri 2017.

Twitter yasibye konti 299000 zifitanye isano n’ubuhezanguni mu iterabwoba(Terrorism) mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka nk’uko Twitter ubwayo yabisohoye muri Transparency report yayo yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeli.

Nk’uko Twiiter ibyivugira 95 ku ijana by’amakonti yahagaritswe yavumbuwe ntakindi kifashishijwe uretse kureba internal tools zayo mu gihe ari amakonti angana na 2 ku ijana yahararitswe kubera yatanzweho raporo n'ama organizations y’ama Guverinoma yo hirya no hino ku isi. Twitter kandi muri iyi raporo yavuze ko  ¾ by’izi konti zashyizwe hasi zitaragira tweet nimwe zandika.

Twitter yari iri ku gitutu gikabije cyo kutagira icyo ikora ku iterabwoba. Twitter kandi yaciwe akayabo n’abavandimwe b’abantu biciwe  mu gitero i San Bernardino kubera kutagira icyo ikora. Twitter ndetse kandi na Facebook na Google zashyizwe mu majwi na guverinoma y’Ubwongereza  mu kutagira icyo zikora mu kurwanya iterabwoba rikwirakwirizwa kuri izi mbuga zabo zifashishwa cyane mu gukwirakwiza ubutumwa kubera ukuntu zikunzwe kandi zisurwa n'abantu benshi.

Konti zose zafunzwe muri rusange kuva iyi gahunda yo gufunga amakonti y'iterabwoba yatangira muri 2016 agera ku 935000.

by losray in Tech News

Android Oreo Vs iOS 11 [Google Vs Apple]

Imyaka igiye kuba icumi Smartphone zibayeho kuri iyi si[Google na Apple zirabishimirwa]. Mu mwaka wa 2007 nibwo Apple yasohoye Operating System(OS) yitwa iOS ikoreshwa muri iPhone, bitarenze umwaka umwe, muri 2008 Google yahise isohora OS yayo ariyo Android. Ntibahagarariye aho uko imyaka igenda yicuma nabo ntibaryama ngo basinzire bagenda bakora updates. Ubu Google iherutse gushyira hanze Android Oreo na Apple ubu igeze kuri iOS 11. Reka tugereranye  rero Features zakozwe buri hamwe ubashe nawe kuba wakwihitiramo aho wayoboka.

Ni ibihe bishya muri Android Oreo

Dore impinduka zibanze zaje muri Android Oreo

  • Umuvuduko w'igihe Smartphone yafataga yaka wikubye 2.
  • Kugabanya background activity
  • Autofill yibuka ama logins wakoze mu ma App
  • Ushobora kureba Video uri gukoresha indi App (Picture in Picture Feature)
  • Uburyo bushya bwa Notifications
  • Google Play Protect iscanna ikanarinda ibintu byawe wabitse kuri Telephone
  • Battery ntizajya imara umuriro vuba nk'ibisanzwe
  • Ama Emoji yasubiwemo hongerwamo n'andi 60 mashya.



Ni Ibihe bishya muri iOS 11

  • Screen Recorder bikoranye
  • Control Center Ufite ububasha bwo kuyihindura uko ushaka(Customize)
  • App Store yasubiwemo (Redisigned)
  • App z'ama Files(kuri iPad)
  • Dock(Kuri iPad)
  • Multitasking (Ubushobozi bwo gukora icyintu kirenze kimwe) yongerewe ingufu kuri iPad
  • Drag an Drop (Kwimura ikintu ugiteruye cg se gusunika) kuri iPad.
  • Apple pencil yaravuguruwe
  • Do not disturb while Driving(ni mode washyira muri iPhone yawe mu gihe utwaye imodoka)
  • Airplay 2
  • Siri nayo yaravuguruwe

Ni Iyihe OS nziza muri izi , iOS cg Android?

Bisanzwe bimenyerewe ko Android iha abayikoresha ubwisanzure mu kuyikoresha cyane(Customisable and lets you do more) kandi ko iOS ifite umutekano ariko ikaba ikoze mu buryo budatatuma wakora cyangwa wahindura byinshi(limits you on how far you can do your things).Nta cyahindutse rero kuri aya manota aziranga. Gusa niba ufite iPad iOS 11 itsinda Android Oreo. Amahitamo ni ayawe rero gusa tugusezeranyije ko iyo uzahitamo yose utazicuza kuko zose ni nziza.

by losray in Android IOS

Uko wazana button ya download kuri youtube

Ubusanzwe ku mbuga zitari nke kumanura file iyo ariyo yose ukanda kuri button ya download cyangwa kuri file ubwayo ubundi ukayimanura byoroshye cyane. Si ikintu rero cyoroheye buri wese kumanura Video kuri Youtube kubera ko ubusanzwe iyi button itahaba mu kumanura amashusho twakeneraga ama program n’ubundi buryo butandukanye kugirango ube wamanura amashusho yaho. Tudatinze reka turebe rero uburyo wazana button ya download kuri youtube kuri mudasobwa yawe.

Ubusanzwe Youtube iba imeze gutya(Nta download button)

Dore Download Button iriho

Reka turebe uko wayongeraho:

1. Manura Save From Net Helper(Kanda hano mu kuyimanura)

2. Reba muri folder ya download ubundi ukore installation yayo.

Uri gukora unstallation wibuke gushyira akamenyetso ko kwemeza kuri install to all browsers kugira ngo iyi button ibe yagaragara mu ma browsers yose


Hanyuma Funga browser wongere uyifungure ujye kuri YouTube kuri Video hasi urasanga haje button ya download nk'uko bigaragara mu ifoto ya kabiri uhereye hejuru.

by losray in How To

Facebook: Kureba amashusho tudakoresheje mobile data.

Turi benshi dutinya gufungura amashusho kuri Facebook haba kuri telephone ndetse no kuri mudasobwa. Impamvu nyamukuru ibidutera ni uguhangira dutinya ko mobile data (Internet tuba twaguze zibarwa mu ma Megabytes na Gigabytes,... bitewe n'ibyo umenyereye) zahita zidushirana. Iki kibazo Facebook rero yagishakiye umuti.



Nk'uko tubikesha ikinyamakuru techviral Facebook yagerageje uburyo bwo kujya tureba video tudakoresheje mobile data aribwo "instant Videos" . Wakwibaza uti bizagenda bite.Mu gihe uzajya uba ugeze kuri WiFi Facebook App izajya ifungura amashusho inshuti zawe zashyize kuri Facebook yose ubundi n'uva kuri WiFi ujye uyareba mobile data zawe zitekanye. Ntihavuzwe igihe nyacyo iyi Feature tuzayibonera gusa nk'uko Facebook yabitangarije ikinyamakuru TechCrunch ntago ari Kera.

by losray in Tech News

Uko wascanna (To Scan) document ukoresheje Smartphone

Guscanna documents ni ikintu abenshi dukenera cyane nk'iyo dushaka kohereza zimwe mu nyandiko kuri internet.Bikaba kandi byari bisanzwe bitugora tujya guscanna kure ndetse bikanadutwara amafaranga atari make. Ishimwe ku ikoranabuhanga ritera imbere buri munsi ubu ibyo bibazo byo guhora twiruka duta igihe n'imbaraga tunahendwa tujya guscanna ntibyongere kuguhangayikisha niba ufite Smartphone. Ubu twifashije apps na camera ya Smartphone twascanna document kandi ikaza imeze neza. Reka turebere hamwe izo Apps

CAMSCANNER: Iyi ni imwe mu ma app ascanna akunzwe wayigerageza cyane cyane ko ifite ubushobozi bwo kubika documents zawe ari PDF cyangwa JPG ikaba inafite OCR(Optical Character Recognition) Feature ibona inyandiko ikayihindura document ushobora kongeramo cyangwa ukagira ibyo ukuramo (Editable text document)

TURBO SCAN: Iyi app nayo ni indi app nziza wakoresha uscanna. Iyi app iroroshye kuyikoresha kurusha izi kubera uko igaragara.

GENIUS SCAN+: iyi nayo ni indi app iscanna. Ishobora guscanna documents zirenze imwe icyarimwe.

GOOGLE DRIVE: Google Drive tumenyereye mu kudufasha kubika Files kuri internet (Cloud Storage) nayo irascanna. Ufungura app ukajya kuri Camera ibindi irabyikorera.

EVERNOTE: Nayo ni Cloud Storage nayo iscanna. Nka Camscanner nayo ifite OCR Feature.

Niba ukoresha iOS wakoresha Scannable

by losray in Android IOS

Uko wajya uha gahunda SMS zikiyohereza kuri Smartphone yawe.

Nta kitagora buriya no kwandika ubutumwa bugufi (SMS) bishobora kukugora bitewe n'aho uri mu gihe runaka. Nk'urugero hari uwo ushaka kwifuriza Umunsi mwiza w'amavuko ku munota wa mbere w'umunsi ubwo ndavuga 00:01 birumvikana ko ushobora kugera iyo saha utakiri maso, ushobora gukenera ubu buryo bwo guha gahunda Telephone yawe ikohereza ubutumwa ku isaha ushaka. Ibi rero bishoboka twifashije izi Application zikurikira:

  1. Textra: muri iyi App wandika ubutumwa bwawe ugakanda ku kamenyetso ko  guteranya ubundi ugahitamo Schedule message. Ubutubwa wahaye Schedule bugaragaraho akamenyetso k'icyatsi.
  2. Schedule SMS: iyi ni App y'ubuntu wasanga no kuri Google Play Store. Guha gahunda ubutumwa  ufungura iyi App ubundi ukandika ubutumwa hanyuma mbere y'uko ukanda send urabanza ugashyira itariki n'isaha wifuza ko bugenderaho.
  3. Pulse SMS: Iyi nayo ikora nk'izi twavuze hejuru

Ku bakoresha iOS bashobora gukoresha izi App:

 1.Scheduled

  2.Delayd: iyi App yo si uguha gahunda SMS gusa bishoboka no kuri E-mail na Status zo kuri Facebook.

by losray in Tech News

SanDisk: microSD Card ifite ububiko bunini ku isi [Menya byinshi kuri yi SDcard]

Niba umenyereye gukoresha Flash disks, microSD Card cyangwa se Memory card, SanDisk si ubwa mbere uyibonye cyangwa se uyumvise. Iyi Kompanyi iri mu ziyoboye mu gukora ama external storage devices iherutse gukora Memory Card ya mbere ifite ububiko bunini ku isi.

Umwaka ushize SanDisk yasohoye memory Card yiswe Extreme microSDXC UHS-I ifite 256GB ndetse n'umuvuduko wo kohereza ungana na 100Mbs  irakundwa. Gusa ntiyarekeye aho uyu mwaka mu kwezi gushize yasohoye indi SD Card yaje yitwa SanDisk Ultra microSDXC UHS-I card. IyiMemory Card rero ikaba ifite ububiko bwa 400GB ikarusha 144GB iyikurikira. Birumvikana ko ubunini bw'ububiko bw'iyi Memory Card bunayiha agaciro ko guhenda dore ko ihagaze amadolari y'amanyamerika 250 (Agera kuri 211,632 Rwf).

Iki rero akaba ari igisubizo kuri wowe wagiraga ibibazo by'ububiko bushira hato na hato kuri Smartphone yawe ndetse na Camera bugatuma usiba bimwe bu byo wafashe mbere. Sangiza iyi nkuru niba wayikunze.

by losray in Tech News

Ibintu 5 biteye amakenga abantu bakora kuri Internet

Ishimwe kuri Internet idufasha byinshi cyane birimo kutugezaho amakuru; kutworohereza mu itumanaho kandi ryihuse; kudufasha mu myidagaduro n'ibindi byinshi. N'ubwo idufasha ariko ishobora no kuba inzira yo kutwangiriza bitewe n'ibyo dukoreraho ndetse n'uburyo tuyikoresha ariko mbere na mbere bitewe no kuba intamenya. Dore ibintu biteye amakenga abantu twari dusanzwe dukora kuri internet.

  1. Gukanda ku ma documents wohererejwe  n'umuntu utazi kuri E-mail: KOherereza Documents ziherekeza E-mail biri mu buryo bwifashishwa cyane mu gukwirakwiza Virus.
  2. Kw'installant Application ziva ahantu hatizewe: Hari Apps nyinshi zidufasha cyane mu bintu byinshi ziva ahantu hatizewe. Nazo si byiza kuzikoresha kuko ziri muri amwe mu ma soko ya Virus.
  3. Guhagarika program zidufasha mu mutekano wa computer turi kuri Internet: iyo nta murinzi ibyawe biravogerwa, n'ahani ukouba ufunguriye amarembo Virus zose.
  4. Gukina urusimbi kuri Internet no gusura ama web nk'aya porno n'andi akora ibitemewe n'amategeko.
  5. Kuzuza ama Forms  y'ahantu hatazwi kuri Internet : kuzuza form z'ahantu hatazwi bishobora kuba inzira yo kohereza amwe mumakuru y'ingenzi yawe duhereye kuri Password, amakuru ajyanye na bank bikaba byagutera kwibwa.

Irinde uhagarika gukora ibi bintu unafashe n'inshuti n'abavandimwe usangiza iyi nkuru.


by losray in Hacking

Konti ya Instagram ya Selena Gomez yarinjiriwe.

Mu minsi ishize konti ya Instagram y'umuririmbyikazi n'umukinnyi w'amafilme Selena Gomez yarinjiriwe hanyuzwaho amafoto y'uwahoze ari umukunzi we Justin Bieber yambaye ubusa nk'uko tubikesha ikinyamakuru Variety cyandika kuri internet.

Dore Ifoto yashyizwe hanze


Ntibyahagarariye kuri konti ya Selena Gomez gusa nk'uko tubikesha urubuga Tech Viral ubuyobozi bwa Instagram bwitangarije ko aba Hackers binjiriye andi ma konti y'abantu bakomeye ya Instagram.

Instagram ntiyatangaje umubare w'abinjiriwe gusa yavuze ko yahise imenyesha abinjiriwe ko binjiriwe.

Ubu ushobora kohereza no kwakira amafaranga kuri Skype

Skype kompanyi izwi kubera porogaramu yayo yo Guhamagarana kuri internet yaba amajwi ndetse n’amashusho ndetse na Paypal kompanyi ikora ibyo kohererezanya amafaranga biciye kuri internet zishyize hamwe zongera aga feature muri Skype gafasha mu kohereza no kwakira amafaranga byihuse..

Ibi rero bikaba bishoboka mu gihe ufite App nshya ya Skype muri Telephone yawe ndetse na konti ya Microsoft na Paypal. Iyi Service kugera ubu imaze kugera mu bihugu 22  ku Isi ahandi harimo no mu Rwanda ikaba izahagera nyuma.

Skype ikaba ifite ubushobozi bwo kohereza no kwakira (Peer to Peer) amafaranga ako kanya biciye mu butumwa.

Kugera ubu iyi Service kandi ikoreshwa kuri Telephone gusa kuri mudasobwa ntibirashoboka.

Samsung Galaxy S9: amakuru yashizwe hanze.

Izina Samsung riri mu nkuru nyamukuru ku isi y’ikoranabuhanga kubera Samsung Galaxy Note 8 iyi kompanyi imaze icyumweru isohoye.Ubu rero ntikiri kuvugwa kubera Galaxy Note 8 gusa kuko ubu hashyizwe hanze(hibwe) amakuru (leaks) kuri Samsung Galaxy S9 Smartphone ikurikiyeho iri gukorwa ubu ngubu.

Nk’uko tubikesha Xda developers iyi Smartphone izaza irimo Android 8.0 Oreo, Version nshya ya Samsung Experience UI na Fingerprint Scanner idasanzwe.Processor y’iyi Smartphone izaba ari Snapdragon 845 ikaba izaba ifite RAM ingana na 4GB ndetse n’ububiko bwa 64GB. Ku bijyanye na screen izagumana Infinity Display barumuna bayo Galaxy S8 na Note 8.

Tubibutsa ko hashobora kugira iguhinduka cyangwa kikiyongeraho mu buryo iyi Smartphone izaza imeze  ku mpamvu y'uko aya aba ari amakuru aba yashyizwe hanze yibwe kandi n'ikorwa ryayo rikaba rigikomeza.

Samsung Galaxy Note 8 iri hanze kandi twashimye

Ku munsi w’ejo mu isi y' ikoranabuhanga tubamo twari duhanze amaso Samsung ku bw’igikorwa cyo kwerekana iyi Smartphone nshya bakoze cyaberega i New York nk’uko twari twabibatangarije.Ubu rero yasohotse kandi twashimye. Hari ababashije gukurikirana igikorwa cyo kuyerekana Live bayibonye; abatabashije gukurikirana icyo gikorwa ktimez.com duhari ngo tubabere ijisho. Reka turebere hamwe bimwe mu bidasazwe ifite tudatinze.

Note 8 ntiyaje mu mabara umunani nk'uko byari biteganyijwe ahubwo yaje mu mabara 4 (Orchid gray, Maple Gold, Deep Sea Blue, na Midnight Black)


Iyi Smartphone rero ifite ama Feature menshi, hari ayo twabahitiyemo y'ingenzi. Reka tuyarebere hamwe. 

Screen nini (6.3-inch) na Infinity Display

Iyi niyo Screen nini muri Note zose. Iyi kompanyi ikaba yarayise Infinity Display (Edge to Edge) bivuze ko Display (igice cyose cyerekana amashusho) ifata hafi inguni zose za telephone. Iyi Note 8 rero ifite iyi Feature nayo yagaragaye bwa mbere kuri Samsung Galaxy 8.

Dual Camera ifite Live Focus

Samsung yatangaje ko iyi Smartphone yabo ari yo ifite Dual Camera ya mbere ku isi ifite Optical Stability kuri Camera zose uko ari ebyiri; bishatse kuvuga ko Camera ifite ubushobozi bwo gufata amafoto agaragara neza y’ibintu biri kugenda ndetse n’amafoto adahubanganye niyo ukuboko k’uwafotoraga kwaba kwanyeganyegaga.
Kuri camera haje ho n’indi Feature yitwa live focus yo gufata amafoto wifashishije bokeh effect imenyerewe n’aba photograph. Iyi bokeh Effect izana amafoto yasibanganyije ibintu biri inyuma twita to blur mu cyongereza kandi blurriness ishobora kongerwa cg ikagabanywa mbere na nyumayo gufata ifoto.


Camera kandi ifata amafoto 2 icyarimwe iyo uri gukoresha Live focus mode. Imwe iza ifite bokeh effect indi ikaza bisanzwe bituma umuntu afata amafoto abiri atandukanye afotoye rimwe.

S pen na “Live Message”  

Iyi S Pen ni kimwe mu byingenzi byerekana itandukaniro rya Note 8 n'ibindi n'ibindi bikoresho bikoresha udukaramu biri ku isoko. Ushobora kwandika kuri screen irimo urufunguzo(Screen lock) ndetse wanayikoresha uhindura indimi(Translation).


Indi Feature dukoresha S Pen ni Live Message aho washushanya igishushanyo ukagihindura amashusho (Animation) ukacyohereza mu butumwa by'ako kanya.

Samsung DEX

Iyi DEX ni icyuma ushyiramo Smartphone ukabasha kuyihuza na Screen nini, keyboard, mouse; ikaba ikora kuri Samsung Galaxy 8 ndetse na Note 8.

Amafoto ya DEX



Samsung Galaxy Note 8 irerekanwa uyu munsi: Bimwe mu byo yitezweho no kureba iyi Event

Uyu ni umunsi ukomeye kuri Kompanyi Samsung twese tuzi ku bikoresho by'ikoranabuhanga rihanitse ikora aho irasohora Samsung Galaxy Note 8. Iyi Kompanyi ikorera muri Korea y'amajyepfo uyu munsi ku wa 23 Kanama 2017 ifite ibirori byo kwerekana (Launch Event) iyi Samsung Galaxy Note 8 i New York ho Muri Leta Zunze Ubumwe za America (Galaxy Unpacked 2017). Iyi Note 8 rero ikaba yitezweho kuza imeze nk'umucunguzi wa Note 7 yayibanjirije zifite ibibazo bya Battery byatumaga zishya.

Hagendewe ku makuru yagiye yibwa n'aba Hackers birateganywa ko Iyi Smartphone iraba ifite Dual Camera Setup, Infinity Display(Edge to Edge),igasohoka mu mabara 8 (Midnight Black, Arctic Silver, Orchid Gray/Violet, Coral Blue, Dark Blue, Deep Sea Blue, Pink, and Gold colour),... Reka dutegereze tuze kureba uko iraba imeze.

Ushaka kuba wareba iyi Launch Event iratangira Saa 11 z'amanywa ku Isaha ya New York ubwo nii Saa 16 ku Isaha yo mu Rwanda ikaba irerekanwa live ku rubuga rwa Samsung http://http://www.samsung.com/global/galaxy/events/unpacked/ .


Uko wamenya ko umuntu yafunguye ubutumwa bwawe akakwihorera kuri Whatsapp.

Whatsapp ni imwe mu ma application akomeye cyane y'itumanaho kandi aguha umutekano mu biganiro uyikoreraho.Muri uwo mutekano harimo no kuba wahisha abo muganira ko wafunguye ubutumwa bwabo twita Privacy mu rurimi rw'icyongereza.

Twihuse rero,Ubundi kuri whatsapp iyo wohereje ubutumwa hari utumenyetso twerekana ko:

  1. Ubutumwa bwoherejwe()
  2. Ubutumwa bwakiriwe()
  3. Ubutumwa bwafunguwe()

Gusa nk’uko twabivuze haruguru hari uburyo uhisha ko wafunguye ubutumwa (Settings => Account => Privacy =>ugashyira cg ugakura v kuri Read Receipts) umuntu akajya abona ko ubutumwa bwoherejwe kandi ko bwanakiriwe ariko ntabone ko bwafunguwe.

Niba rero ibi byajyaga bikubaho umuntu akakubwira ko Atari yabufunguye kandi yabufunguye akakwihorera; uburyo bumwe bushoboka kugeza ubu ni ukumwoherereza ubutumwa bw’amajwi twita voice notes mu cyongereza.

Wakwibaza uti kubera icyi? Ubutumwa bw’amajwi nibwo butumwa bwonyine bugararagaza ikimenyetso cy’uko bwafunguwe bwonyine (reba hejuru mu bimenyetso icya 3) hatitawe kuri Privacy iyo ariyo yose iyo bwumviswe hazaho v ebyiri z’ubururu ari cyo cyimenyetso ntasubirwaho cyerekana ko wafunguye ubutumwa.

Dore uko wakohereza ubu butumwa:

  • Jya aho usanzwe woherereza ubutumwa.
  • Ukande kuri aka kamenyetso ukomeze nturekure ()
  • Hanyuma uvuge ugikanze nurangiza urekure ubutumwa bugende
  • Hanyuma ukurikirane ibi bimenyetso tuvuze aha.

Murakoze nizere ko hari uwo bifashije. Hari igitekerezo cg se ikibazo andika hasi ahabugenewe.

by losray in Android How To

Gihozo Raymond

@losray
...

About me

I m a technology follower and i spend a lot of times learning about it. I m also musician. Join me Sky is the limit

Copyright © Ktimez.com 2017