Google mu nzira zo gushyira hanze Files Go nyuma yo kuyiha abantu bake bo kuyisuzuma

Iyi app ifasha abayikoresha kugenzura ibintu bafite muri telephone no kuba babisangiza abandi batiriwe bakenera umuyoboro wa Interneti.

Mu minsi mike ishize, Google mu buryo butaziguye yashyize hanze app yitwa Files Go ku bubiko bwayo bw'ama application buzwi nka Play Store. Nyuma y'igihe gito ihita ikurwaho byihuse, Ariko yasaga naho ifite imikorere imwe n'izi App zifashishwa mu kohererezanya ibintu hagati ya device imwe n'indi (File transfering), ariko yo yari yibanze cyane ku ntego ya Android Go, iyi yo ikaba yaratangajwe na Google mbere kuri I/O uyu mwaka.Uyu munsi, Google umunsi w'ejo hashize tariki 21 Ukuboza 2017 yahishuye byinshi binyuze muri visi perezida w'ayo Caesar Sengupta, aho yanditse kuri twiiter ye ko app yongeye kuboneka kubandi bantu bake bayikoresha anahamya ko bagiye gushaka uburyo n'abandi bayishaka bazayibashyirira kuri play store kuko ariho hafatwa nk'ahantu buri wese utunze Android yawigerera. 
@caesars

Looks like some of you found our Files Go Beta :-) We thought we’d make it available for a few more of you on the Play Store. Feedback welcome! https://g.co/filesgo/beta 

Nguko uko Sengupta yabyanditse mu magamboye

Igice kinini cya Android Go ni ukwibanda cyane gukora ibintu bitaremereye (slimmer), App zidatwara data nyinshi zizashobora gukora kuma hardware atandukanye, harimo no kuba ari ibikoresho bidahenze kandi bikaba bidakataje kandi bikaba bikoreshwa cyane mubihugu bigize isi. Nimuri ubwo buryo, Files Go ifasha abayikoresha kuba hari ibyo bagabanya mu bubiko (storage) bw'igikoresho cyabo mu gihe ibyo bitagikenewe. Ikwereka kandi Application udakoreshwa cyane kugirango ube wazisiba, igafasha kuba wakwikiza spam (ibitero bya ngiza "Virus")) hamwe n'ibintu byagiye bijyaho inshuro irenze imwe nk'amafoto (duplicated).

 Ikindi kandi ifasha abayikoresha kuba babona buri kintu cyose kiri muri telephone yabo bigendeye ku bwoko bwacyo (Files Type). Iyi Application ndetse ituma uyikoresha n'undi mugenzi we uyikoresha babasha guhererekanya ibintu runaka hadakenewe ko baba bari ku muyoboro wa interneti, nubwo bitaragaragara neza uburyo ikora ijana ku rindi ariko screenshot iri hasi aha igaragaza ko Bluetooth izitabazwa mu mikorere yayo.  

App iraboneka ubungubu ku bantu bashaka kuyigerageza. Sengupta yanditse kuri twitter ye ko  company yashakaga kureba icyo abantu bayivugaho nyuma bakareba icyakorwa, kugeza ubu igihe icyo aricyo cyose yashyirwa hanze ariko ubu iracyari muma apps ya beta (aho application iba ikiri mu igeragezwa aho baba bagirango abayikoresha bayinenge aho igomba gukosorwa hakosorwe cyangwa bayishime ko ari nziza ijana kw'ijana mbere y'uko ishyirwa ku mugaragaro byemewe, icyo gihe rero iba ikigenewe bamwe na bamwe).

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Dore Keyboard zambere nziza wakoresha muri Android

Uko ibyiyumvo bitandukana mu bintu byose kandi kuri bose niko no mu bakoresha telephone bimeze, bityo bigatuma bahitamo application bakoresha zitandukanye bijyanye n'ibyiyumvo ndetse n'ibyo buri imwe iba irusha indi. No muri keyboards amagana n'amagana zishobora kuba zakoreshwa muri telephones, habamo izikunzwe kandi nziza kurusha izindi ni ukuvuga izanogeye benshi kurusha izindi kandi zifite ubushobozi buruta ubw'izindi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Applications za keyboard nziza kurusha izindi wakoresha niba ukoresha Android. 

Iya mbere muri Rusange(overall) 

Gboard
0.0$

Ubusanzwe Google by'umwimerere yakoreye Gboard kuri za iPhone, noneho bafata akanya ko kugira ngo ibe yakoreshwa no kuri Android. Gutegereza byari biyikwiye, nk'uko Google keyboard ihindura/ihitamo ndetse ivugurura(updates) na features(imigereka) zikaze zirmo  na web search yongewemo, Google translate ndetse na GIF search. Gboard ni ubuntu kuyikoresha, yakira gukoresha ibimenyetso wandika(Gestures) ku ijambo rimwe ndetse n'interuro yose, yuzuyemo indimi nyinshi ndetse na theme zigwezeho ukihitiramo.



Gboard ikoresha ijwi rya Google engine ubwayo mugihe urimo ukoresha uburyo bwo kuyibwira(speech to text) ibyo yandika/ikora, ndetse ishobora no kuba itari nziza mu gufora inyandiko(predictive text) igenda yigira kubyo uba waditse muri Google application na service wakoresheje. Niba wari urimo ukoresha Google keyboard, ugombe urebe muri Google Play store kugira ngo uvugurure(updates) telephone yawe kuri Gboard.

Ikigenzi twakuramo: Gboard ifite udushya twinshi wakifuza muri keyboard ya touch. Hakubiyemo n'ubushobozi bwo kuba washaka ikintu byihuse ahantu waba urihose muri phone ukoresheje Google search, irihuta cyane, irihariye, ndetse ntigoranye ikagira n'amahitamo menshi yo kwihindurira theme muri settings.

Ikindi kintu kimwe: Jya muri keyboard settings zawe nurangiza ufungure G button quick access to Google search. ntabwo uri bubyicuze! 
Kubera iki  Gboard ari iya Mbere? Google keyboard nubusanzwe yahoze ari akarusho kuri Android, ariko features nshya zongerewemo n'ivugururwa rwa Gboard noneho rihita ribigira byiza kurushaho. Bakomeza bashyiramo features zose z'ubwenge umuntu ukoresha Android yaba yarakoresheje mu zindi keyboards bakazihambirira muri package yihuta kandi y'ubuntu.

Ufite uburyo buriri bwo kuyikoresha burimo: gukanda ku nyuguti cyangwa ugenda unyereza kuri burijambo(swiping-around) n'ukuboko kumwe cyangwa abiri. Umugereka wayo bikoranye wa search ukorana na google, ndetse ikoresha Google speech mugihe urimo wandika, biza kumera kimwe neza n'iyo wayikoresha hanze yiyo bikoranye. kandi ikaba inihuza nama GIFS, usanga ahantu hamwe iruhande rw'urusobe rwa emojis z'Android. Niba telephone yawe itarazanye na Google keyboard irimo, girira intoki zawe impuhwe uyirebe.

kanda aha uyikure Playstore

Iya mbere kugusha kungingo(Predicition)

Swiftkey
0.0$


Uko imyaka yagiye igenda, Swiftkey yagiye izamuka cyane kurenza Google unashyizemo keyboard yayo, ndetse yarabikoze—nanubu iracyabikora— Iza iri mu ma telephone menshi ndetse na tablets. SwiftKey uburyo ikoresha mugufindura(prediction), Bwitwa "fluency engine," bwayigize keyboard abantu benshi bakoresha ndetse n'abanditsi bagarukaho cyane. SwiftKey yagiye ishyirwa mu bikoresho birenga milliyoni mu myaka myinshi, unashyizemo na Samsung's flagship phones.

Mugihe SwiftKey yari isanzwe ari app yishyurwa, keyboard yabaye ubuntu muri 2014, ahubwo biba gombwa ko abayikoresha bazajya bishyura themes. SwiftKey yayoboye andi ma keyboard igihe kinini, kandi niyo yari iya mbere yazaga mu gusubiza mugihe ubajijwe keyboard ukoresha. kandi nanubu iracyari imwe mu zikaze wakoresha  zo muri 2016.

Ikingezi wamenya: SwiftKey ni imwe mu zikaze wahitamo kuri bamwe bashaka  kureba ikora kimwe na Google keyboard.

Ikindi kintu kimwe: kubijyanye na themes, hari izirenga 80 zifite amabara atandukanye n'uburyo zikozemo bijyanye n'ibyo ukunda.

kanda aha uyikure Playstore


Iya mbere mu bimenyetso(Gestures typing)

Swype
$0.99

Swype niya Swiftkey nkuko GM iri kuri Ford. zombi zirazwi, zirubashywe, mu kuba ziri mu ma keyboard afite udushya twishi. Swype ikwemerera kwandika ijambo cyangwa interuro yose winyerezaho(swipe)(ukoresha ikimenyetso), ndetse ikaba inakwemerera kwandika mu ndimi ebyiri zitandukanye icyarimwe. Kubakoresha indimi ebyiri. Swype ndetse inatanga  free trial version, ariko full version ni 1$, na themes zongerwamo ku madolari 2$ buri imwe.


Swype yometse muri Android Accessibility features ya TalkBack na Explore iyo ukanzeho, bituma Swype iba keyboard abantu bafite ikibazo cya maso no kutabona neza bashobora kwiga gukoresha byoroshye ndetse kugiti cyabo. Igikorwa Copy/Cut/Paste byongerewemo nk'ibimenyetso(gestures) muri Swype's keyboard. Ubu wasirita ibintu byose!

Ikingenzi wamenya: Swype yabaye iya mbere itembesheje isi, swipe yibanda mu kwandika, kandi iracyari mu ma keyboard meza ya Android.

Ikindi kintu kimwe: Swype irakaze ku bakunzi ba sport, itanga ama offers y'ama themes, harimo ndetse iyibanze League Soccer theme.

umwanzuro

Hari ama keyboard menshi akomeye muri Android, ibyo ni bimwe mu byiza byayo. Ariko hari eshatu zonyine ugomba gushyira mu mutwe wawe iteka, ndetse ukaba wanazihinduranya hagati yazo ubwazo ukumva uranyuzwe. Gboard ihora yiteza imbere ijyana n'ibigezweho, na SwiftKey iri mu zihora ziyongerera ubumenyi, ishakisha kumenya ibyo tugiye kwandika mbere yuko tubirangiza(prediction) kuburyo bwaguye.

by filsuo in Android

Dore application zishobora guconshomera Data za Internet yawe utabizi

Fata iminota mike maze wite kuri izi apps zigoranye kugenzura, uraba wizigamiye ama data yawe! Telephone yawe ikenera umuyoboro wa internet kugira ukore ikintu cyose ushaka. Ibyo bishoboka ukoresheje Wi-fi aho akenshi ama data ukoresheje utaba uyitayeho akenshi. Ariko ushobora no kuba uri gukonoza za megabytes zawe zari zikenewe mu gihe uri gukoresha cellular data(ama unite yo kuri telephone).

Iyi niyo mpamvu rero wagura icyo twita data plan(guhitamo data uzajya ukoresha), mu rwego rwo kugira ngo ukore icyo ushaka ukoresheje telephone yawe. Gusa hari amwe mu ma porogramu ashobora kwiharira izo data zose. Kuzitahura no kugabanya uburyo ziharira Data biroroshye iyo umaze kumenya aho ubirebera!

Twitter


Twitter ni imwe mu zikomeye mu kureba ibiri kuvugwa(kandi rimwe na rimwe bisekeje) amashusho mato n'amavideo. Uko umanuka hasi ku rukuta rwawe uba ubona uburyo izo tweets zisize agasenda ,kandi iyo urebye neza bihita byikina utana bikanzeho(auto-play), rero birya ama data yawe menshi. Impamvu nuko byikina byonyine ako kanya aho niho byi downloadinga kurukuta(background) rwawe na mbere yuko umanuka ngo ubigereho.

Ushobora kubihagarikira muri settings:

-Fungura Settings and Privacy ukanze ku Ifoto ya account yawe.
-Fungura Data usage nurangiza ukande Video autoplay.
-Uyishyire kuri Wi-Fi only or Never.

Google Photos / Google+

Backing up(gukora copy) y'amafoto yawe na video ni uburyohe,kandi twagusaba gukoresha Google Photos gukora ibyo. Ariko iyo utashyize ibintu ku murongo neza, bishobora kujya byikora(auto-upload) bishobora kurya ama data yawe. Reba maze wemeze ko bizajya bikora uri kuri Wi-Fi.

-Fungura Settings Kuri Menu yayo.
-Reba ahari Back up & sync, Nurangiza uhakande.
-Urebe neza ko Cellular data back up ko ifunze (disabled) kugira ngo amafoto na videos ntibikajye byikora utabizi.

Instagram

Instagram ni iyo gusakaza amakuru, nka Twitter, izo foto,amashusho ndetse nibiri muri stories bizifungura ukibigeraho keretse nuhagarika ubu buryo muri settings. Ibi ushobora kubishyiramo!

-Fungura Settings nrangiza urebe kuri  Cellular Data Use.

-Mugihe iri kuri Default ubwo uri preloading(nukuvugako bihita byifungura byose).

-Hitamo Use Less Data kugira uhagarike preloading content Wizigamire data zawe.

Widgets


Widgets ziba zigaragara ku gice kimwe n'amaapps. Zimwe zishobora gutwara ama data menshi mugihe utacukumbuye ngo urebe muri settings nurangiza uzihagarike.

Ibi ni akarusho nyakuri ku ma widgets y'ama apps nk'ayabasoma amakuru cyangwa ikindi kintu kiri kuzana ibintu biri kuba ako kanya(live feed).Akenshi cyane iyo Widgets zirifreshinze ninako zikoresha data nyinshi. Fungura app ifite widget hanyuma ushake settings yayo.Reba ku bintu nka Refresh Rates cyangwa data usage muri settings nurangiza urebe ibyo watunganya(adjust).

Facebook


Facebook nayo izakora bimwe nka Twitter cyangwa Instagram mu gihe bigeze ku by'amashusho n'amafoto ku rukuta rwawe(Timeline). Gusoma mbere ndetse no gufungura Ibintu bishobora gutuma ugira experience, Gusa hagendera data zawe ukoresha; tutiriwe tunavuga ko bitwara umuriro mwinshi wa telephone kugira ngo bibe.

-Fungura menu nurangiza Umanuke hasi , hasi ushake App settings.

-Kandaho Nurangiza urebe kuri Videos in News Feed Start With Sound ugafunge (toggle it off.)

-Ukomeje hasi muri settings shaka  Autoplay nurangiza ushobora kuyishyira kuri autoplay on Wi-Fi only.

Netflix

Netflix ikoresha gusa data mugihe uri kuyikoresha kandi uba ubiziko uri gukoresha data. Ariko nayo ushobora kureba uko wazigabanya uhinduye Cellular Data Usage Settings. Kandi ntiwibagirwe ko kuri ubu wamanura video kuri Netflix ukaza kuzireba nyuma.
Uyu ni umwihariko wa Netflix ubwayo, ariko ntabwo ari ikibazo cyayo gusa. Application iyo ariyo yose isakaza amashusho(video streaming app) ishobora kwica data plan yawe mu gihe utacunganye n'ubwiza (quality) urikureberaho ngo uhindure settings.

-Fungura settings Nurangiza ushake Cellular Data Usage.

-Hitamo setting ikunyuze bigendanye n'amadata itwara.

YouTube


 YouTube app isakaza amashusho ku bwiza butandukanye(quality),bumwe muri bwo bushobora kugabanya data utakaza ku kwezi. Ushobora guhindura izi settings mu gihe ushaka kugira zimwe muri data wizigamira.

-Fungura Settings Maze ukande kuri General.

-Munsi kuri Limit mobile data usage,wemeze quality limit ushaka kujya ukoresha.

Hangouts/Duo/Any video chat app

Iyo muhamagarana mwembi icyarimwe murebana(video conferencing) birya data zawe nyinshi. Video bagerageza uburyo bayigabanya(compress) kandi burigihe bayicamo uduce twinshi kugira ngo bishoboke ko ikora neza. Ariko nubundi bigakomeza gutwara data nyinshi kugira ngo uganire ukoresheje app ukunda. Application nyinshi z'ubu bwoko ntago zigira uburyo wakishyiriraho quality ushaka. Ariko zo zifite uburyo zikora mu kugabanya ibintu bikajya ku kigero gikwiye uko byagenda kose. Nubona setting ikwemerera kuba wahagarika data za mobile, Ibuka kuyemeza.

Ningombwa kumenya ko zishobora Guconshomera data zawe mugihe uri kuzikoresha. Gerageza kuguma kuri Wi-Fi.

Ahasigaye nahawe Nawe. Nawe wasangira natwe uburyo ukoresha.

Gusa ibi bireba cyane ba bantu badakoresha Wi-fi cyangwa unlimited data plan, nibo bakunda guhura n'ibi bibazo bashaka kwizigamira data kukeza igihe babageneye kirangiye. 

by filsuo in Android How To

Google Play Music kuri Android Iri kugerageza Uburyobushya bwo Gukina Umuziki Akokanya Ukiwushakisha

Mu mezi make ashize, Google Play baduye ubushobozi bukwemerera gukina imiziki akokanya mubushakiro bwayo. - ariko kurubuga rwa internet. ibi rero nibyo byakomeje kubura cyane muri service za mobile application. Ibyo bigiye guhinduka, Ahubwo Google ubungubu iri kugerageza kongera ubu buryo bukora kimwe muri Play Music kuma Android. ubu buryo bushya ntago bwihariwe na version runaka byiyi application, nkuko byagiye bigaragara kuri 7.9 and 7.10, rero bivuzeko biza biturutse kuri server, birikora rero iyo wahiriwe bihagije.


Iyo rero wamaze kwakira ubu buryo, iyo ushakishije muri app uzabona uburyo bwihuse bukwerekera (auto-suggestions) bwisunika hasi muri dropdown(akantu kameze nka table y'umweru). Hejuru yibyo yibisubizo yibyo washakaga kuri abo ba Artist,album cyangwa indirimbo warimo ushakisha. Ndetse ibyo byose bifite design kubumoso na Play button iburyo. Iyo ukoze kuri iyo button, indirimbo na albums bihita bitangira ako kanya kwikina, mugihe kubahanzi ubona shuffle(bagenda bihinduranya). nkaho wari ubyiteze, iyo ukoze ahandi mu byo search result, bahita bohereza ahari ibisa nibyo washakaga. 

uburyo bushyashya bugaragaza uko wihitiramo ibyo washakaga (dropdwon) buri ahantu hose muri Play Music, kandi bizaba bigiye kuba byakugabanyiriza umwanya watakazaga mugihe uzineza icyo warimo ureba.

Uwimana Fils Olivier

@filsuo
...

About me

I am a software engineer with extensive experience and author and works for a ktimez.com

Copyright © Ktimez.com 2017