Niba wari utunze izi telephone, ikitwa Whatsapp ukibagirwe mu mwaka wa 2018

Whatsapp yongeye gupanga guhagarika application yayo mu bikoresho (device) bimwe na bimwe babona ko bitakibafitiye akamaro. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabitingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya Whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia.

Iyi ikaba ari inkuru mbi ku bantu batari bake bari basanzwe bakoresha Whatsapp muri izo telephone, nk'uko twabibonye buri gihe mu mpera z’umwaka Whatsapp ihagarika application yayo mu bikoresho (devices) bimwe na bimwe. Aho twabonye mu mwaka washize Whatsapp yahagaritse application yayo mu bikoresho bitagendanye n’ igihe (outdated devices), ubu whatsapp ikaba itagikora muri ibyo bikoresho.

Ubu bikaba bigaragara ko iyi Kompanyi igiye guharika application yayo mu ma telephone menshi babona ko atakibafitiye akamaro, Whatsapp ikaba ari iya nyiri Facebook ariwe Mark Zuckberg, izi mbuga z’itumanaho (instant messaging app) zikaba arizo zikoreshwa cyane ku isi kurusha izindi zose. Vuba aha nibwo iyi kompanyi ifite application ya whatsapp yabatingaje kuri rumwe mu rubuga rwayo ko igiye guharika application ya whatsapp muri telephone za Blackberry, Microsoft Windows na Nokia, niba ukoresha blackberry zirimo version ya 10 ya operating system cyangwa indi yaba iri munsi yayo umenye ko umwaka utaha wa 2018 utazongera gukoresha Whatsapp, ndetse n'abakoresha windows phone zirimo version ya 8.0 ya perating system cyangwa indi yaba iri munsi ya 8.0 nabo ntabwo bazongera gukoresha Whatsapp umwaka utaha wa 2018.

Whatsapp ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko uyu wari umwanzuro ukomeye gufata, ariko babona ko aribwo buryo bwiza bwo guha abakunzi bayo inzira nziza yo kuganira n’imiryango n'inshuti zabo n’abandi bantu batandukanye bagirana ibiganiro babinyujije kuri Whatsapp, niba uri umwe muri abo bantu bakoresha izi telephone twavuze haruguru tukaba twakugira inama yo kuba wakoresha izindi telephone zirimo operating system ya Android, iOS zizwi nka iPhone cyangwa Windows phone zifite operating system iri hejuru y’umunani (8.0).

Tukaba tubibutsa ko iyi Kompanyi yari yongereye amasezerano yo gukorana na google ifite operating system ya Android ndetse na Apple ifite operating system ya iOS muri Kamena uyu mwaka. Gusa ikaba yatangaje ko muri Gashyantare 2018 ama telephone arimo version ya 2.1 na 2.2 ya Android, windows phone 7 ndetse na zimwe muri version nke za iOS nazo zitazongera kwakira application ya Whatsapp.

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

Uko wagarura file zasibwe muri telephone yawe cyangwa kuri memory card

Ese waba wirigeze usiba amafoto, indirimbo cyangwa n’ibindi runaka utabishaka? Ukaba nta bundi buryo ufite bwo kubigarura kandi byari ingenzi, mu bihe byashize iyo wasibaga ibintu kubw'impanuka ntayandi mahitamo wagiraga uretse kwakira igihombo, tukaba dushimira iterambere mu ikoranabuhanga ryaje kuko ubu wagarura ibyasibwe byose muri telephone yawe mu buryo bworoshye kandi buri wese akaba yabyikorera. Kurikira amabwiriza ku murongo.


1.    Icyo usabwa ni ukumanura software yitwa FORecovery Android Data Recovery ukayishyira muri mudasobwa yawe (install). Nyuma yo kuyishira muri mudasobwa yawe, yifungure hanyuma ucomeke telephone yawe kuri mudasobwa ukoresheje umugozi wa USB. Hanyuma uhitemo uburyo bwa Data Recovery, mu gihe ubonye mudasobwa itayibonye, reba niba telephone yawe idafunze cyangwa wemeze USB debugging.

2.    Hitamo ubwoko bwa file ushaka kugarura kuko ibi bazagufasha kugarura file wifuza gusa kuko software ifite ubushobozi bwo kugarura n'ibyo utifuzaga. Mu rwego rwo kwirinda ibyo udakeneye, uhitamo ubwoko bwa file ushaka kugarura hanyuma ukande kuri button ya Next.

3.    Hitamo niba ukoresha Advanced cyangwa Standard scan: ushobora guhita wibaza aho ubu buryo bwombi butandukanira. Standard scanning izihutisha igikorwa vuba ariko rimwe na rimwe siko izagarura ibintu byose wifuzaga, mu gihe advanced izatwara umwanya munini ariko ukaba ufite amahirwe menshi ya kugarura ibintu byose. Nurangiza guhitamo uburyo bumwe muri ubu tubonye ukoresha kugira ngo ukomeze kanda start.

4.    Gushakisha ibyari byarabuze nibirangira, uzabona ibyabashije kuboneka mubyo wari warabuze, kugira ngo ubashe kubigarura muri mudasobwa yawe kanda “recover” hanyuma utegereze byibike muri mudasobwa yawe aho ushobora kubifata ukabishyira kuri telephone yawe cyangwa ahandi hose waba wifuza.

Uko wagarura ibyasibwe kuri memory card


Amabwiriza akurikira yerekana inzira wanyuramo kugira ngo ubashe kugarura ama file yaba yarasibwe kuri memory card yawe. Kurikira amabwiriza ku murongo.


1.    Nk'uko twabibonye mu mabwiriza yabanje hejuru, ugomba kuba ufite FORecovery Android Data Recovery iri muri mudasobwa yawe kandi ikora neza, hanyuma uhitemo sd card recovery ahagana hasi kuri program.

2.    Shyira memory card yawe muri mudasobwa ukoresheje card reader cangwa uyishyire muri telephone yawe hanyuma ucomeke ukoresheje umugozi wa usb

3.    Hitamo akamenyetso (icon) kerekana memory card kagaragara muri program hanyuma ukande kuri continue mu gihe memory card yaba igaragara ko yabonetse kuri mudasobwa

4.    Hanyuma uhitemo uburyo bwo gushakisha ibyasibwe ukoresha hagati ya standard na advanced nk'uko twabonye itandukaniro riri hagati y'ubu buryo bwombi. Hanyuma ukande Next.

5.    Gushakisha ibyari byarabuze birangiye, ukabona ibyo washakaga kugarura wabibonye kanda kuri recover kugira ngo ubashe kubigarura kuri memory card yawe.

Turabibutsa ko iyi software ikora muri mudasobwa zirimo operating system ya windows ndetse na telephone zirimo operating system ya Android. 

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

Amakomande y’ ingenzi ugomba kumenya niba ukoresha operating system za windows

Hari inzira nyinshi za bugufi wakoresha kugira ngo ugere kuma files, folders ndetse n'ama program ari muri mudasobwa yawe. Aho ushobora kurema inzira za bugufi zigufasha kuba wagera kuri izo program cyangwa n’ibindi ushaka mu buryo bworoshye. Aho ushobora kuba washyira izo program kuri taskbar (ni ku murungo ugana hasi kuri mudasobwa yawe gusa si ihame ko uhora hasi kuko wanawuhindura ukawushyira ku mpande cyangwa hejuru gusa ubusanzwe uba hasi) ariko ibi ntitwabikora kuri program zose dutunze, windows Run Command box nayo igufasha kuba wagera kuma files, folders, system n’ibindi mu buryo bworoshye.

Tukaba tugiye kurebera hamwe ama komande 15 ugomba kumenya kugira ngo bikorohereye kuba wa genzura muri bimwe ukora muri mudasobwa yawe muburyo bworoshye. Gufungura akadirisha ka windows Run Command kanda ku kamenyetse ka windows kari kuri keyboard yawe hamwe n’ inyuguti ya R icyarimwe (hold windows button then press R).

Amakomande y’ ingenzi ugomba kumenya niba ukoresha operating system ya windows

1.    %temp%
Ubu ni uburyo bwihuse buzagufasha gusiba ibintu byinshi utagikoresha muri mudasobwa yawe. Bikaba bizagufasha kongera ububiko bwa mudasobwa yawe ndetse n’ imikorere (performance) ya mudasobwa yawe.

2.    Cmd
Iyi komande igufasha gufungura akadirishya kahariwe gukoreshwamo ama komande gusa muri operating system za windows kazwi nka DOS (Disk Operating System). Muri iki gihe abantu benshi bakoresha mudasobwa usanga aka gace kahariwe ama komande batagakoresha gusa ni ingenzi kuko hari ibintu byinshi runaka ushobora kujya gukora bikagusaba ko ubikorera muri DOS.

3.    MSConfig
Iyi komande igufasha gufungura windows system configuration aho ushobora guhindura ibintu byinshi bitandukanye, urugero nk’uburyo mudasobwa yawe yaka, amaporogaramu (programs) yifungura mudasobwa yawe ikimara kwaka (Start-up) ndetse n’ ibindi bitandukanye.

4.    Perfmon.msc
Iyi komande ishobora gukoreshwa mu kugenzura imikorere ya mudasobwa yawe. Izagufasha kubona uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kugenzura imikorere ya system yawe

5.    Sysdm.cpl
Iyi komande ifungura akadirishya kerekana ibigize (properties) system yawe, aho ushobora guhindura ibirinze mudasobwa yawe ndatse ukaba wahindura n'ibindi bijyanye n’imikorere ya mudasobwa yawe.

6.    Taskmgr
Iyi komande ifungura task manager aho ushobora kugenzura ibiri gukorerwa muri mudasobwa yawe ndetse n'ama program yose afunguye ukaba wareba ibiri gutwara umwanya munini muri mudasobwa yawe, task manager yitabazwa cyane nk'igihe ufunze program runaka ku buryo busanzwe bwo gukanda ku gasaraba gatukura ikanga gufungika, icyo gihe iyo ugiye muri task manager urayifunga byoroshye cyane.

7.    Regedit
Regedit komande ikoreshwa gufungura windows registry. Windows registry ni izingiro ry’ububiko bw’amabwiriza runaka (configuration) ya windows operating system, kimwe n'ama software yose ari muri mudasobwa yawe.

8.    \ (akarongo kaberamye)
Aka karongo nukandika muri Run command (twabonye ko run command ifungurwa ukanze kuka menyetso ka windows kari kuri keyboard ndetse no ku nyuguti ya R icyarimwe) kazafungura Local Disk C, iyi ikaba arinzira yihuse yo kugera kuri Local Disk C

9.    . (akadomo)
Iyo wanditse akadomo muri run command yawe hafunguka umu user uri gukoreramo ahabitse ama folders atandukanye nka Downloads, Documents, Desktop, Pictures ndetse n'izindi zitandukanye.

10.    .. (utudomo tubiri)
Iyo wanditse utudomo tubiri muri run command hafunguka folder ibitsemo umubare w’aba user bari muri mudasobwa yawe iyo folder ikaba iherereye muri Local Disk C

11.    Control
Iyi komande ifungura control panel, control panel ikoreshwa mu kugenzura (managing) ibigize system yose ndetse n’ama program yose ari muri mudasobwa

12.    Hdwwiz.cpl
Iyi komande ikoreshwa mu gufungura device manager, aha ushobora kugenzura ibikoresho (device) byose bicometse kuri mudasobwa ndetse n’ibyazanye na mudasobwa.

13.    Osk
Iyi komande ifungura On-screen Keyboard kuri screen ya mudasobwa, aho ushobora kuba wigize ikibazo cya keyboard isanzwe wenda nka buto (button) imwe yagize ikibazo, aha wafashisha komande "Osk" ikagufungurira On-screen keyboard ubundi ukabasha kwandika ukoresheje mouse.

Niba hari icyifuzo, inyunganizi cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "Ktimez.com".

by charles in Windows

Imbuga nziza (best websites) za murandasi wakwigiraho programming

Ushobora kuba uri umwe mu bakunzi ba programming cyangwa uri umunyeshuri wiga programming, hari imbuga nyinshi za murandasi zagufasha kwiga programming. Ushobora kuba wacangwa n'izi mbuga kuko ari nyinshi kandi zose siko zakwigisha muburyo bwiza cyangwa muburyo bwagufasha kumenya programming, tukaba twagushakiye imbuga 5 nziza zagufasha kwiyungura ubumenyi muri programming mu buryo bwiza kandi busobanutse

Imbuga 5 nziza zagufasha kumenya programming

1 – The New Boston

·  Video Tutorials: inyigisho z’ amashusho zigufasha kumenya programming

·  C, C++, HTML, Javascript: izi nizimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

The New Boston ni urubuga rufite umwihariko wo kwigisha, mu gihe waba ukunda cyangwa ushaka kumenya programming nka C, C++ ndetse n'izindi technologies zijyanye no gukora imbuga nka HTML na Javascript, uru rubuga rukaba ruzagufasha kumenya izo ndimi. Ndetse ukaba wahasanga amashusho yigisha (video tutorials) ku bindi bintu wakenera kumenya nka Python, Photoshop, imikino yo muri mudasobwa (computer game) n'ibindi byinshi bitandukanye. Uru rubuga rufite kuva kuri 50 kugeza 1000 by’ amashusho kuri buri somo ushaka kwiga kandi zigusobanurira mu buryo bwumvikana. 

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.thenewboston.com

2 – Codecademy

·  HTML, Javascript, CSS, Python, Ruby, PHP: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Niba uri umutangizi ukaba ushaka gutangirira ku masomo y’ibanze ya programming, Codecademy ni urubuga rwiza kuri wowe. Codecademy izaguha uburyo bworoshye bwo kumva amashusho nyigisho (Tutorials) kandi uhitamo icyiciro ugezeho kuri programming kugira ngo uhabwe amasomo ahwanye n’urwego uriho. Amasomo aciyemo mu bice byinshi kuburyo iyo urangije igice kimwe utangira ikindi cyisumbuyeho kubyo wigaga. Kandi iyo uri kwandika program ugenda ubona aho uri gushyira amakosa kuburyo wakwikosora ako kanya.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawehttps://www.codecademy.com

3 – Learn Code the Hard Way

· Ebooks: ibi ni ibitabo usomera kuri murandasi bijyanye na programming byaba na ngombwa ukaba wabimanura.

·  C, Python, Ruby, Regex na SQL: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Ntucike intege kubera izina ry'uru rubuga. Learn Code The Hard Way itanga uburyo bwihariye bwo kwigisha indimi za programming zitandukanye nka Python, Ruby, C, Regex na SQL. Inyigisho ziri mu bwoko bw’ibitabo kandi zigendeye ku bumenyingiro (Practice) kugira ngo ubashe gusobanukirwa neza amasomo. Ibi bitabo bigizwe n’inyigisho zitandukanye bitewe n’urwego uriho muri programming, kandi ibi batabo bikaba byizewe kuko urugero ibitabo byigisha kuri Python byamanuwe inshuro zirenga 500,000 bivuze ko birimo inyigisho nziza zagufasha.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawehttps://learncodethehardway.org/

4 – Wibit.net

· Ebooks: ibi ni ibitabo usomera kuri murandasi bijyanye na programming byaba na ngombwa ukaba wabimanura.

· C, C++, C#, Java: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

Wibit.net ni rumwe mu rubuga ruzafasha umutangizi muri programming kwiga neza aho itangira ku kwigisha ihereye mu mizi aho ihera ku mvo n'imvano y'ibyo ugiye kwiga, ndetse n'andi masomo yaba agize aho ahuriye nibyo ugiye kwiga ibi bikaba bizagufasha kugira ubumenyi bukomeye kuri programming. Ikindi cyiza ku bantu bakoresha telephone zirimo android ndetse na iOS uru rubuga rubafitiye ibitabo wasanga muri Play Store na App Store bitewe na telephone uri gukoresha gusa ibi bitabo bikaba bigurishwa, nubwo bitari ku giciro cyo hejuru.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.wibit.net

5 – W3Schools

·  Html, JavaScript, PHP, ASP.net: izi ni zimwe mu ndimi (language) uru rubuga rwibandaho mu kwigisha ariko ntibivuze ko n'izindi ndimi utabonaho inyigisho zazo.

N'iyo waba utari umukunzi wa programming cyangwa nta bumenyi na buke ufite kuri programming uru rubuga ruzagufasha kuba wagira ibyo umenya kuri programming kuko rutanga ubumenyingiro bushobora gutuma ukunda programming kandi mu buryo bworoshye. Rutanga amasomo kuri HTML, JavaScript, PHP, ASP.net ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye. Kandi ikindi cyiza kuri uru rubuga ni uko utagira ikibazo cy'aho wandikira ama code yawe, kuko kuri uru rubuga ushobora kwandika ama code yawe ukaba wanabona umusaruro (output) w'ibyo wari urimo ukora. Ikindi cyiza ubona amahirwe yo kwimenyereza ibyo wigaga binyuze mu ma project atangwa n'uru rubuga.

Wasura uru rubuga wanditse utya muri browser yawe: https://www.w3schools.com


Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho, wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

Dore uko wasoma ubutumwa (message) bwamaze gusibwa kuri wahatsapp

Nyuma y'uko hasohotse uburyo bushya aribwo “delete for everyone” bwemerera umuntu gusiba ubutumwa yohereje kuri whatsapp mu minota irindwi (7) bwoherejwe, ubu havumbuwe uko n'ubundi ubwo butumwa bwasibwe wabusoma.

Dore uko wasoma ubutumwa (message) bwamaze gusibwa kuri wahatsapp

Mu minsi mike ishize nibwo application ikoreshwa cyane ku isi mu koherezanya ubutumwa “whatsapp” yazanye ikoranabuhanga rishya ryo gusiba ubutumwa wohereje mu gihe butarengeje iminota irindwi, aho iri koranabuhanga ryiswe “delete for everyone”. Nk'uko byatangajwe n’ urubuga rwa murandasi rwo mu gihugu cya Esipanye (Spanish blog) arirwo www.androidjefe.comuru rubuga rugaragaza ko ushobora kubona ubwo butumwa bwasibwe.

Uru rubuga rutangaza ko ubu butumwa bwasibwe wakomeza kububona mu gihe waba ukoresha version ya android ya Andriod Nougat(7) cyangwa indi yose yaba yisumbuyeho. Icyo uzasabwa gusa ni ukumanura application yitwa Notification History kuko izagufasha kuba wasoma ubutumwa bwarangije gusibwa mu gihe umuntu yari yabukohereje.

Gusa icyo twakubwira nuko iyi app ikwereka ubutumwa bw’amagambo (text) bwasibwe gusa, ntabwo washobora kubona amafoto, amashusho cyangwa amajwi yari yahoherejwe, icyo uzabona gusa ni ubutumwa bw’amagambo. Numanura iyi application muri play store yawe uzabasha kujya usoma ubutumwa bwasibwe unyuze muri Android Notification log.

Havumbuwe ko ubutumwa bwose twakira bubikwa muri system ya telephone yacu muri notification register bivuze ko ugiyemo ushobora gusoma ubutumwa bwose bwasibwe n’uwari wabwohereje, Notification History application ni inzira ya bugufi (shortcut) yo kugera kuri ubwo butumwa buba bubitse muri Android Notifacation Register

Gusa ikindi twababwira ni uko uru rubuga rwatangaje ko uzasoma inyuguti ijana (100 characters) zambere zigize ubutumwa bwari bwoherejwe, bivuze ko ubutumwa burengeje inyuguti ijana utazabasha kubusoma bwose, amakuru ahari ni uko muzindi version nshya za whatsapp zizakurikira ubu buryo bwo gusoma ubutumwa bwasibwe uciye muri Android Notification Register butazashoboka, bivuze ko nta bundi buryo buzaba buhari bwo gusoma ubutumwa bwasibwe mu gihe kitarenze iminota irindwi bwoherejwe.

Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".

by charles in Android How To

Softwares 10 wakwifashisha mu gufata ibyo uri gukora cyangwa kureba muri mudasobwa

Uyu munsi ktimez.com twabazaniye software icumi (10) nziza wakwifashisha mu gufata amashusho y’ibyo uri gukora kuri mudasobwa yawe ku bantu bakoresha Operating System za Windows. Umunsi ku munsi niko umubare w'ibyo dukora bikenerwa gufata amshusho muri mudasobwa zacu byiyongera bityo hakaba hari software nyinshi zabigufashamo ariko twaguhitiyemo icumi nziza wakwifashisha kuko buri yose ifite umwihariko wayo

Urutonde rwa software nziza 10 wakwifashisha mu gufata amashusho y'ibyo uri gukora kuri mudasobwa yawe:

1.) CamStudio: iyi ni imwe muri software wakwifashisha kuko izagufasha kugenzura ibiri gukorerwa muri mudasobwa mu gihe waba udahari. CamStudio ishobora gufata amashusho ndetse n’amajwi icyarimwe biri gukorerwa muri mudasobwa yawe. CamStudio kandi ifite ubushobozi bwo gufata ishusho rifite ishusho nziza (High quality), ushobora no gufata amashusho nawe ukaba wakwishyiramo ukoresheje webcam, webcam (ni camera iba kuri mudasobwa zimwe na zimwe hejuru ya screen ku buryo ushobora kwifata amashusho akenshi ikoreshwa mu gihe umuntu uri kuganira n’undi akoresheje amashusho” video calling”), ikindi nuko igufasha gufata amashusho adafite size nini bitewe n’uburyo iyi software ikozemo.

2.) Icecream Screen Recorder: Icecream Screen Recorder nayo ni imwe muri software nziza wakwifashisha mu gufata amsahusho y’ibyo uri gukora muri mudasobwa, aho ifite version 2, harimo igurishwa n'iy’ubuntu. Version y’ubuntu igufasha gufata amashusho atarengereje iminota icumi, mu gihe iyishyurwa ariyo nziza ku isoko kuko ifite ikoranabuhanga izindi software zidafite aho ushobora guhitamo igice ushaka gufatira amashusho kuri mudasobwa yawe kandi yo ushobora no gufata amashusho arengeje iminota icumi. Ushobora gufata amashusho y’imikino (games) uri gukinira muri mudasobwa yawe, ushobora gushushanya cyangwa kwandika mubyo uri gufatira amashusho, ikindi iyo ukoresha Icecream Screen Recorder ushobora guhitamo quality ishusho yawe iza ifite.

3.) EZVID: Iyi ni software y’ubuntu igufasha gufata amashusho y’ibyo uri gukora muri mudasobwa aho amashsusho yawe aza agaragara neza (best quality) mu buryo bworoshye. Inagufasha gufata amajwi, wakoresha webcam, ushobora gushushanya mubyo uri gufata

  • Irihuta kandi iroroshye gukoresha
  • Ifite uburyo ushobora guhindura ibyo wafashe (Video Editor)
  • Ikaba ari nziza ku bantu bakunda gufata amashusho y’imikino (games) bakinira muri mudasobwa
  • 4.) Webinaria: iyi ni imwe muri software wakwifashisha mu gufata amashusho y’ibyo uri gukora mu buryo bworoshye, aho igufasha gukora ibi bikurikira:

  • Ushobora gufata amashusho afite format ya AVI cangwa FLV
  • Ushobora gufata amajwi y’ibiri kuvugira muri mudasobwa yawe
  • Ushobora kubika amashusho hanyuma ukaza kongeramo amajwi nyuma cyangwa inyandiko
  • 5.) TinyTake: TinyTake ni software y’ubuntu igufasha gufata screenshot no gufata amashusho ku bakoresha operating system za windows cyangwa iza iOS na Mac, ukoresheje TinyTake ushobora gufata amafoto n’amashusho y’ibiri kubera muri mudasobwa yawe ndetse ukaba washyiraho igitekerezo cyawe (Comment) ku byo umaze gufata kandi ukaba wabisangiza abandi mu buryo bwihuse. Ushobora gufata amashusho kugeza ku minota ijana na makumyabiri (120 min).

    6.) Active Presenter: ActivePresenter ni imwe muri software zifite ingufu mu gufata amashusho y’ibyo uri gukora kuri mudasobwa, aho uba ufite ubushobozi bwo guhindura (Edit) amashusho/ amajwi wafashe mu buryo wifuza, kandi uba ufite ubushobozi bwo guhindura ibyo wafashe muri format runaka ushaka.

    7.) Bandicam: Bandicam ni imwe muri software zitaremerewe zifashishwa mu gufata ibyo uri gukorera muri mudasobwa ku bantu bakoresha operating system za windows, ikaba ifite ubushobozi bwo gufata buri kimwe cyose uri gukora mu ishusho igaragara neza (high quality) kandi iguha ubushobozi bwo gufata igice runaka kuri screen yawe. Ushobora kwifashisha Bandicam ugafata umikino (games) uri gukinira muri mudasobwa yawe, kandi ushobora gufata amashusho afite format ya AVI/MP4

    8.) FreeScreen Video Recorder: iyi ni imwe muri software wakwifashisha mu gufata amashusho y’ibyo uri gukora mu buryo bworoshye, aho igufasha gukora ibi bikurikira:

    ·  Ushobora gufata amashusho y'ibyo uri gukora harimo n'amajwi ari guturuka mu ndangururamajwi (microphone)

    ·  Ushobora gufata amashsusho yibyo uri gukora menshi icyarimwe

    ·   Ushobora guha ingano (resize) ibyo wafashe

    ·   kandi ushobora gufata amashusho afite format ya AVI/MP4

    9.) Snagit: Snagit Software iguha uburyo bwose bwo gufata ibyo uri gukora muri mudasobwa yawe yaba ari muri mudasobwa ya windows n'iya Mac, ikaba yoroshye kuyikoresha ndetse iranihuta ikindi ni uko iyo umaze gufata amashusho cyangwa amafoto (screenshots) uba ufite uburyo bwinshi wayahindura mu buryo wifuza. Ushobora gufata amashusho y’inama iri kuba online.

    10.) GoPlay Editor: Niba warigeze gutekereza gufata ibyo uri gukora cyangwa uri kureba muri mudasobwa (record sreen), gufata imikino cyangwa webcam iyi ni imwe muri application izagufasha kubikora mu buryo bworoshye, kandi ikaba yakira ikoranabuhanga rya 3D ndetse n’imikino ikinirwa kuri telephone, amashusho cyangwa amafato wafashe aza afite ishusho igaragara neza.

    by charles in Windows Mac OS

    Sobanukirwa Picture in Picture (PiP) nicyo ikora

    Picture in Picture (PiP) ni uburyo bushya buri gucuruzwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga bishya biri gusohoka muri iki gihe, ubu buryo bukaba bwaratangiye mubikoresho bya kompanyi ya apple bivuze ko bwabaga mubikoresho birimo operating system ya iOS, kugeza ubu PiP ikaba yageze no muri Android na Windows Operating system. ushobora kwibaza icyo PiP aricyo? icyo izamarira abayikoresha? ndetse n' ama application azakorana nayo?

    Nyuma y'uko kompanyi ya google ishyize hanze version ya Android ya O izwi ku izina rya Android Oreo ikazana niri koranabuhanga rya PiP kompanyi nyinshi zikora ama operating system zahise zikunda iri koranabuhanga, zikaba zaratangiye gushyira iri koranabuha muma version yazo mashya.

    Ese Picture in Picture (PiP) n' iki?

    Twakomeje kuvuga PiP hejuru ariko se mubyukuri PiP ni iki? PiP ni uburyo bukwemerera gukina amashusho kandi ugakomeza gukoresha n'izindi application icyarimwe, aho amashusho azakinirwa mu gakiramende gato (small rectangular) kuri screen yawe, hanyuma ukaba wakomeza gukora ibindi ya mashusho ari kwikina kandi ntibibangamire izindi application waba uri gukoresha, bityo bikaba byatuma telephone yawe cyangwa mudasobwa yakora ibintu byinshi icyarimwe.

    Ni gute wakoresha iri koranabuhanga mu gikoresho (device) cyawe?

    Nta kindi kintu bigusaba gukorera igikoresho cyawe kugira ngo PiP itangire gukora, icyo usabwa gusa mu gihe ufunguye amashusho ushaka kureba, uzarebe hasi hazaba hari agashushanyo (icon) k'urukiramende kari mu kandi gashushanyo k'urukiramende. Icyo uzakora ni ugukanda kuri ako ka icon k'urukiramende hanyuma amashusho yawe azahita afunguka mugakiramende gato kuburyo wakomeza gukora ibindi uri no kureba ayo mashusho.

    Ese iri koranabuhanga ni iki ryagufasha wowe uzarikoresha?

    Iri koranabuhanga hari byinshi rizagufasha wowe uzarikoresha muri ubu buryo bukurikira:

    1. Bizagufasha kuba wakora ibintu byinshi mu gihe kimwe (Multitask), kuko wabasha kureba amashusho y'ibintu runaka uri no gukoresha izindi application

    2. Ikindi ushobora kuba uri gukoresha ikoranabuhanga ryo kuganira kumashusho (video chatting) ukaba wanakomeza gukoresha izindi application utiriwe uhagarika ibiganiro n'uwo mwavuganaga.

    Ese niyihe operating system yakira PiP?

    Muri 2015, iOS 9 (operating system ikoreshwa n'ibikoresho bikorwa na kompanyi ya apple version yayo ya 9) niyo yatangiranye niri koranabuhanga rya PiP muri iPad, indi ni Android Oroe (android 8, ni operating system ikorwa na kompanyi ya Google ikoreshwa muma telephone menshi) nayo yasohotse ifite ubushubozi bwo gukoresha PiP, nyuma y'uko kompanyi nyinshi zikunze PiP, Microsoft isanzwe ikora operating system za windows yatangaje ko igihe gushyira PiP muri version zikurikira za Windows 10 zizasohoka muminsi mike iri imbere.

    Ese nizihe application zikoresha PiP (which apps use the PiP)?

    Nk'uko tumaze kubibona hejuru ko atari buri operating system yakira ubu buryo bwa PiP, bivuze ko atiri buri application yose wakoreshamo PiP, tukaba tugiye kureba application zakira PiP Mu minsi iri imbere WhatsApp nayo izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha PiP. aho uzajya ukoresha WhatsApp video calling uri no gukora ibindi kuri telephone yawe cangwa ukaba wareba amashusho kuri youtube uri no kuganira na bagenzi bawe kuri WhatsApp mu gihe kimwe.

    Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com"

    Ni iki wakora kugira ngo telephone yawe yihute?

    Niba hari igihe kigera telephone yawe ikagenda buhoro, ntibizongera ukundi mugihe uzakurikiza ibyo tugiye kubonera hamwe. Uyu munsi aho abantu barenga miliyari (billion) bakoresha telephone ngendanwa zizwi nka smartphone benshi muri bo bakunda guhura n’ikibazo cy'uko telephone zabo zigenda gahoro, tukaba tugiye kureba uko wakemura icyo kibazo mugihe waba uhuye nacyo. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye aho bishobora guterwa n’ingano ya memory, RAM ya telephone yawe cyangwa bigaterwa n'amavirus yaba yaratatse telephone yawe ndetse n'izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.

     Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha kugira ngo telephone yawe ibashe kwihuta.

    • Genzura ububiko bwawe buzana na telephone (internal storage)

    Ikintu gikomeye kuri telephone yawe ni ububiko buzana na telephone yawe, kuko nibwo bubiko (memory) telephone yawe ikoresha ibika ama application yose ushyira muri telephone yawe. Burigihe ni byiza kuba watunga telephone ifite internal storage nini kuko bituma telephone yawe yihuta kuko iyo ufite internal storage nto ugakenera gukoresha ama application menshi uzasanga ububiko butangiye kukubana buto bigatuma telephone yawe itinda.

    • Hanagura ibyo apps na system ziba zabitse (clear apps and system cache)

    Burigihe iyo uri gukoresha application runaka cyangwa system ya telephone yo ubwayo hari ama file iba yagiye ibika, ibyo byose bikaba bibikwa kuri internal storage yawe. Mugihe izo file zimaze kuba nyinshi zishobora kunaniza telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, kugira ngo ibi ubyirinde nuko mugihe utangiye kubona telephone yawe igenda buhoro wagenda ugahanagura izo file ziba zibitse. Kubihanugura ujya muri settings-> storage-> cached data ukaba wabisiba unyuze muri ubwo buryo gusa ibi bikorwa kuri telephone zirimo operating system ya Android.

    • Shyira application ukenera muri telephone yawe gusa (install only the needed apps)

    Gutunga ama application muri telephone yawe biroroshye ariko ntibivuze ko ugomba gutunga buri application ubonye yose kuko gutunga application nyinshi bitwara umwanya munini w’ububiko bwa telephone ndetse bikaba byananiza RAM ya telephone yawe, kandi ni nako zitwara umuriro mwinshi muri telephone yawe. Icyiza ni uko wazajya utunga application ukenera izo udakenera ukazikuramo kuko ibi bizafasha telephone yawe kwihuta.

    • Shyira operating system ya telephone yawe ku gihe (update your android to the latest version)

    Buri gihe version ya Android operating system yisumbuyeho ku yo ukoresha hari ibyiza byinshi iba ifite irusha iri munsi yayo, muri ibyo irusha iyo ufite hashobora kuba harimo n'uko yo yihuta, ni byiza ko utunga version ya android ijyanye n’igihe kuko bishobora gufasha telephone yawe kwihuta.

    • Hagarika Auto Sync (Disable Auto Sync)

    Niba ufite konti nyinshi z’ama application muri telephone yawe nka Whatsapp, Snapchat, Twitter, Gmail n'izindi nyinshi zitandukanye,  ibyiza nuko wahagarika Auto Sync muri telephone yawe uciye muri Setting-> Accounts & Sync-> Auto Sync ugakandaho ukayigira Off kuko iyi nayo ni imwe mu mpamvu ishobora gutera telephone yawe kugenda gahoro kandi ibi bikaba bimara umuriro wa telephone yawe

    • Funga ama application afunguye muri telephone yawe utari gukoresha

    Nk'uko tubizi ko RAM (Random Access Memory) ari ububiko buba bubitse ibyo turi gukora ako kanya bivuze ko iyo ufunguye application RAM ihita iyibika kugeza igihe uyifungiye, ubwo iyo ufunguye ama apllication menshi kandi ukaba utari kuyakoresha binaniza RAM, telephone yawe ikaba yatangira kugenda gahoro, ibyiza ni uko wazajya ufunga application utari gukoresha kugira ngo telephone yawe yihute.

    Ibyo ni bimwe mu byo wakora bigatuma telephone yawe yihuta.

    Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero mu gihe wakunze ubumenyi ktimez ikugezaho umunsi ku munsi wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira udusobanuza iby'ikoranabuhanga runaka udasobanukiwe cyangwa uduha ubwunganizi kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".


    by charles in Android How To

    Menya byinshi kuri VLC Media Player

    VLC ni software yifashishwa mu gukina amashusho cyangwa amajwi ikaba yoroshye gukoresha kandi ikaba idasaba kuyishyura kugira ngo uyikoreshe kuko kuyimanura ni ubuntu, VLC ikaba ari imwe muri software zikina amashusho cyangwa amajwi ikoreshwa cyane ku isi, kandi ikaba ifite ubushobozi bwo gukina amashusho, amajwi biri muri Format nyinshi zitandukanye kimwe mu byo irusha izindi software zikora nkayo. Ibi bikaba ari byo bituma ikoreshwa cyane kurusha izindi. Dore bimwe mu byo VLC ikora utari uzi.

    1. Ushobora gufata amashusho y'ibyo uri gukora muri mudasobwa yawe(record your desktop)

    rimwe na rimwe ushobora gukenera gufata amashusho y'ibyo uri gukorera muri mudasobwa yawe ku mpamvu zitandukanye. Aho ushobora gukora ibintu runaka ukabika amashusho y'inzira wanyuzemo ubikora kuburyo ushobora kubyigishirizaho abandi cyangwa ukaba wakenera ayo mashusho mu kindi gihe runaka, ushobora no gutiza mugenzi wawe mudasobwa ukaba ushaka kumenya ibyo yakoze mugihe yari ayifite, ushobora kwifashisha VLC mu kubika ayo mashusho. Ibi bikorwa bite? kurikira amabwiriza kumurongo.

    Fungura vlc muri mudasobwa yawe hanyuma ukande Media-> convert/save Hanyuma ukande ahanditse Capture device hanyuma urabona ahanditse Capture mode ukandaho uhitemo desktop hanyuma ukande hasi kuri convert/save nyuma yo kuhakanda uzahitamo aho ushaka ko amashusho yawe aza kubikwa ushyiremo n' izina ushaka ko ayo mashusho yitwa , ushaka wanahitamo Format amashusho yawe aza afite urugero nka(MP4, AVI, FLV, 3GP, n'izindi) ukanze ku kadirishya kanyuma kuri profile, nyuma yo gukora ibi byose kanda kuri start,  aha vlc izahita itangira gufata amashusho y'ibyo uri gukora. Ushaka kubihagarika uzayifungura ukande kuri stop cyangwa uyifunge. kugira ngo ubone ibyo wafashe uzajya hamwe wahisemo ko amashusho yawe aza kwibika hanyuma urebe rya zina wise amashusho yawe uyifungure uzahita ubona ibyo wakoze byose aho ushobora kubyohereza umuntu cyangwa ukabyigishirazaho abandi. Utiriwe ujya gushaka izindi software urumva ko VLC yagufasha gufata amashusho muri mudasobwa yawe mu buryo bworoshye.

    2. Ushobora guha amashusho yawe Format ushaka(convert video file format)

    Wari wagera mu gihe runaka ushaka gukoresha format runaka ku mashusho yawe bikaba byagufata umwanya uri gushaka software zigufasha guhindura Format y'amashusho cyangwa amajwi. Ibi ntibizongera kubaho ukundi mugihe ufite vlc muri mudasobwa yawe kuko ufite ubushobozi bwo guhindura format y'amashusho cyangwa amajwi. ibi bikorwa bite? kurikira amabwiriza kumurongo.

    Fungura vlc muri mudasobwa yawe hanyuma ukande Media-> convert/save Hanyuma ukande kuri button ya Add hanyuma uhitemo amashusho cyangwa amajwi ushaka guhindurira format hanyuma ukande ahagana hasi ahanditse convert/save nyuma uhitemo format ushaka guhinduramo amashusho yawe cyangwa amajwi, nyuma uhitemo aho amashusho cyangwa amajwi yawe aza kwibika. Ushaka kureba ibyo wahinduriye format uzajye hamwe wahisemo ko biza kwibika.

    3. Ushobora gukina no kumanura video kuri youtube

    ukoreshe vlc birashoboka kumanura amashusho kuri youtube gusa vlc ntibikora mu buryo bwihuse ariko mu gihe nta bundi buryo ufite wayifashisha ukaba wabasha kumanura amashusho kuri youtube. Ibi bikorwa bite? kurikira amabwiriza kumurongo.

    kureba amashusho kuri youtube unyuze muri vlc biroroshye, Fungura vlc hanyuma ukande Media-> open network stream hanyuma upastinge mo link y'amashusho ushaka kureba. Amashusho yawe azahita atangira kwikina.

    ushaka kumanura amashusho kuri youtube Fungura VLC yawe ukande tools-> codec information hanyuma ukopiye amagambo yanditse hasi mukadirishya ka location, hanyuma ugende muri browser yawe aho wandika address za website runaka upastinge ya magambo yarari muri location, amashusho ushaka kumanura azahita afunguka nyuma ukande iburyo bwa mouse yawe(Right click) uhitemo save as ubundi uhitemo aho ushaka ko ayo mashusho yawe yibika unashyiremo izina aya mashusho azaba yitwa hanyuma utegereze umwanya muto vlc imanure amashusho yawe. Kureba ibyo wamunaye uzajya hamwe wahisemo ko biza kwibika

    Ibi ni bimwe vlc media player yagukorera utiriwe ujya gushaka izindi software zo kubikora kandi ukabikora mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ugize inyunganizi cyangwa igitekerezo watwandikira ahagenewe kujya ubutumwa.

    by charles in Tech News

    Ni iki wakora kugira ngo mudasobwa yawe yihute

    Ese mudasobwa yawe yaba igenda gahoro mu gihe uyifunguye cyangwa mu gihe ufunguye program zimwe na zimwe? Ibi bishobora guterwa n'impamvu nyinshi tukaba tugiye kurebera hamwe uburyo ibi wabirinda mudasobwa yawe kugira ngo ibashe kwihuta, Kurikira bumwe muburyo wakoresha

    1. Shyira (install) program zikenewe muri mudasobwa yawe, izo udakoresha uzikuremo(uninstall)

     Ese ufite umubare ungana iki wa program, application n'ama browser biri muri mudasobwa yawe? Uko ugira umubare mwinshi w’ibiri muri mudasobwa yawe bituma operating system ya mudasobwa yawe igenda gahoro. Nkaba nakugira inama yo gukuramo ama program umaze iminsi udakoresha muri mudasobwa yawe. Ku bantu bakoresha mudasobwa zirimo operating system ya windows biroroshye kureba program zikoreshwa cyane muri  mudasobwa yawe kurusha izindi. Wabireba unyuze muri control panel > Programs > Programs and features. Mbere yo gushyira program nshya muri mudasobwa yawe reba koko niba uyikeneye cyangwa nta bundi buryo bwo kuyikoresha kuko hari program zigira version za web kuburyo wayikoresha utiriwe uyishyira muri mudasobwa yawe

    2. Updatinga buri kimwe cyose ufite muri mudasobwa yawe

    Ntibyorohera buri wese kw’ updatinga gusa gukomeza kujyanisha software zawe n’ igihe (up to date) ni rumwe mu rufunguzo rwo gufasha operating system yawe gukora neza. Ushobora kwibaza impamvu ibi ari ngombwa? Mugihe uri gukoresha software itajyanye n’ igihe bivuze ko hari technology zimwe na zimwe iba idafite kuko bimwe mu bintu bikunda kugenderwaho mu gusohora indi version nshya ya software runaka no kongera umuvuduko wayo bigenderwaho, bivuze ko iyo uri gukoresha ishaje bishobora gutera mudasobwa yawe kugenda gahoro, icyiza nuko muri iki gihe program nyinshi zisohoka zifite uburyo bwo kuza updatinga automatically kuburyo bitirirwa bikugora ujya kuza updatinga uciye ahandi

    3. Genzura program zifunguye muri mudasobwa yawe

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma mudasobwa yawe igenda gahoro ni umubare wa program waba wafunguye kandi ugasanga hari izo utakiri gukoresha. Ibyiza nuko wazajya ureba izo utakiri gukoresha ukazifunga. Kumenya umubare wa program zifunguye muri mudasobwa yawe kandira rimwe ctrl+shift+esc kuri keyboard ya mudasobwa yawe, hazahita hafunguka Windows Task Manager ikwereke umubare wa program zifunguye muri mudasobwa yawe, aha ushobora guhagarika izo utakiri gukoresha ukanze kuri program ushaka nyuma ugakurikizaho End task. Aha uhita unabona izafashe umwanya munini muri mudasobwa yawe. 

    4. Ese mudasobwa yawe ifite umutekano

    Ushobora kwibaza umutekano mudasobwa yawe ikeneye kugira? Niba mudasobwa yawe uyikoresha kuri internet kuba yakwatakwa n'ama virus ni ibintu byoroshye. Virus ni mbi cyane kuko iyo zatatse mudasobwa yawe itangira kugenda gahoro, kuko zigenda ziremamo ibice zigatangira gukwirakwira muri mudasobwa yawe aho usanga zatangiye gufata umwanya munini muri mudasobwa yawe, kurwanya iki kibazo nakugira inama ya gukoresha Anti-virus kandi nazo zijyanye n’ igihe kandi zizewe urugero nka Kaspersky, Norton, MaCfee, Avast, Avira, AVG.

    Ugize inyunganizi cyangwa igitekerezo watwandikira ahagenewe kujya ubutumwa.

    Uko wakwinjira muri mudasobwa ya mugenzi wawe ugakemura ibibazo ifite ukoresheje iyawe

    Ubu biroroshye ko wakwinjira muyindi mudasobwa ukoreresheje iyawe kandi udakoresheje software n'inwe ahubwo ugakoresha ikoranabuhanga riri muri operating system ya windows iri muri mudasobwa yawe, tukaba tugiye kurebera hamwe uko ibi bikorwa

    Bijya bishoboka ko mudasobwa ya mugenzi wawe ishobora kugira ikibazo kandi icyo kibazo yagize wowe uzi kugikemura kandi bikaba bitakorohera kubona uko umusobanurira uburyo bwo kugikemura cyangwa rimwe na rimwe ari kure yawe kuburyo utabona uko ukimukemurira. umaze kumenya ko mudasobwa ya mugenzi wawe ikoresha operating system ikorwa na kompanyi ya Microsoft urugero  windows 7, windows 8 na windows 10 aha bihita byoroha kuba wakemura ikibazo cyose mudasobwa ya mugenzi wawe yaba ifite ukoresheje uburyo bwo kuyinjiramo utayikozeho (remote access). ushobora guhita utangira kwibaza uko ibi bikorwa ntabwo bigoranye gusa icyo bigusaba ni ukuba mudasobwa yawe iri kuri Network imwe n'iyo ushaka kwinjiramo kugira ngo ubone ububasha bwo kuyinjiramo, kurikira amabwiriza ku murongo y'uko ibi bikorwa

    1. Quick Assist app iyi ni application izana na windows 10 ntabwo bigusaba kuyimanura cyangwa kuyishyira muri mudasobwa yawe ikaba igufasha kuba wakora network connection hagati ya mudasobwa zikoresha operating system imwe, urugero  windows 10 gusa. aho iyo network connection igufasha kuba wakoresha mudasobwa imwe ukagenzura indi bitagusabwe kuzikoresha zose icyarimwe

    2. Ushobora kwibaza aho iyi Quick assist app uyikura muri mudasobwa yawe? kanda start option kuri mudasobwa yawe aho izahita izamura akadirishya karimo izindi option nyinshi uhitemo windows accessories nyuma yaho hazafunguka akandi kadirishya kariho ibindi ariko uhite ukanda ahanditse Quick assist app aho izahita ifunguka muri mudasobwa yawe.

    3. Nyuma yo kuyifungura reba akadirishya gafunguka kagufasha kuba wareka mudasobwa yawe ikagaragarira muzindi mudasobwa cyangwa kuba wayireka izindi mudasobwa zikihuza nayo, ugomba kwemeza kugira ngo ubashe kuba wahuza mudasobwa yawe n'izindi, nyuma yo kwemeza uzahabwa code izata agaciro nyuma y' iminota icumi mu gihe waba utayikoresheje. Iyo code uzayohereza mugenzi wawe mu gihe kitarenze iyo minota icumi kugira ngo mudasobwa zanyu zabashe kujya kuri network imwe.

    4. Kurundi ruhande mugenzi wawe azafungura Quick assist app muri mudasobwa ye nk'uko twabonye inzira bacamo hejuru kugira ngo ifunguke hanyuma yazuzemo za code wamwohereje kugira ngo mubashe kuba mwahuza mudasobwa zanyu.  nyuma yo kuzihuza buri mudasobwa izaba ifite ubushobozi bwo kugenzura indi nk'uko bizaba bigaragara mu kadirishya kafungutse, mu gihe guhuza mudasobwa bitakunze muri iyo minota icumi cyangwa code utayibonye wasubiramo amabwiriza ukongera ukabikora. nyuma yo guhuza mudasobwa zanyu ushobora gutangira ugakemura bimwe mu bibazo mugenzi wawe afite. kuko uba wamaze kugira uburenganzira kuri mudasobwa ye. mu gihe haba hari ikibazo cyangwa ubundi bufasha ushaka kumuha wakwinjira muri mudasobwa ye ukoresheje iyawe nk'uko twabibonye hunyuma ukabimukemurira mu buryo bworoshye.

    by charles in Windows How To

    Mutarama 2018 Google Chrome izatangira guhagarika amashusho yikina

    Google imaze kubona ko hari imbuga zimwe na zimwe za internet zikina amashusho n'amajwi kandi nta burenganzira nyiri kuzikoresha yazihaye ibi bikaba byabangamira abari gukoresha urwo rubuga, Google ikaba itangaza ko igiye kuzajya ihagarika ayo mashusho ndetse n'ayo majwi yikina mugihe wowe nyiri gukoresha izo mbuga utabishaka ndetse ikazanaha ububasha abakoresha Google Chrome kuzajya babyihagarikira.

    Ni ukuri ko atari buri wese uhura n'aya mashusho cyangwa amajwi yikina ku mbuga za internet, gusa abahura nabyo bakunda kwibeshya ko hari nk'ahantu runaka bakanze batabizi kandi mubyukuri ari ibintu ba nyiri urubuga bashyizeho. Usanga abasura izo mbuga babyihanganira kuko bazisura hari ibyo bazikurikiyeho. Buri gihe iyo twumvise ibivugira muri background bidusaba kujya kureba kutudirishya(tab) twose twaba twafunguye kugira ngo tubashe kumenya aho iryo jwi ryaba riri guturuka rimwe na rimwe bikaba ikibazo iyo wafunguye utudirishya(tabs) twinshyi kugira ngo uzabashe kumenya aho ayo majwi ari guturuka kuko bishoboka cyane ko yaza ari amajwi menshi atandukanye bitewe nimbuga wafunguye bikaba byakubangamira.

    Hari inzira nyinshi Google yatekereje zo gukemura iki kibazo itekereje ku mpande zombi haba ku basura imbuga ndetse naba nyir'imbuga bashyiraho ayo mashusho cyangwa ayo majwi yikina kuko usanga ba ny'irimbuga bibinjiriza kuko nk'urugero nabaha usanga ayo mashusho ari ayo kwamamaza ibikorwa runaka kandi ba nyir'iibyo bikorwa bishyura izo mbuga uko ayo mashusho arebwe bivuze ko iyo wowe ufunguye urwo rubuga noneho ayo mashusho akifungura nawe ubarirwa mu mubare w'abayarebye bigatuma wongera umubare w'abarebye ayo mashusho.

    Google Chrome ishaka korohereza abayikoresha kuko ayo mashusho cyangwa amajwi atazongera kwikina ukundi wowe nyirubwite utabishatse ibi bikaba bizababaza ba nyir'imbuga kuko biri mu byabinjirizaga, mugihe hagize amashusho yikinnye azajya yikina nta majwi arimo, abakora(developers) Google Chrome bakaba bavuga ko amashusho azajya afunguka mugihe ugaragaje ko ari wowe ubishaka ko afunguka, hari n'uburyo buzakorwa aho ushobora guhagarika amajwi ku mbuga runaka ntazongere kwikina kandi ubu buryo bukaba buhishe ariko abandi basura izo mbuga ayo majwi akaba yaza mugihe bataba barabihagaritse.

    by charles in Tech News

    nyuma yuko iPhone 8 igiye hanze opera yahise ikora Opera Mini yayigenewe

    Mu minsi ishize nibwo kompanyi ya apple yashyize hanze iPhone 8, kompanyi ya Opera software imenyereweho gukora Opera web browser ikoreshwa cyane ku isi, yahise itangaza ko yakoze opera mini y'iyi iPhone nshya ikaba ifite iterambere ryo kwerekena amakuru agezweho ku isi.

    Version nshya ya Opera Mini kuri telephone zikoresha operating system ya iOS ikorwa na kompanyi ya apple ubu ukaba wayimanura muri telephone yawe aho usanzwe uca ugiye kumanura(app store) application ukoresha muri telephone yawe, ikaba yarakozwe mu buryo bushya(design) bwiza ugereranyije n'izindi version zakozwe na opera software, ikintu cyambere uzabona n’itandukaniro ry’uko iyi version nshya izaba igaragara ugereranyije nizindi zabanje

    Mumyaka ishize, Opera Software yabonye ko gusoma amakuru no gushakisha(searching) biri mubintu bibiri abakunzi bayo bakoresha telephone bakunze gukora cyane kurusha ibindi niko guhita ifata umwanzuro w'uko ipaji yambere(first page) izakorohereza kubona amakuru agezweho ku isi ndetse no gushakisha mu buryo bworoshye, mu itangazo ryatanzwe n'abashinzwe iterambere rya Opera Software bavuze ko muri version nshya izakoreshwa muri iPhone 8, muzabona ishusho(design) nshya, bivuze ko kubona amakuru mashya agezweho ku isi bizaba byoroshye kuko bizajya bigaragara ku ipaji yambere ya browser yawe, kandi izaba yihuta inshuro zikubye kane(4) mu kwerekana amakuru agezweho ugereranyije na version z'ubushize.

    Kuvuga ku byerekeye amakuru, iyi version ikozwe mu ikorabuhanga rishya rya artificial intelligence aho uko uzajya ufungura opera mini yawe izajya ikwereka amakuru atandukanye kandi mashya, igendeye kubyo ukunda gusoma, muri iki gihe ikaba izajya ikwereka amakuru muri ibi bihugu bikurira: United States, India, Indonesia, South Africa, Kenya, Ghana, Nigeria na Tanzania gusa mu minsi iri imbere ibihugu bikaba biziyongera aho Uburusiya(Russia), Bangladesh na Pakistan nabyo biziyongeramo.

    Imigaragarire minshya yakwozwe muri iyi version ifite uburyo bwombi aho wandika ibyo ushaka kubaza (search bar) n'aho bandika urubuga runaka(address bar), bifite ibara ry' umutuku risanzwe rikoreshwa na opera. igufasha kuba wanakwihitiramo amakuru ushaka kuzajya ubona ndetse ukanahitamo urubuga rw' ishakiro(search engine) ikaba inafite ubushobozi bwo kwakira iOS 11 operating system ikorwa na apple, ubu ukaba wayimanura muri app store ya telephone yawe.

    by charles in Tech News IOS

    Menya igihe telephone za google Pixel 2 na Pixel 2 XL zizagira ku isoko

    Kompanyi ikomeye ku isi Google isanzwe ikora Operating System z’ama telephone za Android, ndetse ikaba ifite n'ibindi bikorwa bikomeye ku isi nk'urubuga rwa internet rw'ishakiro(search engine) rukoreshwa cyane kucisi kurusha izindi mbuga za internet kuko ni rumwe mucrubuga usanga abantu benshi bakoresha mugushaka amakuru atandukanye ndetse n'ubundi bumenyi rusange butandukanye, iyi kompanyi ya google sibyo ikora gusa kuko ikora n'amatelephone kandi akunzwe cyane kuc si kandi izo telephone ziza zirimo operating system iba yakozwe na google izwi nka android mu minsi ishije abashinzwe iterambere rya android muri kompanyi ya google bakaba baratangiye gukora kuri version nshya ya android ariyo Android P kuko ubu Android O yahawe izina rya Oreo iri gukoreshwa mu ma telephone afite ubushobozi bwo kuyakira.

    Kompanyi ya google ikaba yatangarije abakunzi bayo ko telephone zayo Pixel 2 na Pixel 2 XL zizasohoha kuwa 4 ugushyingo 2017 kandi izi telephone zikazasohoka zirimo version nshya ya android ariyo android P.

    Nyuma y' iminsi itatu gusa kompanyi ikomeye ku isi Apple yashyize hanze telephone zayo nshya iPhone X, iPhone 8 na iPhone 8 Plus ariko iPhone x ikaba ariyo iri kubica bigacika ku isoko bitewe n' ikoranabuhanga yaje ifite n'kuko twabibasonaruye munkuru yacu yabanje bimwe muribyo nuko ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro kuri wireless(wireless charging), ifite ububiko guhera kuri 64GB kugeza kuri 256GB,  ntiyinjiramo amazi cyangwa ivumbi (Water and Dust resistance) ndetse n'ibindi byinshi twavuze, kuwa 4 ugushyingo 2017 kompanyi ya google ikaba yabonye ko aricyo gihe cyiza cyo kuzashyira telephone zayo ku isoko kuka bizaba ari nyuma y' ukwezi Apple ishyize hanze telephone nshya zayo.

    Telephone Pixel 2 ikaba iri gukorwa na kompanyi ya HTC benshi muyiziho gukora amatelephone akomeye kandi aramba, telephone Pixel 2 XL nayo ikaba iri gukorwa na kompanyi ikomeye ku isi izwiho gukora ibikoresho bya electronic bikomeye kandi biramba ariyo LG. izi kompanyi zombi akaba arizo ziri gukora izi telephone za google zizasohoka zirimo version nshya ya ndroid ariyo android P cyangwa android 9.0. icyo tutakwitega kuri izi telephone ni impinduka mu miterere yazo(design) kuko kompanyi ya google ntabwo ikunda guhindura cyane imiterere ya telephone zabo. kimwe mu byatumwe google ikora izi telephone kwari uguhindura telephone yabo Nexus 6P yakunze kugaragaza ibibazo cyane bya battery telephone nshya rero Pixel 2 XL ikazaza ibyo bibazo byarakemutse aho izi telephone zisohoka zirimo na version nshya ya android izaba ifite iterambere riri hejuru ugereranyije n'izindi version za android. ku bakunzi ba android tukaba tubibutsa ko kuwa 4 ugushyingo 2017 aribwo izi telephone zizatangira kugurishwa ku isoko.

    uburyo bworoshye bwo kugarura file zariwe na virus cyangwa zasibwe kuri flash disk, memory card na external disk

    Bijya bishoboka ko wabika file zawe kuri flash disk, memory card cyangwa external disk nyuma wajya kuzifungura zikanga gufunguka cyangwa rimwe na rimwe ukanazibura kandi utarigeze uzisiba, ushobora kwibaza ikibitera. Ibi bikunda kubaho cyane iyo flash disk, memory card cyangwa external yawe yatatswe n'amavirus aho virus ishobora kubihisha cyangwa ikabirya ukaba wabibura, tukaba tugiye kureba uko wagarura file zawe ukoresheje mudasobwa yawe utifashishije software zabugenewe kuko ushobora guhura n'iki kibazo kandi nta buryo ufite bwo kubona izo software iyi ikaba ari imwe mu nzira zoroshye zo kugarura file zawe. kurikira amabwiriza ku murongo.

    Comeka flash disk, memory card cyangwa external disk yawe kuri mudasobwa:
    1.Kanda button iriho akabendera ka Windows na R icyarimwe (Windows key + R) urabona aho wandika

    2. Andikamo cmd ukande Enter

    3. Nyuma yo kwandikamo cmd ugakanda Enter harafunguka akandi kadirishya wandikemo attrib -h -r -s /s /d x:\*.*, iyi x ihagarariye inyuguti flash disk,memory card cyangwa external yafashe uyicometse kuri mudasobwa yawe, kuko iyo ucometse flash, memory card n'ibindi kuri mudasobwa yawe ihita ibiha inyuguti zitandukanye kugira ngo bikorohere kubitandukanya aha dufate urugero ko flash disk, memory card cyangwa external disk yacu mudasobwa yayihaye inyugita ya G ubwo nitujya kugarura file zacu zariwe cyangwa zanze gufunguka tuzandika attrib -h -r -s /s /d G:\*.*

    Nyuma yo gukurikiza amabwiriza yose nkuko tumaze kuyabona mudasobwa yawe izatangira igarure file zawe zari zariwe na virus aho bizatwara nk'umunota umwe cyangwa indi mike uzategereze wihanganye, nyuma birangiye ushobora kujya kuri flash disk, memory card cyangwa external yawe ukareba niba file zawe zagarutse cyangwa niba izari zanze gufunguka zafunguka. Ibi iyo byanze ntibivuze ko file zawe zibuze burundu kuko hari software zabugenewe ushobora gukoresha ukaba wabigarura nka EaseUS data recovery kuko iyi software ifite n'umwihariko wo kugarura n'ibyaba byasibwe kuri flash disk, memory card cyangwa external disk. gusa iyi ni imwe m uzo twababwira kuko hari software nyishyi zigarura file zabuze cyangwa zatatswe na virus.

    by charles in Windows How To

    Google yatangiye gukora Android P nyuma yo gushyira hanze Android O yiswe Oreo

    Kompanyi ikomeye ku isi Google isanzwe ikora Operating System z’ama telephoni za Android yatangiye gukora version ya 9 ya Android, bijyanye nuko bari bageze ku nyuguti ya P mu ruhererekane rw’ ama versions ya Android, google ikaba itaratangaza uko iyi version izitwa kugeza ubu yitwa android P. Google iheruka gushyira hanze Android O yahawe izina rya Oreo ikaba yaratangiye no gukoreshwa, aho iyi android 8 (Oreo) ifite umwihariko yuko yaka vuba ugereranyije n'izindi version za android zabanje google ikaba yatangiye gutekereza ku hazaza kuko ikipe y'inzobere ishinzwe ubashakashatsi yatangiye gukora kuri android P.

    Nk'uko tubikesha urubuga rwa internet XDA Developers, Google yerekenye uburyo bwa master-p muri project yayo yitwa AOSP(Android Open Source Project) bwerekana ukuza kwa version ya android 9.0. Google ikaba yatangiye kugerageza Android P cyangwa Android 9.0 muri telephone ngendanwa(smartphone) nka google Pixel (sailfish) na Pixel XL (marlin).

    ikipe ishinzwe iterambere rya Android muri kompanyi ya Google ikaba yatangiye gukora kuri android 9.0 cyangwa android P. Dutegereje ko izajya hanze aho izazana iterambere riri hejuru ugereranyije n'iterambere riri muri android O (Oreo).

    by charles in Android

    Uko wategeka mudasobwa yawe ikaza kwizimya mu gihe runaka.

    Mudasobwa ni igikoresho twifashisha mu gukora imirimo itandukanye nko gukora ama porogaramu akoreshwa mu ma telephone, za mudasobwa ndetse nahandi henshi hatandukanye, mudasobwa yawe ushobora kuyitegeka ikaza kwizimya mu gihe runaka wifuza. Rimwe na rimwe usanga abantu bakoresha mudasobwa mu masaha akuze bakunda gusinzira batayizimije bitewe no kumara amasaha menshi bayikoresha bikaba byabaviramo kunanirwa bagasinzira batayizimije, tunabibutsa ko atari byiza gusinzira iruhande rwawe hari ibikoresho bikoresha umuriro w'amashanyarazi bicometse. Aha rero twakugira inama yuko mugihe uri gukoresha mudasobwa ukumva utangiye kunanirwa, wayitegeka ikaza kwizimya. Ubu uribaza uko bikorwa! Kurikira amabwiriza kumurongo.


    1.Kanda button iriho akabendera ka Windows na R icyarimwe (Windows key + R) urabona aho wandika

    2. Andika cmd ukande Enter

    3. Nyuma yo kwandikamo cmd ugakanda Enter harafunguka akandi kadirishya wandikemo shutdown -s -t xxx (xxx urahasimbuza umubare w'amasegonda madusobwa yawe iribuze kwizimirizaho.)uhite ukanda kuri Enter. Urugero ushaka ko mudasobwa yawe iza kwizimya nyuma yisaha urandikamo shutdown -s -t 3600 (Kubera ko isaha igizwe namasegonda ibihumbi bitatu na magana atandatu(3600)).

    Mugihe umaze gutegeka mudasobwa yawe ngo ize kwizimya igihe kikegereza ukiri kuyikoresha kandi wifuza gukomeza kuyikoresha, guhagarika iriya komande (command) wari watanze wandika shutdown -a. Aho ushobora no guhindura igihe wari washyizemo ugashyiramo ikindi wifuza ko iza kwizimirizaho. Ushobora no gutegeka mudasobwa yawe kwizimya ikongera ikicana(restart) wanditse shutdown -r, guhindura umu user winjiriyemo(logoff) andika shutdown -l.

    Nk'uko tubibonye mu mabwiriza ari hejuru ubu bwari uburyo bumwe ushobora gutegeka mudasobwa yawe ikaza kwizimya. Hari n'ubundi buryo wabikoramo ariko busaba ko uba winjiye muri mudasobwa nka administartor. Kwinjira muri mudasobwa nka administrator bishatse kuvuga ko uba ufite uburenganzira busesuye kuri mudasobwa. Kurikiza amabwiriza 1 na 2 abanza maze noneho wandikemo  at 4:00 shutdwon -s ni ukuvuga ko utegetse mudasobwa kwizimya saa kumi. Ushyiraho isaha ushaka ko iza kwizimirizaho(ibi bikora iyo utigeze utegeka mudasobwa ko iza kwizimya nkuko twabibonye mu mabwiriza yabanje). Iyo usanze wari warangije gutegeka mudasobwa yawe kwizimya andika at /d izasiba icyo gihe wari washyizeho mbere.

    Uko wakwinjira muri mudasobwa mugihe waba utazi ijambo ry'ibanga cyangwa waryibagiwe

    Gushyira password muri machine yawe nibyiza kuko bigufasha kubika umutekano wamabanga yawe mugihe uyabika muri machine yawe gusa iyo wibagiwe password biba ikibazo gikomeye kugira ngo ubashe kwinjira mu machine cyangwa muri machine yundi muntu mugihe utaba uzi password ye. ujya wibiza niba wakwinjira mu machine mugihe utaba uzi password yayo? kurikira ambwiriza kumurongo.

    1. Shaka software yitwa lazesoft recover my password kuyimanura nubuntu ntabwo igurishwa

    2. Nyuma yo kuyimanuru urayishyira kuri CD cangwa kuri Flash Disk iri bootable nkuko twabisobanuye munkuru zabanje uko wahindura flash disk yawe bootable. tubibutseko ntakindi kintu kigomba kuba kuri kuriyo CD cyangwa iyo Flash disk ugiye gukoresha.

    3. Nyuma yo gushyira lazesoft recover my password kuri CD cangwa Flash disk, niba wahisemo gukoresha CD yishyire muri machine niba wahisemo Flash Disk yicomeke kumachine yawe

    4. Cana machine mugihe igitangira kwaka kanda F9 cangwa kuri esc hanyuma ukurikizeho F9 kuri keyboard ya machine yawe, iyo F9 bidakunze ukoresha F12, hanyuma ugahitamo niba ibootingira kuri CD cyangwa Flash disk bitewe nicyo wakoresheje nkuko bigaragara kwifoto ikurikira

     

    5. lazesoft recover my password izahita yifungura, niba utunze operating system irenze imwe uzahitamo iyo ushaka kwinjiramo ukande Next nkuko bigaragara kwifoto ikurikira


     6. Nyuma uzahitamo umu user ushaka kwinjiramo ukande Next, nkuko bigaragara kwifoto ikurikira


    7. Nyuma yo gukanda next uzahite ukanda kuri Reset/unlock utegereze umwanya muto, ukande kuri Finish. 

    Nyuma yaya mabwiriza tumaze kubona hejuru uzahite ukuramo CD cyangwa Flash disk ubundi wongere ucana machine yawe iyo igeze hamwe bagusaba gushyiramo password ihita iharenga bitagusabye gushyiramo password ubundi ukaba winjiye mu machine yawe ntakibazo gusa tubibutse ko password zihita zivamo ubwo iyo ubishatse usubizamo izindi.

    by charles in Hacking How To

    uko wahindura flash disk yawe bootable

    Ushobora kwibaza impamvu dukenera kugira flash disk bootable.Ugira flash disk bootable kugira ngo ubashe kuba wayikoresha mugu formata cg kuri repairinga (repairing) machine cyangwa igihe cyose hari software ugiye gukoresha isaba ko machine igomba kuyi bootingiraho.

    Uribaza uti nabikora nte? Kurikira amabwiriza ku murongo 

    1. comeka flash disk yawe ku machine iri kwaka kandi ikora neza 

    2. Kanda button iriho akabendera ka Windows na R icyarimwe (Windows key + R) urabona aho wandika

    3. Andikamo diskpart

    4. Machine yawe ishobora kuba icometseho flash disk nyinshi kugira ngo umenye izicometseho andika  list disk nyuma yo kwandikamo iyi komande ya list disk  flash disk zose zicometse kuri machine yawe zizahita zigaragara aho ugomba kumenya inyugiti cyangwa nimero ya flash ushaka kugira bootable.

    5. Andikamo select disk <x>, aho x ari yanyuguti cangwa w' umubare wa flash disk ushaka kugira bootablehanyuma ukande Enter kuri keyboard ya machine yawe

    6. Andika clean, ukirikizeho enter kuri keyboard ya machine, iyi komande ya clean izasiba ibintu byose byari biri kuri flash disk yawe

    7. urasambwa gukora partiton nshya yibanze kuri flash disk yawe, andika create part pri, hanyuma ukande Enter

    8. Guhitamo iyo Partition wakoze andika select part 1, hanyuma ukande Enter

    9. Guforomata iyo partiton andika format fs=ntfs quick, hanyuma ukande Enter

    icyitonderwa: niba machine yawe yakira platform ya server yitwa Unified Extensible Firmware Interface (UEFI), ugomba guforomata flash disk yawe nka FAT32 aho kuyiforomata nka NTFS, kuyiforomata nka FAT32 andika format fs=fat32 quick, hanyuma ukande Enter

    10. Andikamo active, hanyuma ukande Enter

    11. Andikamo exit, hanyuma ukande Enter

    Nyuma yaya mabwiriza tubonye hejuru Flash disk yawe watangira kuyikoresha mugu foromata machine mugihe waba wabitseho operating system cyangwa izindi software zose zisaba ko uzi bootingiraho.

    Ubu bwari uburyo bumwe wakoresha mukugira flash disk yawe bootable kuko har' izindi software ushobora kwifashisha urugero  niyo bita universal usb installer cyangwa iyo bita rufus







     



    by charles in How To

    Uko wakoresha konti irenze imwe ya Whatsapp, Facebook, Twitter na Instagram muri telephone imwe

    Ushobora kwibaza niba wakoresha konti ya Whatsapp irenze imwe cyangwa Facebook, Twitter na Instagram muri telephone imwe. Ibi birashoboka  cyane kuburyo mushobora kuba mubana n' umuvandimwe wawe mugakoresha telephone imwe kandi buri wese ari gukoresha konti ya Whatsapp ye cyangwa agakoresha Twitter, Facebook na Instagram bye. Aha tugiye kubasobanurira uburyo bikorwa.

    1. Mbere na mbere ujya muri store ya telephone yawe aho usanzwe umanarurira (download) application zo muri telephone
    2. Ujye murushakiro (search) rwa store yawe ushake application yitwa Parallel space
    3. Nyuma yo kuyibona, kanda kuri install utegereze application ijye muri telephone yawe
    4. Nyuma y' uko application yarangije kujya muri telephone uzayifungura aho izahita ikwereka ama application yose ushobora guhitamo agafungura konte ya kabiri itandukanye n' iyari isanzwe muri telephone yawe.

    5. Nyuma yo guhitamo ama application ushaka gufungurira indi konte itandukanye n' iyari isanzwemo uzahita ukanda ahanditse add to parallel space’ aho izanakwereka umubare w' ama application wahisemo
    6. Nyuma y' ibyo urahitamo application ushaka gufunguramo indi konte hanyuma ukurikize amabwiriza nk' uko bigaragara ku ifoto ikurikira. Urugero aha twahisemo whatsapp ubwo tuzakurikiza amabwiriza asabwa kugira ngo whatsapp itangire ikore muri telephone, ubwo no kuzindi application nka Facebook, Twitter, Messenger na Instagram inzira bikorwamo ni imwe

    Nyuma y' aya mabwiriza tumaze kubona hejeru kugira ngo utangire gukoresha izo konte ebyiri zitandukanye bizajya bisaba ko winjira muri ya application yitwa parallel space kugirango ubashe gusoma ubutumwa bwoherejwe kuri nimero ya telephome wujujemo uri gufungura konte ya kabiri, naho ubutumwa bwa nimero ya telephone yarisanzwemo bwo buzajya buza nkibisanzwe muri application yawe ya whatsapp, ubwo no ku yandi ma application wahisemo ushaka gutunga konte ya kabiri naho bizakorwa murubwo buryo.

    by charles in How To

    Applications 10 Zikoreshwa Cyane Mu Koherezanya Ubutumwa (Instant Messaging) Kw'isi

    Muri iki gihe turimo ntibigishoboka ko ubaho ngo urangize umunsi utohereje umuntu cyangwa abantu bawe ubutumwa kuri telephone ukoreshejeje uburyo ubwo aribwo bwose gusa kubera uko iminsi igenda ihita akenshi usanga gukoresha internet mu kohereza ubutumwa bwawe aba aribyo byoroshye kandi bihendutse kurusha ubundi buryo waba ukoresheje bwose. Kuva aho iterambere rya internet ryagiye ryihuta hagiye haza uburyo bwinshi bugufasha gukora ibyo wifuza byose wowe ukihitiramo. Hano tugiye kuvuga ku buryo bwo koherezanya ubutumwa ukoresheje applications zo muri telephone bita Instant Messaging.

    Instant Messaging applications ni application zigufasha koherezanya ubutumwa mu gihe uri gukoresha internet, ubu kuri Playstore(ku bakoresha android) hariho amagana n’amagana ya za application za instant messaging, gusa zose siko zikoreshwa n'umubare ungana w'abantu, aha rero tukaba tugiye kuvuga instant messaging application 10 za mbere zikoreshwa n’abantu benshi ku isi:

    10.  Snapchat:  Snapchat isa nk' iyazamutse vuba cyane ugereranyije n’izindi nyinshi ziri muri uru rutonde, kuko ikunzwe cyane mu rubyiruko, akaba aribo benshi bayikoresha, ikaba yo inafite uburyo bwo kuganira n’umuntu mukoresheje video.

    9.  IMO:  nayo ikwemerera kuba waganira, guhamagara mu buryo bw’amashusho (video call) no guhamagara bisanzwe n’ijwi.  

    8. Google Hangout: ikaba ari iya google, google yayitangije kugira ngo ihangane na za Whatsapp na Facebook Messenger gusa ntibyayihiriye ngo ikundwe cyane gusa nayo ifite abayikoresha kandi bayikunda, Google nabwo yagerageje gushyira hanze izindi instant messaging app nyuma yayo nka Google Allo na Google Duo ariko nazo ntizaragera muri uru rutonde rwa 10 za mbere, gusa umubare w' abakoresha Hangout wagiye uzamurwa nuko akenshi iza muri telephone za android niyo utayishyiramo akenshi iba irimo (kuko android ni iya Google), nkuko za playstore nazo ziza zirimo.

    7. Kik:  ikaba nayo ikunzwe cyane gusa icyo bayikundira cyane nuko yo ikwemerera kuyikoresha nta numero ya telephone cyangwa email yo igusaba username gusa, upfa gusanga itarafashwe n' undi muntu uhita uyikoresha.

    6. Telegram: ikaba yarakozwe n’ Umurusiya. Ikunzwe cyane n' abantu bakunda guhangayikishwa n’umutekano w’ubutumwa bandikirana, batinya ko za leta n’ibindi bigo by' ikoranabuhanga bibasomera ibintu kubera ko ifitemo utuntu twinshi dutandukanye nko kuba wakwandika ubutumwa uwo ubwohereje yamara kubusoma bugahita bwisiba kuri internet, tutibagiwe ko ifite ubundi buryo ushobora kuyikoresha ukorana n' ibyo bita ama bots (nk' urugero ushobora kuba wagize irungu uri wenyine ukaba waganira na bot,  ukajya uyibaza ikagusubiza. Bots akaba ari ibintu bijyanye na artifial intelligence uburyo wigisha imashini kwigana kuba umuntu mukaba mwaganira muri ubwo buryo, robots nazo ni artificial intelligence). Indi nayo ikunzwe n' abantu baba barinda ibyo bavuga kuri internet n' ubutumwa boherezanya ni iyitwa Signal; Sinagenda ntayivuze gusa ntiyaza muri izi icumi kuko bene izi app ziba zikoreshwa n’abantu bake bazi ibyo bakora kandi bitaye kubyo bakora.

    5. Viber: iyi yo ikaba yaramenyekanye cyane ku bintu byo guhamagara ukoresheje ubu buryo bwa internet,  nubwo ubu inyinshi muri izi instant messaginga apps  zisigaye zifite uburyo bwo guhamagara, viber iri muzabizanye mbere.

    4. WeChat: iyi iri kuri uru rutonde kuko impamvu ntayindi niyo instant messaginga app abashinwa benshi bakoresha, kubera umubare mwinshi w’ abashinwa ikintu bakunze kiza mu myanya y’ imbere,  kandi yo ikaba ifite uburyo iyo uyifunguye ugacugusa telephone yawe ihita ikwereka abandi bantu bakoresha wechat begereye aho uherereye, wanabikora ukoresheje GPS.

    3. Line:  nkuko uzi ko Whatsapp ikunzwe muri Africa cyane n’iburayi, niko ugomba kumenya ko Line ikunzwe kandi ikoreshwa cyane
    n' abantu batuye mu bihugu bya Asia, yo ikaba ifite agashya kuko wanakiniramo game muri lIne.

    2.  Facebook Messenger: Messenger ya Facebook ni iya kabiri kuri  uru rutonde kubera umubare mwinshi (nubwo atari bose) w’ abakoresha Facebook akenshi usanga iyo bagiye kohererezanya ubutumwa bakoresha Messenger kuko yoroshya ibintu, Messenger nayo ikaba yaratangiye kuzana uburyo wakoresha ama bots nk' uko twabivuze kuri telegram.

    1. Whatsapp: iyi yo sinyitindaho kuko hafi ya twese niyo dukoresha.  Nta byinshi nayivugaho, kuko ubungubu n’umuntu mushya asigaye akenshi ajya kugura smartphone nta kindi kimushishikajemo usibye kuba agiye kujya akoresha whtsappp gusa.

    Sinarangiza ntabibukije ko uru rutonde ari uko zari zihagaze muri uyu mwaka wa 2017, gusa ntawamenya wenda umwaka utaha hari inshya zizaza muri uru rutonde hakagira n' izivamo cyangwa zimwe zikazamuka izindi zikamanuka.

    by charles in Android

    Telephone Yawe, Amabanga Yawe

    Si abantu bose wabona bashishikazwa no kuba ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga byabo biba bifite umutekano, si ukuvuga umutekano wo kuba bayikwiba mu mufuka cyangwa uyiteretse hasi ahubwo umutekano wo kuba ibintu byawe ukorera mui iyo telephone cyangwa iyo machine cyangwa ikindi gikoresho cyose cy’ikoranabuhanga bitapfa kwibwa cyangwa ngo babyinjirire uko babonye aribyo bita Personal Privacy yawe

    Mu bwongereza hari ikigo cyitwa Purism gikora ama laptop  n’ibindi byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga cyatangije gahunda yo kuba kigiye guhyira hanze telephone ikozwe ku buryo bugendeye kuri iyi ngingo ya Privacy, ni ukuvuga ngo ni ugukora telephone ikozwe ku buryo irinda amabanga y’uyikoresha, wenda tubishyize mu mvugo yoroheje ubu telephone hafi ya twese dukoresha zama smartphone (cyane cyane iza android) biroroshye kuba umuntu ushaka ku kumenya  ubifitiye ubushobozi kandi ubizi (hackers) ashobora ku kwinjirira akamenya ibyawe byose Atari uko yafashe kuri telephone yawe akajya aho ubika  ibintu byose, nubwo waba telephone yawe ugerageza kuyishyiraho umutekano ugashyiraho Pins cg password uyifunguye wese abanza gushyiramo mbere yuko ikomeza, nubwo telephone yawe uba waragiye message za whatsapp na gallery yawe byose ukabishyiraho Pin, kumuntu ubifitemo ubuhanga  ibyo ntibyamuhagarika kuba yagera aho uhisha hose kandi telephone yawe atayikozeho. Bityo usaganga hamwe witaga mu bwihisho bwawe ntihakiri ibanga. Kandi ikigeretseho ubu abenshi telephone zacu dutunze zituzi neza kurusha abantu tubana mu nzu! uwashoboye kugera muri telephone yawe akumenya wese kurusha uwo mubana

    Gusa abenshi muri twe ibi ntitubyitaho kuko abenshi nta bintu bihambaye tubika muma telephone yacu ngo byadutera umutima turamutse tumenye ko byageze hanze, gusa kuvuga benshi si ukuvuga bose. Hari abagira amakenga ku bintu byabo, cyane cyane abamaze ku menya akaga  ikoranabuhanga rishobora kuguteza uramutse
    utaryitondeye

    Tugarutse kuri iyi telephone rero izitwa Librem 5 yo ikintu izaba igamije ni ukugerageza ibishoboka byose ko wizera umutekano wa telephone yawe kandi ikagerageza nanone kutakubikaho amakuru menshi nkuko izo dutunze ubu zibikora, kandi nayo ibitse ikayabika mu buryo buri encrypted ku buryo nuwabasha kubikwiba ntacyo yabimaza,  ikaba izaba irimo linux Opeating System yitwa PureOS aho kuba android

    Gusa iyi telephone bisa nkaho bitari hafi ko ijya kw’isoko vuba kuko ari umushinga muremure bizafata umwanya ko  urangira, byibuze bakaba bateganya ko izajya
    hanze nyuma y’umwaka n'igice ni ukuvuga ngo mu ntangiro za 2019

    ushaka kureba byinshi kuri iyi telephone wareba iyi video yashyizwe kuri youtube


    by charles in Tech News

    Uko wa settinga APN muri telephone yawe kugira ngo ibashe gufata connection ya internet

    Rimwe na rimwe kuma telephone mashya biragorana gufata connection ya internet iyo uta settinze APN y’ umurongo w’ itumanaho  uri muri iyo telephone, nanone iki kibazo gikunda kubaho iyo wahinduye umurongo w’ itumanaho warusanzwe ukoresha muri telephone yawe, nk' uko mu Rwanda imirongo y’ itumanaho ikoreshwa ari MTN, TIGO na AIRTEL muri iyi nkuru tukaba tugiye kubasobanurira uburyo wa settinga APN z' izi sosiyete z’ itumanaho.

    Kubantu bakoresha telephone zirimo operating system ya Android wakurikiza aya mabwiriza

    -jya muri Settings za telephone yawe

    - kanda kuri More

    -kanda kuri Mobile network

    nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira


    -Hari telephone uzasanga umaze kugera muri Setting utazabona More aha uzita ukanda ahanditse Mobile data

    -kanda kuri Access point names

    -kanda kuri button ya option kuri telephone yawe

    -kanda kuri add new APN 

    Nyuma y' aya mabwiriza bizaterwa n' umuyoboro w' itumanaho uzaba ushaka gukoresha, kuko buri muyuboro witumanaho ufite APN yawo yihariye.

    Nyuma yo gukanda kuri Add New APN bazagusaba ibi bikurikira:

    Bazagusaba gushyiramo izina (Name) na APN z’umurungo w’ itumanaho uri gukoresha

    1. MTN
    • Name: MTN
    • APN: internet.mtn
    1. TIGO   
    • Name: tigo
    •  APN: web.tigo.rw

          3.    AIRTEL

    • Name: Airtel
    • APN: Airtel



    Kubantu bakoresha telephone zirimo operating system ya iOS zizwi nka iphone wakurikiza aya mabwiriza ari ku ifoto ikurikira

    

    -Nyuma y' ibi byose umaze gushyiramo izina (Name) na APN y' itumanaho uri gukoresha hazaba hakurikiyeho gukanda kuri save.

    kugirango telephone yawe itangire gukoresha internet bizagusaba kubanza ukazimya data connection  wongere uzicane.

    by charles in How To

    Ndabaramiye Charle

    @charles
    ...

    About me

    I undergraduated in IPRC Kigali in Information and Comminucation Technology(ICT), I am a highly motivated young man, completely invested in tech business.

    Copyright © Ktimez.com 2017