Abakoresha Twitter bakwiye guhindura amagambo y'ibanga (Password) yabo hakiri kare

Abarenga miliyoni 336 bakoresha urubuga nkorayambaga rwa Twitter baragirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga (Password) bakoresha binjira muri konti zabo kuko habaye amakosa yatuma bishoboka kuba yagaragarira abahacker nk'uko bitangazwa n'abayobozi b'iyi kompanyi.

Uko ikibazo giteye

Ubundi Twitter ibika imyirondoro y'uyikoresha mu buryo bubasha gusomeka byoroshye (Plain text) ariko siko biba bimeze ku magambo y'ibanga. Ubundi mu isi y'ikoranabuhanga kirazira kugaragaza amagambo y'ibanga mu buryo busomeka byoroshye ni nayo mpamvu ubona ko iyo ugiye kwinjira muri konti yawe runaka wandika amazina ukoreshaho akaba asomeka neza nyamara wakwandika passwords zo zikaza ari utudomo, utunyenyeri cyangwa se utundi tumenyetso. Iyo password zigeze aho zibikwa rero zihindurwa ukundi kuntu kudashobora gusomwa byoroshye kuko zihinduka uruvange rw'inyuguti, imibare n'ibimenyetso. Iyo nzira yo guhinduka ikaba yitwa "Hashing".

Urugero nanditse "hello" ishobora kubikwa yahindutse "EnCt27a12d8bdb4fe6f59449dd342a4f751c7c05c18617a12d8bdb4fe6f59449dd342CYcAW9v/wwG
y86YV7FpAJz7ZIg==IwEmS". Bigaragara ko uwabona ibyo bigambo byose atapfa kubibyazamo hello. 

Twitter rero  byaje kuyibana ingutu ubwo yahuraga n'akabazo (bug) katumye passwords zibika mu buryo busomeka (plain text) ibyo bikaba byatuma hagize ubasha kuyinjirira yahita abona amakuru yose uru rubuga rubitse bityo akaba yayakoresha nabi nko guhita ashyira hasi konti z'abandi bigateza igihombo gikomeye iyi kompanyi.

Twitter itangaza ko iyo bug yamaze kubonerwa umuti ndetse ubu nta kibazo kuko iyi kompanyi yemeje ko nta muntu n'umwe watwaye ayo makuru mu gihe akabazo kari kakirimo. Ibyo ariko biragoye kubyizera kuko kuba ntaw'urigamba ko yatwaye aya makuru ntibivuga ko wakwizera ijana ku ijana ko ntawayatwaye akaba ari nayo mpamvu buri wese ukoresha uru rubuga agirwa inama yo guhindura amagambo y'ibanga akoresha yinjira muri konti ye.

Uburyo wakoresha uhindura passwords zawe:

Injira muri konti yawe ukande ku ifoto ikuranga (profile picture) >> Settings and Privacy >> Password (Ahagana ibumoso).

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wacyandika ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Facebook iri kugerageza akamenyetso ka "Dislike"

Facebook, kompanyi ifite urubuga nkoranyambaga rukunzwe ndetse rukoreshwa n'imbaga nyamwinshi, ubu igiye guhaza ibyifuzo by'abayikoresha maze ibazanire akamenyetso ko kugaragaza ko udakunze ikintu runaka ubonye kuri urwo rubuga.

Facebook icyamamara, iyo wabonaga ikintu runaka nk'ifoto, video cyangwa igitekerezo cyashyizweho, washoboraga kugaragaza amarangamutima yawe mu buryo bubiri gusa. Washoboraga gukunda (Like) cya kintu cyangwa se waba ubona kwerekana ko ugikunze bidahagije cyangwa wenda utagikunze ukaba wanashyiraho igitekerezo (comment) gikubiyemo uko amarangamutima yawe ameze.

Uko uru rubuga rwagiye rutera imbere, hagiye haza uburyo bwo gukunda igitekerezo (comment) cyaba cyatanzwe ku ifoto cyangwa video runaka yewe no gusubiza (reply) icyo gitekerezo mu rwego rwo kwagura ibiganiro bibera kuri Facebook.

Ntibyagarukiye aho kuko abakoresha uru rubuga babonye ko ibyo bidahagije ngo berekane amiyumvo yabo ku bintu bitandukanye bitambuka kuri uru rubuga, bityo bakomeza gusaba akamenyetso ko kwerekana ko batakunze ibyo babonye nk'uko hari ako kwerekana ko babikunze. Mu gusubiza ibyifuzo byabo, Facebook ntiyabahaye akamenyetso bifuzaga ahubwo yahise izana uburyo yise reaction butuma ukoresha Facebook agaragaza amarangamutima ye akoresheje utumenyetso tuzwi nka Emoji. Icyo gihe Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook yavuze ko impamvu yo kudakora akamenyetso kasabwe ari ukugira ngo uru rubuga rutazahinduka aho abantu bamera nk'abakora amatora biciye muri utwo tumenyetso.

Aha abakoresha Facebook ntibanyuzwe kuko ubusabe bwabo butahagaze kugeza ubwo magingo aya Facebook yaje kuva ku izima igatangira gukora akamenyetso ka Dislike nk'uko yabisabwe kenshi nubwo yo yirinze kukita Dislike button, ndetse kakaba kari mu igeragezwa ku bantu bake. Aka kamenyetso kazaba ari igikumwe kireba hasi byerekana ikinyuranyo cy'akari gasanzwe kerekana gukunda ibyo ubonye kuri facebook ko kari igikumwe kireba hejuru. Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe aka kamenyetso kazatangira gukoreshwa.

Ufite igitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi ushaka kutugezaho, watwandikira ahagenewe kujya ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Kompanyi 20 zihemba amafaranga menshi mu zikora iby'ikoranabuhanga.

Kompanyi zikomeneye zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga usanga zinjiza amafaranga menshi cyane ariko ntizibagirwa ko zibigeraho zibikesha abakozi bazo b'indashyikirwa bityo zikabagenera umushahara utubutse dore ko aribo baba batumye zinjiza agatubutse. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe kompanyi 20 zambere mu zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi zose.

Amatsiko ahita yica umusomyi yo kumenya niba kompanyi zikomeye azi nka Google, Facebook, Microsoft n'izindi ko zaba ziri ku rutonde. Niba se ziriho ni iza kangahe? Ese buriya zirekura angahe ku mukozi wazo?

Uru rutonde ruriho amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe (Median Total Compensation) ari nayo yashingiweho zikurikirana mu myanya, hamwe n'agera kuri konti y'umukozi nk'umushahara we(Median Base Compensation), byose mu madolari ya Amerika. Amafaranga umukozi agenerwa yose hamwe aba akubiyemo za komisiyo, amashimwe, inyongera runaka umukozi yagenerwa n'andi mafaranga aba arenga ku mushahara umukozi yagenerwa bitewe n'impamvu runaka. Ubwo nandikaga iyi nkuru idolari rimwe rya Amerika ryavunjaga amafaranga 861.32 y'Urwanda.

Urutonde rwa kompanyi 20 zikora ibijyanye n'ikoranabuhanga zihemba abakozi bazo amafaranga menshi kurusha izindi.

20. Akamai
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,000
Umushahara ugera ku mukozi: $121,000

19. Palo Alto Network
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,020
Umushahara ugera ku mukozi: $124,700

18. F5 Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $140,555
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

17. Twitter
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $142,000
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

16. Walmart eCommerce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $143,500
Umushahara ugera ku mukozi: $124,900

15. Microsoft
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $144,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

14. Broadcom
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $145,025
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

13. Informatica
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $147,400
Umushahara ugera ku mukozi: $125,000

12. Synposys
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $148,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

11. Dimension Data
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $110,000

10. Salesforce
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

9. LinkedIn
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $127,000

8. Juniper Networks
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $150,000
Umushahara ugera ku mukozi: $138,500

7. Amazon Lab126
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $152,800
Umushahara ugera ku mukozi: $130,400

6. NVIDIA
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $154,000
Umushahara ugera ku mukozi: $150,000

5. Facebook
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,000
Umushahara ugera ku mukozi: $130,000

4. Google
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $155,250
Umushahara ugera ku mukozi: $120,000

3. Cadence Design Systems
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $156,702
Umushahara ugera ku mukozi: $141,202

2. Splunk
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $161,010
Umushahara ugera ku mukozi: $132,500

1. VMware
Amafaranga yose umukozi agenerwa: $167,050
Umushahara ugera ku mukozi: $136,750

Ngurwo urutonde rwa kompanyi zihemba amafaranga menshi, ubwo abafite impano n'ubumenyi bwihagazeho muzagerageze amahirwe yanyu murebe ko mwabonayo akazi namwe mujye mufata akayabo bitewe na kompanyi muzaba mwarihebeye.

Ese uko kompanyi zikurikirana byagutunguye? hari iyo usanze itarimo se kandi wayicyekeraga gutanga agatubutse ku bakozi bayo? Ibyo byose n'ikindi gitekerezo, ikibazo, icyifuzo cyangwa inyunganizi waba ufite, wabyandika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Kompanyi nka Google, Facebook, WhatsApp n'izindi zinjiza amafaranga gute?

Mu isi y'ikoranabuhanga ryibanda ku itumanaho usanga habarizwamo kompanyi zikize cyane kandi ugasanga ibyo zikora byarigaruriye imitima y'imbaga itagira ingano, ibi bikagaragarira buri wese ukurikirana impinduka zigenda ziba mu buryo abantu bakoresha bahanahana amakuru. Mu myaka yashize abantu bandiiranaga amabaruwa cyangwa bakohereza inuma itwaye ubutumwa bashaka kugeza kubo bifuza ariko muri iyi minsi biragoye kuzabona umuntu ari kwandikira undi ibaruwa mgo amubaze amakuru y'iminsi. Ibyo byose bituruka ku ikoranabuhanga ryateye imbere rikatuzanira uburyo butandukanye buhendutse kandi bwihuta cyane nka Whatsapp, Facebook, Email, Instagram, Snapchat, Twitter n'ubundi buryo bwinshi cyane busigaye bukoreshwa mu itumanaho.

Ikibazo kibazwa na benshi rero usanga gishingiye ku kuba application z'ayo makompanyi bazibonera ubuntu bakazikoresha nta kiguzi bityo bagahora bibaza aho kompanyi zikura amafaranga kandi ibikorwa byazo babibonera ubuntu. Iki ni ikibazo cyumvikana buriwese yakwibaza akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uburyo kompanyi zikomeye nka Google, Whatsapp, Facebook n'izindi zibona amafaranga.

Google

Ku ikubitiro reka duhere kuri Google nka kompanyi iri mu zambere zikize kandi zitanga serivisi zigaruriye imbaga nyamwinshi. Google niyo kompanyi iyoboye izindi mu bikorwa byo kwamamaza binyuze ku mbuga nyinshi cyane zitandukanye. Ibi bihita byoroshya kumva ingano y'amafaranga ikura mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Hari igihe usura urubuga runaka wenda rwandika ibijyanye n'imyidagaduro waba uri gusoma inkuru ukabona ubutumwa bwamamaza nk'ishuri runaka. Ibi bituruka ku kuba Google iba yarabitse amakuru ajyanye n'ibyo ukunze gushakisha mu ishakiro ryayo bityo ikakuzanira ubutumwa bwamamaza bwa kompanyi zikora ibijyanye n'ibyo ukunda gushakisha.

Google kandi nk'uko ariyo nyiri YouTube urubuga ruyoboye mu kureberwaho amashusho kuri internet aha naho ihasarura akayabo katagira ingano biturutse mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye mu mashusho agaragara kuri uru rubuga. Si Youtube gusa kuko n'izindi applications za Google zicamo ubutumwa bwamamaza. Nk'uko Google ifite abayikoresha benshi cyane ni nako itambutsa ubutumwa bwwamamaza bukagera kuri benshi kurusha undi wese.

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram, Snapchat n'izindi zikoreshwa cyane nazo ntizasigaye inyuma mu gutambutsa ubutumwa bwamamaza ndetse zigakuramo agatubutse. Urugero nka Facebook igenda igerageza kumenya byinshi ku muntu uyikoresha nko kumenya ahantu yize, aho atuye, ubwoko bw'imiziki akunda kumva, cyangwa amafilime akunda kureba igakoresha ayo makuru yose igatambutsa ku rukuta rw'uyikoresha ubutumwa bwamamaza bujyanye n'ibyo yivuzeho kuko amakuru niwe ubwe uba yarayatanze. N'izindi mbuga nkoranyambaga zikorera amafaranga muri ubwo buryo.

WhatsApp by'umwihariko kuko yo idakoresha uburyo bwo kwamamaza

WhatsApp nk'urubuga nkoranyambaga rwatangiye muri 2009 ubu rukaba rukunzwe kandi rukoreshwa n'umubare munini w'abantu, ifite ubundi buryo yakuyemo amafaranga bidaturutse mu kwamamaza kuko yo ntijya itambutsa ubutumwa bwamamaza. Whatsapp ikimenyekana hari aho yagurishwaga idolari rimwe gusa (1$) kugira ngo uyifuza atangire kuyikoresha ndetse akazajya yishyura iryo dolari buri mwaka. Ibyo ariko ntibyabaga ahantu hose kuko hari aho kuyikoresha umwaka wa mbere byabaga ari ubuntu ariko nyuma y'umwaka hakajya hishyurwa idolari rimwe ku mwaka. Nyuma y'uko iguzwe na Facebbok muri 2014, nyuma gato ibyo kwishyura  nabyo byaje kuvaho muri 2016 WhatsApp ihinduka ubuntu neza neza. Aha byahita byoroha kumva akayabo Whatsapp yari imaze kwinjiza ku bantu barenga Miliyari bayikoreshaga. 

Wakwibaza uti ese ko WahatsApp isigaye ari ubuntu, ubwo hehe no kwinjiza amafaranga? Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo hambere yagiraga iti " Whatsapp igiye kujya yishyuza ibigo by’ubucuruzi ", kuri ubu Whatsapp yamaze gushyira hanze application yayo WahatsApp Business ikiri mu igeragezwa, iyo application ikazajya ibasha guhuza abayikoresha n'ibigo by'ubucuruzi, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n'abandi bifuza kuyifashisha mu rwego rwo kugeza ibyo bakora kuri rubanda nyamwinshi. Birumvikana cyane ko ahubwo amafaranga aribwo agiye kwisukiranya bitewe n'uko ibigo byinshi bizayoboka ubu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabyo ndetse no kwegera abakiliya babyo.

Izindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet zo zinjiza gute?

Tugarutse ku zindi serivisi zitandukanye zitangirwa kuri internet nk'izijyanye n'imikino, imiziki, amafilime, ibitabo n'izindi, nazo zifite uburyo zikura amafaranga mu bazikoresha. Nka serivisi zikora ibijyanye n'imiziki ni ukuvuga kumvira imiziki kuri internet aha twatanga urugero rwa Spotify, Apple music, Tidal, Deezer n'izindi nyinshi cyane zo usanga hari amafaranga uzikoresha aba agomba kwishyura ku kwezi kugira ngo abashe kuzikoresha. nyinshi muri izi serivisi zifite uburyo bwo kureshya umukiliya, aho ahabwa iminsi runaka yo kuzikoresha ku buntu akazikoresha ijana ku ijana nta kiguzi. Iyo ya minsi irangiye usanga hari bimwe bitagikora kugira ngo ubikoreshe bikagusaba kwishyura ifatabuguzi. Ubu buryo burakora cyane kuko muri ya minsi y'ubuntu uba wararyohewe no gukoresha za serivisi ijana ku ijana ariko yarangira ugasanga ibyakuryoheraga nibyo bitagikora bityo ukanga kubihara ukishyura.

Imikino myinshi nayo usanga ikoresha uburyo bwenda gusa n'ubwo tumaze kuvuga kuri serivisi z'imiziki. Ku mikino ho, hari imikino uzakina ugende urenga ibyiciro runaka uko ugenda uryoherwa n'umukino nitewe no kurenga ibyiciro runaka ugere aho urangize icyiciro runaka ariko bakubwire ko kugira ngo ujye ku cyiciro gikurikira ugomba kwishyura. Hari igihe uzareba ibihe byiza wagize ukina wa mukino, ubigereranye n'udufaranga ducye bagusaba uvuge uti burya akeza karigura ube urishyuye. Ni gutyo bigendekera ama miliyoni aba yikinira imikino ku dufaranga ducye ariko twa ducye iyo uduteranyije ugakuba umubare munini w'abakina wa mukino usanga akayabo karageze kuri konti ya nyir'umukino. Imikino si gutyo yinjiza gusa kuko habaho n'itarindira kuguha ibyiciro by'ubuntu ahubwo ugasanga kugira ngo utunge uwo mukino ugomba kubanza kwishyura.

Iyi nkuru yakozwe ku cyifuzo cy'umusomyi wacu watwandikiye adusaba kumubwira uburyo ziriya mbuga zinjiza amafaranga.

Nawe ufite ikibazo, icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ingingo wifuza ko twazagarukaho mu nkuru zacu zitaha, watwandikira ahabugenewe cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Ni irihe koranabuhanga rizifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2018?

Uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mirimo n'ibikorwa byinshi bitandukanye ni nako umupira w'amaguru nawo utasigaye inyuma kuko naho hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi rikabafasha gufata ibyemezo bya nyabyo bihura b'ukuri ku kigereranyo cyo hejuru. Muri iyinkuru turarebera hamwe ikoranabuhanga rizifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera mu Burusiya kikazatangira kuwa 14 Kamena 2018 i saa Kumi n'ebyiri ku isaha y'i Kigali kigafungurwa n'umukino uzahuza Uburusiya nk'igihugu kizakira iyo mikino ndetse na Saudi Arabia.

Hari hasanzwe hifashishwa irihe koranabuhanga mu mikino y'igikombe cy'isi?

Mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2014 yaberaga muri Brazil nibwo bwambere ikoranabuhanga ryatangiye kwifashishwa mu mikino y'igikombe cy'isi. Icyo gihe hifashishijwe Goal Line Technology (GLT) ifasha umusifuzi n'abashinzwe kugenzura umukino kumenya niba koko igitego cyagezemo. GLT yatangiye gukoreshwa biturutse ku mpaka zavutse mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2010 cyaberaga muri Afurika y'Epfo, icyo gihe umusifuzi yahakanye igitego cya Frank Lampard w'Ubwongereza ubwo ikipe ye yakinaga n'Ubudage bikaza kuyiviramo gusezererwa muri iyo mikino kuko byarangiye Ubudage buyitsinze bukomeza butyo.

Dusobanuye mu magambo make uko GLT ikora, iyo umupira urenze umurongo w'izamu, umusifuzi ahita abimenya binyuze mu isaha aba yambaye. Ibyo bigerwaho binyuze mu twuma twabugenewe (sensors and trackers) dushyirwa mu kibuga no mu mupira tugafasha abashinzwe kugenzura umukino kumenya aho umupira uhereye mu gihe runaka. Iyo rero umupira urenze umurongo w'izamu, twa twuma twohereza ikimenyetso ku isaha y'umusifuzi igahinda ndetse ikiyandikamo ijambo "Goal" byerekana ko igitego cyageze mu izamu.

Hazifashishwa irihe koranabuhanga mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2018?

Nk'uko byemejwe na  International Football Association Board (IFAB), mu mikino ya 2018 nubundi GLT izakomeza yifashishwe ariko hiyongereho na Video Assistant Referee (VAR) Technology. VAR ni ikoranabuhanga rikoreshwa hafatwa amashusho y'ibiri kubera mu kibuga mu mfuruka zitandukanye kuburyo icyabaye cyose kiba kigaragara mu mashusho bityo abashinzwe kugenzura umukino bagashobora kunganira umusifuzi wo hagati mu kibuga. Ku basanzwe bakurikirana imikino cyane kuribo iri koranabuhanga si rishya ariko mu mikino y'igikombe cy'isi ni ubwambere rizaba rikoreshejwe. 

Impamvu nyamukuru ituma iri koranabuhanga ryifashishwa ni ukugira ngo hafatwe ibyemezo birimo ukuri. Ibi bizafasha mu gufatira ibyemezo abakinnyi bagira imyitwarire itari myiza nko gukorera amakosa bagenzi babo bitwaje ko umusifuzi atabareba, ndetse bizanakuraho akarengane kajyaga kabaho mu itangwa ry'amakarita aho nk'umukinnyi akora aikosa agahabwa ikarita y'umuhondo kandi yari akwiya iy'umutuku cyangwa agahabwa umutuku yari akwiye umuhondo.

Iri koranabuhanga rizajya ryitabazwa igihe umusifuzi wo hagati abisabye cyangwa abashinzwe kugenzura umukino babonye ko ari ngombwa ko hafatwa icyemezo babanje kuryitabaza. Mu byemezo bizajya iri koranabuhanga rizajya rigiramo uruhare harimo: ibitego, penaliti, amakosa abakinnyi bakorerana, itangwa ry'amakarita n'ibindi bijyanye n'imyitwarire y'abakinnyi.

Nk'uko nta mwiza wabuze inenge rero na VAR yakemanzwe kuzajya itinza imikino bitewe n'iminota izajya itakara mu gihe bibaye ngombwa ko ibanza kwiyambazwa mbere y'icyemezo runaka gusa nanone ku rundi ruhande izavanaho za mvururu zajyaga zigaragara ugasanga abakinnyi buzuye ku musifuzi bashwanira icyemezo runaka afashe nubundi ugasanga iminota iratakaye. Byumvikana ko impaka zizajya ziba nke kuko ikoranabuhanga nta marangamutima rigira. Nubwo bwose bizaba bimeze gutyo, umusifuzi niwe uzakomeza kuba umuyobozi w'umukino w'ibanze.

Tubibutse ko imikino y'igikombe cyi'isi cya 2018 izabera mu Burusiya guhera kuwa 14 Kamena kugeza kuwa 15 Nyakanga 2018.

Igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi ufite byandike ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Amazon irafungura iduka ritagira abashinzwe kwishyuza

Uko ikoranabuhanga ritera imbere umunsi ku munsi ni nako ubuzima bugenda bworohera ba nyir'amafaranga ndetse bugakomerera abaciye bugufi bitewe n'uko bagirwaho ingaruka n'iryo terambere rituma akenshi babura akazi. Nk'uko twigeze kubigarukaho mu nkuru ivuga imirimo 10 abantu bashobora kuzabura kubera ama robots ubu Amazon irakataje muri urwo rugendo aho igiye gufungura iduka ritagira abashinzwe kwishyuza umukiliya ibyo yafashe.

Ni iduka ryiswe Amazon Go rifungurwa muri Seattle rizaba risa nk'iryikoresha bitewe n'uko ritazajya rikenera abashinzwe kwishyuza kuko ibintu byose bizajya byikora mu buryo buri automatic kuva umukiliya yinjiye mu iduka, agafata ibyo akeneye, kugeza asohotse. Aha wahita wibaza uti ese ko nta kwishyura nsomye, ubwo ibicuruzwa bizajya biba ari ubuntu? Ibicuruzwa si ubunti cyakora uramara gusoma iyi nkuru wumvise neza uko iri duka rizajya rikora n'uko ibicuruzwa bizajya byishyurwa.

Guhahira muri iri duka bizajya bikorwa bite?

Mbere na mbere ukeneye kujya guhahira muri iri duka agomba kubanza agashyira Application ya Amazon Go muri telephone ye ubundi agafungura konti muri iyo application iyo konti akaba ariyo ahyiraho amafaranga azajya akoreshwa hishyurwa ibicuruzwa yahashye. Umukuliya nazajya yinjira mu iduka azajya akora scan ya telepfone ye ku twuma tubishinzwe tuzaba duherereye aho binjirira bityo application ya Amazon Go imenye ko igikorwa cyo guhaha gitangiye imiryango ifunguke umukiliya yinjire. 

Umukiliya nagera imbere mu iduka, ibicuruzwa bizajya biba bipanze nk'ibisaznwe mu mahahiro asanzwe, agende ahitamo ibyo akeneye guhaha. Umukiliya agifata igicuruzwa runaka, azajya akora scan ya QR code yacyo akoresheje ya Application ya Amazon Go, irebe niba afite amafaranga ahagije yo kukigura nisanga ariho gihite kijya mu gatebo katagaragara ka Amazon Go akomeze gutyo no ku bindi bicuruzwa byose ashaka kugeza arangije gufata ibyo ashaka byose. Kugeza aho birumvikana ko umukiliya atarishyura kandi aracyari mu iduka. Reka twibaze duti ese asanze hari ikintu yafashe yibeshye cyangwa akisubira? Ubwo amafaranga ye ntiyaza kugendera ubusa? Aha nazajya akenera guhindura igicuruzwa runaka cyangwa atagikeneye kugitwara, icyo azajya aba asabwa ni ukugenda agasubiza cya gicuruzwa mu mwanya wacyo nk'aho yagikuye bityo system za Amazon Go zigahita zimenya ko kigarutse zikakivana muri ka gatebo ahubwo kigasubizwa muri system(iduka). 

Nyuma yo guhitamo ibyo umukiliya akeneye byose hazajya haba hakurikiyeho kubyishyura n'ubwo bwose ntawe uzajya aba abishinzwe nk'uko byari bisanzwe. Umukiliya nazajya aba arangije guhaha azajya yisohokera bityo ikoranabuhanga rya Amazon Go ryiswe "Just Walk Out Technology" ribone ko umukiliya arangije guhaha maze amafaranga ave kuri ya konti ye angana n'ibyo yahashye ndetse anabone inyemezabuguzi.

Ibyiza by'iri duka ni ibihe?

Iri duka rizaba rifite ibyiza byinshi ku bakiliya gusa iby'ibanze byagendeweho rijya gushyirwa mu bikorwa ni ukuvanaho imirongo abakiliya batondaga bategereje kwishyura mu maduka atandukanye ndetse no kudatakaza uwo mwanya abantu bamaraga ku murongo bategereje kugerwaho ngo bishyure ibyo bafashe. Ikindi kiza cy'iri duka kiri ku ruhande rwa ba nyiraryo kuko rizabagabanyiriza ingengo y'imari bakoreshaga bitewe n'uko umubare w'abakozi uzaba ugabanutse bityo bagakomeza kwigwizaho ifaranga.

Ibibi by'iri duka ni ibihe?

Nk'uko bavuga ngo ibyishimo bya bamwe ni agahinda k'abandi, ba nyir'iduka bazaba bari mu nyungu mu gihe abarenga Miliyoni y'abari basanzwe bakora akazi ko kwakira amafaranga mu maduka atandukanye bazaba bari mu nzira zo kubura ako kazi kuko nk'uko twabibonye mu mikorere y'iryo duka ntaho bazaba bakenewe. Kubura akazi ni ingaruka ikomeye y'iterambere ry'ikoranabuhanga.

Ni izihe ngorane Amazon Go ishobora kuzajya ihura nazo?

N'ubwo ikoranabuhanga rigenda risatira gusimbura umuntu mu bikorwa byinshi bitandukanye burya ntiryagira ubwenge nk'ubw'umuntu Imana yiremeye. Birumvikana rero ko system iri automatic itabura ingorane ihura nazo aha ingorane nyamukuru Amazon Go ishobora kuzajya ihura nayo ni igihe igicuruzwa cyagaruwe nk'uko twabibonye mu gihe umukiliya yisubiye cyagw ashaka guindura ariko yagisubizayo akagishyira mu mwanya utari wo. Aha byumvikana ko bizajya bigora system kumenya niba cyagarutse koko kuko umwanya wacyo wa nyawo uzajya uba ukirimo ubusa bityo system ibifate nk'aho cya gicuruzwa kikiri ku rutonde rw'ibyo umukiliya ari butware.

Indi ngorane ikomoka kuri iyo tumaze kubona ni uguhuzagurika kuko byumvikana ko system izajya ifata igicuruzwa nk'icyaguzwe kandi cyagarutse bityo mu mwanya cyashyizwemo (utari uwacyo) system ibare ko icyari gihari cyagarutse kandi atari byo.

Iri duka rimaze igihe kinini rigeragezwa kuko ryatangiye kugeragezwa bwambere muri 2016 ndetses ryagombaga gufungura no gutangira gukora muri Werurwe 2017 gusa biza gutinda bitewe n'uko hari havumbuwe ko iyo mu iduka harimo abaguzi bzrenze 20 system zicanganyukirwa bigatuma iduka rikora nabi. 

Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com. Sangiza iyi nkuru n'abandi.

by alainmat in Tech News

Ibintu 15 tubona mu ikoranabuhanga ry'ubu byari byaravuzwe na Bill gates mu 1999

Hari muri Werurwe 1999 ubwo umuherwe uri mu bambere ku isi Bill Gates yanditse igitabo yise "Business @ the Speed of Thought", iki gitabo kikaba cyari gikubiyemo ibintu 15 Bill Gates yavugaga ko bizabaho nubwo muri icyo gihe  byasaga nk'inzozi ndetse benshi bakanahamya ko bidashoboka. Ubu iyo usubije amaso inyuma ukitegereza ibyo Bill Gates yavuze usanga atarigeze abeshya kuburyo iyo aza kuba yarabivuze mu buryo bw'abemeramana cyangwa hari nk'idini yabivugiyemo, abayoboke baryo bari kujya bamwita umuhanuzi nta gushidikanya.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo Bill Gates yavuze ko bizaba n'uko bihagaze mu isi y'ikoranabuhanga ry'ubu.

1. Imbuga zigereranya ibiciro 

Uko Bill Gates yabivuze: Bill gates yanditse ko hazakorwa serivisi zizajya zikora igereranya ry'ibiciro, zikazajya zituma abantu batandukanye ku isi yose babona ibiciro by'mbuga zitandukanye bityo bikaborohera kubona igicuruzwa gihendutse mu bindi byose.

Uko byifashe ubu: Ubu ushobora gushakisha igicuruzwa runaka kuri Google ukakibona ku biciro bitandukanye bitewe n'imbuga zitandukanye gicururizwaho, bityo ukabona aho kigura make kurusha ahandi ugahitamo aho ugurira uzi ibiciro bya hose.

2. Ibikoresho ngendanwa 

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko abantu bazatangira kujya bagendana ibikoresho bito bizajya bibafasha kuguma ku murongo no gukora ubucuruzi bwabo aho bari hose. Yanditse kandi ko abantu bazajya babasha kureba amakuru, kureba ibijyanye n'ingendo z'indege bakatishije, kubona uko isoko rihagaze no gukora ibindi byinshi bifashishije ibyo bikoresho bazaba bagendana.

Uko byifashe ubu: Ugisoma ibikoresho ngendanwa uhita utekereza telephone zigezweho, za mudasobwa ngendanwa, amasaha agezweho, n'ibindi bikoresho byinshi ngendanwa bikora ibyo Gates yavuze. Ibi byumvikanaga nk'inzozi mu gihe uyu mugabo yandikaga igitabo cye.

3. Kwishyura byihuse no kubona serivisi z'ubuvuzi biciye kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill yagize ati: "Abantu bazajya bishyura, bite ku mari zabo ndetse banavugane n'abaganga biciye kuri internet".

Uko byifashe ubu: Ubu ntiwapfa kubona banki itagira uburyo bwo kwishyura kuri internet yewe uretse na za banki, n'ibigo bitandukanye bigiye bifite uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa na serivisi runaka wifashishije internet. 

Mu buvuzi naho hagenda haza uburyo butandukanye bworohereza abantu kuvugana n'abaganga kuburyo bashobora kubasuzuma batarinze bajya aho amavuriro aherereye.

4. Personal Assistants na Internet of Things

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazakorwa icyo twagereranya inyunganizi za muntu. Izo nyunganizi zizajya huza amakuru atandukanye ari mu bikoresho bitandukanye mu buryo bwiza ubundi ziguhe amakuru ukeneye igihe uzibajije. Ushobora nko kuzajya uzibwira ifunguro runaka ushaka gutegura zikakwereka ibikenewe byose kugira ngo uritegure.

Uko byifashe ubu: Umuntu wese uzi Siri cyangwa Google Assistant ahita yumva neza ko ibyo Bill Gates yanditse bitari ubusazi kuko byamaze kubaho. Izi assistants zunganira muntu igihe akeneye kubwira igikoresho cye gikora.

5. Kugenzura iwawe ukoresheje internet

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko uzajya ubasha kubona amashusho agaragaza iwawe murugo mu gihe udahari ndetse ukanamenyeshwa igihe hagaragaye umuntu muri ayo mashusho.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu Abanyamerika nibo bakubwira uburyohe bwo kugenzura ibibera iwawe murugo mu gihe udahari ndetse ukanamenyeshwa mu gihe hagaragaye umuntu. Si Amerika gusa kuko no mu rwanda IP cameras zikurebera aho utari zirakoreshwa.

6. Imbuga nkoranyambaga

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazabaho imbuga zigenga zizajya ziguhuza n'inshuti n'umuryango wawe zikakorohereza kuganira ndetse no gutegura ibikorwa runaka.

Uko byifashe ubu: Aha wenda wahita uvuga uti ntinze kurangiza gusoma iyi nkuru ngo nyisangize abantu banjye kuri Facebook, Wahatsapp n'izindi mbuga nyinshi dukoresha uyu munsi. Imbuga nkoranyambaga kandi sinatinya kwemeza ko ziri imbere mu gutegurirwaho ibikorwa bitandukanye bitewe n'uko zikoreshwa na benshi.

7. Poromosiyo zijyanye n'ibyo ukunda

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko hazakorwa porogaramu zizajya zimenya ahantu werekeje bitewe n'itike wakatishije bityo izo porogaramu zikagufasha kumenya icyo wakora uhageze. Si ukukubwira icyo wakora ugeze aho ujya gusa ahubwo zizajya zinakubwira ahhacururizwa ibicuruzwa bihendutse bitewe n'icyo ushaka.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu Google na Facebook zishobora kukwereka ubutumwa bwamamaza ndetse n'ibyerekezo bitewe n'aho uherereye ndetse n'ibyo ukunze kureba kuri internet.

8. Imbuga zifashishwa hogezwa imikino

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko mugihe uzajya uba ureba imikino kuri televiziyo yawe serivisi zitandukanye zizajya ziguha rugari uvuge icyo utekereza ku mikino ndetse ube wanavuga uwo wumva ari butsinde umukino runaka.

Uko byifashe ubu: Urugero rwiza rw'ibi ni Twitter nubwo hari n'izindi mbuga nyinshi wareberaho imikino ukaba wanagaragaza icyo utekereza ku mukino runaka nka ESPN. Abakunzi ba TWitter barabizi ko hashtag ziba zica ibintu iyo hari kuba imikino runaka.

9. Kwamamaza mu buryo bugezweho

Uko Bill Gates yabivuze: Bill gates yagize ati: "Ibikoresho bizaba byamamaza mu buryo bugezweho. Bizajya bimenya ibyo ukunze kugura bityo bikwereke ubutumwa bwamamaza bujyanye nabyo".

Uko byifashe ubu: Iyo witegereje ubutumwa bwamamaza buguca mu maso kuri Facebook cyangwa ahandi ubona ko bufite aho buhuriye n'ibyo ukunze gushakisha kuri internet.

10. Kukuyobora biciye mubyo uri kureba kuri televiziyo

Uko Bill Gates yabivuze: Gates yanditse ko ibiganiro by'amateleviziyo bizajya biba bikubiyemo links zikujyana ku mbuga zerekanaibijyanye n'ibyo warebaga kuri iyo televiziyo

Uko byifashe ubu: Kuri ubu usanga ubutumwa bunyura ku mateleviziyo runaka buba burangizwa no kwibutsa abantu gukurikirana kuri za Twitter, Facebbok n'izindi mbuga uba wasangaho ibiganiro bijyanye n'icyo warebaga.

11. Uruganiriro rwo kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko abatuye imijyi n'ibihugu bazabona uruganiriro bzajya bavugiraho ibibazo bibugarije bijyane na politiki, ubukungu n'ibindi biciye kuri internet.

Uko byifashe ubu: Imbuga nyinshi za internet usanga zifite aho ushobora kwifatanya n'abandi mu biganiro bitandukanye ndetse ukaba wanatanga ibitekerezo. Iyo usuye nka Ktimez.com ubona ko ifite ahagenewe kwandikwa ibitekerezo, inyunganizi cyangwa ibibazo waba wifuza kubaza bityo abandi basomyi bakaba bagusubiza cyangwa mukungurana ibitekerezo.

12. Kubona imbuga zijyanye n'ibyo ukunda

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko imbuga nyinshi uzajya ubona zitazajya zigendera aho uherereye ahubwo zizajya zigendera kubyo ukunda.

Uko byifashe ubu: Ubu iyo ufunguye browser yawe urubuga runaka muri browser yawe, iyo ugarutse usanga aho uhingukira hariho imbuga zitanga amakuru ajyanye n'ayo wasomaga kare. Urundi rugero rworoshye ni urubuga rwa Reddit. Uru rubuga rugiye rugabanyijemo uduce twitwa SubReddits tugenda twibanda ku ngingo zitandukanye wowe ugahitamo izo ukunda akaba arizo uzajya ubona.

13. Porogaramu zizafasha mu kwiga imishinga

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko hazakorwa porogaramu zizajya zifasha mu kwiga imishinga, zikegeranya ikipe y'abazawukora, ndetse zikanatanga urutonde rw'abo zibona bujuje ibisabwa.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu hari porogaramu nka Slack, Asana n'izindi zifasha abafite imishinga kumenya abo bashobora gukoresha, gukora amakipe y'abakozi ndetse no kugenera akazi abasigaye. Hari na Kompanyi zitandukanye zitanga amakipe atandukanye y'abakozi bujuje ibisabwa kugira ngo umushinga runaka ushyirwe mu bikorwa.

14. Kubona no gutanga akazi biciye kuri internet

Uko Bill Gates yabivuze: Bill yanditse ko abashaka akazi bazajya babona ahari kazi biciye kuri internet ndetse babashe kugaragaza icyo bifuza muri ako kazi n'ubumenyi bafitemo uburambe  n'inararibonye.

Uko byifashe ubu: Imbuga nyinshi zishakirwaho akazi zirahari ku munsi wa none mu bihugu bitandukanye ndetse na mpuzamahanga nka LinkedIn aho ushobora kwandika ibikwerekeyeho byose mu rwego rw'akazi bityo ukazakabona biciye kuri izo mbuga.

15. Porogaramu zifashishwa mu ishoramari

Uko Bill Gates yabivuze: Bill Gates yanditse ko kompanyi zitandukanye za rutura zitazajya zijya ku isoko gushaka abakozi ko ahubwo zizajya zikoresha izindi kompanyi akaba arizo zibikora.

Uko byifashe ubu: Kuri ubu ingero zihari ni nyinshi cyane reka dufate nk'urugero rwa banki runaka aho usanga abacunga umutekano ari abakozi b'iyindi kompanyi ikora ibijyanye no gucunga umutekano. No mu isi y'ikoranabuhanga niko bimeze hari aho uzasanga mu kigo runaka, igice runaka kitabwaho n'indi kompanyi.

Ngibyo ibyo umuherwe yavuze bikumvikana nk'ibidashoboka muri icyo gihe nyamara kuri ubu bikaba bihari mu buzima bwa buri munsi.

Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu y Facebook ariyo ktimez.com. Sangiza iyi nkuru n'abandi nawe ugire uruhare mu kungura abandi ubumenyi.

by alainmat in Tech News

Uko wakoresha internet mu ibanga rikomeye.

Abakoresha internet bamenyereye gukoresha web browsers bareba byinshi bitandukanye kandi bazi neza ko amakuru ajyanye n'imbuga baba basuye asigara muri browser ndetse uwaza wese akaba yakomereza aho wari ugejeje. Urugero iyo ufunguye browser yawe ugitangira kwandika kt uhita ubona ko haza ktimez.com niba uyisura kenshi. Ibaze rero niba ujya usura imbuga udakeneye ko hagira umenya ko uzisura nyamara yaza yakwandika inyuguti yambere browser igahita igutamaza. Turarebera hamwe uburyo wakwifashisha kugira ngo ujye usura imbuga zitandukanye nta makuru usize inyuma.

Kwandika inyuguti z'urubuga runaka zibanza izisigaye zigahita ziyuzuza bivuga ko browser yawe iba yarabitse amakuru ajyanye n'urwo rubuga kugira ngo izajye ikwibutsa mu gihe ugiye kongera kurusura bityo urugereho vuba. Kuba browser yawe ibika aya makuru bifite akamaro ko kuba urubuga rufunguka byihuse bitewe n'uko ruba ruri hafi kandi rumenyerewe. Ibi ariko nanone bifite ingaruka kuko uwo ariwe wese yaza agafungura browser yawe akareba muri history akamenya imbuga usura bityo akaba yagira ishusho nto yerekeye ibyo ukorera kuri internet.

Si imbuga usura gusa zisigara muri log (Ububiko bw'ibyakozwe) ya browser yawe, n'amakuru atandukanye uba waragiye wuzuza mur forms runaka nayo aba abitse ndetse n'ama passwords uba warahisemo gu savinga. Urugero niba ukunda gusura facebook uzabona ko iyo ugiyeho ugatangira kwandika izina ukoresha browser ihita irikwereka ukaba wahita ukomeza utarinze kuryandika ryose. N'izindi mbuga uba waragiye wuzuzaho amakuru yawe niko bigenda buriya aba akibitswe muri browser yawe.

Ubusanzwe hari browser zitandukanye, aha twavuga nka Google Chrome, Mozilla Firefox, Apple Safari, Microsoft Edge, Internet Explorer, Opera n'izindi nyinshi cyane tutarondora. Izi browser usanga zifite uburyo wakoresha usura imbuga runaka mu ibanga nubwo abenshi batabwitaho. Ubu buryo bugufasha gusura imbuga za internet wisanzuye ku buryo nta makuru browser isigarana bityo ntamuntu waza nyuma yawe ngo amenye ibyo wakoraga. Ubu buryo bugira amazina atandukanye bitewe na browser. Muri Google Chrome ubu buryo bwitwa Incognito Mode, muri Firefox ho bwitwa Private mode mu gihe muri Egde ho bwitwa InPrivate mode n'andi atandukanye bitewe na browser gusa byose bikaba bigaruka kuri privacy y'usura imbuga runaka akoresheje iyo browser.

Incognito, Private, InPrivate, n'izindi modes zikora gute?

Iyo uri gukoresha izi modes, broswer yawe yitwara nk'aho ntaho ihuriye n'ububiko bwayo bityo ikamera nk'aho ari ubwambere uyifunguye ntakintu na kimwe yigeze ibika. Ibi bivuga ko iba itagikora nk'uko mode zisanzwe ziba zikora ahubwo yo nta makuru na make ibika. Urugero Niba wari winjiye muri konti yawe ya facebook ukoresheje uburyo busanzwe, hanyuma ugafungura incognito window, uzabona ko nusubira kuri facebook bizamera nk'aho utari wigeze uyijyaho. Izagusaba kwinjiramo bundi bushya bitewe n'uko incognito mode nta makuru isiga inyuma bityo bikaba bimeze nk'aho ibyo wakoze mbere byose yabyibagiwe. Izi modes zikunze kwifashishwa n'abareba ibintu byatuma bakemangwa mu gihe byaba bigaragaye. Urugero nk'abareba amashusho y'urukozasoni (Sinkubwiye ngo ujye uyareba kuko si byiza na gato) bakunze gukoresha incognito mode mu rwego rwo kugira ngo hatazagira umenya ko bajya bayareba.

Ni gute watangira gukoresha Incognito, Private, InPrivate, n'izindi modes?
Gukoresha izi modes biroroshye cyane kuko browser ubwayo iba izifitiye bivuze ko ntakindi bigusaba uretse gusa kuba ufite browser. Ahata turarebera hamwe uko wazifungura ukoresheje Chrome, Firefox na Edge. Izindi browser nazo aba ari kimwe.

Incognito mode muri Google Chrome



Private browsing muri Firefox



InPrivate browsing muri Microsoft Edge



Ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya facebook ariyo "ktimez.com".

Google Play Services ni iki? Imariye iki telephone yawe?

Niba ukoresha telephone irimo Android Operating System guhera kuri 4.4(Kitkat), ushobora kuba warigeze kureba muri applications ziri muri telephone yawe ukabonamo na Google Play Services, bikagutera kwibaza uti ubundi iyi ni gati ki cyangwa ubundi imariye iki telephone yanjye? Ushobora no kuba warigeze gutekereza uti: "Ubundi ko imarira umwanya atari nanjye wayishyizemo, buriya uwayikuramo hari ikibazo?". Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo Google Play Services aricyo, icyo imariye telephone yawe ndetse n'uko byagenda uramutse uyivanyemo.

Google Play Services ni iki, imaze iki muri telephone yawe?

Mu magambo make, Google Play Services ni service ikorera mu gicucu cy'izindi application ikazifasha kubona features zitandukanye za Google bidasabye ko umuntu uri gukoresha app runaka abanza akayivamo. Google Play Services kandi ifasha versions za Android zikuze kubasha gukoresha features nshya Google iba yashyize hanze. Google Play Services kandi ifasha abakora ama apps ya telephone kuzabasha gukoresha services zitandukanye za Google muri apps zabo nk'aho zikubiyemo (muri app).

Reka nsobanure ingero eshanu zumvikana z'aho Google Play Services ikenerwa kugira ngo birusheho gusobanuka.

Google Maps: Google Play Services ifasha apps kubasha gukoresha ikarita ya Google(Google Maps) utabanje gusohoka muri iyo app wakoreshaga. Urugero, iyo uteze moto ukoresheje za app zisigaye zikoreshwa, ubona ko muri app uba ubona ikarita igaragaza neza aho muri kuva n'aho muri kujya nyamara buriya iriya karita ni iya Google nubwo uba uyibona muri app ukoresha utega moto nk'aho iyifitiye.

Location: Google Play Services ifasha apps runaka kumenya no gukoresha amakuru ajyanye n'aho igikoresho runaka giherereye. Urugero niba ujya ukoresha app runaka utumiza ibyo kurya, ubona ko ubanza guhitamo aho uherereye kugira ngo bakwereke resitora ziri hafi yawe watumizamo amafunguro. Buriya iriya app uba ukoresha, Google Play Services iyifasha kumenya amakuru ajyanye n'aho uherereye atangwa na Google nubwo bwose uba ubona ari app iri kukwereka aho uri.

Google+: ushobora kuba warigeze kujya gukoresha app runaka ugasanga bisaba kubanza gufungura konti muri iyo app, hanyuma ukabona hariho uburyo butandukanye bwo guhita ukomereza kuri konti ufite ahandi, wenda hariho nko gukomeza ukoresheje konti ya facebook cyangwa se iya Google+. Google Play Services niyo ifasha iyo app kuba yaguha amahirwe yo gukoresha konti yawe ya Google+ bityo ukagira konti muri iyo app nta kongera kuzuza imyirondoro yawe no gukora izindi passwords dore ko iyo konti zibaye nyinshi na passwords zitandukanye, haba hari amahirwe menshi yo kuzibagirwa zimwe.

Google Drive: Google Drive ni ububiko uhabwa iyo ukimara gufungura konti ya Google. Muri ubwo bubiko ushobora kubikamo ibyo ushka byose ukaba wabibona ukanabisangiza abandi aho uri hose uppfa kuba ufite internet gusa. Google Play Services rero ifasha izindi apps kuba zabasha kubona no gusangira amakuru na Google Drive.

Google Cast Android: Google Play Services ifasha izindi apps gusakaza ibyo ziri kwerekana kuri screen zazo. Ubu ni uburyo ushobora kuba uri nko kureba aka video kuri telephone yawe ukagasakaza kuzindi screen. Aha Google Play Services ifasha apps gukoresha Google Cast kugira ngo zibashe gukora ibi.

Si aho gusa Google Play Services ikenerwa kuko inakoreshwa na Google Play Games, Google Mobile Ads, Google Wallet, Google Fit ndetse no mu buryo bwose bukoreshwa winjira muri konti za Google.

Ese uvanye (Uninstall) Google Play Services muri telephone yawe byagenda bite?

Nk'uko twabibonye mu ngero zo hejuru Google Play Services ifasha andi ma apps kubona no gukoresha features na services zitandukanye za Google, ubwo bihita byumvikana ko uyivanye muri telephone yawe, za apps za yikeneraga zakora nabi bitewe n'uko hari ibyaba bituzuye byatumaga zikora neza. Hari na apps uzaba ukimara gushyira muri telephone yawe zigahita zikubwira ko zidashobora gukora zidafite Google Play Services.

Waba warigeze guhura n'ikibazo cyo kubona buri kanya kuri screen yawe hazaho ngo " Google Play Services has stopped working " ?

Ibi bijya bibaho ndetse bikabangama cyane kubera ko buri kanya har app ikeneye Google Play Services, ihita isanga itari gukora neza bityo ikabikumenyesha. Gukemura icyo kibazo ntibigoye kuko ushobora gukora ibintu bibiri ikibazo kigakemuka. 

1. Ushobora kuzimya telephone yawe ukonyera ukayicana(restart). Ibi bishobora gukemura kiriya kibazo

2. Ushobora gusiba data (clear data) za Google Play Services nabwo ikibazo kigakemuka.

Aha wahita wibaza uti: "Gusiba data za Google Play Services bikorwa bite"?

jya muri Settings>Apps>Google Play Services>Storage>Manage Space>Clear All Data.

Niba wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi. Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi, wakwandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebbok ariyo Ktimez.com

Amerika yashinje Koreya ya Ruguru kuba inyuma ya virusi yangije byinshi

Mu mezi atari menshi ashize y'uyu mwaka hagiye hagaragara ibitero by'ikoranabuhanga bitandukanye ku isi hose ndetse byinshi bigasiga biteje ibihombo by'akayabo k'amafaranga bidasize n'amabanga aremereye benshi baba batari kuzigera bamenya, aha twavuga nk'inyandiko Wikileaks yagiye ishyira hanze zuzuyemo uburyo Amerika igenzura rubanda. Ntitwakwibagirwa ransomware yahangayikishije abatari bake muri Gisurasi, ikabakuramo agatubutse iyo ikaba yaritwaga WannaCry Ransomware. Byakunze guhwihwiswa ko iyo ransomware yaba ifite inkomoko mu Bushinwa nyamara ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutunga agatoki Koreya ya ruguru ko ariyo yaba iri inyuma y'iri shyano ryagwiriye imbaga nyamwinshi. Niba udasobanukiwe na ransomware ushobora gusoma byinshi ukanze hano


Ese WannaCry yakoraga ite?

WannaCry iyo yageraga muri mudasobwa, yahitaga ikora encryption ya file zose(Guhindura file mu buryo butakoreshwa n'udafite urufunguzo rwagenwe), bityo nyirayo akaba nta kintu na kimwe yakongera gukoresha mudasobwa ye. Iyo files zamaraga kuba encrypted, WannaCry yatangaga uburyo bwo kubona decryption key(urufunguzo ruhindura files mu buryo busanzwe ku buryo zakongera zigakoreshwa), iyo key ikaba yaratangwaga ari uko nyiri mudasobwa yishyuye amadolari agera kuri $300 (arenga Rwf257,377). 

WannaCry bivugwa ko yageze muri mudasobwa zirenga 400,000 nyamara 0.07% by'izo zose nizo ba nyirazo bashyuye ngo zongere gukora. Byagiye bivugwa ko abenshi mu bagezweho n'icyo kizazane bahitagamo guhita bahindura mudasobwa bakoreshaga aho kwishyura amafaranga yasabwaga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko WannaCry ifite inkomoko muri Koreya ya Ruguru ndetse ko n'abayiri inyuma bari bashyigikiwe na leta. Kugeza ubu ntacyo Koreya iratangaza ku bijyanye n'ibi bivugwa wenda ngo yemeze ayo makuru cyangwa iyahakane. 

Ifoto ikurikira igaragaza uko byabaga bimeze iyo mudasobwa yagerwagamo na  WannaCry.


Nk'uko bigaragara ku ifoto WannaCry yatangaga amahitamo yo kwishyura ngo files zigaruke zimeze neza ndetse ikanatanga igihe ntarengwa cyo kugira ngo amafaranga asabwa abe yishyuwe bitabaye ibyo yiyongere ndetse n'igihe ntarengwa ngo na files zibure burundu. Amafaranga yishyurwaga hakoreshejwe bitcoins zingana na $300.

Ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira hasi ahagenewe ibitekerezo cyangwa kuri facebook page yacu "ktimez.com".

Umutekano wa iPhone X urakemangwa nyuma yo gufungurwa n'igishushanyo

Umutekano wa telephone ndetse n'uw'amabanga aba ayibitsemo ni ikintu gikomeye kuko umutekano mwinshi utanga icyizere ku bahisemo gukoresha ubwoko runaka bwa telephone. Inganda zikora ama telephone agezweho zishobora kubona abakiliya benshi cyane mu gihe ibikoresho byazo bifite umutekano uhagije ndetse bitanga umutekano uhagije ku makuru abibikwamo, ku rundi ruhande kandi ni nako abakiliya bashobora kwigendera mu gihe bitahuwe ko umutekano w'amakuru babika muri telephone zabo udahagaze neza bakaba bayoboka izindi telephone, nyir'uruganda agahomba atyo.

iPhone ni imwe muri telephone zitanga umutekano uri ku rwego rwo hejuru gusa kuri ubu haribazwa uko byagendekeye abakoze iPhone X iheruka gushyirwa hanze na Apple (Kanda hano usome byinshi kuri iPhone X) kuko umutekano wayo waje kunyurwa mu rihumye n'inzobere zo muri Vietnam zibumbiye mu kitwa Bkav zikabasha kuyinjiramo zikoresheje igishushanyo giteye nk'isura y'umuntu. 

Ubundi iPhone X ifite uburyo bwa PIN(passcode) ndetse na faceID bwombi bushobora kwifashishwa mu gufungura telephone. FaceID ni uburyo umuntu afungura telephone ye akoresheje isura ye, naho PIN yo ni uburyo telephone ifungurwa hakoreshejwe imibare nk'uko twabibonye mu nkuru yacu yo hambere (Kanda hano usome inkuru irimo byinshi bijyanye na PIN). FaceID ni bumwe mu buryo bwizewe ku kigero cyo hejuru mu kurinda umutekano wa telephone ariko burya muntu ahora asumbya ubwenge ikoranabuhanga dore ko ari nawe uba yararikoze kandi nk'uko abasha gukora ibirinda umutekano ni nako yashobora gukora ibiwuca mu rihumye.

Iki gishushanyo cyari gikozwe gute?

Inzobere zo muri Vietnam zaje gukora igishushanyo giteye nk'isura y'umuntu kibasha gufungura iPhone X yari ifungishijwe faceID, icyo gishushanyo kikaba cyarakozwe hifashishijwe abamenyi mu bintu bitandukanye kugira ngo kibe kimeze neza kuburyo kibasha kubeshya faceID ko ari isura nyayo ya nyiri telephone. Cyari gifite izuru rikoze muri Silicone, ahagana mu ruhanga rwacyo hari hitaweho bihagije n'ababigize umwuga mu guhanga ubwiza(make up) kuburyo haba hameze nk'ah'umuntu muzima. Mu mboni z'amaso y'icyo gishushanyo hashyizwemo udushushanyo twa 2D kuburyo bimera nk'aho ari ibikikije umuntu biri kwigarukamo(reflection) mu maso ye ndetse ku matama hari hakozwe muburyo bwa 3D kuburyo bimera nk'aho ari inyama z'umuntu muzima.

Nyuma y'uko icyo gishushanyo kimaze gukorwa, nyiri telephone yafashe iPhone X ye maze ayishyira imbere yacyo ariko gitwikiriye kuburyo bifatwa nk'aho nta sura ri aho hafi. Telephone yahise imusaba gushyiramo Passcode nk'uko bisanzwe iyo nta sura ibonye cyangwa ikabona isura itariyo iguha amahirwe yo kuyifungura ukoresheje passcode bisanzwe. Amaze kubikora noneho yarongeye arayifunga maze atwikurura cya gishushanyo, agerageza gufungura telephone ye akoresheje faceID ako kanya ihita ifunguka, niko guhita yongera ayifungura noneho akoresheje isura ye ya nyayo, ibyo bihita bigaragaza ko uko Apple yavuze umutekano wa faceID atari ko uri. 

Apple imurika iyi telephone yari yamurikiye rubanda ko faceID yayo ifite ubuhanga mu kumenya isura y'umuntu ndetse n'ibishushanyo nyamara inzobere za Bkav zaberetse ko nk'uko byakozwe n'abantu, byanashyirwa hasi n'abandi.

Bivugwa ko iki gishushanyo cyakozwe gitwaye amadolari $150 ya Amerika kandi ibi birashyira mu kaga abakomeye bakoresha iyi telephone kuko mu gihe yaba yibwe uwayibye yakwemera agatanga ariya mafaranga agakorerwa igishushanyo kibasha kuyifungura bityo akamena amabanga atari make ya nyirayo.

Wakunze iyi nkuru cyangwa se izindi bifitanye isano wasangiza n'abandi. Watwandikira ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa kuri page yacu ya facebbok ariyo ktimez.com

by alainmat in Tech News IOS

IMEI na Serial Number bitandukanira he?

Ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga bikunze kugira ibibiranga muri ibyo hakabamo IMEI na Serial Number ari nabyo turi bwibandeho muri iyi nkuru. Impamvu ntayindi ni ukumara urujijo ku batari bake bakunze kubyitiranya dore ko hari n'aho uzasanga umuntu akubwira ati reka ndebe serial number z'igikoresho cyawe nyamara ukabona yirebeye IMEI akaba arizo yita Serial Number.

Serial Number  

Serial Numbers ni uruvangitirane rw'imibare ndetse n'inyuguti bihabwa igikoresho runaka bikaba byihariye kuri buri gikoresho. Kubera ko Serial Numbers ziba zihariye kuri buri gikoresho, zishobora kwifashishwa n'abakoze icyo gikoresho bakamenya ubwoko, igihe cyakorewe ndetse n'andi makuru ajyanye nacyo. Urugero niba ufite Printer yawe ushobora kujya ku rubuga rw'abayikoze washyiramo serial number zayo ukabona amakuru arambuye ajyanye nayo nk'ubwoko bwayo, igihe yakorewe, ubwoko bw'imiti ikoresha, ukaba wanamenya niba yabasha gusohora inyandiko ziri mu mabara. Niba kandi ari nka telephone uri kurebera, uzabona ubwoko na modeli byayo, igihe yakorewe, ingano y'ububiko na RAM byayo, n'ibindi. Kuri telephone zikoresha Android kureba serial number ujya muri Settings>About>Status; naho kuri iOS ujya muri Settings>General>About.

IMEI

International Mobile[Station] Equipment Identifier ni imibare yihariye iranga ibikoresho ngendanwa bikoreshwa mu itumanaho. Iyi mibare ikunze kuba 15 ariko ishobora no kuba 17. IMEI igaragaza igikoresho runaka ku murongo w'itumanaho bityo bikaba byakorohera ababishinzwe kumenya neza aho icyo gikoresho giherereye. IMEI za telephone nizo zikoreshwa iyo kompanyi y'itumanaho runaka ishaka kumenya aho iyo telephone iherereye. Iyo wibwe telephone yawe, ujya ku kigo cy'itumanaho wakoreshaga ugatanga IMEI za telephone yawe, maze bakaba bayikura ku murongo. Ni ukuvuga ngo iyo bakuye izo IMEI ku murongo, ya telephone ntishobora kongera gufata umurongo w'itumanaho uwo ariwo wose kabone n'iyo uwayitwaye yahindura SIM card ka jana. 
Iyo IMEI ikuwe ku murongo ntibivuga ko telephone iba ibaye iyo kujugunywa kuko iba igishobora gufata Wi-Fi niba ari smartphone. Cyakora Ntishobora gufata umurongo w'itumanaho nk'uko twabibonye haruguru, bivuze ko idashobora guhamagara no guhamagarwa ndetse no kwakira ubutumwa bugufi. Muri make ntiba igishobora gukora icyo aricyo cyose gisaba SIM card.

Buri nzira telephone ikoresha iyihuza n'umurongo w'itumanaho runaka uba ufite IMEI yihariye. Ni ukuvuga ko niba telephone yawe ijyamo SIM cards zirenze imwe, izaba ifite na IMEI zirenze imwe(Zingana n'umubare wa SIM zijyamo). Kureba IMEI za telephone yawe kanda *#06#.

IMEI zikoreshwa ku bikoresho ngendanwa bikoreshwa mu itumanaho gusa naho Serial Numbers zo zikoreshwa ku bikoresho hafi ya byose bya electronic. Byumvikana ko igikoresho cyose gifite IMEI kiba gifite na Serial number nyamara igifite serial number cyose siko kigira IMEI kuko gishobora kuba kidakoreshwa mu itumanaho rigendanwa.

Niba ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi wakwandika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo. Wanatwandikira ndetse ukadukurikira kuri Facebook page yacu ariyo ktimez.com. Niba wakunze iyi nkuru wayisangiza n'abandi 

by alainmat in Tech News

Hagati ya Pattern, PIN na Password ni iki gitanga umutekano kurusha ibindi?

Telephone zacu ziba zibitse amabanga menshi ndetse na byinshi bijyanye n'ubuzima bwacu bwite tuba tudakeneye ko byabonwa na buriwese, bityo tugashaka uburyo buboneye bwo kurinda umutekano wazo. Mu buryo bukoreshwa cyane harimo password, PIN ndetse na pattern; tukaba tugiye kurebera hamwe igifite umutekano usumba uw'ibindi bityo nujya guhitamo icyo ukoresha ujye uba uzi ingano y'umutekano ugiye guha telephone yawe.

1. Pattern

Pattern ni uburyo bukoresha utudomo ugenda uhuza ugashushanya icyo ushaka ko kizakubera urufunguzo rukwinjiza mu bibitse muri telephone yawe. Patterns nyinshi ziba zigizwe n'utudomo icyenda(9) ushobora kugenda uhuza kugeza ukoze urufunguzo wifuza, gusa kuri pattern ntabwo bishoboka gukoresha akadomo inshuro irenze imwe ni ukuvuga ngo niba ko kadomo wagakoresheje ibyako byarangiye. 


Reka noneho turebe umubare w'uburyo bwose bushoboka kuri pattern. Iyo utangira uba ufite amahitamo 9 y'aho watangirira. Iyo umaze guhitamo akadomo utangiriraho ubwo ako kaba kavuyemo ugasigarana utudomo 8 wakomerezaho. Wahitamo akadomo ka kabiri ubwo nabwo birumvikana ko uba usigaranye utudomo 7 wahitamo nanone, gutyo gutyo mpaka utudomo dushize. Ubwo iyo ukubye ayo mahitamo yose ubona ko amahitamo abaho ahoboka ari 632,880 (9*8*7*6*5*4*3*2*1 = 632,880) (abazi imibare yihuta bigaragara ko ari factorial ya 9 ingana na 632,880). Ayo mahitamo yose ni mu gihe wakoresheje utudomo twose muri pattern yawe. Uko ukoresha utudomo duke, ni nako uburyo bushoboka bugabanuka. Urugero niba wakoresheje utudomo 5 gusa ubwo ufite amahitamo 9*8*7*6*5 = 15,120.


2. PIN

PIN(Personal Identification Number) ni uburyo bukoresha imibare, iyo mibare wahisemo ikakubera urufunguzo. Nk'uko twese tubizi imibare wakoresha ni icumi(0, 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9). Kuri PIN ho wemerewe gukoresha umubare uwo ariwo wose inshuro zirenze imwe bityo bigatuma umubare w'amahitamo ashoboka wiyongera. Abenshi bakoresha PIN bashyiramo imibare 4 ariko burya ishobora kugeza kuri 16, ubwo bivuze ko buri mubare uba ushobora kuwukoresha inshuro 16.


Aha naho reka tubare turebe amahitamo yose ubasha guhitamo. Kuva buri mubare wawukoresha inshuro 16 ubwo nidukuba kuri buri mubare turabona uburyo 1,099,511,627,776(16*16*16*16*16*16*16*16*16*16 = 1,099,511,627,776 cyangwa 16^10=1,099,511,627,776) bushoboka. Bigaragara ko uriya mubare ari munini bishoboka bityo ukaba ufite amahitamo menshi ahoboka. Reka dufate urugero nk'uko twabigenje kuri pattern, tuvuge ko wenda ushaka gukoresha PIN igizwe n'imibare 5 ubwo uzaba ufite amahitamo angana na 16*16*16*16*16 = 1,048,576.

3. Password

Password ni ubundi buryo bw'umutekano bwo bukoresha inyuguti, imibare ndetse n'ibimenyetso. Password ishobora kujyamo inyuguti zose ni ukuvuga izanditse mu cyapa ndetse no mu mukono ibyo bamwe bita inyuguti nkuru n'intoya. Nk'uko twabonye ko imibare ikoreshwa ari 10 ariyo 0, 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9 kandi inyuguti zikorershwa akaba ari 26 kandi buri yose ikaba ishobora kwandikwa mu buryo bubiri: icyapa n'umukono(A, B, C, ..., Z na a, b, c, ..., z) ndetse n'ibimenyetso byinshi cyane bigaragara kuri keyboard yawe(!, @, #, $, % ...), ibyo byumvikanisha ingano y'uburyo bushoboka ko ari bwinshi cyane.

Reka dufate urugero nanone tuvuge ko ugiye gukora password igizwe n'ibintu 5 wifuza(inyuguti,amagambo ndetse n'ibimenyetso). Ubundi uba ufite amahitamo 90 kuri buri kamwe. Nk'uko twabibaze kuri PIN ubwo hano byumvikana ko uburyo bushoboka ari 5,904,900,000 (90*90*90*90*90 = 5,904,900,000 cyangwa 90^5 = 5,904,900,000).

Umwanzuro

Mu gihe ugiye guhitamo uburyo ukoresha ujye ubanza urebe ingano y'umutekano wifuza bigendeye ku buremere bw'amabanga abitse muri telephone yawe, bityo uhitemo ubukunogeye.
Pattern ziroroha kuzibuka kandi ziranihuta kuzishushanya telephone yawe ikaba irafungutse; ibyo bikaba ari intege nke ku ruhande rw'umutekano w'ibyawe kuko byumvikana ko uramutse wegeranye n'umuntu akakureba uyishushanya byamworohera kuyisubiramo bityo akakwinjirira.
PIN zifite umutekano uruta kure uwa pattern nk'uko twabonye amahitamo uba ufite yose. Ni byiza gukora PIN izajya ikorohera kwibuka kuko bituma uyandika vuba vuba bityo n'uwaba akuri iruhande areba bikaba byamugora gufata mu mutwe imibare wanditse. Ikindi kandi ni byiza gukoresha PIN igizwe n'imibare myinshi kuko uba uzamura umutekano w'ibyawe.
Password yo niyo ifite amahitamo menshi nabyo twabibonye. Biba byiza iyo ukoze password ivangavanze ni ukuvuga irimo inyuguti nkuru n'intoya, imibare ndetse n'ibimenyetso kuko bigora undi uwo ariwe wese utari wowe waba agamije kukwinjirira. Password nizo zitanga umutekano kurusha pattern na PIN bityo nizo ukwiye gukoresha, gusa niba wahisemo PIN cyangwa pattern ukwiye guhitamo izo bitakorohera buri wese kuvumbura.


Niba wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi. Twandikire ahagenewe kwandikwa ibitekerezo niba hari icyo wifuza kubaza cyangwa kudusangiza. Wanadukurikira kuri facebook page yacu ariyo ktimez.com

by alainmat in Tech News

Google ntizongera gutuma ubona ibisubizo bitajyanye n'aho uherereye

Kompanyi rurangiranwa mu ikoranabuhanga Google, ikagira ishakiro ryambere rikoreshwa na benshi kandi ryizewe ubu yahinduye uko izajya itanga ibisubizo ku bayigana bashaka ibisubizo bitandukanye. Ibi Google ikaba itangaza ko ari mu rwego rwo kurushaho gutanga ibisubizo bikwiye ndetse no korohereza rubanda nyamwinshi ruyikoresha buri munsi dore ko ku munsi Google yakira ubusabe cyangwa se ishakirwamo ibintu bitandukanye bigera kuri miliyoni eshatu n'igice(3.5 million queries).

Ubusanzwe byagendaga bite?

Ubusanzwe iyo wajyaga muri browser yawe ukandikamo google.com wabaga uri gukoresha ishakiro ryibanda cyane ku bisubizo byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bivuze ko igice kinini cy'amakuru wahabwaga yabaga aturuka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Iyo washakaga kubona ibisubizo byihanjemo iby'ahandi wahinduraga domain name(kariya kajambo kaba kari inyuma wenda .com cyangwa .net) ugakoresha iy'aho ushaka. Urugero: iyo wabaga ushaka kubona ibisubizo byiganjemo ibiva mu Bwongereza wakoreshaga google.co.uk nk'uko wenda iyo washakaga kubona ibyiganjemo iby'iwacu iRwanda wakoreshaga google.rw. 

Ubu bizajya bigenda bite?

Ubu nuzajya wandika google.com, uzajya ubona ibisubizo bijyanye n'aho uherereye nubwo bwose uzaba wakoresheje domain name ya Amerika. Ni ukuvuga ko niba uri mu Rwanda, niyo wakwandika google.co.uk nk'uko twabibonye haruguru kugira ngo ubone ibyo mu Bwongereza, nihahandi uzajya ubona ibyiganjemo ibyo mu Rwanda kuko Google izajya ireba aho uherereye ku ikarita y'isi maze yirengagize domain name iyo ariyo yose wakoresheje ahubwo igenderere kuri hahandi uri maze imenye ibisubizo iguha.

Ni gute nabona ibisubizo byiganjemo iby'ahandi mu gihe mbikeneye?

Nyuma yo kumva iyo mikorere mishya wahita wibaza uti ese mu gihe nzaba nkeneye kubona ibisubizo byiganjemo iby'aho nshaka ubwo sinzaharenganira? Google iki kibazo yagitekerejeho maze ikivugutira umuti udasharira. Icyo bigusaba ni uguhindura settings z'aho uherereye(Location) byonyine ku gikoresho uzajya uba ukoresha icyo aricyo cyose urugero niba uri gukoresha smartphone yawe ukaba ushaka kwibonera ibisubizo byiganjemo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wibereye mu Rwanda, uzajya ujya muri settings za telephone yawe ushyiremo ko uherereye muri Amerika bityo ishakiro ryawe ryibande kuri icyo gice. 

Kubera iki Google yazanye izi mpinduka?

Izi ni impinduka ushobora kumva zidafite akamaro ariko reka nkoreshe urugero rwumvikana nkubwire akamaro kanini zifite. Tekereza ugiye mu gihugu runaka utamenyereye wenda dufate nk'umushinwa aje mu Rwanda ku nshuro yambere kandi ntamuntu baziranye nta n'uwo afite bamarana igihe kuburyo amubaza buri kimwe cyose ari bukenere. Amasaha yo kurya akagera akifuza kumenya aho yajya gufatira ifunguro rimunyura. Icyo gihe nabaza Google resitora zimwegereye ziteka ibiryo by'abashinwa, Google izamuha ibisubizo by'iRwanda ititaye ko yakoresheje domain name asanzwe akoresha mu bushinwa. Aho azabasha kubona aho yafatira amafunguro mu Rwanda bimworoheye. Urundi rugero rworoshye: tekereza ugiye imahanga gutembera ariko mubyukuri utazi ahantu nyaburanga mu gihugu ugiyemo. Izi mpinduka zitaraza wari kwandika Google.rw kuko ariyo umenyereye gukoresha uri mu Rwanda, maze ukabaza ahantu nyaburanga bityo ukibonera za Pariki z'iRwanda nka hamwe wasura kandi wibereye ibwotamasimbi. Ariko nyuma y'izi mpinduka uzajya uhita u settinga aho uherereye maze baguhe ibisubizo bijyanye. 

Ni gute nahindura aho mperereye kugira ngo mbone ibisubizo bijyanye naho?


Ifoto iri haruguru igaragaza aho telephone yanjye yari iherereye igihe nandikaga iyi nkuru. Icyo usabwa ni ugukanda kuri settings ubundi ugahindura aho uherereye(aho ushaka ko ibisubizo uhabwa byibanda) nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira.


hari igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi ufite watwandikira ahagenewe kwandikwa ibitekerezo, cyangwa kuri page yacu ya facebook ariyo ktimez.com. 

by alainmat in Tech News

Ikosa rikomeye ryakozwe n'umwe mu bashinze Apple

Apple ni kompanyi y'abanyamerika ikomeye cyane mu ikorwa ry'ibikoresho by'ikoranabuhanga, igenda yigarurira isoko mpuzamahanga bigaragara, yashinzwe tariki 1 Mata 1976, ifite icyicaro i Cupertino, California ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika; kuri ubu ikaba ifite agaciro karenga Miliyari magana arindwi na mirongo itanu z'amadolari y'Amerika($750 Billions). Iyi kompanyi yashinzwe n'abagabo batatu aribo Steve Jobs, Steve Wozniak na Ronald Wayne, gusa abenshi bazi Steve Jobs na Steve Wozniak kubera ko Ronald Wayne yaje kwivana mu mushinga nta gihe gishize, iryo rikaba ari ikosa rikomeye yakoze rikanagira ingaruka ziremereye nk'uko tugiye kubirebera hamwe.

Ubundi umushinga wari uwa Jobs na Wozniak ariko nyuma Ronald nawe aza kubiyungaho, icyo gihe Jobs yari afite imyaka 21 naho Wozniak yari afite imyaka 25 mu gihe Ronald we yari afite 40. Ronald yaje gufatanya nabo nk'uzajya atanga inama ndetse areberere inyungu zabo nk'umuntu wari ukuze, yari ashinzwe kandi igice cya Mechanical Engineering ndetse no kubika inyandiko zose zireba kompanyi; ibyo byose bakabimwemerera ku ngurane y'umugabane ungana na 10% bya kompanyi.

Muri Mata 1976, nibwo Ronald yashushanyije logo yambere ya Apple yaje gusimburwa n'iyo dusanzwe tumenyereye ubu(Pomme irumyeho), anaha buri wese inshingano muri kompanyi yari imaze gushingwa ndetse nawe agaragaza inshingano ze. Uko iminsi yagiye ikura niko Ronald yagiye atekereza ko ibibazo by'ubukungu Apple izagira bizamugiraho ingaruka ku giti cye kubera ko icyo gihe Jobs yari yarafashe inguzanyo ya $15.000 kandi icyo gihe Jobs na Wozniak bari bakiri urubyiruko banakennye nta mafaranga afatika bari bafite kuburyo yakwizera ko iyo nguzanyo izishyurwa nta bibazo bivutse. Ronald we kurundi ruhande yari afite imitungo irimo n'inzu, bityo agatekereza ko nihagira ibibazo bivuka iyo mitungo ye yazajya mu kaga kugira ngo hishyurwe umwenda.

Nyuma y'izo nkubiri zose, byafashe iminsi 12 y'ibiganiro hagati y'abo bagabo batatu, maze Ronald afata umwanzuro wo kwivana mu masezerano bari baragiranye. Icyo gihe yahise abagurisha imigabane ye ku madolari magana inani($800), Apple isubira mu maboko ya Steve Jobs na Steve Wozniak uko. 

Nyuma y'imyaka ishize Ronald Wayne afashe icyo cyemezo, iyo aza kuba yaragumye muri Apple, ni ukuvuga agifite 10% ya kompanyi, ubu aba afite akayabo kenda kwegera Miliyari mirongo inani z'amadolari($80 Billions). Aya mafaranga byumvikana ko ari menshi cyane, buri mushoramari wese ahita yumva ko iri ari ikosa rikomeye Ronald yakoze ryo kwivana mu mushinga usigaye ubarirwa mu ya mbere ikize ku isi nzima. Mu buzima ibyemezo dufata nibyo bidukiza cyangwa bikadukenesha, nawe wibaze uko wajya wumva umerewe uramutse uziko ikosa wakoze ryagucishije kariya kayabo mu myanya y'intoki.

Si ibyo gusa Ronald yabazeho nabi kuko no mu myaka ya za 1990, uyu mugabo yari akibitse amasezerano y'umwimerere ye na Apple yo muri 1976, yayagurishije ku madolari magana atanu($500) gusa. Bimenyerewe mu mico y'abazungu ko ibintu bifite amateka maremare bigurishwa akayabo, ari nako byagendekeye aya masezerano aho mu mwaka wa 2011 aya masezerano yagurishijwe akayabo ka miliyoni imwe n'ibihumbi magana atanu mirongo icyenda y'amadolari($1.59 Million), Ronald yongera kwimyiza imoso atyo.

Ronald Wayne cyakora avuga ko aticuza ibyemezo yagiye afata icyo gihe nubwo iyo atabifata kuri ubu  nawe aba abarirwa muri ba kizigenza b'abatunzi.

Niba wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi nawe ugire uruhare mu kungura abandi ubumenyi.

Hari igitekerezo cyangwa ikibazo ufite wacyandika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo Ktimez.com

by alainmat in Tech News

Whatsapp: ubu wasiba ubutumwa bwamaze kugenda.

Whatsapp imaze kwigarurira imbaga nyamwinshi aho ikoreshwa n'abarenga miliyari buri munsi, kandi uko iyobokwa umunsi kuwundi ni nako iba igomba gufata neza abayihisemo kuko baba bafite icyo bayikundiye basize izindi mbuga nkoranyambaga zihangana nayo. Mu byiza Whatsapp igenda izanira abayikoresha haba harimo ibigamije kubafasha kurushaho kuryoherwa no gukoresha uru rubuga kandi akenshi igendera ku busabe bw'umubare munini w'abayikoresha. Kuri iyi nshuro rero Whatsapp yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa bwamaze kugenda nk'uko byari bimaze igihe bisabwa na benshi. 

Si rimwe, si kabiri wohereje ubutumwa bwamara kugenda ukifuza kuba wabusiba kugira ngo aho wabwohereje batabubona. Wenda wari wanditse amakosa, cyangwa wenda wari wabwohereje ahatariho(bwayobye). Hari n'igihe wohereza ubutumwa butarimo amakosa yewe butanayobye ariko wamara kubwohereza ugasanga ntibyari bikwiye ukifuza ko iyaba byashobokaga wabusiba. Ubu birashoboka kuko Whatsapp yamaze gushyira hanze feature yitwa "Delete for everyone" igufasha gusiba ubutumwa bwamaze kugenda.

Iyi feature ikora ite?

Iyo wohereje ubutumwa, ukabona ko ari ngombwa ko ubusiba bitewe n'impamvu runaka mu zo twavuze haruguru cyangwa indi iyo ariyo yose, ushobora kubusiba bitarenze iminota irindwi (7 minutes) ubwohereje. Icyo ukora ni ukubukandaho nk'ugiye gusiba bisanzwe noneho ugakora delete for everyone bityo abatarabusoma bagahita babubura. N'iyo baba babusomye iyo bongeye gushaka kubusoma ntabwo babubona kuko buba bwasibwe. Nuzajya ubona nko muri group chat yawe ugeze kuri message ukabona hariho ngo "This message was deleted" ujye umenya ko uwohereje iyo message yayisibye nubwo yari yamaze kuyohereza.

Ubusanzwe iyo wasibaga ubutumwa kuri Whatsapp, bwavaga muri chats zawe gusa ariko aho wabwohereje bukagumayo bityo bikaba bivuga ko nta garuriro ry'amakosa waba wakoze ubwandika cyangwa kuyoba k'ubwo butumwa.

Wahita wibaza uti iyi feature njye irangeraho ryari, gute? Icyo usabwa ni ugukora update ya Whatsapp yawe kugira ngo ukoreshe version nshya(ariyo irimo iyo feature)ubundi ugatangira ukaryoherwa.

Tubibutse ko gusiba ubutumwa bwamaze kugenda bikorwa bitarenze iminota irindwi(7 minutes) ubwo butumwa bwoherejwe. Nurenza iyo minota ubwo uzamenye ko amazi yamaze kurenga inkombe niba hari ibidakwiye wari wohereje.

Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi watwandikira ahagenewe kwandikwa ibitekerezo, cyangwa kuri page yacu ya Facebook ariyo Ktimez.com.

by alainmat in Tech News

Torrent ni iki? Ese zikora gute?

Abenshi dukoresha torrent tumanura(download) byinshi bitandukanye nyamara si ko twese tuzi neza torrent icyo aricyo ndetse n'uko zikora. Torrents bamwe bazifashisha bashaka ama softwares aba agurishwa ariko ho bakayavanaho ku buntu, abandi bakunze gushakiraho films nshya n'ibindi byinshi bitandukanye. Ushobora kureba muri mudasobwa cyangwa telephone ya mugenzi wawe ugasanga harimo porogaramu runaka imufasha muri download ya torrents nyamara wamubaza uti ese ubundi torrent ni iki akabura aho ahera agusubiza. Muri iyi nkuru njyiye gusobanura torrent mu buryo bwuzuye ndetse n'imikorere yazo ku buryo nihagira ukubaza ati ko mbona ukoresha torrent uzabasha kumuha ibisobanuro yewe uzanamubwire uti uzabisome no kuri ktimez nka gihamya.

Torrent ni iki?

Torrent ni uburyo bwo guhererekanya ama file(Peer to Peer file sharing bahina bakandika P2P) bivuze ko iri hererekanywa rikorwa hagati y'ibikoresho hagati yabyo ubwabyo ntakindi byitabaje. Torrent zatangiye gukundwa cyane muri 2005 ubwo Bittorrent protocol yari imaze kuza. Ubu buryo bwo guhererekanya ama file hakoreshejwe torrent bwaje buje guhindura ibintu kuburyo iri hererekanywa rikorwa mu gihe gito ugereranyije n'ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa muri icyo gihe. 

Torrent zikora gute?

Reka noneho twinjire mu mizi ya torrent turebe uko zikora kuva ugiye mu ishakiro ryazo kugeza file wahisemo igeze muri mudasobwa yawe. 

Ubundi iyo ugiye ku rubuga runaka rwa torrent ukandikamo ikintu runaka ushaka kumanura(file, amajwi, video, film,...), urwo rubuga rukuzanira links zitandukanye ugahitamo iyo ushaka ubona ihuye n'icyo wifuza kuhakura. Iyo ukanze kuri download hamanuka aga file kaba gafite extention ya .torrent. Ako ga file kitwa torrent file niko kagufasha kumanura cya kintu nyirizina washakaga.

Ubundi torrent file iba igizwe na links nyinshi ziganisha ku bice bitandukanya bya file ushaka kumanura. Iyo umanura file ukoresheje torrent ntabwo iba iza ari file imwe ibumbiye hamwe, ahubwo aba ari uduce twinshi dutandukanye tugenda tuva ahantu henshi hatandukanye kugira ngo download yawe yihute kandi nticikire mo hagati. Urugero rugufasha kumva neza imikorere ya torrent; tekereza ukeneye amafaranga igihumbi(1000) kandi ukaba ufite inshuti icumi(10) zose ziyafite. Ushobora guhitamo kuyaguza umwe mu nshuti zawe cyangwa se ukaba wagabanya rya deni mu bice buri wese ukamusaba ijana(100) bityo ugahita wuzuza igihumbi. Birumvikana ko byoroheye inshuti yawe kuguha ijana kurusha uko yaguha igihumbi. Aha urumva ko cya gihumbi washakaga ukibonye mu bice kivuye ku bantu benshi batandukanye ariko bikakorohera kukibona kurusha uko wari kugisaba umwe. Na torrent ni nka gutya zikora. Icyo ushaka kumanura kiba gifitwe n'abantu benshi noneho nk'uko nabivuze haruguru torrent file iba irimo links zijya kuri buri umwe ufite cya kintu wifuza kumanura. Aha uhita wumva ko uba uri kugihabwa n'abantu benshi bituma kukibona byihuta kandi n'iyo umwe yavamo download yawe irakomeza kuko abasigaye bakomeza kukiguha. 

Iyo torrent file rero imaze kugera muri mudasobwa yawe, uyifungura ukoresheje torrent client. Ingero zimenyerewe za torrent client ni uTorrent na Bittorrent, izi akaba arizo zigufasha gukurikirana torrent download zawe ubwo ni ukuvuga igihe ziri bumare, aho zigeze, umuvuduko ziri kugenderaho n'ibindi.

 Hari uburyo butatu ushobora gukoresha umanura torrent:

1. Kumanura torrent file hanyuma ukayifungura ukoresheje torent client yawe

2. Gukoresha magnet link ihita yifungurira torrent client ubundi ugatangira download

3. Kumanura torrent file, warangiza ugafungura torrent client yawe akaba ariho ushakira ya torrent file.

Iyo ugiye kumanura torrents ubona utujambo Seeding na Leeching (Cyangwa se Seeders(Seeds) na Leechers(Leech)) tuba duherekejwe n'imibare. Utu tujambo si benshi basobanukiwe icyo tuvuga n'icyo iriya mibare ivuga. 

Leechers ni ababa bari kumanura iyo file banayihereza abandi icyarimwe. Ni ukuvuga ko abo ari ababa bari kumanura iyo file ariko hakaba hari n'abari kuyibakuraho nk'uko twabibonye ko torrent ziza ari uduce twinshi tuva henshi hatandukanye. Ni ukuvuga ngo niba uri gukora download yawe ikaba igeze kuri 60%, hakaba hari abandi wenda bagitangira download ya file imeze nk'iyo uri kumanura, ubwo urumva ko uduce umaze kumanura nabo batugukuraho nubwo nawe file yawe itarangira yose. Turiya tubare tuba turiho rero byumvikana ko ari umubare wa leechers b'iyo torrent cyangwa se umubare w'abari gukora leeching y'iyo torrent.

Seeders ni abatanga file kuri torrent. Aba seeders ni ababa baramaze gukora download bityo bagakomeza guha abakiyikeneye. Iyo download yarangiye ugita ubona kuri status yayo hagiyeho ngo "Seeding" ibi bivuga ko nawe uba winjiye mu mubare w'abari gusangiza iyo file. Icyo gihe undi muntu uzajya ku downloadinga ya torrent, muri torrent file ye hazaba harimo na link yerekeza muri ya file wamaze kumanura, bivuze ko igihe uzajya uba ufite internet uzajya uba uri gusangiza abandi ya file. Bihita byumvikana neza ko iyo ukora torrent download, file yawe uba uyikura ku ba seeders.

Ifoto ikurikira igaragaza download imwe ikiri kugenda igeze kuri 49.3% ubwo niba hari abandi bari kuyimanura bivuga ko iri muri leeching, indi yarangiye iri muri seeding

Ifoto ikurikira yerekana uko ahakunze kugaragara umubare wa seeds na leechs (SE na LE nk'uko bigaragara ku ifoto)


Ubwo niba usanzwe ukoresha torrent urumva ko wagakwiye kujya ushaka torrents zifite umubare munini wa seeders kuko nibwo zizajya zirangira vuba. Ubwo dufashe urugero ku ifoto tubonye haruguru wahita uhitamo link yambere.

Hari igitekerezo wifuza gutanga wakinyuza ahandikwa ibitekerezo. 

Sangiza n'abandi niba iyi nkuru yakugiriye akamaro, ntiwibagirwe no kudukurikira kuria facebook page yacu "Ktimez.com".

by alainmat in Tech News

Sobanukirwa eSIM: ikoranabuhanga rigiye gusimbura SIM card.

Uko imyaka iza indi igataha mu isi y'ikoranabuhanga hahora udushya kandi dukunze guhora tugamije guhindura ubuzima bw'abatuye isi burushaho kuba bwiza ndetse no koroha bitewe n'ibikoresho bitandukanye bigenda bivumburwa bifasha muntu mu gukora akazi ke ka buri munsi atavunitse cyane nk'uko byari bisanzwe mu myaka yashize. Abakora ibikoresho by'ikoranabuhanga bahora barwana n'uburyo byarushaho kuba bito kugira ngo byorohereze ba nyirabyo kubitwara aho bagiye hose. SIM card ni kimwe mu bikoresho byifashishwa cyane mu isi y'ikoranabuhanga kuko ifatiye runini itumanaho rikoresha cyane cyane za telephone ngendanwa. Nubwo SIM card bamwe bayibona nk'akantu gato, si ko biba bimeze mu maso y'abashakashatsi kuko uko imyaka yagiye itambuka bagiye babona uburyo bwo kuyigabanya mu ngano kuva kuri Full SIM kugeza kuri Nano SIM. Kanda hano usome byinshi byerekeye SIM card ndetse n'ingano y'izagiye zibaho. Ubu hamaze kuza ikoranabuhanga rya eSIM ryitezweho gusimbura burundu SIM card akaba ari ryo njyiye kuva imuzingo muri iyi nkuru.

eSIM(embedded Subscriber Identity Module) ni ikoranabuhanga rishya ryaje rigamije kuvanaho umwanya SIM card yatwaraga mu bikoresho byayikeneraga ariko icy'ingenzi cyane cyatumye iri koranabuhanga rishyirwa mu bikorwa ni ukorohereza abantu mu buryo bwo kugabanya igihe byabatwaraga kugira ngo bahinduranye za SIM card muri telephone zabo. 

Ubundi eSIM iba ifatanye na telephone bivuze ko udashobora kuyivanmo. Aha wakwibaza uti ese ubwo inyungu yo gukoresha eSIM ni iyihe mu gihe ntazayivanamo uko numva mbishatse ngo nshyiremo indi? Tekereza uko email yawe ikora. Ushobora kwinjira muri konti nyinshi zishoboka kandi kuri telephone imwe, ukajya uhinduranya konti uko ushaka utabanje kuzimya telephone cyangwa ngo usohoke(logout) muyo wakoreshaga. Urugero niba ufite email ebyiri muri telephone imwe, ushobora kuba ufitemo iy'akazi n'iyawe bwite. Iyo ukeneye kwandikira umukoresha wawe uhita uhitamo iy'akazi ukamwandikira, washaka kwandikira inshuti yawe ugahita ukoresha ya konti bwite ukandikira ubutumwa inshuti yawe. Ibyo byose ubikora bitagusabye kuzimya telephone cyangwa gusohoka(logout) muri konti iyo ariyo yose. eSIM nayo ni muri ubwo buryo izajya ikora.

Ukoresha eSIM azajya yandikisha numero ye nk'uko umuntu uwo ariwe wese wujuje ibisabwa afungura konti runaka. Twese tuziko SIM card igira numero imwe ihoraho. Siko bimeze kuri eSIM kuko ho uzajya wandikishaho numero zirenze imwe, ni ukuvuga ngo telephone yawe izajya iba ifite eSIM imwe ariko ikoresha numero nyinshi zitandukanye. 

Abenshi batunze smartphone usanga zijyamo SIM card imwe ubwo ni ukuvuga numero imwe, ugasanga bafite n'utundi du telephone kuruhande tubamo izindi SIM card(numero) tubafasha mu gihe bashatse gukoresha numero itandukanye n'iri muri smartphone zabo. Abadafite utwo dutelephone bo bahura n'imvune zikomeye iyo bibaye ngombwa ko bakenera gukoresha indi numero; abenshi murabizi imvune zo guhinduranya ama SIM. Hehe n'izo mvune mu isi ya eSIM. Nuzajya ushaka gukoresha indi numero, uzajya uhita uhindura mu kanya nk'ako guhumbya nk'uko ubikora kuri konti zawe za email cyangwa izindi zitandukanye.

Mu Rwanda tugira kompanyi eshatu z'itumanaho zimenyerewe, kandi usanga abenshi bagiye bafite nibura numero imwe ya buri kompanyi, ubwo bivuze ko baba batunze nibura SIM card eshatu. Izo SIM card zose zizahinduka nk'imwe kuko izo numero zose zizajya zandikwa kuri eSIM imwe maze nukenera guhamagara ukoresheje umurongo umwe muri iyo uhite uhitamo uwo ushaka ubundi wikorere akazi; umurabyo uratinda. Si uguhamagara gusa ni byose usanzwe ukoresha SIM card, ubwo harimo kohereza ubutumwa bugufi, gukoresha internet n'ibindi.

eSIM ntabwo zizajya zikoreshwa mu ma telephone gusa, ahubwo zizajya zikoreshwa mu bikoresho byose byakeneraga SIM card.

Iri koranabuhanga kandi ryamaze kugera ku isoko kuko bimwe mu bikoresho biri gusohoka muri iyi minsi bifite ubu buryo, aha twavuga nka Smartwatch za Apple na Samsung ziheruka gusohoka ndetse na smarphones Google iherutse gusohora izo ni Pixel 2 na Pixel 2XL nazo zifite iri koranabuhanga. Kanda hano usome byinshi kuri izo telephone.

Niba wakunze iyi nkuru yisangize n'abandi.

Dukurikire kuri facebook page yacu yitwa Ktimez.com 

by alainmat in Tech News

Ni iki wagenderaho mu gihe ugiye kugura telephone

Buri wese yifuza gutunga telephone imunogeye kandi buri wese yifuza gutanga amafaranga ku gikoresho kizahaza ibyifuzo bye. Akenshi iyo ugiye kugura telephone uba ufite ibyo wifuza ko yaba yujuje ndetse akenshi ukazenguruka amaduka menshi ushakisha ibyujuje ngo abe ariyo utahana. Nk'umusomyi wa ktimez rero ntukwiye kugura telephone buhumyi nk'uko bamwe mu bacuruzi baba bashaka kuyikugurisha batanaretse ngo ubanze urebe ko koko yujuje ibyo ushaka. Aha rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo wareba mbere yo kugura telephone kugira ngo ubashe kugura izagukorera akazi kose.


Model
Iyo tuvuze model tuba tuvuga umwihariko wa phone runaka urugero nka Pixel 2XL byumvikana ko ari phone ya pixel ariko by’umwihariko ni 2XL cyangwa wenda iPhone X nayo byumvikana ko ari iPhone ariko nyine model X. Iyo ugiye kugura telephone ukwiye kureba model yayo kuko ni ingenzi cyane. Model ya phone ituma ubona aho uhera ubaza iyo igize ikibazo. Iyo rero uguze phone ya model itazwi uba ufite ibyago byinshi byo kuzabura ibisubizo by’ibibazo uzahura nabyo kuri iyo phone yawe. Biba byiza kurushaho iyi uguze phone iba yarabonye amanota menshi kurusha izo zasohokeye rimwe (Abenshi babyita flagship phones) kuko ziba zaritaweho cyane kandi zarakoreshejwe na benshi bityo amahirwe yo kujya ubona ibisubizo ndetse n’ubufasha ariyongera.

Igihe yakorewe(Realease date)
Igihe phone yakorewe ni kimwe mubyo ukwiye kwibandaho kuko uko ugura phone yakozwe mu myaka myinshi yatambutse niko hari porogaramu nyinshi nshya utazabasha gukoresha bitewe n’uko nyir’ugukora phone hari imyaka ayigenera akarekeraho kuyitaho kuko aba yarakoze izindi akaba arizo zijya ku ibere. Akenshi biba byiza iyo uguze phone itarengeje imyaka itatu ishize iyo phone ikozwe.


RAM
RAM ni ububiko bw’amaporogaramu n’ibindi byose biba biri gukoreshwa mu gihe telephone iba icanye. Ujye ugura phone ifite RAM ihagije bitewe cyane cyane n’ibyo wifuza kujya uyikoresha. Iyo phone yawe ifite RAM nto, igenda gake kandi ntiwisanzura ngo ukore ibyo ushaka byose icyarimwe. Ni za phone uzasanga ufungura application runaka wajya gufungura indi utabanje gufunga iyambere bigafata umwanya munini rimwe narimwe phone ikanagagara neza neza. Kuri ubu wagakwiye kugura phone ifite nibura 1GB ya RAM. Kureba ingano ya RAM kuri phone ujye ujya muri Seetings>Apps(Applications)>Ukande kuri tab ya Running uhita ubona Ingano ya RAM iri gukoreshwa ndetse n’isigaye iri free.


Ububiko(Storage)
Ububiko bwa phone nacyo ni kimwe mu byo ukwiye kwitaho kuko uba uzakenera kuyibikaho ibintu byinshi bitandukanye nk’amafoto, amavideo n’ama files atandukanye. Ntawishimira guhora abona notification ko ububiko bwe buri hafi kuzura bityo ukabanza gusiba bimwe mu byo ufite kuri phone yawe kugira ngo ubashe kubikaho ibindi. Ibi abenshi bibabaho iyo agiye nko kwifatira agafoto cyangwa video phone ntibashe kukabika bitewe n’uko yuzuye.


Software version
Softwware version ni ukuvuga version ya Android cyangwa version ya iOS niba ari iPhone ushaka kugura. Iyo uguze phone ifite version nshya(iheruka gusohorwa) uba witeganyirije kuko uba uzamara indi myaka nk’ibiri ukibasha guhabwa updates. Gusa siko burigihe wagura phone ifite software nshya ahubwo mu gihe ubona utayibonye cyangwa iri buguhende usshobora kugura ifite software version itarengeje imyaka itatu. Ni ukuvuga ko ubu niba hagezweho Android 8(Oreo) wenda utabonye phone irimo Oreo wagura irimo guhera kuri Android 5(Lolipop) kuzamura. Impamvu Software version ari ingenzi ni uko uko imyaka igenda yicuma abakora ama applications ya telephone bagenda bahagarika gukora applications zijya mu ma version ashaje. Urugero niba ufite phone irimo Android 2.2(Froyo) mpamya neza ko udashobora kuyishyiramo Whatsapp kuko Whatsapp ijya muri phone zirimo guhera kuri Android 2.3(Gingerbread) kuzamura. Uko wareba Version ya Android yawe jya muri Settings>About Phone

Battery
Battery yo imaze kuba iturufu ikomeye ituma phone zigurishwa ndetse zikundwa bitewe n’uko iyo phone ifite battery imara umwanya munini biha umudendezo uyikoresha kuko ntacyo aba yikanga. Wakwibaza uti ese nareba gute ko battery ya phone nshaka kugura yaba imaramo umuriro igihe kinini. Nujya kugura telephone yawe ujye ubanza uyisuzume. Ubwo ndavuga urebe biriya bindi twavuze haruguru. Mu gihe uri kubireba ujye kandi ucunganwa na battery urebe uko umuriro uri kugenda ushiramo biguhe ishusho y’uko uzajya ushiramo mu gihe uzaba wayiguze. Nk’urugero nujya kugura phone uzafungure nka camera yayo ufate aka video wenda k’umunota umwe. Nukarangiza ukabona battery yavuyeho 10% ubwo urabyumva ko iyo iba itazajya imara umwanya.


Camera
Camera nayo ni kimwe mu bibasha kureshya umuguzi kuko n’iyo wumva ubutumwa bwamamaza phone nyinshi usanga budasiba kugaruka kuri camera. Niba rero ukunda amafoto ndetse n’amavideo ukwiye kwita cyane kuri camera ya phone ugiye kugura. Ujye uyifungura ufate amafoto atandukanye ndetse na video maze ugereranye n’ibyifuzo byawe bityo ufate umwanzuro.

Ibyo ni iby'ibanze uba ukwiye kureba mbere yo kugura phone. Ndizera neza ko ubu nta musomyi wa ktimez uri mu bajya ku isoko bati ndashaka phone ijyamo whatsapp cyangwa akumva ko kuba phone ifotora neza bihagije akaba arishyuye.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo wakandika ahabugenewe cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo ktimez.com

Akumiro: iyo ubajije Siri indirimbo yubahiriza igihugu cya Bulgaria ikubwira ko ari "Despacito"

Siri ni assistant cyangwa reka nyite porogaramu ya Apple iba muri za iPhones aha wahita wibaza uti assistant ni iki? Assistant zo muri telephone ni porogaramu zigufasha kugenzura telephone yawe utayikozeho. Ukoresheje izo assistants ushobora kubwira telephone yawe icyo ikora, ukayibwira icyo igushakira kuri internet, n'ibindi byinshi bitewe n'ibyifuzo byawe. Kuri ubu ku isi hamenyerewe assistants ebyiri zikunzwe kandi zikoreshwa kurusha izindi izo ni Siri ya Apple na Google Assistant ya Google. Byumvikana ko Siri iba muri za iPhones mugihe Google Assistant iba mur telephone zikoresha Android.

Ubusanzwe iyo ubajije assistant yawe ikibazo ijya kugushakira igisubizo kuri internet kandi ikazana igisubizo cyizewe. Ushobora kuyibaza nk'amaresitora akuri hafi aho ihita ikoresha ikarita iba muri telephone yawe ikareba aho uherereye maze ikakwereka resitora zigukikije. Ushobora kandi kuyibwira ngo ihamagare cyangwa yandikire ubutumwa  umuntu runaka ufite muri telephone yawe ibyoikabikora nk'uko ubiyibwiye, kimwe n'uko ushobora kuyibaza ikintu runaka kizwi ikakubwira byinshi bicyerekeyeho.

Ubundi indirimbo y'igihugu cya Bulgaria yitwa "Mila Ridino" ariko iyo ubajije Siri ya Apple uti indirimbo yubahiriza igihugu cya Bulgaria ni iyihe (What is the national anthem of Bulgaria)? igusubiza ko ari Despacito. Despacito ni indirimbo yaciye ibintu ndetse yanaciye agahigo ko kuba ariyo ifite amashusho yarebwe cyane mu mateka ya YouTube. Yaririmbwe n'umunya Puerto Rico witwa Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee.

Ibi hari abumva nta gitangaza kirimo ariko kuri Apple aba ari igihombo gikomeye kuko Assistant yabo iba ibatengushye bityo igakomeza kubura amanota imbere ya mucyeba wayo. Aho bibera akumiro noneho tekereza ufite ishakiro wizera kandi riguha ibisubizo bya nyabyo burigihe. Uyu munsi ukaza ushaka kumenya izina ry'indirimbo yubahiriza igihugu cy'URwanda kandi ubusanzwe yitwa "Rwanda Nziza"; Ukimara kubaza ikibazo cyawe ukabona igisubizo kigira kiti indirimbo yubahiriza igihugu cy'URwanda ni Habibi. (Aha mvuze Habibi nk'indirimbo yakunzwe mu Rwanda). Ntakabuza aho watangara ndetse ukumirwa. Ni nako biri kugendekera abitabaza Siri bayibaza ibyo muri Bulgaria.

Hari igitekerezo ufite wacyandika hasi ahabugenewe.

by alainmat in Tech News

Byinshi kuri Google Pixel 2 na Pixel 2XL zamuritswe mu gikorwa cyiswe Made By Google.

Google yongeye gushyira ku mugaragaro ibikoresho byayo bishya mu gikorwa cyiswe Made by Google aho yamuritse telephone zayo ebyiri nshya zari zitegerejwe n'imabaga nyamwinshi arizo Google Pixel 2 na Google Pixel 2XL. Si ibyo gusa yamuritse kuko yanamuritse mudasobwa igendanwa yiswe Google Pixelbook, ndetse n'ibindi bikoresho byinshi gusa muri iyi nkuru njyiye kwibanda kuri telephone Pixel 2 na Pixel 2XL

Google Pixel 2 na Pixel 2XL ni telephone nshya zigezweho za Google nubwo zakozwe na HTC(Pixel 2) ndetse na LG(Pixel 2XL), zashyizwe ku mugaragaro n'iyi kompanyi iri mu ziyoboye isi y'ikoranabuhanga. Izi telephone zombi zifite ikoranabuhanga ritambutse cyane iry'izindi zari zisanzwe ku isoko kuko zasohotsemo udushya twinshi njyiye kuva imuzingo.

Izi telephone zifite ibyo ziguje ndetse n'ibyo zitandukaniyeho. Ntatinze reka mpere kubyo zihuje.

  1. Processor: Qualcomm Snapdragon 835
  2. RAM: 4GB
  3. Ububiko bw'ibanze: 64GB cyangwa 128GB
  4. Camera y'inyuma: 12.2MP, 1.4μm pixels, Autofocus ifite na laser
  5. Camera y'imbere: 8MP, 1.4μm pixels ifite na fixed focus
  6. Video: 1080p kuri 30, 60, cyangwa 120 fps kuri camera y'inyuma
  7. "Active Edge"
  8. USB-C, zo ntabwo zisharija kuri wireless (wireless charging)
  9. Nta hagenewe kujya ecouteur zifite
  10. Zifite Bluetooth nshya ya 5.0
  11. Fingerprint Sensor
  12. Android version: 8 (Oreo)

Reka noneho turebere hamwe bimwe muri ibi byavuzwe haruguru mu buryo burambuye


RAM
Izi telephone zombi zifite RAM ya 4GB. Iyi ni RAM ihagije kugira ngo telephone ikore inyaruka. RAM ubundi icyo iba imariye telephone ni ukubika amaporogaramu ndetse n'ibindi byose biba biri gukoreshwa muri ako kanya. Uko ugira RAM nini niko ubasha gukora byinshi icyarimwe kandi telephone yawe igakomeza kwihuta. Benshi dukoresha telephone zifite RAM idahagije niyo mpamvu rimwe na rimwe ugira utya wafungura ama applications menshi ukabona telephone yawe itangiye kugenda gacye no gushyuha yewe kenshi ikanagagara kuburyo ntakindi wakora uretse kuyitegereza umwanya munini cyangwa ukayizimya kungufu ukongera ugatangira. Kuri izi telephone ho rero icyo kibazo ntuzahura nacyo

Storage
Pixel 2 na Pixel 2XL zifite ububiko bw'ibanze bwa 64GB ndetse na 128GB. Ubu ni ububiko buhagije kuba wabikaho buri kimwe cyose wifuza. Abenshi tujya tubona notification ngo "Your Phone Storage is almost Full" bivuga ko ububiko buba buri kudushirana rimwe na rimwe wakwifatira n'agafoto telephone ntikabike bitewe n'uko ibura aho igashyira. Kuri izi telephone rero ho hashyizweho ububiko buhagije buha uyikoresha umudendezo wo kubikaho ama documents ye, amafoto, ama video n'ibindi byinshi. Amahitamo asigara ku muguzi kuko yihitiramo hagati ya 64GB na 128GB bitewe n'inhano y'ibyo yumva ashaka kuzabikaho.

Camera
12.2MP kuri camera y'imbere na 8MP kuri camera y'inyuma niko camera za Pixel 2 na Pixel 2XL zihagaze. Izi camera zahawe ubushobozi bwo gufata amafoto acyeye bihagije, zifite autofocus ku y'inyuma ndetse na fixed focus ku y'imbere. Izi camera kandi zifite sensors ebyiri zizifasha kugaragaza ifoto mu buryo bunoze. Iyo ukoresha izi camera kandi niyo waba ususumira ubasha gufata ifoto idafite ikibazo kuko ziba zamaze kubona icyo ushaka gufotora akaba aricyo zibandaho.

Active Edges
Active edges, squeezable sides ni agashya kaje muri izi telephone. Impande z'izi telephone zirakandika kandi iyo uzikanze hari icyo uba ubwiye telephone gukora. Bimwe mu byo wakora ukanze imoande z'izi telephone harimo kuzicekesha  mu gihe zari ziri gusona. Ikindi iyo ukanze ku moande z'izi telephone, hafunguka Google Assistant; iyi ikaba ari porogaramu ya Google igufasha kuganira na telephone yawe ukayibwira ibyo ushaka ko ikora, nk'urugero wayibwira ngo ikuririmbire, wayibwira ngo ikwereke resitora zikuri hafi, wayibwira ngo igusetse igutere urwenya ndetse n'ibindi byinshi washaka kuko urayibwira ikumva. Ubusanzwe Google Assistant yazaga iyo uvuze uti "OK Google". 


Fingerprint

Izi telephone zombi zifite Fingerprint sensor inyuma ahagana hejuru. Iyi sensor niyo isoma urutoki rwa nyiri telephone maze igafunguka.


Ibyo byai bimwe  mu byo izi telephone zihuriyeho, reka noneho turebe kubyo izi telephone zombi zidahuje.

Battery
Battery ni kimwe mu bitandukanye kuri izi telephone. Pixel 2 ifite battery ya 2700mAh  mu gihe baterry ya Pixel 2XL ifite 3520mAh. Ibi bivuga ko Pixel 2XL ifite battery ibika umuriro igihe kinini kurusha Pixel 2.

Ibirahuri byazo(Screen)
Pixel 2XL ifite ikirahuri kingana na 6 inch ndetse kikagira resolution ya 2880 x 1440 yo mu bwoko bwa pOLED, mu gihe Pixel 2 yo ifite ikirahuri kingana na 5 inch, kikagira resolution ya 1920 x 1080 yo mu bwoko bwa AMOLED. Bigaragara ko ikirahuri cya Pixel 2XL aricyo kinini kandi gifite ubushobozi burenze ubw'icya Pixel 2. Cyakora nubwo ibi birahuri bitandukanye byose bifite contrast ratio ya 100,000:1 

Ingano(Size)
Pixel 2XL ifite uburebure bwa 6.2 inches, Ubugari bwa 3.0 inches, n'umubyimba wa 0.3 inches ( 6.2 x 3.0 x 0.3 inches), mu gihe Pixel 2 ifite uburebure bwa 5.7 inches, Ubugari bwa 2.7 inches, n'umubyimba wa 0.3 inches (5.7 x 2.7 x 0.3 inches)

Uburemere 
Benshi baracyafite ya myumvire ya kera y'uko telepfone iremereye ariyo iba ikomeye ndetse bamwe banavugaga ko ariyo iba ari original gusa siko bikwiye kumera ku musomyi wa ktimez. Uko ikoranabuhanga ritera imbere ibi bigenda biba ikinyuranyo kuko abakora ibyuma electronique bagerageza uburyo byagira uburemere bucye mu rwego rwo koroshya gutwarika kwabyo. Pixel 2Xl ipima amagarama 175(Grams) naho Pixel 2 igapima amagarama 143(Grams). Izi telephone  byumvikana ko zitaremereye.

Igiciro
Nk'uko izi telephone zidahuje byinshi, ntizahuza n'ingano y'amafaranga uzikeneye agomba gutanga ngo azibikeho. Pixel 2 ihagaze amadolari $649(Asaga 549,060 Rwf) ku ya 64GB na na $749(Asaga 633,661 Rwf) ku ya 128GB ;mu gihe Pixel 2XL ihagaze amadolari $849(Asaga 718,262 Rwf) ku ya 64GB na $949(Asaga 802,863 Rwf) ku ya 128GB (Nkurikije uko ivunjisha rihagaze ubwo nandikaga iyi nkuru).

Amabara zibonekamo
Pixel 2 iboneka mu mabara atatu ariyo: Umweru, Umukara ndetse n'Ubururu butijimye. Pixel 2XL yo iboneka mu mabara abiri ariyo: Umweru n'Umukara.

Amwe mu mafoto agaragaza izi telephone n'ubusobanuro bwayo:
Ifoto ikurikira igaragaza Pixel 2 mu mabara zibonekamo

Ifoto Ikurikira igaragaza uko imbere hasi hateye, n'umwanya wagenewe kujyamo charger, ndetse na mikoko ituma abo muhamagarana bakumva

Ifoto ikurikira igaragaza inyuma hejuru ahaherereye Camera ndetse na Fingerprint reader isoma urutoki rwawe igafungura telephone


Ifoto ikurikira igaragaza imbere hejuru ahaherereye camera y'imbere ndetse na mikoro ubasha kumviramo abo muhamagarana


Ifoto ikurikira igaragaza inyuma hasi


Ifoto ikurikira igaragaza imbere hose


Amafoto akurikira agaragaza ubushobozi bwa camera z'izi telephone kuko yatanzwe na Google nk'amwe mu yo zafotoye





Ifoto ikurikira igaragaza iyo uri gutegeka telephone yawe icyo izajya ikora mu gihe ukanze ku mpande zayo

Bigaragara kandi ko uyitegeka ingufu uzajya ukoresha kugira ngo imenye ko ari wowe ukanze imoande zayo maze ikore icyo wayitegetse.

Google kandi yashyizeho agashya k'imoano idasanzswe ku bazagura izi telephone mu bambere aho bazajya bahabwa agakoresho kazwi nka Google Home ku buntu. Google home nayo ni assistant ya Google(Assistant nayisobanuye mvuga kuri actice edges) uretse ko yo itaba muri telephone ahubwo yo ni agakoresho ukwako ndetse ifite ubushobozi na features nyinshi ziyongera kuza assistant yo muri telephone.

 Abafite inkwi barya ibihiye ahasigaye ni ahanyu abafite ikofi iremereye mwigurire igikoresho gishoboye. 

Ufite igitekerezo, inyunganizi cyangwa ubufasha wifuza gutanga, andika ahagenewe kwandikwa ibitekerezo by'abasomyi. Sangiza n'abandi niba iyu nkuru yakunyuze.

Dukurikire kandi kuri page yacu ya facebook ni Ktimez.com, kuri twitter ni @ktimezRwanda, kuri instagram ni ktimez.

Applications zagufasha gukora imikoro (homeworks) wahawe ku ishuri

Abanyeshuri benshi bazi imvune ziba mu gukora umukoro wo murugo (homework) baba bahawe ku ishuri dore ko akenshi uba usaba kurenza ku byo wahawe na mwarimu mu ishuri kugira ngo ubashe kwikura imbere y'umukoro wahawe. Bibaho kandi ko umukoro urenga ubushobozi bwawe ukitabaza inshuti n'abavandimwe bakagufasha ndetse ubu abenshi bifashisha internet cyane nk'isoko y'ubumenyi burenze ariko bwunganira ubwo mu ishuri; niyo mpamvu tugiye kreba applications zagufasha gukora homeworks.

1. PhotoMath

Buri wese azi imibare ku kigero cye kandi si buri wese uri ku rugero ruhagije rwo kwishoboza imikoro y'imibare. PhotoMath ni application igufasha gukora hpomework z'imibare. Akarusho kandi iyi app ikora na graphs. 

Uko ikora:

  • Fungura PhotoMath
  • Tunga camera ku kibazo cy'imibare

Nyuma yo gutunga camera ku kibazo, PhotoMath ihita yerekana igisubizo ndetse n'inzira zakoreshejwe kugira ngo igisubizo kiboneke. Iyi ni application nziza cyane ku muntu ushaka kwimenyereza imibare.


Niba ukoresha Android kanda hano ubone PhotoMath
Niba ukoresha iOS anda hano ubone PhotoMath

2. Socratic Math & homework help

Socratic nayo ni application yagufasha mu gukora homework kandi yo ntabwo ari imibare gusa kuko yo igufasha no gukora ibijyanye na siyansi (science), amateka (history), icyongereza ndetse n'ibijyanye n'ubukungu (economics). Iyi application ikoresha Artificial intelligence kugira ngo iguhe ibisubizo byizewe kandi igendera kuri curriculum  z'amashuri. Socratic nayo kandi ibasha gukora graphs ndetse izana n'amavideo asobanura byimbitse.

Uko ikora:

  • Fungura Socratic
  • Fata ifoto y'ikibazo ushaka ko igufasha gukora

Nyuma yo gufata ifoto y'ikibazo, Socratic ikoresha Artificial intelligence ubundi ikagushakira ibisubizo bya nyabyo.


Niba ukoresha Android kanda hano ubone Socratic

Niba ukoresha iOS anda hano ubone Socratic


3. Quizlet

Quizlet ni indi application igufasha gukora homeworks zirimo flashcards. Flashcards ni udupapuro tuba twanditseho amagambo runaka cyangwa imibare cyangwa ibishushanyo runaka twifashishwa n'abarimu nk'imfashanyigisho kuko tubafasha kwigisha abanyeshuri babo bareba ibyo babwirwa. Quizlet rero ifasha uyikoresha kuba yakuzuza flashcard ze kuko ashobora kwikorera ize cyangwa agahitamo muri nyinshi cyane zakozwe. Iyi application ni nziza cyane kuko ibasha no kuguha amakarita (maps), iyi application kandi igenda ikwereka uko ugenda utera imbere mu mikorere yawe ya za homework.

Niba ukoresha Android kanda hano ubone Quizlet

Niba ukoresha iOS anda hano ubone Quizlet

by alainmat in Android

Abakoresha konti za Google bagiye kongererwa umutekano w'amakuru n'amabanga yabo

Google nka kompanyi iri mu ziyoboye isi y'ikoranabuhanga iri mu nzira zo kongera umutekano w'amakuru y'abizeye iyi kompanyi bakayibitsa amabanga yabo. Ibi bije nyuma y'uko kompanyi nyinshi zikomeye zimaze iminsi zinjirirwa abazibikije amakuru yabo akaba aribo babihomberamo na kompanyi ubwazo zidasigaye kuko ziba zatakarijwe ikizere. Google isanzwe yihagazeho ku mutekano w'amakuru y'abayikoresha, ubu igiye no kuwongera.

Ubusanzwe Google ifite uburyo bwa two-factor authentication aho kuba ufite password ya konti yawe bidahagije kugira ngo uyigeremo. Aha niba udasanzwe ubimenyereye wakwibaza akamaro kabyo kandi konti ari iyawe. Tekereza uramutse wanditse nk'ijambo ry'ibanga (password) ryawe hari umuntu uguhagaze hejuru bitewe wenda n'uko hari ibyo ari kugusaba kandi kugira ngo ubimuhe bisaba kwinjira muri konti yawe. Uwo muntu ashobora kuba incakura akitegereza neza ijambo wanditse wenda nawe akaba yaza kurigerageza aguciye ruhinga nyuma kugira ngo yinjire mu mabanga yawe. 

Iyo ufite two-factor authentication rero kuba afite password yawe ntibihagije ngo agere muri konti yawe. Iyo ashyizemo ya password yakwibye, Google ikoresha ya two-factor authentication kugira ngo yemeze neza ko koko ari nyri konti ushaka kwinjira. Aha Google ishobora kohereza code kuri numero uba warashyize kuri konti yawe, cyangwa ikakohereza email cyangwa se ikanakubaza ikibazo cy'ibanga wahisemo kujya usubiza ngo imenye ko ari wowe koko. Urumva rero ko wa muntu washakaga kukwinjirira ahita abura uko abigeraho bitewe n'uko ibyo Google yamusabye yabibuze kuko we yifitiye password gusa kandi twabonye ko idahagije ngo akwinjirire. Aha Google inakumenyesha ko hari uwagerageje kukwinjirira kugira ngo ugire amakenga nibiba ngombwa ube wanahindura password yawe kuko iba yamenywe n'abandi batari wowe.

Uburyo Google igiye kuzana bwo kunganira two-factor authentication bwo buzaba busaba kugira akuma ucomeka kuri mudasobwa yawe nyuma yo gushyiramo password kugira ngo ibone gufunguka. 

Biteganyijwe ko ubu buryo buzahera ku bayobozi bakuru, abanyapolitiki, ndetse n'abandi baba bakeneye umutekano wihariye w'amakuru n'amabanga yabo, gusa bisanzwe bimenyerewe ko Google itarobanura abakiliya bayo bikaba bitanga ikizere ko ubu buryo bushya buzagera no kuri rubanda rugufi ruba rwarashyize icyizere cyose muri iyi kompanyi.

Kudakoresha tw-factor authentication byakozeho benshi ndetse na kompanyi ikomeye Deloitte yarinjiriwe binyuze ku mukozi umwe utarakoreshaga ubwo buryo. Aka kanya niba udakoresha two-factor authentication nagushishikariza kubyitabira ukazashimira ktimez nyuma.

Wanyura hano ugashyira two-factor authentication kuri konti yawe

Umutekano w'ibyawe ni ingenzi cyane. Wakunze iyi nkuru wayisangiza n'abandi.

by alainmat in Tech News

Bill Gates ubu akoresha telephone irimo Android.

Umuherwe wambere ku isi Bill Gates akaba umwe mu bashinze ndetse bafite imigabane myinshi muri kompanyi ikomeye ku isi Microsoft ikora Windows Operating System zijya muri mudasobwa na Windows Phone zijya muri za smartphone, kuri ubu asigaye yikoreshereza telephone irimo Operating System ya Android ikorwa na Google. [Google yujuje imyaka 19 ishinzwe

Ni nyuma y'umwaka urenga Windows Phone ivuye ku isoko none na Bill Gates yafashe umwanzuro wo gukomezanya n'izishoboye nk'uko yabitangarije Fox News ko yahisemo kwikoreshereza Android asize iOS yo muri za iPhones. Bisanzwe bizwi ko Bill Gates adacana uwaka n'ibikoresho bya Apple (iPhone, iPad, iPod n'ibindi), kuko no mu myaka yashize yagiye yamaganira kure ikoreshwa ryabyo iwe murugo nubwo bwose yiyemerera ko Steve Jobs washinze Apple yari umunyabwenge wo ku rwego rwo hejuru.

Nyamara nubwo uyu mugabo yitangarije ko asigaye akoresha Android, ntiyatangaje telephone akoresha ahubwo yavuze ko iyo akoresha yose ahanini irimo software za Microsoft. Telephone ishyirwa mu majwi cyane ni Samsung Galaxy S8 iba yaratunganyijwe byihariye.

Abenshi bahise bibaza ibijyanye na mudasobwa akoresha. Uyu muherwe amatsiko yayamaze atangaza ko agikoresha mudasobwa zirimo Windows Operating System nk'ibisanzwe. 

Google yamaze gusinya amasezerano y'ubufatanye na HTC ku kayabo k'amadolari

Kompanyi iri mu ziyoboye mu isi y'ikoranabuhanga, Google yamaze kurekura akayabo ka Miliyari imwe irengaho miliyoni ijana z'amadolari($1.1Billion) kugira ngo yibikeho ikipe yari isanzwe ikora smartphone muri HTC. Nk'uko twabibabwiye mu nkuru yacu y'ubushize (wayisoma ukanze hano), byari biteganyijwe ko Google igura igice kimwe cya HTC ariko HTC ikagumana izina ndetse igakomeza no gukora ibikoresho byayo.

Kuri Miliyari imwe irenga y'amadolari, Google yaguze igice cya HTC gikora smartphones aho yatwaye abakozi barenga 2000. Google na HTC zari zisanzwe ziri gukorana bya hafi cyane dore ko Pixel 2 Google izasohora mu minsi iri imbere iri gukorwa na HTC. Kuwa 4 Ukwakira nibwo Google izamurika ibikoresho bishya izashyira ku isoko, harimo smartphones ebyiri izo ni Google Pixel 2 na Pixel 2 XL, Google Home izaba ari nto kuyari isanzwe ndetse na mudasobwa igendanwa. Abakozi barebwa n'amasezerano mashya bazakomeza gukorera muri Taipei ho muri Taiwan aho HTC isanzwe ifite icyicaro gusa bazaba ari abakozi ba Google.

Si ubwambere Google yaba iguze kompanyi ikora ama telephone kuko muri 2011 yaguze Motorola akayabo ka Miliyari 13.3 z'amadolari($13.3Billion). Google ubusanzwe yakoraga Android operating System ariko ntiyikorere telephone zigomba kujyamo izo OS. Kuri ubu noneho igiye kujya yikorera byose, bikaba biyiha imbaraga binayitiza umurindi ku isoko rya smartphones. Ese aya masezeramo ntaburyo bumwe cyagwa ubundi yaba agiye gusubuzamo inyumma HTC? Ese abandi bafatanyabikorwa ba Google nka LG iri no gukora Pixel 2 XL bo bagomba kwigira iki kuri aya masezerano? Reka tubitege amaso. Tubibutse ko aya masezerano ateganyijwe gutangira kujya mu bikorwa mu ntangiriro za 2018. 

Biratangaje: Polisi y'Ubwongereza iracyakoresha Windows XP

Iyo tuvuze Windows XP abenshi bahita bibuka igihe batangiye gukoresha mudasobwa kuko niyo yari igezweho mu myaka ya za 2001 kuzamura, gusa ubu ikaba imeze nk'iyibagiranye dore ko na Microsoft ubwayo yahagaritse kuyivugurura mu mwaka wa 2014. Polisi y'i Manchester yo rero nanubu iracyikoreshereza Windows XP kuko muri Nyakanga yatangarije BBC ko muri mudasobwa 1518 zingana na 20.3% by'izo ikoresha zose zibereyemo iyo OS (Operating System) ikuze bihagije.

Izo mudasobwa ziramutse zigiye kur internet cyaba ari ikibazo gikomeye kuko zatanga icyuho ku bashaka kwinjirira umuyoboro wa Police bitewe n'uko nta bwirinzi buhagije Windows XP yifitemo bwabasha guhangana n'ibitero by'iyi minsi. Si Police y'i Manchester gusa igikoresha mudasobwa zirimo Windows XP hari n'ahandi henshi zigikoreshwa nubwo izo nzego zitabitangaza kuko byafatwa nko guha icyuho abagizi ba nabi bo kuri internet.

Hamwe mu havugwa ikoreshwa rya Windows XP ndetse na ba nyirubwite babyiyemerera ni aha hakurikira: 

Polisi yo muri Cleveland yavuze ko mudasobwa 7 zingana na 0.36% y'izo ikoresha zose zirimo Windows XP.

Muri Ireland y'amajyaruguru ho Windows XP ikoreshwa muri mudasobwa 5 zingana na 0.05% y'izo ikoresha zose.

Urwego rumwe rw'abasilivi rukora ibijyanye na Nuclear rwavuze ko rwo rufite mudasobwa 10 zingana no munsi ya 1% zikoresha Windows XP gusa ngo ntiziri ku muyoboro w'urwo rwego ukoreshwa ubu.

Cyakora Polisi yo muri Gwent, iyo muri Wales y'amajyaruguru, iya Wiltshire ndetse na Polisi y'umujyi wa London bose bavuze ko nta mudasobwa yabo n'imwe ikibarizwamo Windows XP.

Ni ibintu bitangaje cyane kumva inzego za Polisi ahantu hakomeye nko mu Bwongereza zigikoresha Windows XP mu giihe na rubanda rugufi rwashishikariye kugendana n'ibigezweho mu isi y'ikoranabuhanga. Birushaho kugira uburemere kandi bitewe n'intege nke mudasobwa zirimo Windows XP zishobora guteza muri systems za Polisi bikaba byatuma yinjirirwa mu buryo butagoye abatayishakira amahoro.

by alainmat in Tech News

Breaking news: Google yaba igiye kugura HTC.

Amakuru mashya cyane ni uko Google yaba igiye kugura HTC nubwo bitaremezwa neza kuko kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli aribwo HTC izakorana inama n'abakozi bayo izabera ku cyicaro cyayo aho izatangaza byinshi bijyanye n'ahazaza h'iyi kompanyi imenyerewe mu gukora telephone zigezweho nk'uko tubikesha the verge(inkuru ya the verge wayisoma ukanze hano), cyakora bivugwa ko HTC izagumana izina ryayo ahubwo Google ikagura igice kimwe cy'iyi kompanyi.

Igice kizagurwa ni icy'abakora hardware zikoreshwa kuri telephone za HTC, aho Google izatwara ba enjeniyeri barenga ijana basanzwe babikoramo muri HTC ndetse n'abandi bakozi benshi. Google na HTC ziri no gukorana bya hafi muri iyi minsi kuko Pixel 2 Smartphone ya Google iri gukorwa na HTC. Iri gurwa riramutse ribaye ryakongerera Google imbaraga ku isoko rya za smartphone kuko HTC isanzwe ihagaze neza mu ruhando rw'inganda zikora smartphones. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umwe mu batumiwe mu nama twavuze haruguru yagaragaje ko aya makuru ashobora kuba agiye kuba impamo nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira igaragaza tweets za Evan Blass umwe mu batumiwe.

Uyu waba ari umushinga wizwe neza cyane kuri Google.

iPhone X yageze hanze. Menya byinshi kuri iyi telephone irenze nyinshi mu ziri ku isoko.

Kuwa 12 Nzeri 2017 nibwo kompanyi ikomeye ku isi Apple yashyize hanze telephone zayo nshya iPhone X, iPhone 8 na iPhone 8 Plus gusa ubu ihanzwe amaso cyane muri izo zose ni iPhone X bigaragara ko idasanzwe bitewe n'imiterere yayo ndetse n'ubushobozi ifite  burenze cyane izindi iPhone zari zisanzwe ku isoko.

Reka turebere hamwe ubushobozi iyi iPhone X ifite buyiha kuba imwe mu zikaze ku isi ya none.

  • iPhone X ifite ubushobozi bwo gukoresha itumanaho rya 2G, 3G na 4G
  • iPhone X igaragaza amashusho ikoresheje ikoranabuhanga rya  Super AMOLED rishobora kugaragaza amabara agera kuri miliyoni 16
  • iPhone X ifite resolution ya 1125 x 2436 pixels
  • iPhone X ifite ikirahure kidapfa gukoboka
  • iPhone X ntiyinjiramo amazi cyangwa ivumbi (Water and Dust resistance)
  • iPhone X irimo iOS ya 11
  • iPhone X ushobora kuyifungura ukoresheje isura yawe
  • iPhone X ifite CPU ya HexaCore (16 Cores) ikubye inshuro enye iPhone 7 Plus kuko yo yari ifite CPU ya QuadCore (4 Cores)
  • iPhone X ifite ububiko guhera kuri 64GB kugeza kuri 256GB
  • iPhone X ifite RAM ya 3GB
  • iPhone X ifite Camera ebyiri z'inyuma zombi zifite MegaPixels 12 na autofocus, zibasha kubona isura cyangwa inseko maze zigafata ifoto icyeye bihagije
  • iPhone X ibasha gufata video zo mu bwoko bwa 4K (abamenyereye iby'amavideo barazizi) zigeza kuri 2160p
  • iPhone X ikoresha Bluetooth nshya ya 5.0
  • iPhone X ubu iraboneka mu mabara abiri: Gray (ibara ry'ivu) na Silver
  • iPhone X ijyamo umuriro vuba kuko mu minota 30 iba igezemo 50 ku ijana by'umuriro
  • Ikiruta ibindi kandi iPhone X yinjiza umuriro kuri Wireless (Wireless charging)
  • Si ibyo gusa kuko no ku biciro iPhone X iragura umugabo igasiba undi kuko yihagazeho ku madolari $999 (Agera kuri 840 713 Rwf) ku ifite ububiko bwa 64GB na $1,149 (agera kuri 966 946 Rwf) ku ifite ububiko bwa 256GB.

Amwe mu mafoto ya iPhone X








Abakunzi ba iPhones nababwira iki dore iyi niyo iPhone ibabereye kuko ntayindi iPhone wayigereranya nayo. Ahasigaye ni ahanyu ho kurekura amafaranga ubundi mukitungira igikoresho gikaze.

by alainmat in Tech News IOS

Ubudage: amatora aragerwa amajanja n'abahackers.

Kuwa 24 Nzeri nibwo abadage basaga Miliyoni 61.5 bazitabira amatora, nyamara nubwo imyiteguro irimbanyije abahackers bagaragaje ko ikoranabuhanga rizakoreshwa rishobora kwinjirwamo bityo ibizava mu matora bikazaba bitizewe bitewe nuko bishobora kuba byahinduwe. Itsinda ry'abasahakashatsi ryitwa Chaos Computer Club(CCC) ryavumbuye icyanzu(Vulnerability) muri PC-Wahl(Software imaze imyaka ikoreshwa mu Budage habarurwa amajwi y'amatora kuva kuri site z'itora zose). CCC kandi yatangaje ko ibi bishobora kubyazwa umusaruro n'abatifuza ko amatora agenda neza bityo bigateza ikibazo nyuma y'amatora.

German Spiegel magazine yatangaje ko abakoze iriya software yavuzwe haruguru bahakanye iby'intege nke ishinjwa, naho CCC yo yaburiye guverinoma na komisiyo y'amatora y'abadage ko bafata ingamba zo kurwanya iki kibazo amazi atararenga inkombe. Asubiza CCC, Dieter Sarreither ukuriye komisiyo y' amatora mu budage, yavuze ko yamenyeshejwe iby'iki kibazo kandi ko yabwiye inzego za leta n'abakoze iriya software ngo impande zombi zicyiteho. 

Kwinjirira imashini zikoreshwa mu matora bimaze kuba intwaro ikomeye y'abahacker kuko no muri 2016 byavuzwe ko abahacker b'abarusiya binjiye mu mashini zakoreshwaga mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu duce 39 nubwo kugeza ubu nta gihamya ihari ishimangira iki gikorwa.

Si amatora yinjirwamo gusa kuko no mu minsi ishize konti ya Twitter y'ikipe ya FC Barcelona yarinjiriwe, ntibyagarukiye aho kuko na konti ya Instagram ya Selena Gomez nayo yarinjiriwe,  ndetse nk'uko Wikileaks ihora ibishyira ku karubanda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjira mu mabanga ya rubanda nyamwinshi zikoresheje tools zitandukanye. 

Whatsapp igiye kujya yishyuza ibigo by’ubucuruzi

Whatsapp yari isanzwe ikoreshwa na buri wese ku buntu kuburyo uyikoresha nta n’urumiya utanze, ariko ubu ibigo by’ubucuruzi bigeye kujya biyikoresha bibanje kwishyura. Ibigo birebwa akaba ari ibigo by’ubucuruzi binini; ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo ibyo bigo bijye bibasha guhanahana amakuru n’abakiliya babyo muburyo bwiza kurushaho nk’urugero abakiliya bazajya babasha kubona amakuru ajyanye n’ingendo z’indege, ibyo batumije biri munzira n’ibindi bitaratangazwa.

Whatsapp izajya yishyuza ibigo binini nk’ibikora ibijyanye n’ingendo z’indege, amabanki, ibigo bikorera ubucuruzi kuri internet n'ibindi bitandukanye kugira ngo wenda bijye bibasha gukoresha konti imwe ariko ikoreshwe n’abantu benshi batandukanye, kohereza ubutumwa ku bakiliya benshi cyane icyarimwe n’ibindi biteganywa kunozwa kugira ngo iyi app itangire kwishyurwa.

Ibi bije nyuma y’aho mu cyumweru gishize Whatsapp yatangiye kugerageza uko yazajya ishyira akamenyetso  kuri konti z’ibigo byizewe (Verified accounts), aha ntabwo uzajya ubona icyo kigo ugendeye kuri numero nk’ibisanzwe ahubwo uzajya ubona izina ryacyo n’ako kamenyetso, ibi bikazatuma Whatsapp ishyiraho ishakiro ry’ibigo by’ubucuruzi. Whatsapp kandi ikaba yemeje ko ibigo by’ubucuruzi bizajya bibasha guhanahana amakuru n’abakiliya bagaragaje numero zabo kandi bemeye kujya bahamagarwa cyangwa bakandikirwa ubutumwa kuri Whatsapp.

Whatsapp ifite abayikoresha barenga Miliyari 1.3 ku kwezi muri abo bose Miliyari 1 iyikoresha buri munsi, akaba ari muri urwo rwego igomba kubyazwa umusaruro na ba nyirayo.

by alainmat in Tech News

Iby'ibanze ukwiye kumenya kuri TechCrunch Disrupt SF 2017

TechCrunch Disrupt SF ni igikorwa gitegurwa n’urubuga techcrunch.com, gihuza abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga aha twavugamo abashoramari, aba programmers, ba rwiyemezamirimo, ndetse n’abakunda ikoranabuhanga muri rusange; bakihera ijisho imishinga  mishya iba ije guhindura isi y’ikoranabuhanga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuri iyi nshuro TechCrunch Disrupt izabera i San Francisco guhera ku wa 18 kugeza ku wa 20 Nzeri 2017, ikazaba igizwe n’ibice bine by’ingenzi: Startup Battlefield, Startup Alley, Thought Leadership na Hackaton.

Startup Battlefield: iki nicyo gikorwa kiba gitegerejwe cyane muri Disrupt yose; ni irushanwa rihuza kompanyi z’ikoranabuhanga zigitangira ziba zikeneye kwiyubaka aho zimurika imishinga igahatanira igihembo kingana na $50,000 (Asaga 42,250,000 Rwf) ndetse zikungukiramo kumenyekana mu bitangazamakuru kuburyo n’abashoramari bazimenya. Kumurika iyo mishinga bikorerwa imbere y’akanama nkemurampaka kaba kagizwe n’inararibonye za TechCrunch, abashoramari bahagarariye abandi ndetse n’izindi kompanyi ziba zaratsinze muri Startup Battlefield mu myaka yashize (aha twavugamo nka Dropbox na Mint). Kwitabira Startup Battlefield ni ubuntu kuri buri wese ufite umushinga w’ikoranabuhanga wifuza guhatanira kiriya gihembo.

Startup Alley: Startup Alley yenda gusa na Startup Battlefield uretse ko yo yitabirwa na kompanyi ziba zitaramara imyaka irenze ibiri ndetse zifite n’imari iri munsi ya $2.5Million (asaga 2,112,500,000 Rwf) bikazorohereza guhura n’abashoramari kugira ngo zikomeze kwaguka. Techcrunch itangaza ko mu mwaka wa 2016, kompanyi zigaragaje muri Startup Alley zimaze gukusanya agera kuri $13Million (asaga 10,985,000,000 Rwf).

Thought Leadership: Ibi ni ibiganiro byibanda ku ngingo z’ingenzi mu ikoranabuhanga ry’uyu munsi.

Hackaton: iri ni irushanwa rigaragaza guhanga udushya ku rwego rwo hejuru kuko rikorwa mu masaha 24 gusa mbere y’igikorwa nyamukuru. Abakora ama porogaramu n’aba enjeniyeri (developers and engineers) baturutse impande n’impande bikoramo amatsinda maze bagahimba ikintu mu masaha 24 yonyine, bakakimurika ku munsi wa Disrupt imbere y’akanama k’inzobere n’ababa bitabiriye Disrupt bose maze bagahatanira ibihembo bitandukanye birimo n’amatike yo kwitabira Disrupt Conference. Imishinga ikorerwa muri Hackaton yagiye ihirwa cyane nyuma y’igikorwa nyamukuru urugero rufatika ni GroupMe yakozwe muri iri rushanwa nyuma ikaza kugurwa na Skype kuri $80Million (asaga 67,600,000,000 Rwf).

Bamwe mu bazatanga imbwirwaruhame muri Disrupt SF ya 2017 harimo Heather Adkins (Google), Sam Altman (Y Combinator), Tiffani Bell (The Human Utility), Vitalik Buterin (Ethereum Foundation), Niko Bonatsos (General Catalyst), Shawn Carolan (Menlo Ventures), Aparna Chennapragada (Google), Jeff Clavier (SoftTech VC), Alon Cohen (Houzz), Julia Collins (Zume Pizza), Kevin Durant (Durant Company) n’abandi benshi. Ushobora kureba urutonde rwose n'ibindi bisobanuro ukanze hano

by alainmat in Tech News

Youtube yahinduye ikirango bwambere kuva yashingwa.

Youtube ni urubuga rwamenyekanye cyane ku isi yose rukora ibijyanye no gusangizanya amashusho, rufite icyicaro i San Bruno, California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Rwashinzwe na Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim bahoze bakorera PayPal, hari muri Gashyantare 2005. Kuva Youtube yashingwa ntiyigeze ihindura ibirango byayo nk'uko izindi mbuga zikunze kubikora, ubu ni ubwambere bikozwe mu myaka 12 ishize uru rubuga rushinzwe.

Ifoto ikurikira igaragaza ibirango bya YouTube kuva ishinzwe kugeza ubu.

Si ibirango byahindutse gusa kuko n'uburyo uru rubuga rugaragara nabyo byahindutse nk'uko bigaragara ku mafoto akurikira agaragaza uko rwagiye ruhinduka kuva rwashingwa muri 2005 kugeza ubu.



by alainmat in Tech News

Nigute wamenya abinjiye n’abagerageje kwinjira muri mudasobwa yawe!?

Kuba ukoresha mudasobwa bigushyira mu mubare mugari w’abasangira amakuru ku isi yose biciye kuri internet, ibyo kandi bigatuma mudasobwa yawe ihora yitegeye rubanda nyamwinshi rudashobora kuburamo abashaka kuyinjiramo; rimwe na rimwe bigakunda ubundi bikanga. Niba mudasobwa yawe ikoresha Linux Operating System, ushobora kumenya abinjiye ndetse n’abagerageje kuyinjiramo ukoresheje command ya last tugiye kurebera hamwe uko ikora maze ikakwereka ibyo wifuza kubona.

Command ya last yerekana urutonde rwose rw’abagerageje kwinjira muri mudasobwa yawe n’igihe babikoreye ndetse yerekana n’igihe system yawe iheruka kongera gutangira bundi bushya (reboot). Iyi command ikorana na wtmp ndetse na utmp (files zibika amakuru ajyanye n’abinjira muri mudasobwa muri Linux) maze ikabasaha kwerekana abagize aho bahurira na mudasobwa yawe. Ifoto ikurikira yerekana urutonde last izana iyo ntacyo wacaguyemo cyihariye ushaka kureba.


Nk’uko bigaragara ku ifoto, urutonde ruba ari rurerure kandi wenda siko ushaka kureba byose, aha rero ushobora kuyobora iyi command aho ikwereka. Mu buryo ushobora guhitamo ko iyi command ikoresha harimo ubu bukurikira:

YYYYMMDDhhmmss (UmwakaUkweziUmunsiIsahaUmunotaIsegonda)
YYYY-MM-DD hh:mm:ss (Umwaka-Ukwezi-Umunsi Isaha:Umunota:Isegonda)
YYYY-MM-DD hh:mm (Umwaka-Ukwezi-Umunsi Isaha:Umunota)
YYYY-MM-DD (Umwaka-Ukwezi-Umunsi)
hh:mm:ss (Isaha:Umunota:Isegonda)
Hh:mm (Isaha:Umunota)
Yesterday (Ejo hashize)
Now (Aka kanya)
Today (Uyu munsi)
Tomorrow (Ejo hazaza)
+Xmin (X aba ari umubare w’iminota guhera kuri 0 kuzamura)
-Xdays (X aba ari umubare w’iminsi guhera kuri 0 kuzamura)
-p – yerekana abantu bari bari gukoresha system mu gihe runaka
-s – yerekana imiterere y’uko system yinjiwemo mu gihe runaka

Dukoresheje bumwe mu buryo tumaze kuvuga haruguru reka turebe uko last ikora

last -p 2017-08-10

Aha iyi command igomba kutwereka niba hari abigeze binjiramuri system kuwa 10 Kanama 2017 nk’uko bigaragara ku ifoto ikurikira


Ushobora kandi kureba uko byari byifashe mu gihe runaka ukoresheje uburyo bwa -s na -t twabonye haruguru. Wabikora gutya:

last -s -20days -t -10days

Aha yakwereka abagerageje ndetse n’abinjiye muri system mu minsi myakumyabiri yashize kugarukira ku munsi wa cumi w’ahashize. Ni ukuvuga ngo niba turi kuwa 31 Kanama 2017, iriya command yakwereka ibyabaye kuva kuwa 11 Kanama kugeza kuwa 21 Kanama 2017.


Reka noneho turebe command wakoresha wenda ushaka kureba ibyabaye kuva ejo hashize kugeza ku isaha yashize. Ni ukwandika:

last -s yesterday -t -60min

Uko niko command ya last ikora ikakwereka abagiye bagerageza kwinjira ndetse n’abinjiye muri mudasobwa yawe.

by alainmat in Linux How To

Uber ishobora gukorwaho iperereza kubera ruswa.

Uber ni kompanyi y’ ikoranabuhanga y’ Abanyamerika ifite icyicaro i San Francisco, California ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ikora ibijyanye no gutwara abantu ndetse no kubasangisha ibiryo aho baherereye binyuze mu ma porogaramu ajya muri telefoni ngendanwa zigezweho. Iyi kompanyi yigaruriye isoko ryo gutwara abantu mu buryo bugezweho ubu iri mu yandi mazi abira bitewe na ruswa ishinjwa kugira ngo yigarurire isoko no mu bindi bihugu nyuma y’uko mu minsi yashize yagiye inashinjwa irondagitsina.

Wall Street Journal itangaza ko urwego rw’ Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruri kugenzura niba abayobozi ba Uber bararenze ku mategeko bagatanga ruswa ku bayobozi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kugira ngo kompanyi bayobora ibashe koroherezwa yigarurire isoko muri ibyo bihugu. Wall Street Journal ikomeza ivuga ko aribwo iri genzura rigitangira kandi ko bishoboka ko hakorwa cyangwa ntihakorwe iperereza kuri iki kibazo cyakora ntibiramenyekana neza niba ibi byarabaye mu gihugu kimwe cyangwa niba byarabaye mu bihugu byinshi.

Nyuma y’uko muri Kamena Travis Kalanick (umwe mu bashinze Uber) yashyizweho igitutu ngo yegure ku mwanya w’ Umuyobozi Mukuru (CEO), ku cyumweru nibwo umunya Iran Dara Khosrowshahi yahawe kumusimbura kuri uyu mwanya

Si ubwambere Uber yaba ikemanzwe kuko yanagiye ihura n’ibibazo byo kutizerwa ko yaba ikorera mu mucyo mu Bufaransa no mu Butaliyani. Uber kandi yagiye ishinjwa kwica amategeko mu bindi bihugu bitandukanye ahanini ikaba yaragiye ishinjwa kubangamira no gukandamiza izindi kompanyi zikora ibyo gutwara abantu.

by alainmat in Tech News

Inkuru nziza: Ipaki ya internet yawe ntizongera gushira mu buryo budasobanutse.

Ipaki ya internet waguze ijya ishira mu buryo budasobanutse niba ukoresha Windows Operating System muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, bikaba byatuma ibyo wagombaga gukora bihagarara bitunguranye. Iki kibazo ubundi giterwa n'uko OS yawe iba iri kumanura updates utabizi utanabanje kubyemeza gusa inkuru nziza ni uko Microsoft yasezeranyije abakiliya bayo ko ibi bitazongera kubaho ukundi.

Benshi mu bakoresha Windows OS mu budage bijujutiye iki kibazo bituma Microsoft yemera ko yagiye irengera bityo ibizeza ko bitazongera. Mu mwaka wa 2015, bamwe bavuze ko Windows 10 yimanuraga ikanishyira (Download & Install) muri mudasobwa zabo nta burenganzira batanze, ibi bikaba byaratesheje umutwe abantu benshi kugeza aho ikigo kimwe giherereye ahitwa Baden-Württemberg cyatanze ikirego mu rukiko.

Mu gihe Microsoft itarahagarika updates ushobora kubyikorera. Ushaka guhagarika updates udashaka Kanda hano

Hitezwe kureba niba Microsoft izubahiriza iri sezerano no mu bindi bihugu byose kuko abakiliya bayo ku isi hose badahwema kugaragaza ko babangamiwe nubwo abo mu budage aribo bafashe iyambere bakajyana iyi kompanyi mu nkiko.

Uko wahagarika Updates udashaka

Updates ni nziza iyo umuntu azikeneye ariko zishobora no kuba ikibazo mu gihe zidakenewe. Ujya kubona ukabona internet yawe irahagaze, wareba ikibiteye ugasanga ipaki yawe ya internet irashize utazi uko bigenze. Ushobora guhagarika updates kuri mudasobwa yawe kuko ni kimwe mu bikumarira internet mu buryo utamenya. Uribaza uti nabikora nte? Kurikira amabwiriza ku murongo 

1. Kanda button iriho akabendera ka Windows na R icyarimwe (Windows key + R) urabona aho wandika

2. Andikamo gpedit.msc maze ukande OK

3. Kurikiza uko uru ruhererekane ruteye: Computer Configuration\Administrative Templates\Windows Components\Windows Update

4. Mu ruhande rw'iburyo, kanda inshuro ebyiri kuri

Configure Automatic Updates

nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira


5. Ku ruhande rw'ibumoso hejuru uhitemo Enabled kugira ngo ubashe kugenzura uko updates zizajya ziza nk'uko bigaragara ku ifoto ikurikira


6. Hariya ibumoso hasi hari uburyo butandukanye wahitamo bitewe n'icyo wifuza. Harimo uburyo bukurikira:

- Notify for download and notify for install: aha uzajya umenyeshwa mbere y'uko updates zimanura unamenyeshwe mbere y'uko zijya muri mudasobwa yawe

- Auto download and notify for install: aha updates zizajya zimanura utabanje kubyemeza ariko umenyeshwe mbere y'uko zijya muri mudasobwa yawe

- Auto download and schedule the install: aha updates zizajya zimanura utabanje kubyemeza uhitemo igihe ushaka ko zigira muri mudasobwa yawe

7. Kanda Apply

8. Kanda OK

Ryoherwa na internet yawe ikoreshejwe mu buryo busobanutse.

by alainmat in Windows How To

Mu bushinwa hakozwe application iguhuza n’umurinzi bwite mu gihe umukeneye.

Udushya mu ikoranabuhanga twiyongera umunsi ku wundi cyane cyane mu bihugu byateye imbere kurusha ibindi, kuri ubu noneho mu gihugu cy’Ubushinwa hakozwe application umuntu wese yakwifashisha mu gihe akeneye umurindira umutekano bwite(Personal Bodyguard). Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri abatuye Qingdao ho mu ntara ya Shandong, bagiye kujya bakoresha uburyo bwari bwarahariwe abakire ndetse n’abakomeye bityo nabo babe bashobora kwiyishyurira abarinzi bwite.

Iyi application yiswe Jinyiwei, yahawe iri zina hagendewe ku ba polisi b’aba maneko bo mu ruhererekane rw’aba Ming babayeho kuva mu mwaka wa 1368 kugeza mu 1644, bakorerega ku itegeko ry’umwami w’abami b’icyo gihe. Uko Jinyiwei izajya ikora, uyikoresha nazajya ayinjiramo maze nahamagara umurinzi azajya amusanga aho ari. Abasanzwe bazi Uber ikora ibijyanye no gutwara abantu, Jinyiwei izaba ikora mu buryo bwenda gusa n’ubwa Uber uretse ko mu mwanya wo guhamagara imodoka yo kuza kugutwara noneho uzajya uba uhamagara umurinzi ushaka ko aza kugucungira umutekano bwite.

Li Shangshang umwe mu bakoze iyi application yagize ati:

Kugeza ubu Jinyiwei ifite abarinzi basaga ibihumbi mirongo itanu(50 000) babarizwa muri kompanyi mirongo ine na zirindwi kandi kuboneka kwabo kuzajya guhora kugaragara muri application.

Yakomeje agira ati:

Ibiciro byacu biri hagati y’ama yuan(amafaranga akoreshwa mu bushinwa) 70 na 200(ni ukuvuga amafaranga y’urwanda abarizwa hagati ya 8 855 na 25 298) ku isaha bitewe na serivisi wifuza ndetse n’uburambe n’ubunararibonye bw’umurinzi wahisemo kwishyura. Abenshi mu barinzi baciye mu gisirikali. Abakozi bacu bagomba kugaragaza ikarita ndangamuntu zabo, ibyangombwa bibasezerera mu gisirikali, bagomba kandi kuzajya baba bambaye umwambaro wabigenewe mu gihe bari ku kazi.



Iyi application ahanini yibanda ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ama kompanyi. Shangshang yagize ati:

Abajyaga bumva nta mutekano bafite cyane cyane mu gihe bagiye ahantu batamenyereye, batizeye cyangwa batwaye ibintu by’agaciro, bashobora gukoresha iyi application bagatumiza umurinzi. Abajyaga basagarirwa cyangwa bakisanga mu makimbirane n'imvururu ariko bagasanga atari ngombwa kwitabaza polisi nabo bashobora kwifashisha iyi application bakabona ubufasha bukwiye.



Shangshang yavuze kandi ko n’ibigo biba bikeneye serivisi z’uburinzi cyane cyane nk’ibigo bikora ibijyanye no gutwara ibintu by’agaciro, kwakira abashyitsi b’imena cyangwa se n’ubufasha bwihutirwa. Yavuze kandi ko izi serivisi zizajya zitangwa byemewe n’amategeko.

Abarinzi bo kuri Jinyiwei bashinzwe umutekano w’umukiliya. Niba habaye amakimbirane cyangwa imirwano, bagomba gufatanya na polisi aho kugira ngo bashoze imirwano. Ntabwo bashinzwe kwiyenza cyangwa kurwana.

-- Shangshang --

Yan Bing undi nawe uri mu bakoze iyi application yavuze ko ari uburyo bwo kuzamura urwego rw’umutekano muri icyo gihugu biciye mu ikoreshwa rya internet ndetse hakaboneka n’akazi cyane cyane ku bavuye mu gisirikali.

Duteganya kwagura umuyoboro w’ ishoramari ryacu no mu yindi mijyi yewe no hakurya y’amazi. Ibigo byinshi by’abashinwa bikora ubucuruzi hanze y’igihugu bikeneye umutekano aho bijya hose.

-- Yan Bing --



Yan kandi yavuze ko abakoze iyi application bateganya kujya batanga serivisi z’inguzanyo muri version yayo izakurukira.

by alainmat in Tech News

Sobanukirwa na Windows OS: bigenda bite kuva ucanye mudasobwa kugeza utangiye kuyikoresha?

Mudasobwa ni kimwe mu bikoresho bikora mu buryo butangaje ndetse ntawareka kwibaza ati ese bigenda bite kuva nkanze kuri button yo gucana kugeza ntangiye gukoresha mudasobwa yanjye? Aha amatsiko aba menshi bitewe nuko iyo ukimara gukanda kuri button ituma mudasobwa yawe yaka, utangira kubona amashusho atandukanye ugategereza ko igera aho iba ishobora gukoreshwa, tukaba tugiye kurebera hamwe inzira yose bicamo kugira ngo ubashe gukoresha mudasobwa yawe.

Mu by’ukuri inyuma y’ariya mashusho uba ubona, haba hari gukorwa akazi kenshi mu buryo bwihuse gakorwa n’ibice bitandukanye bya mudasobwa nkuko njyiye kubiva imuzingo mu byiciro bisaga umunani byoroshye kumva. 

Dore uko bigenda: 

1. POST (Power On Self Test): POST ni isuzuma mudasobwa yikorera iyo ukiyicana riba rigamije kumenya niba ibyibanze nkenerwa bibasha kuvugana nayo. Aha isuzuma imikoranire yayo na Keyboard, RAM (Ububiko bw’ama porogaramu aba ari gukoreshwa), za Hard Disks ndetse n’ibindi by’ibanze.

2. POST kuri buri karita ifite BIOS (Basic Input Output System): aha mudasobwa yawe ikorera POST kuri buri karita iba icometse kuri motherboard yayo. Aho navuga  nk’ikarita ishinzwe imiyoboro (Network card), ikarita ishinzwe amashusho (Video Graphics Card) ndetse n’andi makarita yose aba ahari.

3. BIOS isoma MBR(Master Boot Record): MBR ni amakuru aba abitse ku ntangiriro za buri hard disk cyangwa ikindi cyose kiba kiriho OS(Operating System), ayo makuru akaba yerekana uburyo Operating System iteye n’aho iherereye kugira ngo ibashe kugenderwaho mudasobwa ibashe kwaka. Ni ukuvuga ko BIOS iha umwanya MBR kugirango OS igaragare.

4. MBR iyobora uruhererekane maze igatangiza BOOTMGR(Boot Manager): BOOTMGR ni porogaramu ishinzwe gutuma OS yawe itangira gukora. Niyo ikangura OS yawe mugihe itari iri gukora. BOOTMGR niyo iguha amahirwe yo guhitamo OS ushaka gukoresha igihe ufite izirenze imwe muri mudasobwa yawe. Ifoto ikurikira igaragaza ishusho uba uri kubona mu gihe ibyiciro bimaze kuvugwa haruguru biba biri gukorwa.


5. BOOTMGR iguha amahitamo ya OS ushaka gukoresha: mu gihe ufite OS imwe gusa muri mudasobwa yawe ntuzabona aho ugomba guhitamo kuko ihita ihitamo ya OS irimo. Iyo ufitemo OS zirenze imwe aha BOOTMGR iguha amasegonda mirongo itatu yo guhitamo iyo ushaka gukoresha, iyo amasegonda ashize ntayo wahisemo, BOOTMGR ihita yihitiramo ibanza. Ifoto ikurukira yerekana aho uba uhawe amahirwe yo guhitamo OS ushaka gukoresha.Hariya nagombaga guhitamo hagati ya Windows 10 na Windows 8.1.

 

6. BOOTMGR ihamagara WINLOAD.EXE(Windows Boot Loader) kugirango izane NTOSKRNL.EXE(Windows NT Operating System Kernel) na HAL.DLL(Hardware Abstraction Layer): WINLOAD.EXE ishinzwe kuzana uduporogamu dufasha ibice biboneka binafatika gukorana n’igice kitagaragara cya mudasobwa. NTOSKRNL yo ishinzwe gucunga ububiko bwa mudasobwa bikaba biyigira ingenzi cyane mu mikorere ya mudasobwa yose muri rusange.

7. BOOTMGR isoma registry maze ikazana drivers zose zikenewe: registry tugenekereje ni ububiko bw’impinduka zose zikorerwa kuri mudasobwa.

8. NTOSKRNL.EXE itangiza WINLOGON.EXE: WINLOGON.EXE niyo ishinzwe kwerekana logon screen. Logon screen ni ya shusho ubona iba iriho izina ry’umu user wawe ndetse n’aho ugomba kwandika ijambo ry’ibanga(password) kugira ngo winjire muri mudasobwa yawe utangire uyikoreshe. Ifoto ikurikira yerekana logon screen ya Windows 10


by alainmat in Windows

Apple yagaragaje iOS ya 11 ikiri mu igeragezwa

Abakoresha ibikoresho bya Apple bahora bategereje impinduka ziba buri mwaka ahanini ziba zigamije guha abakiliya ikoranabuhanga riba rigezweho ndetse n'amavugurura atandukanye nk’uko bimaze kumenyerwa. Apple Inc. ni uruganda rukomeye ku isi rukora ibikoresho bitandukanye birimo ama telefoni ya iPhones, za mudasobwa za MacBooks, iPads, iPods ndetse n’ibindi byinshi, ubu rwamaze kugaragaza iOS ya 11 izajya ikoreshwa muri iPhones, iPads n’ibindi. Iyi iOS byitezwe ko ariyo izakundwa kurusha izayibanjirije zose dore ko hasohoka imwe gusa mu mwaka. Iyi iOS kandi ikaba ikiri mu igeragezwa aho igenewe aba developers baba basanzwe bakora kuri updates z’ama porogaramu ya apple.


 

Impamvu bene izi operating systems (zikiri mu igeragezwa) ahanini ziba zigenewe aba developers nuko ziba zigifite ibibazo bitarakemurwa ku buryo zashyirwa ku isoko ngo zikoreshwe n’abakiliya. Nka iOS ya 11 iracyafite ikibazo kumara umuriro muri telefoni y’uyikoresha mu gihe gito cyane. Iyi iOS iraboneka ku ba developers ku madolari 99 ku mwaka, kugira ngo bazajye bakomezanya n’izindi beta versions (Versions ziba zikiri mu igeragezwa) ziba zizasohoka mu mwaka. Uramutse utari umu developer waca kuri iyi link https://beta.apple.com/sp/betaprogram/ ukajya ubona beta versions ku buntu mu gihe Apple yaba ibonye ko ntacyo byakwangiza ku gikoresho cyawe.

Ku batunze iPad ariko bakaba batazikoresha cyane, ubu bashobora kuzishyiramo iOS ya 11 bakareba impinduka. Iyi iOS ibaha uburyo bwo guterura ugatereka (drag and drop) ama files, utumenyetso turanga ama porogaramu (app icons), ndetse inagufasha kuva mu maporogaramu ujya muyandi byihuse kandi byoroshye.


iOS ya 11 izashyirwa ku isoko nyuma y’icyumweru iPhone nshya isohotse. iPhone nshya yo iteganyijwe gushyirwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’ukwezi kwa nzeri.

by alainmat in IOS

Tumwe mu dushya n’impinduka ziri muri Android 8 ihagarariwe n’inyuguti ya “O”

Kompanyi ikomeye ku isi Google isanzwe ikora Operating System z’ama telephoni za Android yashyize ku mugarafaro version ya 8 ya Android, bijyanye nuko bari bageze ku nyuguti ya O mu ruhererekane rw’ ama versions ya Android ikaba yahise ihabwa izina rya Oreo. Iyi version ikaba ifite udushya ndetse n’impinduka ugereranyije na Android 7 (Nougat) yari iherutse.


Impinduka yambere irimo ni umuvuduko telefoni izajya ikoresha yaka uzaba wikubye kabiri uwari usanzwe mur Nougat (Android 7). Ni ukuvuga ngo niba telefoni yawe yakoreshaga amasegonda mirongo itatu kugira ngo ibe imaze kwaka, muri Oreo izajya ikoresha amasegonda cumi n’atanu ibe imaze kwaka utangire uyikoreshe.

 Android Oreo izaba ifite agashya ko kuba wakoresha ama porogaramu utabanje kuyashyira (Install) muri telefoni yawe aho mugihe uri gukoresha browser yawe nka chrome, firefox cyangwa indi yose waba ukoresha, ushobora guhita ukoresha porogaramu ushaka utabanje kuyimanura ngo unayishyire (download and install) muri telefoni yawe.

Muri Android O kandi ushobora kugenzura uko porogaramu zitwara mugihe zitakiri gukoreshwa, ibi bigafasha mu kongera uburyo telefoni yawe ikora yihuta bitewe nuko nta biguma mu bubiko kandi bitari gukoreshwa. Ku bakoresha Wifi, telefoni yawe izajya ijya ku muyoboro ufite imbaraga kurusha iyindi maze ihite ikora umuyoboro wigenga (Virtual Private Network) na Google nyiri telefoni akoresha internet yisanzuye kandi atekanye.

Dore urutonde rwa versions za Android guhera kuri Oreo kumanura:

Oreo (v8.0)

Nougat (v7.0)

Marshmallow (v6.0)

Lollipop (v5.0)

KitKat (v4.4)

Jelly Bean (v4.1, v4.2, v4.3)

Ice Cream Sandwich (v4.0)

Honeycomb (v3.0)

Gingerbread (v2.3)

FroYo (v2.2)

Eclair (v2.0)

Donut (v1.6)

Cupcake (v1.5)


by alainmat in Android

Menya impamvu Mark Zuckerberg washinze Facebook azafata ikiruhuko cy’amezi abiri muri uyu mwaka.

Ubusanzwe abaherwe barusha abandi ubutunzi ntibahwema guharanira icyatuma bahora hejuru ku rutonde, ibi bigatuma akenshi batagoheka ahubwo bakarushaho gukora cyane kugira ngo bakomeze bigwizeho imitungo. Umuherwe Mark Zuckerberg washinze Facebook urubuga nkoranyambaga rukunzwe kandi ruri mu zikize cyane ku isi, yatangaje ko ateganya gufata ikiruhuko cy’amezi abiri muri uyu mwaka mu gihe umukobwa we wa kabiri azaba amaze kuvuka.

Mu butumwa yashize kuri konti ye ya Facebook, Mark Zuckerberg yasobanuye ko no mu mwaka wa 2015 yafashe ikiruhuko kingana n’amezi abiri ubwo umukobwa we wa mbere witwa Max yar amaze kugera ku isi. Yagize ati:

Bizahora binshimisha kuba narashoboye kumarana nawe (Max) umwanya mwinshi mu mezi ya mbere y’ubuzima bwe. Ubu undi mukobwa ari hafi kuvuka, ndateganya gufata ikiruhuko cy’amezi abiri nanone.



Ubusanzwe Facebook nka kompanyi, itanga ikiruhuko kigeza ku mezi ane ku babyeyi baba baheruka kwibaruka, ariko icyo kiruhuko gishobora kugabanywamo uduce mu mwaka wa mbere w’umwana uba wavutse; Mark akaba yavuze ko nawe ariko azabigenza aho kugira ngoa afate ikiruhuko cy’amezi abiri akurikiranye.

Nzaba njyiye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo mbe ndi kumwe na Priscilla (Umugore wa Mark Zuckerberg) hamwe n’abakobwa bacu mu minsi yambere, ubundi tuzamare Ukuboza turi kumwe nanone. Nifuza kwegerana cyane n’umwana wacu mushya mu muryango kandi nkajya njyana na Max mu bihe byiza. Ubusanzwe (Facebook) dutanga ikiruhuko cy’amezi ane ku babyeyi baba baheruka kwibaruka kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe ababyeyi bakora bafata umwanya bari kumwe n’abana babo bamaze kuvuka bigirira akamaro umuryango wose, kandi nizeye neza ko ibiro byacu bizaba bigikora neza kugeza ngarutse.

by alainmat in Tech News

Mateso alain

@alainmat
...

About me

I am a highly motivated young man, completely devoted to tech business. I am a fast learner and a great team worker, Through Ktimez, tech is the key

Copyright © Ktimez.com 2017