WhatsApp, Facebook na Instagram mu bibazo by'ihagarara rya hato na hato mu gihe cy'ukwezi kumwe.

... by origene in Tech News 379

WhatsApp, Facebook na Instagram ni imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abantu benshi cyane kw'isi aho zose ziri mu zikunzwe cyane kurusha izindi kandi zikaza zinayoboye kuko iyo ubaze igiteranyo cy'abazikoresha ku kwezi usanga umubare wabo ukabakaba muri miliyari enye, ibi bigatuka mu gufata abarenga miliyari imwe bakoresha WhatsApp ukongeraho abasaga miliyari ebyiri bakoresha Facebook unongeyeho abagera muri miliyoni magana inani bakoresha Instagram, kandi igitangaje kuri izi mbuga zihatse izindi ni uko zose ari iz'umuntu umwe, aho zose ari imitungo y'umumiliyarideri Mark Zuckerberg w'imyaka 33 y'amavuko, aha yatangiye ashinga Facebook hanyuma izi zindi ebyiri akaza kuzigura abinyujije mu mushinga we bwite ariwo Facebook (Aho byitwa ko ari Facebook yaguze WhatsApp na Instagram aho kwitwa ko ari Mark waziguze), gusa nanone n'ubwo nyirazo ashimwa akanubahirwa kuba afite mu maboko imbuga zikomeye nk'izi ni nako ibibazo byose bimujya ku mutwe iyo zigize ikibazo noneho bigahumira ku mirari iyo zigihuriyeho.
Iki kibazo nta kindi ni ikibazo cyo guhagarara gukora hamwe ufungu urubuga ugasanga bimwe mu bikorwa wajyaga urukoreraho ntibiri gukunda cyangwa se ugasanga rwanakwamye burundu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03 Ugushyingo 2017 mu masaha y'amasatanu nibwo imbaga nyamwinshi y'abakoresha WhatsApp bahuye n'ikibazo kidasobanutse aho WhatsApp yari yanze gukora bamwe bakagirango ni amatumanaho ya hano iwacu I Rwanda ya gize ikibazo nyamari ntibyari ikibazo mu rwanda gusa kuko no mu gice kinini cy'Uburayi (Europe), igice hafi ya cyose cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara, Malaysia ndetse n'agace gato k'igihugu cy'Ubushinwa aho hose naho WhatsApp yari yanze, si aho gusa kuko Ubwongereza (UK), Ubutariyani (Italy) ndetse n'Ubuhinda (India) ngo nibyo bihugu 3 byashegeshwe cyane n'iki kibazo kurusha ibindi byose mw'isi, iki kibazo kandi cyagaragaye no mutundi duce twinshi tugize isi. Ikindi kandi ngo uku guhagarara kwa WhatsApp kwagaragaye ku bwoko b'ama smartphones yose haba kuri kuzikoresha Android Os cyangwa iPhone zikoresha iOS. Inzobere muby'itumanaho zitangaza ko amahirwe menshi ashyirwa ku kuba iki kibazo cyaratewe n'ibibazo tekiniki (technical problems) aho kuba ibitero byo kuri murandasi bigamije kwangiza imikorere (servise attack) nk'uko benshi babanje kubyiza, kuri ubu yaba umuherwe Mark Zuckerberg cyangwa se n'undi wese waba uri mw'ikipe yabakozi be ntanumwe uragira icyo avuga cyeruye kw'iki kibazo.
Ibi kandi bije bikurikira ibyabaye kuri Facebook na Instagram tariki ya 11 Ukwakira 2017 nk'uko twatangiye tubivuga, aho nazo kuri uriya munsi zagiriye hasi rimwe abantu benshi bakabura uko bazikoresha aho abenshi wasangaga bafungura nka Facebook ntibarenge ya page ibanza ya Login (hamwe ushyiriramo email na password), cyangwa se wabasha kuharenga ugasanga harimo ama page amwe namwe ukandaho ntiyemere (urugero wakanda kuri active freinds cyangwa chat ukabona birakunze ariko wagerageza gufungura notifications bikanga), Mark Zuckerberg rero ararye ari menge kuko uko ugenda ugaragaza intege nke ninako abafana batangira kugenda bakuvaho bigira ahandi cyane ko haba hari izindi mbuga zikomeye cyane ziba zirekereje kandi zinafite byinshi zigenera abazikoresha kurusha nka WhatsApp ariko zigasa nka wa mwari wabuze umuranga kandi atiri uko ari mubi ahubwo ari amahirwe make, urugero rwiza hano twavuga ni nka Telegram aho unasanga twinshi mu dushya WhatsApp izana tuba twaramaze kugera kuri Telegram cyera ndetse twaranarambiranye bigasa nk'aho WhatsApp itubakopeye ariko n'ubundi bikanga WhatsApp igahora imbere cyane ya Telegram mu gukundwa. Mu gusoza wakwiba uti ese ntacyaba cyihishe inyuma y'iri hagarara ridasanzwe zimbuga nkoranyambaga uko ari 3 za Mark Zuckerberg mu gihe kitageze ngo ku minsi 25?
Niba hari icyifuzo cyangwa igitekerezo ushaka kutugezaho rero wareba hepfo gato ukadusangiza igitekerezo cyawe ahabugenewe, cyangwa ukatwandikira kuri page yacu ya Facebook ariyo "ktimez.com".



Comments

Write your comment

Dusabe Origène

@origene
...

About me

I earned an advance A1 Diploma in Information Communication Technology from IPRC-KIGALI (KICUKIRO CAMPUS), I am mostly interested in technology and wise knowledge with both my heart and my soul.

Software Development

Want a Software ?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can develop a great web based,desktop and mobile(Androi&IOS) apps for you.

Hire Us

Learn Programming With Us

Want To Improve in your Programming Skills?

Here at Ktimez Inc we have qualified programmers that can teach you every language you are willing to know.

Hire Us

IT and Computer Traings

Software And IT Home Training

You like our daily ICT and Tech news? Hire us, we have a lot of engineers and qualified and skilled IT specialist to train you wherever you are.

Hire us

Copyright © Ktimez.com 2017